Digiqole ad

Isomwa ry’urubanza rwa Lt Mutabazi na bagenzi be RYASUBITSWE

Kicukiro – Saa tanu zibura iminota itanu kuri uyu wa 29 Kanama nibwo inteko iburanisha yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe. Abanyamakuru benshi cyane, abaregwa, n’abandi bantu basanzwe batandukanye bari baje kumva imyanzuro kuri uru rubanza rumaze umwaka. Isomwa ryarwo ryasubitswe.

Pte Innocent Kalisa, Lt Joel Mutabazi na Joseph Nshimiyimana bategereje gusomerwa
Pte Innocent Kalisa, Lt Joel Mutabazi na Joseph Nshimiyimana bategereje gusomerwa

Abaregwa bose bari aha usibye Jean de Dieu Nizigiye urwaye kandi wabimenyesheje urukiko, ku maso bakeye ubana baganira hagati yabo nta kibazo. Abacamanza barinjira buri wese arahaguruka yongera kwicara nabo bicaye nk’uko bigenda mu rukiko.

Perezida w’uru rukiko Maj Bernard Hategeka yafashe ijambo ati “Isomwa ry’uru rubanza ryimuwe, tariki 12 Nzeri 2014 saa tatu za mugitondo nibwo ababuranyi bazagaruka mu rukiko.”

Maj Hategeka, wari kumwe na Capt Narcisse Nsengiyumva na Capt Muganwa, yavuze ko impamvu badasomye imyanzuro y’uru rubanza uyu munsi ari uko Urukiko rwasanze hari ibimenyetso byasabwe n’abaregwa rusanga bikwiye gukorerwa ubushakashatsi bucukumbuye.

Asobanura ko itegeko rivuga ko iyo ubushinjacyaha butagaragaje ibimemyetso bihagije, urukiko rwaburanishije urubanza rwemererwa n’itegeko gushaka ibimenyetso. Ku bw’iyo mpamvu isomwa ry’uru rubanza ngo rikaba risubitswe ngo bishakishwe.

Ibyo bimenyetso urukiko nirubigaragaza bizagirwaho impaka n’ababuranyi kuri uriya munsi muri Nzeri 2014.

Ababurana bahise bahaguruka basubizwa aho bavuye, abari aho nabo barataha.

Abaregwa baramukanye mbere y'uko isomwa ritangira
Abaregwa baramukanye mbere y’uko isomwa ritangira
Ntabwo bafungiye hamwe ntabwo baba baherukana
Ntabwo bafungiye hamwe ntabwo baba baherukana
Imbere y'Inteko iburanishwa ngo basomerwe
Imbere y’Inteko iburanishwa ngo basomerwe
Inteko y'abacamanza iyobowe na Maj Hategeka wasomye ko isomwa risubitswe
Inteko y’abacamanza iyobowe na Maj Hategeka wasomye ko isomwa risubitswe
Abaregwa bumva abacamanza
Abaregwa bamaze kumva imyanzuro y’urukiko


Photos/Martin NIYONKURU/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ubucamanza bwacu turabwizera bubanze bukore icukumbura maze buzazane ibimenyetso bifatika aba banyabyaha bahanwe bya nyabyo

    • Umunsi wageze mugihome nibwuzamenye kubucamanza bwu Rwanda bukoraneza.

  • reka dutegereze igihe ruzasomerwa kuko ibyaha byose nubundi byaragaragaye ko babikoze igisigaye ni ukubwirwa ibihano bibakwiriye burya igihe udashakira igihugu cyawe amahoro nta mpamvu nawe ugomba kuyashakirwa.

  • Bigeze aho urukiko ruba ari rwo rushakira icyaha ibimenyetso, none se ubwo ubushinjacyaha bukora iki? Ubwo se ushinjwa yaburana ate n`urukiko rumushinja kandi ari rwo aburaniramo?

  • Bigeze aho urukiko ruba ari rwo rushakira icyaha ibimenyetso, none se ubwo ubushinjacyaha bukora iki? Ubwo se ushinjwa yaburana ate n`urukiko rumushinja kandi ari rwo aburaniramo? Ubundi iyo ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso simusiga by`icyaha buba butsinzwe.

  • nuko nyine tugira ubucamanza butabera , kandi bugoragoza , naho rwose aba bagabo bari bakwiye icyaburundu, nuko icyurupfu kitakibaho, gushaka gukura amata mukanwa banyarwanda,?

  • Karege,nagirango nkubwire ko mu manza nshinzabyaha byemewe ko urukiko rwahindura inyito y’icyaha cg rugashaka ibimenyetso byunganira iby’ubushinzacyaha bwazanye.Aho ibyo bidakorwa Ni mumanza mbonezamubano,so mujye mukora comments yibyo muzi don’t confuse our people please!!

  • Ntibikwiye ko habaho abagira amarangamutima k’umuntu ushaka guhungabanya umutekano wacu niyo yaba so cg nyoko cg umwana wawe,amahoro turimo yagezweho Ku kiguzi cy’ubwitange n’amaraso y’abana bu Rda,ntampuhwe kuwashaka gusubiza igihugu inyuma,tuzi ahotwavuye,ahotugeze,tuzi naho tugana

Comments are closed.

en_USEnglish