Digiqole ad

Impungenge za Banki y’Isi ku bipimo by'umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda

Kuwa kane tariki 28 Kanama, Banki y’Isi yatangaje ko ifite impungenge ko igipimo cy’umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda cyari giteganyijwe kugera kuri 6,0% gishobora kutageraho ahubwo kikaba 5,7% kubera impamvu zitandukanye zirimo ko gutanga inguzanyo ku bikorera bigenda buhoro.

Kigali Convention Center
Kigali Convention Center, umushinga w’iterambere uri gukorwa na Leta y’u Rwanda

Izi mpungenge banki y’Isi izishingira ku kuba ngo n’ibyerekeranye n’ishoramari mu mishinga ifite aho ihuriye n’ubuzima bwa buri munsi by’abaturage nk’Ingufu z’amashanyarazi n’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu bitarimo kugenda neza.

Mu itangazo ikigo mpuzamahanga gikurikiranira hafi ubukungu bw’ibihugu gikorana na Banki y’Isi cyashyize hanze kivuga ko Umusaruro rusange (PIB) w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 udashobora kuzamuka ku gipimo cya 7,2% nk’uko byari byatangajwe mu Ukuboza 2013, ahubwo ngo uzagera kuri 5,7% nk’uko bitangazwa na Agence Ecofin.

Iki gipimo cya 5,7% kiri hejuru y’igipimo u Rwanda rwari rwagize mu mwaka ushize wa 2013 cya 4,7%, gusa nanone kibusanyeho gato n’igipimo Guverinoma y’u Rwanda yihaye cya 6,0% muri uyu mwaka wa 2014, ndetse kikaba cyari cyaranemewe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI).

Mu mwaka utaha wa 2015, ariko wo Banki y’Isi iteganya ko umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda uzongera ukazamuka ukagera kuri 6,6%.

Muri rusange impuzandengo y’umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2006 na 2012 uri ku 8,2%, gusa Guverinoma y’u Rwanda yifuza kugera ku ku muvuduko wa 11,5% mu mwaka wa 2018.

u Rwanda ni kimwe mu bihugu by’isi Banki y’isi yemeza ko ubukungu bwacyo buzamuka ku kigero gishimishije ugereranyije n’ibindi, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere.

N’ubwo Banki y’Isi inenga imitangire y’inguzanyo ku bikorera, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iherutse kugaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda burimo kuzamuka neza mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, bidatandukanye cyane n’igihembwe cya mbere cyari cyagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buri ku muvuduko wa 7,4%, kandi ngo uku kuzamuka kukaba gushingiye ku nguzanyo zirimo gutangwa.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko aho umwaka ugeze, amabanki yo mu Rwanda amaze kwemeza inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 325.7, kuri Miliyari 380,5 zari zasabwe, zikaba zarahawe amakompanyi atandukanye n’abantu ku giti cyabo.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ubukungu bwacu bwifashe neza nibyo Minister adusobanurira ndetse na gouverneri wa Bank yi gihugu cyacu.Bank yisi rero sinzibyivuga hano.

  • ikigaragara nuko hari impungenge zagizwe na world bank, ubuyobozi bwacu turabwizera burasuzuma izi nama ziyibank kandi baragira icyo babikoraho bitazavaho bihuungabanya umuvuduko twari twifitiye

    • Ikibazo nuko hasi mucyaro bicwa ninzara naho Kigali bigaramiye bagenda mumodoka za rutura.mwalimu azahabwagaciro ryari?

Comments are closed.

en_USEnglish