Soma ibiri muri raporo y’impuguke’ za UN kuri FDLR
*FDLR mu barwanyi yohereje gushyira intwaro hasi umwaka ushize harimo abatabona n’abamugaye
*Faustin Twagiramungu yemereye izi ‘mpuguke’ ko yagiye muri Tanzania kubonana n’abayobora FDLR
*”Marie Furaha” umugore wa Col Hamada (umuyoboz muri FDLR) aba i Kampala yohererejwe amafaranga avuye Dar
*Abanyarwanda bamwe baba Quebec, Paris, Mayotte, Maputo, bohereje amafaranga i Dar es Salaam ‘agenewe’ FDLR
*Ingabo za FARDC zahaye intwaro abarwanyi ba FDLR ndetse bahanakahana amakuru
Raporo y’impauro 156 y’itsinda ry’abantu batandatu bashyizweho nk’impuguke za UN ngo bakore iperereza ku kibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imitwe yitawje intwaro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ivuga ko mu 2014 iyi mitwe ihari irimo na FDLR ikomeje kwinjiza abarwanyi bashya, kwitoza, gukoresha abana mu bikorwa bya gisirikare, iyica rubozo, kwica, gufata ku ngufu n’ibindi byaha ku baturage ba Congo. Igice ka kabiri cy’iyi raporo kivuga birambuye ku mutwe wa FDLR, uko yagiye ibona ubufasha biciye muri Tanzania n’uko abayobozi bayo bakoreye amanama muri Tanzania.
Raporo y’izi ‘mpuguke’ ivuga ko abayobozi ba FDLR batigeze bagira ubushake na bucye bwo gushyira intwaro hasi, nubwo ngo hari bamwe muri bo bari babishyigikiye ndetse bigateza amacakubiri mu bayobora uyu mutwe.
Iyi raporo ivuga ko abarwanyi ba FDLR bagera ku 1500, ivuga ko kurasa kuri FDLR bikigoranye kuko MONUSCO ubu ngo ihugijwe n’ikibazo cya ADF-Nalu mu gace ka Beni, kuba uyu mutwe ngo hari abaturage wagize ingwate uvuga ko ari impunzi urinze n’ibindi.
Iyi raporo ikavuga ko gushyira intwaro hasi byabayeho mu mwaka ushize ku barwanyi bacye byari nk’urwiyerurutso kuko byakoze bacye bahise bajyanywa mu nkambi za Kanyabayonga na Walungu, abashyize intwaro hasi ngo barenda kungana na 17% bya 1500 bagize uyu mutwe, umukuru muri bo afite ipeti rya Major kandi abenshi mu bashyize intwaro hasi barengeje imyaka 40, barimo n’umugabo w’impumyi ndetse n’uwacitse akaboko.
Umwe mu barwanyi bashyize intwaro hasi muri iyi raporo bivugwa ko yatangaje ko FDLR yohereje abarwanyi batagishoboye ubuzima mu mashyamba ndetse ibohereza bari kumwe n’abana n’abagore babo.
Aba bakozi ba UN muri Raporo yabo bavuga ko abarwanyi bayoboye abandi bakiri bato mu nyeshyamba za FDLR bo bafite ubushake bwo kumvikana ku gushyira intwaro hasi no gutaha mu Rwanda.
Abayobozi babo bakuru barimo “General” Gaston Iyamuremye, “General” Sylvestre Mudacumura, “Colonel” Pacifique Ntawunguka n’abandi bakuru bo ngo ntibabikozwa kuko bakomeje gushakisha ubufasha no mu mahanga babifashijwemo n’ababashyigikiye baba mu mahanga ngo babone uko bagirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda nibidashoboka ngo bimurirwe mu kindi gihugu kitari Congo cyangwa u Rwanda. Aba bakuru abenshi ngo bafite ibyaha bagomba kubazwa bakoze mu Rwanda no muri Congo byo kuyobora ibitero ku baturage. Aba bakuru ngo ni nabo bakomeje kunaniza ibyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR.
Mu kwisugana n’abanyarwanda bashyigikiye FDLR baba mu mahanga uyu mutwe ngo winjiye mu kitwa Coalition des partis politiques rwandais pour le changement (CPC) bagamije gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ngo habeho kumvikana mu biganiro.
Umuyobozi w’iyi CPC Fuastin Twagiramungu yaje kwandika asaba ko abayobozi ba FDLR n’abarwanyi bakwiye gushyira intwaro hasi, maze Gaston Iyamuremye wari watorewe kungiriza Twagiramungu ku kuyobora CPC (nubwo aba muri Congo) ahita atanga itangazo ryamagana Twagiramungu.
Twagiramungu mu mpera z’ukwezi kwa 10/2014 yaje gutangariza itsinda ry’aba bakozi ba UN ko arambiwe n’uburyo FDLR yitwaza impunzi maze ikanga ibyo gushyira intwaro hasi.
Itsinda ry’izi ‘mpuguke’ za UN zivuga ko zitabonye ibimenyetso bifatika ko FDLR ikorana n’umutwe wa RNC, ahubwo ngo basanze hari ukutumvikana hagati y’abanyarwanda baba mu mahanga bafasha FDLR n’abayobora uishyaka RNC.
Paulin Murayi (umukwe wa Felicien Kabuga shyigikira FDLR) mu 2013 wayobora ishami rya RNC mu Bubiligi yaje gushwana nabo ayivamo muri Gashyantare 2014 ashinga ishyaka rye, ni mbere y’uko hashingwa rya huriro CPC. Murayi yaje gushwana ku mugaragaro n’abayobora ishyaka RNC bapfa kumenya nyiri Radio Impala (ivugira kuri Internet), urubuga rwa Internet rusebya Leta y’u Rwanda ndetse n’andi maradio yo kuri Internet asebya Leta y’u Rwanda yanahaga ijambo abayobozi ba FDLR nk’uko byanditse muri iyi raporo.
Tariki 25/03/2015 RNC yatanze itangazo ko Radio Impaka, urubuga rwa Internet (rutavugwa muri iyi raporo), amajwi na Facebook bindi bisebya u Rwanda bikoreshwa na cyangwa bose Aloys Manzi, Paulin Murayi na Saleh Karuranga ko RNC nta cyo ikwiye kubazwa ku murongo ngenderwaho w’ibyo batangaza.
Ibikorwa bya FDLR muri Tanzania
Iyi raporo ivuga ko kuva mu 2013 abayobozi ba FDLR, abayishyigikira muri Politiki baba mu mahanga bagiye bagirana amanama muri Tanzania.
Umwe mu bayobozi ba MONUSCO yatangaje ko Colonel” Hamada Habimana uyobora FDLR muri Kivu y’Epfo mu Ukuboza 2013 yagiye muri Tanzania akahahurira na Paulin Murayi wahaje tariki 31 Ukuboza 2013 ndetse uyu Murayi akongera kuhagaruka tariki 23/03/2014.
Faustin Twagiramungu we yibwiriye iri tsinda ryakoze iyi raporo ko yagiye muri Tanzania mu Mutarama 2014 agahura n’abayobozi ba FDLR.
Abayobozi muri Tanzania bo bahakaniye izi ‘mpuguke’ za UN ko batigeze bakira inyeshyamba na zimwe muri Tanzania cyangwa ngo ingabo zabo zigirane ibiganiro n’inyeshyamba. Ubwo iri tsinda ryagaragazaga ibimenyetso ko abayobozi ba FDLR bageze muri Tanzania kandi bagafashwa, ubuyobozi muri Tanzania ngo ntabwo bwifuje kugira icyo bubivugaho kugeza mu kwezi kwa 11 2014.
Raporo y’izi ‘mpuguke’ igaragaza uburyo amafaranga (amadorari) yagiye ava muri Tanzania akohererezwa umugore witwa “Marie Furaha” iri tsinda rikeka ko ari umugore wa “Colonel” Hamada Habimana, washyikirijwe na Western Union $1,594 i Kampala ayohererejwe na “Hamisi Hasani Kajembe” w’i Dar es Salaam mu minsi nyine “Colonel” Hamada Habimana yabaga ari muri Tanzania.
Uruhande rw’u Rwanda rwabwiye iri tsinda rya UN ko umugore wa “Colonel” Hamada Habimana yitwa Marie kandi atuye i Kampala, ndetse telephone z’uyu mugore zatanzwe n’abo ku ruhande rw’u Rwanda zihura n’izoherezwagaho amafaranga zatanzwe na Western Union uyu mugore yayafatiragaho.
Iri tsinda risanga kandi Paulin Murayi yaroherereje amafaranga “Hamisi Hasani Kajembe” mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize akayakirira i Dar es Salaam, ndetse ngo iperereza rirakomeje ku mafaranga bikekwa ko yohererezwa FDLR n’abayishyigikiye agaca muri Tanzania.
Uko abantu batandukanye boherereje amafaranga abo izi ‘mpuguke’ zivuga ko ari aba FDLR
Ubushake bw’imiryango mpuzamahanga bwirengagijwe na FDLR
Izi ‘mpuguke’ zivuga ko tariki 26/06/2014 ku butumire bw’umuryango wa Sant’Egidio intumwa zihariye zabonanye n’abahagarariye FDLR i Roma mu nama igamije kwihutisha gushyira intwaro hasi kwa FDLR. Nyuma y’icyumweru tariki 02/07 hateranye inama yahuje imiryango ya ICGLR-SADC ari nayo yashyizeho igihe cy’amezi atandatu cya tariki 02 Mutarama 2015 nk’itariki ntarengwa yo kuba abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi, banemeza mu itangazo basohoye ko nibitagenda bityo hazakoreshwa ingufu za gisirikare.
Nubwo ngo Leta ya Congo ivuga ko yashyize $10 million mu byo gufasha FDLR gushyira intwaro hasi, iyi raporo ivuga ko ibyo ntaho bigaragara ndetse nta mucyo uri mu ikoreshwa ry’ayo mafaranga.
FDLR yo ngo ikomeje ibikorwa bya gisirikare
Iyi raporo ivuga ko itsinda ryayikoze mu 08/2014 rivuga ko ryabonye ibikorwa bya gisirikare bigikorwa na FDLR muri Congo birimo kwinjiza abandi barwanyi, gufatanya n’indi mitwe nka Nduma Defence for Congo ndetse n’ingabo za FARDC.
Bamwe mu barwanyi b’umutwe wa Nduma Defence Force na RUD babwiye aba bakozi ba UN ko bafatanyije urugamba n’abarwanyi ba FDLR barwana n’undi mutwe witwa NDC ahitwa Bunyatenge bashaka kwigarurira agace.
FDLR kandi ngo yakoresheje miliyoni 1$ ku bintu bitandukanye birimo ubwikorezi, imiti y’abarwanyi, ibiribwa by’abantu babana nayo n’ibindi….
FDLR kandi ngo ikorana n’umutwe wa Mai-Mai uyoborwa n’uwitwa Major General” Kakule Sikula LaFontaine.
Iyi raporo ivuga kandi ko FDLR ifatanya n’ingabo za Congo (FARDC). Abarwanyi batatu bahoze ari aba FDLR, barimo umwe wari ‘Radio Operator’ ku birindiro bya FDLR babwiye itsinda ry’aba bakozi ba UN ko hari intwaro n’amasasu bahawe n’abasirikare ba Congo kandi habagaho guhanahana amakuru.
Mu kwezi kwa kabiri 2014 FDLR ngo yinjije abantu 25 mu barwanyi bayo ahitwa Lemera muri Kivu yepfo, muri abo harimo abana bo mu gace ka Kitopo na Maki b’impunzi nk’uko byanditse muri iyi raporo.
Izi ‘mpuguke’ zivuga ko FDLR aho iri isoresha abaturage ndetse ikoresha umutungo kamere wa Congo, ubucukuzi bwa Zahabu mu bice bya Nyanzale, Mubi, Kasugho, Kigogo, Lubumba na Kibumba n’ahandi bakawugurisha ndetse mu kwezi kwa mbere 2014 habayeho imirwano hagati y’aba FDLR n’abarinda Pariki ya Virunga hapfa umukozi wa Pariki ariko banabona ibyangombwa by’umwe mu barwanyi ba FDLR wabitaye mu mirwano. Aba ngo bari baje kwica inzovu kuko bagurisha amahembe yazo bakanatwika amakara bacuruza muri ako gace ibikorwa ngo bishobora kubinjiriza agera ku 650 000$ ku mwaka.
Abarwanyi bahoze muri FDLR babwiye izi mpuguke ko muri Kivu y’Epfo ahitwa Lemera, Kitoga na Burinyi abarwanyi ba FDLR bahahinze urumogi bacuruza i Bukavu na Uvira ku 5$ kuri 3Kg na 1$ kuri 3Kg.
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ukuri kuratinda ntiguhera.
Leta zigira inyungu ntizigira inshuti.Tanzania nyine yarapimye isanga ahari inyungu ariho igomba kujya.nta mahoro mabi abaho nta n’intambara nziza ibaho.gusa icya gikwiye ni ubwumvikane n’ukuri mu mibanire y’abantu.
@ UBWENGE : wita igihe uca inyarurama tomora ikikurimo.
Leta y’u Rwanda ntizigera yu mvikana na FDLR.
Mutahe ku neza cg mugume mwi shyamba ninabyo bibabereye kubwu bunyamaswa mugira cg muraswe.
Kwicyi cyo nta kwinginga guhari.
none se o mbona amafaranga atangeze 3000 USD ubwo ayo yategura jntambara ?
Tanzania irishakira ako ka Zahabu Nyine.Naho abana b’U Rwanda barapfira mu mashyamba bafatwa bugwate n’Interahamwe zihunga ibyaha zakoze.
Mbabazwa n’abavuka bategereje kuzakurira mu kinyeshyamba. Nta mutima nta bwenge mu mutwe bamukora uko babishaka.
Birababaje kumva duharanira Education pour tous nyamara bamwe mu ba beneficiaire ni abo bafashwe bugwate kandi nabo bashoboraga kwiga bagakura neza bakazakorera iGihugu
Uvu neza ariko se ko ntako tutagize ngo batahe twabigenza kundi gute?
kweri? baje tugafatanya kubaka igihugu, bakareka kwiba kongo no kwangiza izina :Umunyarwanda?
rega ikibazo n’uko izo rapora za Loni ntacyo bazikoresha kandi abo bantu bose bafasha umutwe w’iterabwoba uhundi bagakwiye guhanywa ariko ntacyo babatwara
FDLR Nicaragua kuvaho nibeboen intambara nyankomne York gukubita umunyagitugu izatangira……… minere musik gihigu
Dear Chief Editor,
Reka ngukosore mu myandikire yawe y’ikinyarwanda, hanyuma uzabimenyeshe n’abanyamakuru bawe mukorana babizirikane. Muri iyi nyandiko yawe hari aho wanditse ngo : “bakoreye amanama muri…..”
Ijambo “inama” rikoreshwa mu buke no mu bwinshi. Ntabwo ijambo “inama” mu buke, rihinduka “amanama” mu bwinshi, oya rwose. Ijambo “inama” mu buke rikomeza kuba “inama” no mu bwinshi.
Mu kinyarwanda rero ntabwo bavuga cyangwa bandika “amanama”, ahubwo bavuga kandi bakandika “inama”.
Ugire amahoro.
Tanzaniya nubona interahamwe zitzyiteye umwaku dore ahondi..ushatse urekane nazo urugero Mobutu,Kabira,Mitela…
Comments are closed.