Digiqole ad

Amadini arasaba imbabazi ku bw'abitwaza ivangura mu kuyayobora

Apotre Paul Gitwaza, Masasu, Jean Sibomana, Mgr Mbonyintege ndetse n’abandi bayobozi n’abavugizi b’amadini n’amatorero mu Rwanda ubwo bafataga umwanya wo gusaba imbabazi ku ruhare rw’amadini n’amatorero muri Jenoside baboneyeho no gusaba imbabazi kubera ko bamwe mu bayobozi bagikoresha ivangura rishingiye ku bwoko n’uturere mu kuyayobora, hari mu giterane cy’amasengesho y’igihugu ahuza abanyamadini n’abayobozi ‘Rwanda Shima Imana’ ku cyumweru tariki 17 Kanama 2014.

Apostles Dr Gitwaza Paul
Apostles Dr Gitwaza Paul

Nyuma yo kwigenzura no gusesengura amateka y’u Rwanda abayobozi b’amatorero n’amadini bahagaze ku maguru abiri maze basaba imbabazi Abanyarwanda muri Rwanda Shima Imana ndetse bamagana bamwe bakitwaza ivangura nk’iturufu.

Gitwaza yagize ati “Nk’abayobozi bakuru b’amatorero n’amadini twamaganye ahaba hakiri bamwe mu bayobozi b’amatorero n’amadini bakoresha ivangura ry’amoko n’uturere nk’iturufu yo kujya ku buyobozi no kubugumaho.

Bahagarariwe n’Intumwa Paul Gitwaza, ngo amatorero yashyize ingufu mu kubagira abayoboke kurusha kubagira abigishwa ba Krisitu.

Amatorero n’Amadini ya Gikirisitu aragaya abakirisitu n’abayobozi bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagatukisha Imana maze abatarihana babashishikariza kwihana ndetse no gusaba imbabazi.

Apotre Gitwaza yongeyeho ati  “Turasaba imbabazi Imana ko twatatiriye umuhamagaro w’itorero, turasaba imbabazi igihugu by’umwihariko abacitse ku icumu kuba tutaramaganye bihagije ivanguramoko ryagiye rirandaranda mu madini n’amatorero ya Gikirisitu kugeza ubwo haba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Gitwaza avuga ko batigeze bita ku bacitse ku icumu, ku bindi byaha byagiye bikorwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero ya Gikirisitu mbere na nyuma ya Jenoside.

Aba bayobozi biyemeje guhinduka no guhindura abakirisito bayoboye kuba abana b’Imana birinda ivangura iryo ariryo ryose.

Abayobora amadini biyemeje guhinduka umuntu ku giti cye ndetse no ku itorero rikagira ijwi ry’ubuhanuzi. Kandi ngo bagiye gushyiraho uburyo bufatika bwo gusaba imbabazi no kwihana ku byaha byakozwe n’abayobozi n’abayoborwa b’amatorero n’amadini kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku mudugudu.

Amatorero yiyemeje kandi gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ese urwanda rwabaye idini limwe maze Warren akaliyobora cg gitwaza , ko  Mbonyintege Gatilika ahishyinguye kumugaragaro !!!!Aligishwa na Gitwaza  ,koko ??? Ibyo gitwaza amwigisha yabikuyehe ?????

  • Wow!! ubumwe bw’abayobozi b’abamini n’amatorero buzageza abanyarwanda kuri byinshi byiza. Mukomereze aho bakozi b’Imana tubari inyuma. l’union fait la force.

  • Gitwaza ni umukozi w’Imana watoranijwe, vive Islael , vive Banyamurenge

  • u Rwanda twaciye mu bihe bikomeye kandi twitwaga ko 90% ari abakirisitu birababje iyo umuntu abitekereje wibaza impamvu abo bantu basengaga , gusa no nane kugira ubuyobozi bwiza bwatumye bigaya bakaba ari nayo mpamvu bagomba gufata iya 1 mukubaka igihugu ni byiza cyane.

  • Nuko nuko nimukomeze mwifotoze munabeshye abatabizi ngo murihana kuko si uko mwasabwe n’Imana kwihana (Kubara 35:33, Abaheburayo 12:24)!

  • ariko rero mbere yuko tuba abachristu cg abayisalu turi abantu turi abanyarwanda , tubanje tukicara tugafatanya tukiyubakira igihug nkaanyarwanda ubundi ubuyoboke bwamadini nabwo tukabwingeraho nkabimwe abantu batandukaniraho mubuzima bwita ariko bikaba ibyo kuduhuza aho kudutanya 

  • Ivangura ntirishobora gushira habe namba.

  • Ahaaa ni agahomamunwa abiga murige abumva murumve Imana yo izi byose idufashe naho imbabazi zarasabweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee tumaze kubirambirwa ese muzisaba nde? mbanze mbaze mbonyintege muzisaba abarokotse murazisaba mukaziha muzisaba Perezida mubigenza mute? guhagarara ngo dusabye imbabazi? ahaaaaaaaa musenge ahubwo nakataraza muzakazana

  • Ibyo uwitwa menya Yibaza birasa n’ibyo bibabazaga kuri Yesu(mwene yozefu w’umubaji) kubw’ubuhanga bamwumvanaga bakabaza aho yabyigiye bumva ko kwigira mu mashuri ari byo bihesha umuntu ijambo n’ubwenge gusa. Gusa icyo mbona uretse ko no kwiga iby’amashuri asanzwe yayize, ubundi we afite n’amashuri y’umwuka wera, kandi ayo niyo ahanitse kurusha ayandi kuko nta yandi ayari hejuru. Nta gitangaje rero kirimo uretse ko wenda benshi koko batazi aho y’igiye kuko byari mu ibanga

  • ibi byakoze na gitwaza ni byiza kandi umuco wo gusaba imbabazi kubyo utakoze neza urange nabandi maze twiyubake

    • APOTRE Gitwaza ni umukozi w”Imana pe ! Imana Imukomeze muri Vision afitiye Igihugu! 

    • APOTRE Gitwaza ni umukozi w”Imana pe ! Imana  Imwagure!

  • politik, iyo hari ikitagenda, hashakwa uburyo bwo kongera kugarura icyozere. Nibagire courage. barebe ko igihe cyakwigirayo.Banyarwanda. nimwitonde, buri wese arinde izamu rye. Atekereze bihagije. Nta muntu n’umwe uzamugeza mu Ijuru.

  • APOTRE Gitwaza ni umukozi w”Imana pe ! Imana  Imwagure!

  • Yego ni byiza gusaba imbabazi ku byahise. Ariko se, mutegereje ko ibibi biri gukorwa ubu mubirebera, mutegereje ko ingaruka zabyo zigaragaza ngo muzasabe imbabazi ngo ntimwabyamaganye. Bari he ba Eliya wanze amafuti ya Jezabel n’abahanuzi ba Baal hafi yo kwicwa agahunga (1 Rois 19)? Bari he Jean Baptiste wahangaye Herode akamagana amafuti yicaga nkana umuco n’amategeko kugeza ubwo afunzwe agacibwa umutwe (Marc 6:17-18)? Bari he ba Daniel, bari ba Ruth? Bari he ba André Sibomana. Bari he?
    Ese muratinya gupfa? Muri bashumba ki, ntimwibuka ibyo Umwami Yesu ababwira ati “Umushumba yitangira intamaze byaba ngomwa akahasiga ubuzima” (Jean 10:11). Nimugera imbere y’Umwami Yesu muzavuga iki?

Comments are closed.

en_USEnglish