Kuba NUR yaraguze ‘Software’ akayabo ka miliyari byateye urujijo abadepite
Ibi ni bimwe mu bibazo abadepite bibajije ubwo abayobozi b’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bitabaga PAC ngo basobanure amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya 2012-13, hari tariki ya 8 Ukwakira 2014, muri byo hari ibireba Kaminuza n’ireme ry’uburezi, ibindi byambutse imbibi bifata no mu bindi bigo byagaragaweho gutanga ibya rubanda nk’aho ari amafaranga ava mu mufuka y’abayobozi babyo bwite nka EWSA na RSSB.
Bimwe mu bibazo PAC yabajije abayobozi:
-Kuki Software yakorewe muri Africa y’Epfo yatanzweho asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, kuki atihawe Abanyarwanda ngo bayikore?
-Twebwe nta bahanga tugira bakora software nk’iyo? Ubwo se ubwenge bwacu bwazemerwa he?
-Niba dufite abanyeshuri twigisha ICT, turabigishiriza iki?
-Intego Kaminuza yari ifite ni ‘Salus Populi’ (Urumuri n’agakiza ka rubanda), ese iri zina ryari rikwiye?
Abadepite bibazaga ibi bibazo banabibaza abayobozi ba Kaminuza ishami rya Huye (Ex-NUR) kugira ngo basobanure neza niba gutanga isoko ry’akayabo ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kugura ‘software’ MIS (Management Information System, MIS), basaba ko ubutaha hajya harebwa niba Abanyarwanda batabishobora bagahabwa iri soko, aya mafaranga akaguma mu Rwanda aho kujya hanze.
Gutanga isoko rya miliyari kuri Kaminuza ya KwaZulu Natal mu gihugu cya Africa y’Epfo byababaje abadepite cyane bibatera kwibaza biriya bibazo twavuze haruguru.
Hon Nkusi Juvenal ukuriye Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (Public Accounts Commission, PAC) yanenze bikomeye icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse avuga ko gutanga amasoko ku banyamahanga ahanini biba biganisha ku guhombya Leta.
Yagize ati “Kuki niba muri Kaminuza hari abanyeshuri b’Abanyarwanda biga ICT ariko igatanga isoko rya Software ku banyeshuri b’abanyamahanga, ubwo abo twigisha turabigishiriza iki? Aho gutanga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yose, ubahaye miliyoni 300, abiga i Kigali na Huye ukabahuriza hamwe cyangwa bagapiganwa, babura icyo bakora?”
Yongeye kandi kwibaza ku mpamvu baza kwiga, ati “Turabigishiriza iki? Tubigisha ngo bagende mu muhanda, ngo bavuge neza cyangwa turabigisha kugira ngo bakore?. Kuki mudakoresha abantu bahari b’abahanga? Koko kubona Software ikorerwa muri Africa y’Epfo igatangwaho asaga miliyoni y’amadolari! Kuki ayo mafaranga atahabwa Abanyarwanda?”
Umuseke wabajije bamwe mu bazi neza ibya ITC mu Rwanda bavuga ko ayo mafaranga yaguzwe ‘Software’ ari umurengera ndetse bemeza ko no mu Rwanda yahakorerwa gusa ngo ikiba gisigaye ni ukwemerwa n’abatanga amasoko.
Ikindi gisa n’ihurizo nk’uko n’abagize PAC babigarutseho ni uburyo ‘Software’ zose zigurwa asaga miliyari, ibi bakabihera ko no mu kigo cya EWSA baguze iyitwa ‘Oracle’ nayo itaratanze umusaruro, nyuma bakaza gukoresha abashinzwe IT b’Abanyarwanda kandi bagakora Software yishyuza neza abakiliya ba EWSA.
Iyi nama rero ni nayo bagiriye Kaminuza yo kwita cyane ku mbaraga zihari.
Kwizera abanyamahanga ni uko ireme ry’uburezi dutanga mu Rwanda tutaryemera.
Abadepite bakomeje kubaza impamvu ibyo mu Rwanda bitemerwa kandi nyamara Kaminuza nayo iri mu ruhando rwaza Kaminuza zitanga ireme ry’uburezi.
Hon Nkusi ati “Twebwe ubwenge bwacu bwazemerwa he? Ni gute umunyarwanda azapiganwa ku isoko ry’akazi niba adakoze ibintu ngo tukwemere nyuma ujye n’ahandi bakwemere?”
Impungenge z’abadepite ku itangwa ry’amasoko ntizagarukiye kuri Kaminuza na EWSA gusa, kuko bagarutse no kuwahoze ayobora RSSB Kantengwa Angelique watanze amafaranga Abanyarwanda bizigamiye bigatuma bakena, (Kantengwa ubu uri mu rukiko akurikiranyweho guhombya Leta asaga miliyari na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda).
Abadepite bati “Amasoko mu Rwanda atangwa ate?”
Basabye Kaminuza kuzagenzura neza ngo kuko uwaba yaratanze isoko ringana kuriya, haba hari inyungu ze yari afitemo.
Umwe mu badepite ati “Twabonye ko mu gutanga amasoko habamo inzira zo gushakamo inyungu.”
Mu bisobanuro Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Dr Ndushabandi Desire yahaye abagize PAC yavuze ko MIS yari igisubizo ku bibazo byo gucunga neza Kaminuza ariko yemera ko itabyajwe umusaruro uko bikwiye.
Yagize ati “MIS yari umuti ku kibazo cya Kaminuza kuko irihuta. Ndacyafite icyizere kuko iyi software irakora ku bijyanye n’amalisite y’abanyeshuri. Ntitwabonye icyo twari twiteze ku gihe ariko hari icyizere ko tuzabigeraho.”
Dr. Ndushabandi yavuze ko amafaranga yaguzwe MIS ataturutse kuri Konti ya Kaminuza ngo kuko ni amafaranga yatanzwe n’igihugu cy’Ubuholandi ndetse na Africa y’Epfo.
Gusa abadepite bavuze ko nubwo atatanzwe na UNR yari mu mutungo wayo ku buryo yashoboraga gukoreshwa ibindi.
Kaminuza yemeye inama yahawe n’Abadepite yo gukoresha imbaraga zayo harimo n’intiti yigisha aho gushaka umuti w’ibibazo mu banyamahanga.
Dr Ndushabandi wasobanuye byinshi mu bibazo byari byabajijwe n’abadepite ku micungire mibi ya Kaminuza yagize ati “Dufite abarimu bari ‘smart’ (bameze neza bashoboye), abanyeshuri bari ‘smart’, inama muduhaye turazubahiriza.”
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
8 Comments
Kugaya ningobwa ariko se. Bizakomeza gusa kugaya mushyireho abandi bazi icyo gukora dr ajye kuvura naho ibyamafranga ntabyo yize ababyize barahari buri muntu nakazi yize kuvangavanga bibyara igihombo
Niba amafaranga yaratanzwe na leta y’ubuholandi ndetse n’Africa yepfo, mubanze musuzume icyo MOU yasinywe yavugaga. Njye ndagaya cyane izo ntumwa z’Inteko ishinga amategeko ese ko ziriya leta zari zashimye ibikubiye mu masezerano y’itangwa ry’isoko kuki bavuga iyo software ihenze bahera kuki? Ibi birasa n’isoko ryo kubaka ibitaro bya Kabarore aho abakozi b’Akarere ka Gatsibo bashiriye mu buroko ngo barazira kwica amategeko agenga amasoko ya leta mu gihe byose byakorwaga na Plan Rwanda International. Nyuma yaho kandi abafunzwe bose bakaba abere. Icyo rero mujye mwirinda guhubuka kuko n’abakozi b’ikigo cy’Umugenzuzi wa leta batari miseke igoroye. Ni bangahe bitaba muri Parquet general bakavamo ari abere batanze ibisobanuro byose mu gihe abagenzuzi bo bavuga amafaranga yanyerejwe. Ahubwo nabo bakoze igenzura nabi nabo bakwiye kujya bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Ibi mbivugiye ko nkubu intumwa za leta ziramanuka zikajya kubaza impamvu z’uko gusesagura nyamara ntawita ku mafaranga abagendaho ya mission na fuel byiyongera ku yo bita ko yanyerejwe.
ese abo ba depute bo ninde ubagenzura ra?cg bo ntamafaranga bakoresha yabanyarwanda?ubu mutekereza abo ba Dr baravuye mumahanga baje kunyereza ayo mafaranga yanyu cg ni bamwe mubo mutsindagiramo mufitanye amasano babicira ibyo ba panze?nge nababajwe nukuntu mwe nkabitwa ngo muri intumwa za Rubanda mutubeshya ngo muhagarariye abaturage bo muturere twanyu ariko mukiturira i Kigali woshye ariho mwatorewe mwese.ese buriya iyo mutura aho mutorerwa ntibyari gutuma mubona ko abomubeshya ko muvugira bakennye?ba nyakubahwa mwisuzume mbere yuko muzasuzumwa namwe.
Kuva 1994 UNR itobwa ntabwo mwakagombye kwibaza impamvi itakili SALUS POPULI.
Ywowewowe wiyita KAKA, ntakubakuba Dr bivkubakumugangaanga. Doctorat ni niveau d’étude.
Cyakora hari inama nshaka kugira PAC na Auditor General:
1. Kuki buri gihe audit yanyu ikorwa ku mafaranga? Ntekereza ko mwagakwiye no kureba ku micungire y’abakozi mu nzego zikoresha ayo mafaranga. Ese bo hari capacity building bakorerwa, motivation n’ibindi bigomba kujyana na Human Ressource Management? Ese aho bakorera bafite facilities zituma bagera ku nshingano zabo neza?
2. Mujye mureba neza niba amakosa abakozi bakora cyane cyane mu nzego technique niba abakozi batayashorwamo n’ababaha amabwiriza.
Murakoze
nagiye ahantu muri sosiyete nsanga bakoresha iriya logiciel DATABASE ya (“ORACLE” ariko bigeze aho nsanga hari ibintu byinshi oracle idakora kuberako ifite ubushobozi buke( oracle ni very limited. Ubwo basabye manager wiyo sosiyete gukora indi programme yokongera capacity kuburyo ibidakorwa na oracle byakorwa nindi programme, manager byaramunaniye arahanyanayaza( ni umuzungu) ariko biranga biramunanira nababwiye ko niba babishaka nabibakorera mumisi ibiri gusa kandi nkabikora kubuntu. Narabikoze nkoreshe access na excel byonyine( nateranyije acces na excel bibyara DATA BASE yakoze ibyo oracle itashoboraga gukora, urugero ni uko muri oracle hari aho ugera ugasanga ibyo wifuza kuyikoresha ntamwanya wabyo uhari, ariko programme nakoze byose byari birimo kandi nibitarimo byashoboraga kongerwamo, programme nabakoreye yatanze umusaruro uruta uwa oracle!!! ikibazo ndagikemura kandi kubuntu. Murwanda hari abantu bashoboye ahubwo ikibazo gihari ni ruswa nikimenyane
Warekeyeho kubeshya abantu Oracle urayizi koko cyangwa you are really Data programmer as you pretend? Oracle is the most SQL Database is the whole world. Wakwemeye ko mwize nabi? ukareka kubeshya abantu ku manwa y’ihangu? ikibazo gikomeye n’abantu bagura ibintu bakibagirwa gukora Required Trainings kubazabikoresha cyangwa n’abakoze trainings ntibarebere izuba bakirukanwa batitaye kuri za Investments bakoze….. PAC ireba ikibazo mu ruhande rumwe (amafaranga yakoreshejwe) ni cyo gituma na recommendations zayo nta musaruro zitanga…..
Ufite azobgererwa ‘ hanyuma ko mutsinda lwakabamba mwagiye muvuga abantu mumazina aho kuvuga ngo Icyari unr murakinenga cyariyoboraga !! We nabandi bayoboranye muti bariye amamiliyari namamiliyari barangizwa noneho bagahabwa imyanya yo kuyobora Ministeri y’uburezi …nyuma yo kwiyita expert akayora akayogoza KIST akagororrerwa UNR none ahawe ama ministre ese aracyari expert cg yashyize aba umunyarwanda !!! PAC rwose muve mumagambo munenga ntacyo mukora ngo abantu bahanywe banasimbuzwe niba se koko yari na expert akaba yarangije ibigo yatashye hagahabwa Kazi abo banyarwanda muvuga ko bashoboye ? Uwa shobora kukora software yananirwa kuyobora Ministere aho kuziha abantu batanumva abanyarwanda kuko ntanyungu babifitemo batazi ikinyarwanda !!! Kweli … Rwanda weee …
Comments are closed.