ILPD Nyanza: abayobozi b’utugari barasaba amahugurwa ahoraho
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Kayonza na Nyanza bari bamaze iminsi itanu mu Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) i Nyanza bahugurwa mu bijyanye n’ubuhesha bw’inkiko, baravuga ko hari amakosa menshi bakoraga ku bw’ubumenyi buke bari bafite, nk’uko babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama 2014 ngo amahugurwa babonye agiye kubafasha guhindura byinshi.
Bitewe n’akazi bakora, abanyamabanga nshingwabikorwa bagirwa n’itegeko nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga. Aka kazi ariko gakorwa ubusanzwe n’abantu bize amategeko mu gihe abenshi mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari babikora batabifitemo ubumenyi.
Mu minsi itanu aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bamaze muri ILPD, bahawe amasomo abasobanurira Umuhesha w’inkiko uwo ariwe, ibijyanye na Ruswa no kuyirinda mu kazi bakora ndetse n’ibijyanye n’Ingwate ku mutungo wimukanwa n’itezwa rya cyamunara.
Murebwayire Agnes wavuze mu izina ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, yavuze ko hari amakosa menshi bakoraga bitewe n’ubumenyi buke bari bafite mu bijyanye n’amategeko, ariko ngo ubu bagiye gukosara byinshi bitewe n’ubumenyi bungutse.
Mu zina ry’abanyamabanganshingwabikorwa, kandi Murebwayire yasabye ko bazahabwa umwambaro ubaranga mu gihe bagiye kurangiza urubanza, kandi bagafashwa kubona igazeti ya leta uko yasohotse kugira ngo bahore bafite amakuru agezweho mu bijyanye n’amategeko.
Ayo mahugurwa yasojwe n’Umuyobozi wa ILPD ushinzwe Imari n’abakozi, Shirimpumu Eric n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John, bose bakaba barashimiye abo bahuguwe umwanya bafashe kandi n’uburyo bitwaye babasaba kubyaza umusaruro amahirwe babonye.
Kayijuka John yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kwemera kuyoborwa n’abaturage ariko bakamenya icyerekezo babaganishamo.
Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni ufata inkoni akajya imbere abaturage bakamukurikira akabereka inzira.”
Kayijuka yatangarije Umuseke, ko amahugurwa nk’aya abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baboneye muri ILPD, ari mu rwego rwo gukomeza kubongerera ubumenyi kugira ngo barangize neza inshingano bafite mu kazi bakora.
Yavuze ko abayobozi b’akagari aribo shingiro ry’imiyoborere myiza, bityo ngo bagomba kuba intangarugero.
Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa, Gatari Sylvere uyobora akagari ka Mpanga, mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza, yatangarije Umuseke ko yungutse ubumenyi bwinshi mu bijyanye no kurangiza imanza.
Yakomeje avuga ko amahurwa nk’aya yajya ahoraho ku banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.
Gusa ngo akazi kabo bahura n’imbogamizi zo gukoresha amafaranga mesnhi mu nzira bitewe n’uko akagari kangana kandi akenshi ayo mafaranga ntibayasubizwe, bityo ngo kubona inyoroshyangendo byabafasha.
Ikindi ngo ni uko abenshi mu banyamabanga nshingwabikorwa bakoresha telefoni za kera zidafite Internet, ugasanga bahora inyuma mu bijyanye no kumenya amakuru dore ko nko muri Nyanza ngo bahawe mudasobwa ariko nta ‘modem’ bafite.
Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) rimaze kuba ubukombe mu guhugura abantu bari mu mwuga w’ubutabera mu bijyanye n’ubwinganizi, ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, kandi ritanga impamyabumenyi yemewe ku bantu barangije kwiga amategeko bashaka kwinjira mu mwuga n’abasanzwemo badafite iyo mpamyabumenyi ‘diploma’.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
nibyo amahugurwa atuma service zinozwa gigatangwa neza ndetse zigakorwa zubahirijwe amategeko nanjye sindi gitifu ariko birakwiye ko ayo mahugurwa yajya ahoraho kuko nitwe abaturage tubyungukiramo iyo duhawe service nziza kandi ibibazo byacu bigakorwa muburyo bwubahirije amategeko y’igihugu.
nubwo ataribyo ko habaho amakosa, ariko nanone amahugurwa nkaya aba akenewe kandi ahoraho kuko hari byinshi bigenda bihinduka uko iminsi igenda iza byose biba bigomba kumenywa nabayobozi bacu
amahugurwa ni meza kuko azamura imyumvure yabahuguwe bityo byaba ku bayobozi bikaba akarusho
Rwose noneho Umuseke musigaye mufite disposition nziza y’inkuru kuko noneho titre urayisoma neza naho ubundi njye ntabwo najyaga nsoma uru rubuga kuko ubundi wasangaga titre ari igice ukayoberwa ibyaribyo.Muri abantu b’abagabo kuba mwarakosoye icyo kintu.Naho amahugurwa yo ni meza tukaba dushimira Leta y’u Rwanda kuba ihora iharanira gutyaza ubwenge bw’abakozi n’Abanyarwandi muri rusange.
Comments are closed.