Digiqole ad

Nyuma ya ba Pasitoro, Abanyatubari dusakuriza rubanda nabo bafashwe

Polisi ku Muhima kuri uyu wa 13 Ukwakira yerekanye abagabo babiri Nsabe Arsene na Mihigo Constatin bafunzwe bazira urusaku rw’imiziki  yo mu tubari bakoreramo ibangamira abaturage n’urusaku rw’aho bakorera. Ni nyuma y’iminsi Polisi yihanangiriza abafite ibikorwa bitera ‘urusaku’, abanyamadini bamwe na bamwe bakaba bamaze iminsi bafatwa bashinjwa iki cyaha.

Aba bakozi (amasura yabo yahishwe) bemera ko aho bakorera hari urusaku koko ariko ko atari bo babiryozwa
Aba bakozi (amasura yabo yahishwe) bemera ko aho bakorera hari urusaku koko ariko ko atari bo babiryozwa

Mihigo Constatin ni umubitsi mu kabari kazwi cyane nko kwa Chez Venant kari rwagati mu mujyi wa Kigali, uyu musore avuga ko byari ku itariki 12/10/2014 mu ma saa kumi za mugitondo aribwo inzego za polisi zamugezeho zivuga ko ari gusakuriza abaturage kandi bibujijwe n’itegeko.

Mihigo yemera ko koko urusaku rwari ruhari, ariko agasanga atari we wari gufungwa kuko atari we wavuzaga imiziki ko we ashinzwe gusa kwakira amafaranga. Asaba abandi banyatubari kudacuranga imiziki ngo isakuze cyane ariko akanasaba Polisi ko arenganurwa.

Arsene Nsabe we yavuze ko ashinzwe abakozi muri Cercle Sportif i Nyamirambo, yafunzwe kuwa gatandatu nimugoroba azira urusaku aho akorera.

Uyu mugabo asobanura ko bamufunga hari habereye amarushanwa ya Tennis hagati y’abarundi n’abanyarwanda akavuga ko yazize urusaku rwari rwinshi n’amafirimbi na muzika.

We avuga ko asaba kurenganurwa kuko ngo atari we wateguye aya marusahnwa.

Supt Modeste Mbabazi ukuriye ubugenzacyaha mu mujyi wa Kigali akaba n’umuvugizi wa Polisi muri Kigali, avuga ko Polisi yafashe aba bagabo kuko aribo bahasanze nk’abakozi bakuru bakoreraga ahaberaga ibinyuranyije n’amategeko.

Avuga ko batari gufunga ba sebuja babo kandi batahabasanze kuko ngo aba bakozi bakuru iyo babishaka bari gutegeka ko urusaku rugabanywa.

Ati “Ntabwo tubafata gutyo gusa, twahereye mbere tubasaba kugabanya urusaku ariko bisa n’aho badashaka kumva.

Urugero nko kuri Chez Venant nta gihe batababuza urusaku ariko ntabwo babyumva, kuba bafunze ntibitunguranye kuko banze gukurikiza amategeko.

Supt Mbabazi avuga ko abafite ibikorwa by’ijoro bishobora guteza urusaku bagomba kubisabira uruhusa inzego zibishinzwe kandi ntibakabye gusakuriza abatuye hafi aho.

Aba baregwa ngo bagiye gukorerwa  dosiye bashyikirizwe ubutabera.

Ibyo baregwa bibahamye bashobora gufungwa amezi hagati  y’umunani kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’ibihumbi 100 kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaraga y’u Rwanda nkuko biteganwa mu ngingo ya 600 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u twanda.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Bravo police ! mugere no muri taxis na buses, kimwe na Biryogo mu miskiti na Gare routiere ya Nyabugogo…Rwose ibi bintu by’umugi uri noisy nta handi ubisanga uretse mu migi y’ Africa…Bravo again

  • Ariko murabona Police itari gukabya. Cercle sportif irasakuje hafunzwe ushinzwe abakozi?? Kandi na Minister joe yari yahakiniye?

    Icya kabiri, akabari kari kwa Venant gasakuriza nde muri make? Ninde muturage uhaturiye kasakurije?

    Muvuge ko hari ikibyihishe inyuma mureke kubeshyera urusaku.

  • Bazata muri yombi abayisilamu ryari ko nabo basakuriza abaturage?

  • murahisha amasura y’abanyatubari ariko abakozi b’Imana mukabandagaza nta soni

  • Dore uko ingingo mwashingiyeho yanditse (Ingingo ya 600 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana
    Ingingo ya 600: Urusaku rwa nijoro
    Umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w‟abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Ngira ngo iki cyemezo cyo gushira mubikorwa itegeko cyari kwitonderwa cyane, nkuko harazamo no kwitiranya uko itegeko rivuga. niba rivuga ko amajwi y’indangurura majwi agabanywa ntabwo bivuga gufunga ibyunma, ikindi kandi ibisakuza n’ibyinshi, uhereye mu mamodoka bagendamo afite moteur ihinda cyane kuburyo nutayirimo ayunva, uwo we ntaba arigusakurizwa? hirya nohino mu mujyi wa Kigali hari inganda zifite ibyuma bihinda, ese nazo zirafungwa? njye natangajwe no kubona Police iza mubukwe ngo nibafunge ibyuma ngo hakoreshwe amajwi yabantu gusa. ese umusaza uvuga imisanzo agakoresha indangurura majwi ni we usakuza kuruta imodoka zihinda mu muhanda? ngaho mbwira ukuntu uwo musaza azavuga abantu magana batashe ubukwe bakamwunva? Police nidufashe yige neza icyakorwa hatagize ubangamirwa ariko kandi uburenganzira bw’abantu budahutazwa.

  • Ndumiwe koko ariko ubwo mubo maze kubona mwita ko basakuje ko nta mu Islam ndabonamo aribo bakangura abantu nijoro kdi harabo mwafashe saa tatu za mugitondo bari murusengero ninde ubangamye cyane muri abo? or harabo itegeko ritareba ?ahaaa! Ntegereje iherezo ryibi

  • Ngo bashobora guhanwa hagati yamezi 8 n’imyaka 2? ariko noneho muranyishe pe. nka hariya kwa Venant basakuriza nde koko? ibibintu harikibyihishe inyuma tu si gusa. Ngaho aba pasteri barafunzwe, abanya tubari… uru rwanda aho rugana si heza.

  • ikibazo cy’urusaku byo cyari kimaze gukomere

  • Njye ibi bintu sinda bisobanukirwa Mayor w’umugi yavuze ko batabujije gukoresha indangurura majwi, ko ikibazo ar’ukuzikoresha na volume nyinshi, ariko polise ije igasanga muzifashe muntoki irabatwara kereka iyo basanze ntazo mwakoresheje. Hagat’aho njye nfite ikibazo:ko uwanyoye bakoresha alcoltest, urusako byo tuzarugera dute ko kuvuga ko wasakuje biterwa n’imyumvire ya afande waje ko uyu munsi bashobora kuza bakakubwira ngo ntukarenze aha, yewe ugashyiraho signe ngo utazacikwa ariko ejo undi yaza akakubwira ko usakuza! Ikindi kibazo nfite, kera nkinywa inzoga nararaga mu kabare kandi ariko tubyina bukaducyeraho kereka mu cyunamo gusa none, tugiriwe ubuntu dusinda umunezero utuma tutarwana ahubwo dukundana nyuma y’ibihe bibi igihugu cyacu cyanyuzemo ngo dusenge tumeze nkabapfushije, ndumva iyi gahunda yarikwiye kunononsorwa byaba na ngombwa itegeko rigatorwa twese tukarimenya kuko nta tegeko ritagira icyo ureberaho! No mumuhanda habaho ibyapa bivuga ngo nurenza aha n’ikosa! Murakoze muzatuvuganire ibukuru.

  • Mujye mwandika mwasesenguye neza!ngo abanyatubari dusakuriza rubanda?kwa venant ko mbona imbere yaho hari ikizu cyahiye urwo rubanda muvuga basakuriza ruba hehe?ese ko muterekana abo urwo rusaku rwabangamiye?mwandike nk’abahanga.

  • Aaahhhhhhhhhhaaaaa ibintu nkibi muge mubreba mwisekere,ubunabyo ni HE uzabikemura,kukowe ntamatiku agira,ubwose urusaku rupimishwa iki?nabanyonzi mwarimwarabogeyeho uburimiro none umubyeyi yaradukomoreye,reka tubihorere mwinezeze.

  • Ariko se ko umuseke arimwe nemeraga none munkoze iki?
    Iyo umuntu atarajya murukiko igihe cyose aba akiri umwere gusa aba akekwaho icyaha.
    None mugize mutya mufata abakozi b’imana mubashyize ku karubanda..abanyatubari murabahishe mu maso…ubwose mwe murumva hatarimo akantu?????????????

    Mujye mushyira mu gaciro.

  • Nyamara hari ibindimutarakemura ubu hari ubujura bwinshi burimo insoresore zayogoje Kigali zambura abantu nijoro…. Ese koko amaherezo azaba ayahe?

Comments are closed.

en_USEnglish