Uko wafasha umuryango wa Rosine gukomeza kumuvuza
Rosine Mutimukeye umwana w’imyaka itanu ufite uburwayi bwo kubyimba inda, abaganga baracyamukurikirana ku bitaro bya CHUK. Umuryango we uvuga ko ukeneye ubufasha bwo kugira ngo babashe gukomeza kumuvuza kuko uko bari bishoboye kwashiriye mu kumuvuza mu gihe gishize.
Jean Bosco Uwihoreye se w’uyu mwana, ari nawe uba uri muri gahunda zo kumuvuza nyina nawe akaba iruhande rw’umwana mu bitaro, avuga ko abaganga muri CHUK bakomeje gukora ibishoboka ngo bameneye neza indwara uyu mwana arwaye n’ubwo hari gukekwa cyane Cancer, ibi ni nabyo abaganga bemeje mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu muryango ukennye wo karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga, ukeneye ubufasha bwo gukomeza kuvuza umwana wabo w’imfura ndetse n’ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose bwatuma umwana wabo ashobora gukira nk’uko babyifuza.
Kugeza ubu hategerejwe icyo abaganga bazemeza ku burwayi bwe, niba ashobora kuvurirwa mu Rwanda agakira cyangwa niba yakoherezwa hanze gushaka ubuvuzi bwisumbuyeho.
Nyuma yo kubona ko inkunga bari guhabwa ishobora gukoreshwa nabi, kandi mu rwego rwo gufasha uyu muryango mu buryo bw’ingirakamaro mu gukomeza kuvuza Rosine Mutimukeye, uyu muryango wafunguye Konti muri Banki ya Cogebanque.
Iyo Konti ni; 02-01390070795-83 ku bari mu mahanga Swift-Code ni: CGBK RWRW. Ni Konti yanditse mu mazina ya Jean Bosco Uwihoreye se w’uyu mwana uri kumuvuza.
Jean Bosco Uwihoreye aboneka kuri telephone (+25)0783211301
Kugeza ubu uyu muryango ushimira benshi urukundo n’ubufasha bamaze kugezwaho n’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu mahanga.
Fasha uyu muryango mu kibazo urimo
19 Comments
Ariko se umwana ko ari uw’igihugu ubwo leta irakora iki koko? Nyamara ari umunyamahanga Kagame yasuye yamuha 50000 euros ariko umunyarwanda w’umukene ntiyamureba kuko nta wamumenya ngo amuvuge!!
wowe ntu kavange ibibazo Kagame se yamusuye noneho arayamwima ayaha uwo munyamahanga urikuvuga iyi nkuru irasaba ubafasha kubantu bayisomye wowe urayisomye nta nicyo ukoze uzanye mo Kagame…so mujye murasa ku ntego mureke kunyura hirya kdi niba utabishoboye wijya gupfobya i gihugu rero
@ IBRAHIM : ntitukananize HE please !!!
Ubuse ukeka yuko iyi nkuru yayimenye ??
Ntabwo yamenya details zi bibera mu gihugu zose.
Ahubwo b’intwari umutumeho ujye kuri office ye utabarize uyu mwana natakwakira bwo ukamugaya biraba bikwiye.
Iyo HE agize uduto nkutu amenya akadukemura nabwo murajujura ngo aracengera yaceceka ngo yacecetse yafasha ngo yasesaguye uwo munyamahanga yafashije mwibuka inkunga ayo mahanga aduha ???
Uwaguha more than 800 USD billions umuhayemo 1/10000 bitwaye iki koko ariko ukubaka umubano !!!!
Ahubwo tugaye abayobozi b’ibanze aho umwana atuye tugaye CHUK bo babimenya nti babikemure.
HE arashoboye 100% tuzabyemera atakiyobora tumwifuza ..,tubitege amaso.
Murambabaje mwe muvuga abakozi ba CHUK ,Nijye ubazi ;ni abagome bo mu rwego rwo hejuru ! Niyo mbonye umukozi waho uhakora cyangwa nkumva nko ni umukozi waho ,mpita mubonamo umugome ;umwirasi ; ….. ibyo bankoreye muri 2002 sinzabyibagirwa .Wagirango ntibazi ububabare bw’umubiri .
Aaaha..?? harya ngo kuvuga utacishije mukayungirizo niyo Demokarasi..nkuyu ngo ni Burahimu..avuze icyi..koko?? Kuba Prezida ntibivuze gucyemura icyibazo cyaburirugo..mujye mujijuka kko ni Imana Imurusha ubushobozi..Ntirabikora gutyo..kdi suko biYinaniye..ahubwo nuko Iziko Yaduhaye ingufu nubwenge bwo kwicyemurira buricyimwe …Prezida nkumuntu akenshi ingufuze nubushobozi akoresha nibituraka mubo ayoboye …nudakora ngumuhe umusoro awukoreshe ibibyara inyungu..ntuzicare ngutegereze ngwazakora muye ngwaje gucyemura ibyiwawe murugo.
Icyindi kdi ugomba gusobanucyirwa leta ntibisobanuye umuntu..Leta bisobanuye abaturage…kucyibazo cyuno mwana wu Rnda..kubukomere bwacyo twese nka banyaRwanda cyiratureba ntawe cyireba wumwihariko ngundi yigire ntibindeba nkibyo ndikukubonaho weho Ibrahimu,bisobanura yuko Ubuyobozi..na Prezida wacyeguriye…gsa nakugaragarije yuko..atari cya Prezida ahubwo nicyacu murirusange ..ubuyobizi nibutera inkunga biraba aramahire nibatajyitera inkunga kdi. Ntibiribubuze yuko burumwe muritwe nuko yishoboye atajyira icyo atanga..kko Leta sumuntu ahubwo Leta nabaturage …nkumuntu wize kwandika ibi nkubwiye wagakwiye kuba ubizi..Ibrahimu we.
Rnldnh we ikinyarwanda wanditse kirimo amakosa menshi y’imyandikire. Reka nkosore gusa iyi myandikire yawe y’ikinyarwanda. Ibyo wanditse wari kubyandika gutya: “Aaaha..?? harya ngo kuvuga utacishije mu kayungirizo niyo Demokarasi. Nk’uyu ngo ni Burahimu avuze iki koko?? Kuba Perezida ntibivuze gukemura ikibazo cya buri rugo. Mujye mujijuka kuko n’Imana imurusha ubushobozi ntirabikora gutyo kandi ntabwo ari uko biyinaniye, ahubwo nuko izi ko yaduhaye ingufu n’ubwenge bwo kwikemurira buri kimwe cyose. Perezida nk’umuntu akenshi ingufu ze n’ubushobozi akoresha bituruka mubo ayoboye. Nudakora ngo umuhe umusoro awukoreshe ibibyara inyungu. ntuzicare ngo utegereze ko azakora mu ye kugira ngo agukemurire iby’iwawe mu rugo.”
Ikindi kandi ugomba gusobanukirwa, leta ntibisobanuye umuntu. Leta bisobanuye abaturage. Ku kibazo cy’uno mwana w’u Rwanda, ubukomere bwacyo twese nk’abanyarwanda kiratureba. Ntawe kireba by’umwihariko ngo undi yigire ntibindeba nk’ibyo ndikukubonaho weho Ibrahimu.Bisobanura ko ubuyobozi na Perezida wacyeguriye atari bo gusa kireba. Nakugaragarije ko atari icya Perezida wenyine, ahubwo ni icyacu muri rusange. Ubuyobizi nibutera inkunga biraba arI amahire, nibatayitera kandi ntibiribubuze yuko buri umwe muri twe, bitewe n’uko yishoboye atagira icyo atanga. Leta ntabwo ari umuntu ahubwo Leta ni abaturage. Nk’umuntu wize, ibi nkubwiye wagakwiye kuba ubizi, Ibrahimu we!
Wimurenganya nicyo kinyarwanda gishya.
Nibyiza guhuza inkunga kugirango icungwe neza, ariko nanone igikwiye kwitabwaho mu kuyobora iki gikorwa ni kureba icyoroheye abantu benshi mu shyikiriza inkunga yabo. Nka Cogebanque sinzi niba haritawe ko iri henshi mugihugu cyangwa ikoresha ikoranabuhanga kurusha izindi bank cyangwa hitawe gusa ko hari umuvandimwe ufitemo konti. Bibaye aribyo byakwica byinshi kurusha ibyo byakiza kuko hari uwananirwa kujya gushaka aho cogebanque iri akabyihorera kandi byakoroshye akoresheje nka Bank populaire dore ko ziri henshi ndetse zinakoresha ikoranabuhanga.
Mbona mudahinduye Banque mwakongeraho ko na mobile money ikoreshwa. Twite cyane kucyoroheye abantu benshi umuntu ashobora kuba afite 5000 kuri konti ya telephone ye yasoma iyi nkuru ari mubiro agahita ayohereza ako kanya kuko byoroshye ugereranije no kujya kumurongo wa Bank.
Murakoze. mureke turwane kuri uyu muziranenge uko dushoboye
Mana watabaye abawe bababaye koko?? Yewe nibibazo pe ariko mukomeze kwihangana
Mwamutubariza niba akoresha mobile money
Uyumurya ngo ukomeze wihangane kugera kure siko gupfa;gsa mumutubarize niba ataba muri tigocash cg mobile money.thank you
Uyu muhezanguni witwa Ibrahim ndamugaye nta kindi, arabura kubaza uburyo yafashamo uyu mwana cyangwa ngo niba atabuishoboye anamusengera arazanamo politiki. HE wamwemera utamwemera ntacyo uzamutwara kuko ntaho ahuriye nawe haba ku mutima no ku bushobozi uri kwibabariza ubusa gusa.
Uyu mwana Imana imufashe gusa.
Biteye ubwoba kubona uyu mwana CHUK imufite ikaba itarabasha kuvumbura indwara arwaye, gusa nkibaza niba ntabushobozi bafite bwo kumenya indwara arwaye igisubizo ni ukumwicarana? Gusa wenda sinzi igihe bamaze mubitaro ariko hashobora kuba harimo uburangare bw’abaganga bwo kuba bamwohereza mubitaro byazobereye indwara zo munda nk’izi ubundi natwe tugasigara dushaka amafaranga yo kumuvuza. Nonese iyo habaye impanuka indembe ko bazivura batarabona amafaranga kuki uyu mwanawe batamubara muri abo ubundi ubundi natwe abatanga inkunga tukayitanga tuziko nibura hari ikiri gukorwa gusa njye birambabaje. Njye niteguye gutanga inkunga yanjye uko yaba ingana kose nziko abashyize hamwe Imana irabasanga. Mana tuziko ushobora byose kdi tuziko wagiye uvura uburwayi burenze ubw’uyu mwana gira ibambe maze w’umve ugutaka kwe n’ukw’abamusabira maze umukize.
ahubwo ababyeyi buyu mwana ninteaz rubwa umwana indwara irazwi barayibabwiye nkaho baretse ngo bagume bamuhe imiti bamuteye 2 bahita bamujyana mukinyarwanda mbega abanyarwandaaaaaaa
Nibyo, abaturage bashobora gutanga inkunga yabo buri muntu ku giti cye kugira ngo uyu mwana abone ubuvuzi bukwiye, ariko Leta nayo ifite uruhare mu gutanga inkunga yayo kugira ngo uyu mwana avurwe mu gihe abaturage inkunga batanze itakemuye ikibazo.
Uyu mwana rwose arababaje, kandi nkeka ko Leta ifite ubushobozi buhagije ku buryo yagira icyo ikora ariko uyu mwana akavurwa, kuko bigaragara ko ababyeyi be nta bushobozi bundi bafite.
1. Abaganga nibabanze batangaze uburwayi bw’umwana n’ibikenewe kugirango
avurwe niho abaturage bashishikarira gutanga inkunga
2. Kuri 25/01/2015, Padiri Obaldi azaza gusengera abarwayi i Kabuye, umwe
mu babyeyi be azanyarukireyo amusabire natwe turakomeza dusenge kandi
no ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi nitugira Imana akaba akiriho hazagire
umwe mu babyeyi be ujya kumusengera mu Ruhango. YEZU ARAKIZA
ndumiye igihugu gifite injijinyinshi pe nikose ibrahim uzanyanye president wacu ute koko umuntu amenya akamaro kikibuno iyo igihe cyo kwicara kigeze umunsi tuzaba twabuze kagame muzumva neza akamaro amaze ese mwagiye nko muri za kenya centre afrique nahandi mukareba ubutegetsi bubi uko bumeze ye muzamera nkabo muri za ribiya ubu bifuza kadafi batakimubonye kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Bavandi,mwirangazwa nabavuga amagambo,ahubwo mureke dutabare ubabaye hakiri kare.kuko bariya babwira ikibazo bagatangira gushyira umuntu mu majwi ndumva bataturangaza.mukoreshe iri bank,kandi se wuriya mwana yatanze na number za telephone.mwanakoresha mobile money.so please.mbaye mbashimiye uburyo mugiye kubikora,kuko gufasha abababaye biri mumuco wacu.Imana ibayobore.
Nta muryango ubura ikimara (ikigoryi) Burahimu yikomeza kubatinza.
Naho kuba CHUK itabasha kuvura kanaka biramenyerewe kuko ubuvuzi mu Rwanda buracyari ku rwego rwo hasi cyane bikabije.
Uvuze yuko uyu mwana babeshya CHUK yari kumuvura ndumva ubeshye nonese ubu arwariye hehe iba ubizi ???
Ndetse siwe wenyine CHUK inaniwe kuvura ahubwo nayo ubwayo itabarizwe yojyererwe abahanga mu kuvura ni bikoresho bigezweho.
Comments are closed.