Ejo ni inde uzasimbura Dr Ntawukuliryayo?
Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo weguye mu kwezi gushize ku buyobozi bw’Umutwe wa Sena w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko kuri uyu wa 14 Nzeri hazakorwa amatora yo kumusimbura ku buyobozi bw’uru rwego rwashyizweho n’itegekonshinga ryatowe mu 2003.
Itegeko riteganya ko mu gihe cy’iminsi 30 havuyeho umuyobozi w’uru rwego hagomba kuba habonetse undi. Inama yo gutora uyu muyobozi mushya iyoborwa na Perezida wa Repubulika. Abandi bose bafite uburenganzira bwo kwiyamamaza uretse uherutse kuwuvamo yeguye.
Mu myanya itanu y’ubuyobozi bw’ikirenga mu Rwanda itegeko nshinga riteganya ko umukuru w’umutwe w’abadepite ari we utagomba guturuka mu ishyaka rimwe na Perezida wa Repubulika.
Indi myanya itatu yaba uwa Minisitiri w’Intebe , Perezida wa Sena cyangwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga itegeko nshinga ntirigena umutwe bagomba kuba baturukamo.
Ubu abasenateri bahari bose bafite amahirwe yo kwiyamamariza uyu mwanya hatitawe ku mitwe ya Politiki bakomokamo.
Mu basenateri 26 bagize uru rwego, 25 bari mu uyu mutwe bose bemerewe kwiyamamariza uyu mwanya usibye Senateri Dr Ntawukuliryayo uherutse kuweguraho. Gusa kugeza ubu nta mukandida uragaragaza ubushake ku mugaragaro bwo kujya muri uyu mwanya.
Mu basenateri bahari batandatu muri bo bafite urwego rw’amashuri rwa PhD; abo barimo; Celestin Sebuhoro, Emmanuel Bajyana, Laurent Nkusi, Tito Rutaremara, Jean Damascene Bizimana na Chrysologue Karangwa.
Gusa Senateri Bernard Makuza wari kandi muri babiri bari bungirije Dr Ntawukuriryayo ari mu bakandida banugwanugwa kuri uyu mwanya kubera ubunararibonye burebure afite muri politiki y’u Rwanda.
Benshi bemeza ko amahirwe menshi ahabwa umusenateri w’umugabo kuko umutwe w’abadepite uyobowe n’umugore nk’uko ihame ry’uburinganire mu Rwanda ribiteganya.
Usibye bariya bagabo bafite ubunararibonye muri politiki, barimo n’abafite amashuri yo ku rwego rw’ikirenga, hari abandi bavugwa ko bashobora kwegukana uyu mwanya wa Perezida wa Sena, muri bo hakavugwamo na Senateri Charles Uyisenga wo mu ishyaka rya PSD.
Mu bandi bahabwa amahirwe yo gutorerwa uyu mwanya harimo Sen.Evariste Bizimana, Sen Niyongana Gallican na Sen Michel Rugema.
UM– USEKE.RW
6 Comments
ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana buriya iritoranyiriza
Uzamusimbura yamaze kwemezwa ,naho abo banyeshuri babadepite nikuzarangiza umuhango wo gutora.
Gusa njye ndaha amahirwe Dr.Jean Damascene Bizimana nataba we azaba ari Bernard Makuza.
Mutegereze ejo muzabibona barashoboye rwose.
Bizimana arashoboye azi gusobanura ukuri muhaye ijwi gusa uzayobora wese ndabizeye kuko kugeza ubu bose bakora neza.
Reka mbabwire ushoboye mu basenateri bose ni Ntawukuriryayo. Uwayobora wese mu basigaye ni ukubura uko abantu bagira. No kuba yarekuye ubuyobozi ubwabyo ni ukureba kure naho ubundi yaribuhangane akahava ahunga.reka twihamire mu ikinamico!!
Dr bizimana ni umuhanga nanjye ntora narimuha. Bidashobotse bayihe makuza bizinana amusimbure. Umana ibarinde. Uwanditse garcan n’uzayisenga yihanganw nrakuntu PM na President wa Senate bavuja muri district imwe.
Comments are closed.