Digiqole ad

Nyaruguru: Uko bakemuye ikibazo cy’uyu musaza…..

Nyuma y’inkuru ku kibazo cy’umusaza Celestin Gashaza wari utuye mu karuri amazemo hafi imyaka ibiri, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata bwihutiye kuhamukura ndetse bunatangariza Umuseke ko ku muganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu batangira gusiza ikibanza bakamwubakira inzu ye kuko atishoboye.

12
Mu cyumweru gishize na mbere yaho ubwo yabaga mu karuri munsi y’igiti, ubu yambitswe neza acumbikishwa ku mwuzukuru

Gashaza wavutse mu 1933 umukambwe w’incike wo mu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Mishungero,Umudugudu wa Ngarama, yari yabwiye Umuseke ko amaze imyaka hagati y’ibiri n’itatu aba mu kazu yagondagonze munsi y’igiti cy’avoka, nubwo ngo ahora yizezwa n’ubuyobozi kubakirwa no gufashwa ariko ntibibe, ndetse hari amafaranga yari yatanzwe n’ingabo ngo yubakirwe ariko ntamenye uko byegenze.

Nyuma y’iyi nkuru yababaje benshi bayisomye, inzego z’ubuyobozi aho uyu musaza atuye bwahise bumuvana muri ako karuri, bumugurira umufariso wo kuryamira, imyenda n’inkweto buhita bumujyana kumucumbikira ku mwuzukuru we utuye mu mudugudu nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Clèt Munyankindi.

Munyankindi avuga ko bafatanyije n’abaturage batangira igikorwa cyo gusiza ikibanza bazubakamo inzu y’uyu musaza mu muganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu uzabera ku kibanza cye.

Munyankindi ati “Ubu ameze neza mu rugo rw’umwuzukuru we kandi anafite ubwisungane mu kwivuza.”

Uyu musaza ubu acumbikiwe mu nzu nto y’inyuma mu mudugudu wa Ngarama uherereye mu kagali ka Mishungero muri Nyabimata.

Mzee Gashaza we avuga ko yishimiye ko yafashijwe by’ibanze ariko akwiye gufashwa kubona aho aba kuko na mbere icyo yanze ari ukujya gucumbika ku mwuzukuru we amugora kandi ngo nawe afite inshingano zo kwita ku rugo rwe.

Atujwe mu nzu y'inyuma mu rugo rw'umwuzukuru we
Atujwe mu nzu y’inyuma mu rugo rw’umwuzukuru we
Avuga ko na mbere icyo yanze ari ukugorana
Avuga ko na mbere icyo yanze ari ukugorana
Yizeye ko kuri iyi nshuro atazabeshywa noneho azubakirwa nk'uko yakomeje kubyizezwa mu myaka ibiri ishize
Yizeye ko kuri iyi nshuro atazabeshywa noneho azubakirwa nk’uko yakomeje kubyizezwa mu myaka ibiri ishize

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Cash yahawe n’infabo za RDF zakoreraga aho k’ulusaza atazihawe nuyu muyobozi uyu munsi mubyo akomoje ho akaba yabyirinze ubwo ayo mafaranga ari hehe ???

    Yarahugujwe (tekinike) ???

    Inzira iracyari ndende !!!!

  • Cash yahawe n’ingabo za RDF zakoreraga aho, k’umusaza atazihawe ??? nuyu muyobozi uyu munsi mubyo akomoje ho akaba yabyirinze ubwo ayo mafaranga ari hehe ???

    Yarahugujwe (tekinike) ???

    Inzira iracyari ndende !!!!

  • Maze imyaka irenga 25 ntagera mu RWANDA amakuru nibyo nsoma kumbuga
    binyereka ko uRWANDA rwateye imbere pe!
    Ariko umuco = 0
    Ese uwomwuzukuru ntasoni bimuteye ?
    Hari umugani bacaga kera ngo ” urukwavu rushaje rwonka abana ” ibyo byajyanye nigihe”
    abayobozi cyane cyane abo hasi bigize “abatekinisiye”
    ubaza umuyobozi uti ” ese iyo nkuru mwarimusanzwe muyizi” ati “aah! natwe ayomakuru niho tukiyamenya ariko tugiye kubikurikirana ” iriya burende se tuvuge ko batayibonaga ? HE KAGAME bayobozi muramuvangira cyane.

    • Muvugiye Kazamu we, abanyarwanda bamwe nta muco. Umubyeyi wawe cg sogokuru akarara ku gasozi, akicwa n’inzara n’umwuma ureba ukaryumaho nta soni? Mwakoze mwese abatabaye uyu mukambwe kandi imana ibasubirize aho mukuye.

  • @ KAZAMU : nigeze kumara hafi 8 years ntagera i Rwanda nzi icyo bivuze kuba imahanga.., ibyo ubonera muri media ni bikeya cyane, please nyemerera utegure uburyo wasura u Rwanda rwa none uzunguka byinshi….

  • Ariko se abayobozi bazajya bakemura ibibazo aruko itangazamakuru rihageze? ntaho bataniye na babandi babikemura bumvise urugendo rw’umukuru w’igihugu. UM– USEKE ntimucogore kabisa, mufate kamera zanyu inkuru nk’izi zizajya ziba ariz zitanga amanota aho kuyahabwa n’imihigo itekinitse

  • Umwuzukuru utegekwa na Leta gufasha sekuru ni mwuzukuru ki?
    Ahubwo uyu mwuzukuru niwe warigufata iya mbere agatabariza sekuru noneho abaturage bakamuha umuganda wo kubakira sekuru.
    Nubwo abanyarwanda tugeze kuri telefone zigendanwa ariko kubaha ababyeyi biriho birasubira inyuma.Tubyibazeho? Umuco n’ukubyina no guhamiriza gusa?

  • @ RUKWAVU : hera ku nkuru ya banje uyisobanukirwe niyi yuyu munsi uyisome uyisobanukirwe…, uraza gusangamo ko umusaza yanze kugira famille ye acumbika bivuze ko umusaza niwe wanze gucumbika !!!
    Uyu munsi yemeye gucumbikz kuko yijejwe ko agiye kubakirwa urabibona ko yanakeye bamwitayeho si nka mbere !!!

    Rero wigaya umwuzukuru cyane ko nawe ubona ahubwo akeneye uwamufasha ukurikije ibyo tubona ku ma photos.

    Basabire umugisha ,Imbaraga ,courage ,ubwejye biturutse k’Uwiteka.

  • Hari abantu wagira ngo basoma Title yi inkuru ubundi bakayoborwa na amarangamutima gusa, nihahandi umunyeshuli asubiza mwalimu ukinaza niba yasomye ikibazo bikagucanga!

  • @Munyarwanda: nanjye inkuru yambere narayisomye . mbona umusaza numwuzukuruwe biriya byo kuba mwihema munsi yigiti cya voka aribo babitekinitse
    bamaze kubona ko gitifu yabariye ifaranga ryatanzwe n’ingabo akanga no kumwubakira..

    abaturage basigaye nabo barabaye abatekinika niba mbeshya urebe neza mukwezi uriya musaza azaba yabonye inzu
    ngayo nguko.

    • none se uribaza ko RDF ya muhaye inkunga ataruko babonahga akenye atishoboye? pls ntabwo ari ugutekinika

  • Ariko uwo mwuzukuru muramurenganya umusaza yivugiye ko ikyatumye agya gutura hariya aruko atashaka kugorana agya gucumbika kumuzukuru we. None se mushaka ko uwomwuzukuru agya kumufata mumashati kugirango amucubikire? mugye mubanza musome inkuru neza mbere yokwirukankira gutaga commentaire.

    • @ Bella, Mbere yo kugaya abatanze comments, buriya wowe ugisoma iyi nkuru kimwe n’iya mbere ntabwo wibajije niba uyu musaza nta muryango agira? Uyu musaza Gashaza yarakwiye gufashwa asanzwe ku mwuzukuru we kuruta ko bamusanga mu giti!? Erega uyu musaza ntakwiye no kwitwa “incike”, ntibishiboye we n’umwuzukuru we, ariko umuco, ikinyabupfura no kwihangana biratureba nk’abanyarwanda!
      Naho kuvugango umwuzukuru we ntuyari kumufata mu mashati ngo amucumbikire, buriya umusaza ni nk’umwana, none se iyo umwana akubwiye ko adashaka kurya uramureka!!??

  • Uwakubwira uburyo nahagaritse amashuri yanjye kubera kutagira aho kuba kandi ndi umu RESCAPE .Uzi kwiga Troc comme ukayirangiza utagira aho uba ucumbika gusa ? ugakomeza icyiciro cya kabiri cya Secondaire utarabona aho urambika umusaya kandi urihirwa na FARG ? Biteye agahinda . Mu gihe hariho gahunda yo kubakira abacitse ku icumu rya Genocide batishoboye .Buriya mu buzima bwanjye umuyobozi wese kuva ku Munyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge kugeza k’umuyobozi w’umudugudu n’abajyanama babo iyo mbabonye, mbabonamo ikibazo .

    • Nizere ko nyuma yiyo experience umaze kugira icyo ugera.
      Ibyo ntibikwiye kuguca intege kandi nabaguhigaga 1994 baragusize. HARANIRA KWIGIRA RERO kandi urwanye ikibi cyose.
      Abo bayobozi ubabere intagarugero UBARUTE UKORA IBYIZA GUSA.

  • ariko se iyo ikibazo kitaragera mu itangazamakuru ntigikemuka koko, ese ubundi buriya baba babona ko uriya musaza yaturahe cyangwa yavuganirwa nande koko , none baramwambitse bamuhaye bodaboda , ahaaaaaa

  • Uriya mwuzukuru na we nta ko ameze, ni igifash

  • J. D’Amour : ntekereje yuko waba ufite itongo niko bimeze ???
    Kubona se uri umusore wakwiyubakiye ubwawe ???
    Bumba rukarakara 3.500 iba ufite incuti 2 muzazirangiza mu minsi 4

    Iyegereze umufundi umugire incuti magara akubere umujyanama umusabe umufasha iminsi imwe nimwe.

    Tangira wubake bucye bucye ubwawe nizo ncuti zawe 2 ,mu byu mweru 3 inzu izaba ihagaze yose.

    Egera ibigo bitera inkunga ni bya bubatsi ubereke photos zaho wigezereje inzu mu rwego enrwo kwishakaho ibisubizo, nta kabuza uzahabwa amabati cg amategura usakare ukomeze ni Sima uzayihabwa bityo uzimukire mu nzu yawe ukwiri uzayiryoshya uyirimo.

    Niyuzura uzege banki ikugurize utangire umurimo kuko uzaba ufite ingwate ntta ni deni ufite bityo uhere ko witeze imbere.

    Mu myaka 2 uzaba uhagaze neza naya madhuri wacikirije uyakomeze.
    Najye ubikubwire nagize ibyago nkibyo byawe ndetse niyi nzira nayiciyemo hashize imyaka igera kuri 12ans

    Courage muvandi

Comments are closed.

en_USEnglish