Digiqole ad

Col Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Rusagara urubanza rwabo rwasubitswe

.Ibyaha bitatu bashinjwa byamenyekanye.

.Umucuruzi David Kabuye ntiyagaragaye muri uru rubanza kuko ari umusiviri

.Sergent Francois Kabayiza yarugaragayemo ntawumwunganira.

Urubanza rwa Gisirikari ruregwamo Umusirikari mukuru  Col Tom Byabagamba, ndetse n’abahoze ari abasirikari  Brig Gen Frank Rusagara  na  Sergent Kabayiza Francois bivugwa ko yatwaraga imodoka ya Brig Gen Frank Rusagara, abaregwa bagaragaye imbere y’urukiko uyu munsi, urubanza rwabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rurasubikwa.

Col Tom Byabagamba, Sgt Kabayiza na Frank Rusagara hirya iburyo ku ifoto
Col Tom Byabagamba, Sgt Kabayiza na Frank Rusagara hirya iburyo ku ifoto

Urukiko rwavuze ko abaregwa bashinjwa ibyaha bitatu aribyo; Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi, Guhisha nkana ibimenyetso bishobora gufasha kugaragaza uwakoze icyaha, Gutunga imbunda mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uyu munsi babazwaga niba abaregwa biteguye kuburana.

David Kabuye na we wafatanywe n’aba baregwa ntiyagaragaye mu rukiko, yoherejwe kuburanira mu nkiko za gisivire kuko ngo atareganwa ubufatanyacyaha na bagenzi be b’abasirikare.

Urukiko rwari rurinzwe cyane, mu cyumba cy’iburanisha harimo abaje kurwumva n’abo mu miryango y’abaregwa, urukiko ruyobowe na Lt Col Charles  Ndagano, abashinjacyaha bari babiri.

Mu rukiko uwahoze ari umusirikare mukuru Brig Gen Frank Rusagara yagaragaye mu myenda y’icyatsi kibisi naho Col Tom Byabagamba we yari yambaye imyenda ya Gisirikari iriho n’amapeti ye. Bombi bari bafite ababunganira mu mategeko babiri naho Sgt Kabayiza ntawe umwunganira afite, ari nacyo cyatumye urubanza rusubikwa.

Nyuma yo kubazwa umyirondoro n’imitungo bafite, babajijwe niba biteguye kuburana maze Sgt Kabayiza asaba ko urubanza rwasubikwa na we agashaka umwunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwe kuba yasaba ko urubanza rwasubikwa ariko rukaba rwashyirwa ku munsi wa vuba.

Abunganira Frank Rusagara na bo bavuze ko icyo cyifuzo cya Sgt Kabayiza  cyubahirijwe ntacyo byabatwara.

Naho Me Gakunzi Musoni Valery wunganira Col Tom Byabagamba yabajije niba icyo cyemezo gikwiye kubahirizwa. Abaza niba uru rubanza ari rumwe cyangwa harabaye ubufatanyacyaha, cyane ko rurimo umusirikari n’abatakibarizwa mu gisirikari.

Urukiko ruyobowe na Lt Col Charles Ndagano rwavuze ko ibyo Me Gakunzi abajije byaba bitaragerwaho kuko rutarinjira mu mizi y’ibyaha bakurikiranweho.

Nyuma y’uko urukiko rwiherereye rwasanze icyifuzo cya Sgt Kabayiza gifite ishingiro nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga mu ngingo ivuga ko kunganirwa ari uburenganzira  budahungabana ahantu hose, igihe cyose, no mu nzego zose.

Uru rubanza rwahise rusubikwa rukazasubukurwa kuwa gatanu Tariki ya 5 Nzeli 2014.

Col Tom Byabagamba wahoze ari umuyobozi w'abarinda umukuru w'igihugu yari aherutse gushingwa agashami gashinzwe kurwanya iterabwoba muri Minisiteri y'ingabo
Col Tom Byabagamba wahoze ari umuyobozi w’abarinda umukuru w’igihugu yari aherutse gushingwa agashami gashinzwe kurwanya iterabwoba muri Minisiteri y’ingabo
Frank Rusagara n'umushoferi we Sgt Kabayiza
Frank Rusagara n’umushoferi we Sgt Kabayiza
Imbere y'ubutabera bwa gisirikare i Nyamirambo
Imbere y’ubutabera bwa gisirikare i Nyamirambo

Photos/E BIRORI/UM– USEKE

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • birababaje kubona abantu bagatanze urugero rwiza aribo bahinduka bakajya mu migambi mibi ishobora kugira ingaruka mbi kubaturage gusa nta kindi mbifurije reka tuzakurikirane  urubanza maze icyo bazahanishwa nicyo nyine ubwo ninacyo bashakaga gusarura.

    • urabahamya icyaha, urukiko ntacyo ruremeza, kuki se bataba baragambaniwe na munyangire iri hanza aha. presumption of innocence until proven guilty.

  • urabahamya icyaha, urukiko ntacyo ruremeza, kuki se bataba baragambaniwe
    na munyangire iri hanza aha. presumption of innocence until proven
    guilty.

  • Mukomeze mwigwirize abanzi nta kindi!

  • Ko mbona Tom yikanuza nk’uwo banze kwishyura amafranga

    • waretse gutukana kwli

  • Pole sana afande Tom, imana ikurinde n’umuryango wawe. Watubereye umuyobozi mwiza, hari iherezo ry’ibi.

  • Njye sinemeranwa na Gatare utangiye kubahamya icyaha ! hano mu Rwanda hari munyangire ikabije ! ese nk’uyu Col Byabagamba koko umuntu wari ukuriye abarinda umukuru w’igihugu, iyo ashaka kumuhirika byari kumufata iminsi ingahe ? tujye tureka guhita twemera ibintu bije kuriya ! njye ndemeza ko aba bantu bazira ubusa ngo Kabuye yatanze imyenda ntiyatanga imbunda ?? aho kumufunga se iyo bamusanga mu rugo bakamusaba iyo mbunda bakamureka akikomereza ubuzima ?!!

  • munyangire niyo iyo iyobora u Rwanda?

  • Ko icyaha kitarabahama se ubwo wowe Gatare urabagaya ushingiye kuki? Jye ntinya abantu bapfa kwiyandikira ibyo babonye batabanje gutekereza. Ejo nibagutwara na we tuzahite tukwishimiraho?

  • Ariko mwabagabomwe ntimugasetse!!!!
    Ubu murumva azira ubusa?? Kuki se ariwe bafashe? Abandi ba Colonel buzuye iki gihugu kuki ariwe bafashe? Ni uko ari inzobe se?
    Umva basha! Mujye mureka ibyo mutazi mwicecekere, arazira ibyo yakoze cg akwiye kuba abazwa, kandi ntabwo ari agashya, siwe wa mbere yewe ni nawe wa nyuma mu basirikare bafashwe bagafungwa bagashyirwa imbere y’ubutabera.
    Nimwitonde mutuze rero kandi munoze ibikorwa byanyu ubundi mwiturize namwe mutazisanga imbere y’ubutabera.
    Nta mugabo utagira ibyago, ntabwo nanjye mushinja icyo mvuga ni uko gufatwa kwe gufite impamvu otherwise bari kuba bafashe Col kanaka wundi cg Brig Gen wundi….
    Buri wese agira dosiye bavandi iye ni ibi byari bigezweho….tunganya iyawe

    • Igisilikari cyu Rwanda gifite abajenerali benshi kwisi urebye umubare wabasilikari abaturage nubuso bwu Rwanda.

  • Izo ndirimbo twarazihaze zo kwangisha abaturage ubuyobozi.Ibikorwa BYIZA nibyo bituma abaturage babukunda.ariko twe inzara igiye kutwica.abo Bose ko ntawe ndumva ajya kuri radio ngo abutwangishe se??!?Muvuge ibyo mupfa.

  • ariko aba bandika ibi bafite ikihe kibazo ? umu Général cyangwa Colonel warindaga umutekano w’umukuru w’igihugu ntiyakagombye gufatwa kuriya tujye tugerageza gushyira mu gaciro ! ngo Lieutenant niwe ugiye kumucira urubanza ! ibyo byose ni ukumupfobya ntawe utabibona ! ese yakoze iki ko numva hari abashaka kumucira urubanza . ese urwo rubanza rwo urumva ruzacibwa rute ra ? ko ruzamera nka rwa rundi rwa Ingabire Victoire ! Habyarimana ajya kuvaho niwe wafunze ibyitso, none bimwe byafunzwe nibyo biyoboye igihugu undi yafpuye keraaaa tujye tumenya ko twese turi ku isi

  • Ni ukuri akarengane murwatubyaye karakabije,ngo Kabuye yatanze imyenda ntiyatanga imbunda?kucyi se imbunda yo batayimwatse bari bayobewe ko ayifite?ubuse igihe amaze avuye mu gisirikare nibwo bacyibuka ko yasigaranye. Byabagamba vraiment nimumurebe mumaso ukuntu arakaye,nimwibaze uyumuntu koko niba arengana uramutse umurekuye akajya hanze yigihugu ukuntu byagenda?yarwanya leta yivuye inyuma kubera ibyo yamukoreye kandi yaba afite ukuri.Nooooon twamaganye aka karengane si non ntibyumvikana.Mbese ubundi iyo leta uwayanga we si uburenganzirabwe ni ngombwa ko abantu bose bayikunda?Pz mundecyere igitecyerezo gihite ndabizi ubu mugiye kugisiba plz plz ndababaye.

  • @Kizimyamwoto:Ibi wanditse ni amarangamutima gusa.Tubwire:Kuri wowe umusirikare mukuru ukekwaho ikosa byagenda bite ?Bamwihorera se ? Bamufunga ntaburane ngo icyaha kimuhame cyangwa abe umwere? Kuba uvuga ko baburanishwa na Lieutenant wagira ngo ntiwasomye inkuru! Ni Lieutenant Colonel kandi uyobora urukiko n’urugero ariho (rank) ni ibiteganywa n”amategeko. Muri make:Byari kuba ataribyo iyo aba bagabo bafungwa ntibaburanishwe. Tureke amarangamutima baburanishwe, batsinde cyangwa batsindwe. 

    • Ntimubaseke nabatarazirikwa murye murimenge,ntautazarengana muri ikigihugu.

    • Buretse kwibasira kazimyamwoto ibyavuga nukuri kandi nta marangamutima arimo.umusilikari mukuru ukekwaho ikosa,jya mumateka,Lizinde,Biseruka,kanyarengwe nabo bakekwagaho amakosa kungoma ya Habyarimana urabyemera?Nibubyemera rero bagiye munkotanyi bafatanya nabandi guhilika Habyarimana iyo ni fact.

  • ariko rero abantu bakabaye baduha urugero rwiza nibo bari kutubera ibigwari , ariko dufite izindi ngero nziza zidushakira mahoro zidusaba gukora cyane nizo tugomba kumva duhereye kuri president wa republika, ni urugero rwigenzi, abandi nibasanga bahamwa nibyaha babahane rwose byintangarugero

  • @Theodosie: Reka amarangamutima kuko tuyagendeyeho twese ntaho twagera…Ese kuki uca urubanza utanazi na dossier uko iteye, abantu ukabahindura abere ubishingira kuki ? Ibi kandi nabibwira n’uwavuga ko ari abanyabyaha kuko nabyo sibyo. Ngo Tom ararakaye ? Ubu twese rero ufite icyo aregwa ntagakurikiranwe kugira ngo “atarakara” cyangwa akajya hanze akarwanya ubutegetsi ? Ese ubwo icyo gihugu cyayoborwa gityo cyamera gute ? Jye ikintangaza ni ukuntu hari abantu bumva ko hari abadakwiye kubazwa ibyo baba bakurikiranyweho ku buryo iyo bibaye bavuga ko ari akarengane, amahano, etc kandi nta handi babishingira uretse kubyo bitekerereza gusa. Ubu kandi umusirikare mukuru udakunda akoze ikosa ntakurikiranwe wahita uvuga ko hari abari hejuru y’amategeko…Naho kudakunda ubutegetsi uvuga is beside the point:ntibaregwa icyaha cyo” kudakunda  ubutegetsi.” Reka baburane wenda uzavuge ko barengana byibuze umaze kumva ibimenyetso bibashinja no kwiregura kwabo.Naho bakoze ibyo ushaka kuko ngo ubabaye cyangwa umuntu arakaye, twamera nka Somalia mu gihe gito cyane.

  • ndashimira cyane Théodosie igitekerezo atanze ibi rwose nanjye ndabyemera ntyo ! ese koko uwarindaga Président wa Repuburika niwe ngo baketse ko noneho agiye kumwica ? twemere se ko bishoboka, ariko murabona iri fungwa rya hato na hato rizashira rite ? ndongera nsubize Stan : muvandimwe si amarangamutima; ni agahinda ! Prezida Kagame ntacyo mpfa nawe, na Col Byabagamba simuzi rwose ni ubwa mbere mubonye ku mafoto, ariko se urumva ubutegetsi buzafunga abantu bose ngo batabukunda bukabamara ?? gukunda ubutegetsi cyangwa kutabukunda ni uburenganzira bw’umuntu ntiyagombye kubizira, ariko mwa bantu mwe mujya mwibuka koko aho twavuye ?? njye navuye i Burundi niho navukiye niho nakuriye ! ariko mbona ibyiza twagezeho nyuma ya 1994 dutangiye kubisenya ! ngo abantu barashaka guhirika ubutegetsi buriho ?!!! Hano i Remera abantu nicyo kiganiro bafite

  • Wamuntu we witwa Stan nagirango nkwibutse ko isi idasakaye kandi uwariwe wese yanyagirwa,reka rero gucira urubanza aba ba afande kuko ndacyeka ko nawe ibyo ubashinja utabizi.Nonese nigute abantu bose mugihugu bashijwa icyaha cyimwe bakanagifungirwa?Kwanza ntago kwanga ubutegetsi buriho cg kubwangisha abaturage si icyaha kuko ubwo butegetsi ntago abantu bose bagomba kubukunda ,kububakundisha kugahato ni igitugu.Wansobanurira gute ukuntu umuntu arinda president nyuma ngo akagambanira igihugu?uwo president agambanira se ubundi yari yaramuburiye he? mundecyere igitecyerezo gihite ndabasabye

  • Niko njye mfite ikibazo nonese niba umusirikare nkuriya wakoreye umukuru akanamurinda nubwo yakorikosa ntakindi gihano yabonerwa mugisirikare

  • @Theodosie: Nusoma neza comment yanjye urasanga ntawe nshira urubanza ndetse ndanabirwanya cyane. Icyo mvuga ni uko dukwiye kureka ababishinzwe bagakora akazi kabo. Iby’uko umukuru w’igihugu arindwa ntabyo nzi nawe kandi ni uko, reka kworoshya ibintu ngo “Tom iyo amushaka yari kumuburira he etc.  Iby’imigani uca byo simbyinjiramo, jye icyo mvuga ni uko dukwiye kugendera kuri facts. Urakoze.

  • Stan ndagushimiye kuko comment yawe ya mbere nanjye yari yambabaje ariko ibi wanditse nyuma bitumye ngushimira Imana iguhe umugisha ! kuko abanyarwanda nitugira umuco wo gukosorana, kumva icyo undi avuga ukamwumva kandi ukagitekerezaho, tuzarushaho kubaka u Rwanda, ndagushimiye cyane rero kumva ibyo twese twakubwiye ukagerageza koroshya gato imvugo ! twari twagize ngo urimo ubashinja, sorry

  • @Kizimyamwoto:Nanjye ndagushimiye ndetse cyane. Nicyo kungurana ibitekerezo bimara. Ngarutse kuri iki kibazo, niba byashobokaga ngo ibintu nk’ibi byo kuba. Ariko abantu turi abantu. Jye numva ko tutari mu ijuru ko rero ibibazo bigomba kubaho. Ndagushimye cyane na none.

  • muzaba mureba akazakurikira

  • None se ko mbonye Me Butare yunganira umukiriya we, kandi hari message ivuga ko yahagaritswe! remove confusion please.

Comments are closed.

en_USEnglish