Digiqole ad

Umubano w’u Rwanda na DR Congo urenze uko abantu bawutekereza – Dr Murigande

Kigali – Dr Charles Murigande ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani kuva mu 2011 yaje aherekeje itsinda ry’abashoramari 50 bo mu Buyapani baje mu Rwanda kureba niba bahashora imari yabo. Mu biganiro aba bayapani bagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ku wa 27 Kanama aba bashoramari mubyo babajije harimo uburyo bagera ku isoko ryo muri Congo baciye no mu Rwanda. Dr Murigande yabamaze impungenge.

Amb. Dr Murigande inzobere mu mibare, uburezi n'ububanyi n'amahanga
Amb. Dr Murigande inzobere mu mibare, uburezi n’ububanyi n’amahanga

Iri tsinda ry’abashoramari barimo abahagarariye inganda zikomeye mu Buyapani nka ITOCHU, TOYOTA na MITSUBISHI ndetse n’izindi ziciriritse, mu bibazo babajihe bagaragaje ko bafite amakuru ko hari ibitagenda neza cyangwa ibitaragendaga neza mu mibanire y’u Rwanda na Congo. Kandi mu gihe baashora imari yabo mu Rwanda baba banareba isoko ry’uburasirazuba bwa Congo no kwinjira ku isoko ryagutse ry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba baciye mu Rwanda.

Dr Charles Murigande wamaze imyaka itandatu ayoboye Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda, yabamaze impungenge ababwira ko umubano w’u Rwanda na Congo urenze (arimwiza kurusha) uko abantu babitekereza.

Yasobanuye ko koko mu bihe byashize habayeho ubushyamirane no kutumvikana ariko uyu munsi ibintu bigenda birushaho kumera neza hagati y’ibihugu byombi ku rwego rwa politiki.

Ambasaderi Dr Murigande yabwiye aba bashoramari ko uburasirazuba bwa Congo usanga abahatuye benshi bakura ibicuruzwa bakenera mu Rwanda bityo ko ukorera mu Rwanda aba anizeye isoko ryo mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Baza guhaha mu Rwanda, bafite za konti mu mabanki y’u Rwanda ndetse n’iyo barwaye hari abivuriza mu Rwanda.”

Ku bijyanye n’imibanire n’ubuhahirane avuga ko usanga hari abanyarwanda benshi cyane bavukiye muri Congo kandi bazi iki gihugu neza babafasha, bityo ngo gukorera mu Rwanda byakorohera aba bashoramari no kwinjira ku isoko rya Congo.

Dr Muringande inzobere mu mibare ku rwego rwa PhD mu mibare yabwiye aba bayapani ko u Rwanda na Congo bifite inyungu z’ubucuruzi bihuriraho ndetse ko hari byinshi bimaze kugerwaho hagati y’ibihugu byombi mu mibanire n’ubukungu biciye mu muryango wa CEPGL bihuriramo.

Dr Muringande yabwiye aba bashoramari ko u Rwanda ari inzira nziza kuri bo yo kwinjira ku isoko ry’uburasirazuba bwa Congo abizeza kandi ko ibibazo bya politiki byariho hagati y’u Rwanda na Congo ubu bigenda bikemuka.

Aba bayapani babonanye na Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Kanama nyuma yo gusura ahateganyirijwe inganda mu mujyi wa Kigali i Masoro ndetse n’ikicaro cya RDB, bagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite akarusho mu korohereza abashoramari gutangira business ndetse bagiye gufata umwanya bagakora inyigo zabo bakanzura niba bashora imari yabo mu Rwanda.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ahangaha Mr Murigande aduteye igipindi.Niba abakongomani baza guhahira mu Rwanda kurusha uko tujya muri Kongo, kuki iyo Kongo ifunze imipaka cyangwa yashyizeho visa usanga abanyarwanda aribo bari gutaka kandi ugasanga aribo benshi ku mupaka bategereje ko Kongo ifungura. Kwinyara mw’isunzu ni byiza ariko gukabya si byiza

    • Ariko munyarwanda ,urasoma kweli,Visa yavuyeho kandi nta muntu utegereza ngo yinjire muri Congo ahubwo mwebwe muri kure twe turi ku Gisenyi tuzi ko tujya iCongo buri gihe tubishatse aho ho ambasaderi yavuze ukuri nta gipindi kirimo.Ngwino ubyirebere twe abanyagisenyi nta kibazo na mba tugifite kandi nigihe cya visa nabwo twajyagayo tukayatanga tukunguka make ariko tugahaha.Ngino wirebere uRwanda na Congo nta kibazo na mba gihari.

      • Niyo mwarasanaga se ntakibazo mwari mufitanye?

    • Impamvu ari abanyarwanda bataka ni uko u Rwanda rwo ruba rutafunze imipaka cyangwa ngo rushyireho Visa ku banyecongo. Baba batakishwa n’iki se ko ntagihe u Rwanda rutabareka bakinjira bisanga? Think twice before posting bro/sis

    • mbere yuko ngusubiza ndagira ngo umbwire aho utuye njye na vukiye icyangugu ikamembe ndahakurira ndahakorera donc urujya nuruza rwa congo na rwanda ndarusobanukiwe cyaneee nimenya aho utute nagusubiza neza 

      • Habamo igipindi kigaragarira bamwe kitabamo, iki ni igihe cyacu abanyarrwanda cyo kuvuga icyo dushaka kuri Congo kuko nta butegetsi ifite; ariko twitegure ko bitazahora kuricyo, kiriya gihugu cya RDC kizagaruka ku murongo kugira ngo natwe dusubirane ikinyabupfura tureke kwiratira abo tutanganya ubushobozi, iyo ni anti-valeur iri kudusatira.

  • makiriro , nawe umunzani wakubeshye! nibyo twese turahahirana nkabaturanyi ariko nibo bakenera byinshi kuko ari nayo nzira nini ibajyana guhaha kure. Iyo tuza gufunga imipaka yacu noneho barikurira ayo kwarika mama nagaye

    • Mbone, Uzanyarukire Rubavu bafunzimipaka uzambwire, niba utarahagera uzaba unakoze tourism.

  • Aba bashoramali se Muligande yababwiye ko aliwe uhagaraliye Congo ??? cg ko gushora imali muli Congo ubanza guca Mu rwanda ????

    • ariko aya ma code mufite azabavamo ra! wabanza ugasoma inkuru neza koko mbere yo kugira icyo uyivugaho.ibihugu byose birakenerana ariko byumwihariko nakwemeza yuko ari Congo idukeneye cyane kuko ibyo bakorera importation na exportation binyura mu Rwanda niba bitahavuye.ikindi nuko Kinshasa ari kure cyane kuburyo headquarters zibigo byose bikorera muri eastern DRC ariho zibarizwa bigatera ikibazo cya bureaucracy ku baturage bakihitiramo kwaka service mu baturanyi harimo u Rwanda cyane ko ho zinatangwa neza.thanks

  • Abo bashoramari barashaka gukorana n’u rwanda cg n’uburasirazuba bwa rdc ? Bamese kamwe. Mr Muligande asobanure ibyi rwanda ibya rdc bifite ba nyiraho.

  • nanjye ndemeranya na Murigande Congo ni igihugu dusanzwe dufitanye umubano mu buhahirane ku buryo abayapani baramutse bafite ikicaro hano mu Rwanda byaborohera kwagura isoko bagana no mu bihugu by’abaturanyi

  • Abanenga ibyo Murigande yavuze, nabagira inama yo kuzasura imipaka iduhuza na DRC  bakirebera.   Nka Makiriro agiye Gisenyi akareba movements ku mupaka wa Poids Lourds na La Corniche; agakubitira Kamembe akareba urujya n’uruza ku Mipaka ya Rusizi I, Rusizi II ndetse n’umupaka wa Bugarama-Kamanyora, yagaruka yahinduye imvugo.  Abanyekongo bakener cyane u Rwanda kuruta uko Abanyarwanda bakenera DRC. Ibyo Murigande yavuze byose ni ukuri, ahubwo yavuze bike ugereranije n’ukuri guhari!

  • Ntago Ambassador yabeshye na mba mwe kumugira nayo cyane ko abahatuye baba abatangabuhamya bw’ibyiza biri hagati y’ibi bihugu byombi. wowe uvuga ngo abayapani bakarebye isoko ry’u rwanda gusa niba utaracuruje uzabaze ababikora burya iyo ushora imari ntureba hafi nk’inkoko ahubwo uba ubara birebire. gusa ndasenga ngo bizacemo baze bashore imari mu rwanda hari byinshi twabasha kubigiraho kuko ni abantu b’abagabo batabeshya nta buryarya bagira kuko bakunda ukuri kandi bakora ibintu bizima. ahari agashomeri kagabanuka ndetse bakaduha kuri technologie yabo, umusoro ukaboneka, made in rwanda zikaba nyinshi. ahubwo u rwanda rurashishoza guha Japon ambassador Murigande kuko nawe ni umugabo utarya indimi kandi urangwa n’ukuri. MAY GOD BLESS RWANDA

  • abatuye mu Rwanda se wababra ukabavamo abakorera mu Rwanda ni benshi, erega buretse utubazo tumwe na tumwe turi politic naho abanyarwanda nabanyecongo nkabaturage basanzwe bo rwose ntakibazo gihari rwose ibyo Muligande  avuga rwose nibyo ndamwumva

Comments are closed.

en_USEnglish