Musanze: Ubuyobozi bw’ibanze buritana bamwana kuwatanze uburenganzira bwo gusenya ubwiherero 90
Nyuma yo gusenya ubwiherero burenga 90 ubuyobozi bw’Akagali ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve bwavugaga ko butujuje ibyangombwa ngo bukoreshwe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali Nirere Lucie aremeza ko amabwiriza bayahawe n’Umurenge wa Cyuve ariko Gitifu wa Cyuve Gafishi Sebahagarara agahakana ko nta mabwiriza yo gusenya iriya misarane yatanzwe n’Umurenge.
Uku kwitana bamwana kuje nyuma y’uko abaturage basenyewe ubwiherero bavuga ko basenyewe batabanje guteguzwa mbere y’igihe ngo babone uko bategura aho bazajya bakemurira ikibazo mbere yo kubaka ubundi bwiherero.
Bongeraho ko mu gusenya ubu bwiherero hatarebwe ubutujuje ibyangombwa koko ngo kuko hari abayobozi basenye ubwiherero bwa bamwe bakareka ubw’abandi.
Ikibazo gikomeye abaturage bagaragaza ngo ni uko nyuma yo gusenya iyi misarane, ubu ngo umwanda wakwiriye hose bityo abaturage bakaba bugarijwe n’indwara ziterwa n’umwanda harimo impiswi n’izindi.
Abaturage basenyewe bavuga ko kubona aho biherera bisaba kujya gutira mu baturanyi ku manywa ariko nijoro bikaba ingorabahizi kuko utajya gukangura abantu nijoro ngo nibagutize ubwiherero.
Bifuza ko mbere yo gusenya ubu bwiherero ababikoze bagombye kuba baregereye abaturage bakabasaba gubusana aho kugira ngo babasenyere kandi nta n’uburyo bwateganyijwe buzabafasha mu gihe imisarane mishya izaba itarubakwa.
Umwe mu baturage yagaragaje ko mbere y’uko ubuyobozi bumusenyera ubwiherero, yabanje kubereka ko afite ubundi arimo kubaka baragenda agira ngo birangiriye aho.
Nyuma yaratashye asanga bamaze kubusenya kandi ngo batigeze bamuteguza byibura ngo babusenye ahari.
Ati: “Nta muntu wigeze ambwira ko hari gahunda yo kunsenyera ubwiherero ngo byibura mbanze njye kuguza n’inshuti. Aka ni akarengane ubuyobozi bwo hasi buri kudukorera!”
Undi nawe yagize ati: “Umwanda n’amasazi birandagaye cyane cyane ahantu hasa nahihishe kuko ariho abantu barimo kujya kwikinga. Nta kabuza ibi bintu biraza kutugiraho ingaruka kuko bahubutse babikora.”
N’ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwebeya, Nirere Lucie avuga ko icyemezo yo gusenya ubu bwiherero cyavuye ku murenge, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyuve Gafishi Sebahagarara avuga ko ibyo bintu ntacyo babiziho ko nta n’uwo batumye gusenyera abaturage.
Yagize ati: “Nta cyemezo cyo gusenya ubwiherero twafashe! Twabyumvise ndetse ababikoze twababwiye ko ibyo bakoze bidakwiriye.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Rwebeya ivuga ko ku ikubitiro muri aka kagari hari ubwiherero bugera kuri 250 butujuje ibyangombwa ngo ariko kubera ubukangurambaga kugeza ubu hakaba hari hasigaye ubusaga 90 budakoze neza.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW
3 Comments
ariko isenya ryagarutse mugihugu ,rirasura iki?,ese ubwo niyo umuturage yaba acukura kurusha,imodoka, uwo mugore uyoboye abona nyuma yogusenya abantu baho yasenye bajya kwihererahe? ubwo nawe ngo arayoboye!
inzego zisumbuye niba zitabifitemo uruhare nizimuhane.Ntabuyobozi akwiriye.
Niba kandi zitabikoze nazo zihanwe n’izizisumbuyeho.
Ariko aba bayobozi ni bwoko ki?ni abantu cg ibikoko? kuki badashyira mu gaciro?Ese kuribo umuturage ni iki?
Baturage,nimudahaguruka ngo mwivugire aho bukera murashira.
Muri iyi minsi abantu benshi basigaye bijujutira Akarere ka MUSANZE bavuga ko gasa n’aho kadafite umuyobozi uhamye. Abayobozi bo mu mirenge no mu tugari bikorera ibyo bashatse ukagira ngo ubuyobozi bw’Akarere burasinziriye.
Abaturage bo mu murenge wa Gashaki bo rwose wagira ngo ubuyobozi ntibukibitayeho, kuko amabi bakorerwa, usanga nta kivugira bafite.
Comments are closed.