Muri KBC baguze imitungo na Mbonampeka umu ‘Jenosideri’ USHAKISHWA
*Itegeko rivuga ko abakurikiranyweho Jenoside BADASHOBORA gutanga cyangwa KUGURISHA umutungo wabo.
*Icyahoze ari IMKI cyahindutse KBC harimo imigabane y’umunyemari Stanislas Mbonampeka wahamijwe Jenoside ku rwego rwa ba Ruharwa.
*Imigabane ye iherutse kugurwa n’umwe mu banyamigabane ba KBC.
*Inzandiko zigaragaza ko Mbonampeka uri mu bwihisho yandikiye abanyamigabane ba KBC kandi yumvikanye n’umwe muri bo.
Umunyemari Stanislas Mbonampeka wabaye Minisitiri w’Ubutabera mbere gato ya Jenoside yahamijwe icyaha cya Jenoside ku rwego rwa ba ruharwa akatirwa gufungwa burundu y’umwihariko n’inkiko Gacaca za Rubungo (Gasabo) na Gishaka (Gasabo). Imigabane ye mu mitungo ya kompanyi Kigali Business Center (KBC) yahoze ari IMKI, umuryango IBUKA n’ikigo CNLG bivuga iherutse kugurwa n’umwe mu banyamigabane ba KBC mu gihe itegeko ribuza ibi. Ndetse uyu munyamigabane akaba yaragiranye ‘contact’ n’uyu mugabo ushakishwa kubera uruhare yagize muri Jenoside.
Mu ibaruwa N/Ref. N°066 IBUKA yandikiye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) isaba ubuvugizi, IBUKA isaba CNLG gukora ubuvugizi ku mitungo ya Mbonampeka, ivuga ko yaguzwe n’umwe mu bagize Kompanyi ya KBC, kandi wagiranye ibiganiro na Mbonampeka, ubu uri mu bwihisho kuko ashakishwa ngo aryozwe Jenoside.
Mbonampeka uri mu ba mbere batangije Radio RTLM ndetse wagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi abicishije kuri iyi Radio nk’uko byavuzwe mu buhamya bw’uwari umunyamakuru wayo Valérie Bemeriki, yaje gushyirwa mu kiciro cya mbere cy’abateguye Jenoside ariko kugeza n’ubu uyu munyamategeko yaburiwe irengero n’ubwo byabanje kuvugwa ko ari mu Bufaransa.
Itegeko N°28/2004 ryo kuwa 02 Ukuboza 2004 ryerekeye imicungire y’imitungo idafite ba nyirayo mu ngingo yaryo ya 10 iteganya ko “Abantu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside, baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ntibashobora kugurisha umutungo wabo cyangwa kuwutanga.”
Mu Ibaruwa CNLG yandikiye ubuyobozi bukuru w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe iperereza ku byaha (CID) ivuga ko amakuru yatanzwe na IBUKA yemeza ko umwe mu banyamigabane bagize KBC (udatangajwe hano kuko iperereza riri gukorwa) yirengagije itegeko n’ibyemezo by’inkiko Gacaca zahamijwe Mbonampeka icyaha cya Jenoside akagura imigabane y’uyu mugabo ushakishwa yari afite muri kompanyi ya Imprimerie de Kigali Sarl ubu yahindutse KCB. Ibi ngo bikaba bibangamiye inyungu z’abarokotse Jenoside Mbonampeka Stanislas yakoreye icyaha, kuko iyo migabane yagombaga gufatirwa mu gihe aba barokotse bakiregera indishyi.
Muri iyi baruwa Umuseke wabonye, yamenyeshejwe kandi Minisitiri w’Intebe, uw’Ubutabera, Umuyobozi mukuru wa Polisi, Umushinjacyaha mukuru CNLG ikaba yarasabaga CID gukora iperereza kuri iki kibazo.
Kompanyi yahoze ari IMKI ubu yabaye KBC igizwe n’abanyamigabane batanu; Ignace Kanyabugoyi (yitabye Imana), Agnes U.Kamuhinda, Charles Mporanyi, Theoneste Nsengimana na Stanislas Mbonampeka. Banganyaga imigabane ingana na 2 000 buri umwe.
Imitungo yabo igizwe na Imprimerie, inyubako z’amagorofa ebyiri n’ibibanza zirimo biherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura imbere y’amasangano y’imihanda (Rond Point).
Ushakishwa yandikiraye abagize KBC
Muri amwe mu makuru nyandiko Umuseke wabonye kuri iki kibazo kivugwa na IBUKA na CNLG, ni uko Stanislas Mbonampeka muri Nzeri 2009 yandikiye (e-mail) abo bafatanyije umutungo abamenyesha iby’igurisha ry’imigabane ye kuri umwe mu bagize KBC yahoze ari IMKI.
Mbonampeka yanditsemo ko yamenyeshejwe imari ya kompanyi mu 2004 yanganaga na 304 667 979 Rwf, mu 2006 umwe mu banyamigabane akamumenyesha ko umugabane umwe (2 000 nk’uko twabivuze haruguru) wa buri munyamigabane icyo gihe wari ufite agaciro ka miliyoni 97 642 000Rwf, ndetse uyu akamubwira ko yawumugurira kuri miliyoni 80 z’amanyarwanda.
Mbonampeka muri iyo e mail ye avuga ko kubera amakuru yumvaga ko ibye bizafatirwa kubera inkiko Gacaca zamuhamije Jenoside. Ati “Nahise numvikana n’umwe mu banyamigabane mu gihe cy’iminsi 10 (1 – 10/06/2008) mugurisha imigabane yanjye.”
Akavuga ariko ko nyuma yaje kumenya ko yabeshywe iby’imari Kompanyi yabo yari igezeho kuko ngo yasanze ingana na miliyoni 774 872 340Rwf mu 2004 aho kuba miliyoni 304 667 979 Rwf yari yabwiwe n’uwo munyamigabane. Akavuga ko yabeshywe hagendewe ku kuba ari mu ntege nke z’ubuhungiro, akifuza ko uwo munyamigabane waguze imigabane ye yasubizwa ayo mafaranga ndetse imigabane ya buri umwe (2 000) ikongera gusubira kubarwa bushya n’abanyamigabane bose. Ndetse imigabane ya Ignace Kanyabugoyi,witabye Imana, bakayigabana bose bakanganya.
CNLG na IBUKA basaba ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo cy’imitungo y’uwahamijwe icyaha cya Jenoside nka ruharwa yaguzwe n’umwe mu bagize KBC ndetse ko hakorwa iperereza haherewe ku buryo uyu mu ‘Jenosideri’ ashobora kuvugana no kumvikana n’umunyamigabane wa KBC uri mu Rwanda mu gihe ari mu bwihisho ashakishwa.
Jean de Dieu Mucyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yabwiye Umuseke ko kuva bandikira CID batarabona igisubizo ariko bizera ko iki kibazo kiri gukorwaho iperereza.
Mu rwego rwa CID batangarije Umuseke ko ubu hataragera ko bagira icyo batangaza kuri iki kibazo.
UM– USEKE.RW
38 Comments
what’s next?i think it will be as hot as a hell!!!!!!
Aka ni akumiro mba ndoga umwami. Uwo waguze imigabane nafashe ubutabera kumenya aho uwo baguze ari.
Yebabaweeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!uyu waguze iyimigabane azi ko nyirayo yatsembye Imbaga y’Abatutsi ,akwiye gufungwa burundu niba aterekanye aho uwo rukarabankaba=mbonampeka aherereye.Ni danger
Wamugani waHE KAGAME ibi bintu birimo “gutekinika” ! nigute wagura numuntu mukoresheje e-mail ? ubundi amaseserano agira bagabo bashobora kuzatanga ubuhamya bose bagasinya. nyamara abajenosideri bashobora kuba baratwigiye amayeri ? wamuhungu wiyitaga uwa NZIRORERA uherutse gufatwa na polisi amaze kurya MILIYONI 26 yitwaje ko ashaka kubohoza imitungo ya se yamiliyoni 200 . njye mbona byose bifitanye isano.
Mu myaka iri mbere abandi nabo bazajya gufatira imitungo muri Uganda USA n’ahandi. Agatinze kazaza murakazi.
Uziko musetsa !!!!
Nuyu uvuzwe naho abenshi bayirya buri munsi.
Ex: muzasuzume amazu bahoranye yose mwiki gihugu muzasanga barimo bayarya buri munsi.., ngizo Kiyovu, Kimihurura, Kacyiru,….
Abashinzwe nkibyo nibave hasi bafite job nyinshiiii
Nyamara amazu y’abajenosideri nka Mbonampeka ngo yaba agurishwa mu ibanga!
Agurwa na bande? Umbaze nkubaze mba ndoga Rwanyonga! Erega inda yasumbye indagu!
Nta wundi ni Mporanyi kandi yabigize umwuga.Ni aho gusa se?Nimurebe muri Soras amarorerwa yakozemo atuma bamwe abanangura abafatiranye.None se ubu ntirugeretse mu nkiko na Usengimana.Amakuru mfite ni uko n’abandi yibye ku gaciro k’umugabane bamwe bamaze gutanga ikirego basaba iseswa ry’amasezerano.Nimwegere Rugenera bakoranye akamuhirika abahe amakuru arambuye kuri uyu musaza wabyirukanye akaba anasazanye appetit.Ngo ntakorwaho kubera uwo ariwe hiyongeyeho ko ngo ari mu ba mbere gutanga inzoga y’abagabo byombi bikamuhesha ubudahangarwa.Wabona umwiherero umubonyeho icyitegererezo….!
KUMENYA AHO UKURI GUHEREREYE, NTIBYOROSHYE!
Umuseke kuko uhishira uyu muntu waguze iyi migabane kandi bitakiri ibanga ari kumenyekana?
Yitwa CHARLES MPORANYI uyu mukire w’aho i Kigali niwe wumvikanye na Mbonampeka bagura imigabane ye. Kandi ari gukorwaho iperereza.
Sinzi impamvu mwanze kumuvuga cg mwanze kwica iperereza?
Njye rero simbyitayeho abantu nibabimenye ko ari Charles Mporanyi uvugana n’umujenosideri nka Mbonampeka.
Mbonampeka yishe nde??,nimubigabagabane sha,umunsi ni 1!
Ngo yishe nde Denise we!!! akumiro ni itushi, nta soni koko, niba uba utabizi ujye wicecekera uriya ni Umwicanyi ahubwo ruharwa, niba ushaka dossier ye wayisanga mu bushinjacyaha bukuru.
SHA MWEBWE MPORANYI CHARLES NTI MUMUZI MUZAMUBAZE IBYO YAKOREYE UMUSAZA KANYABUGOYI BARI BAFATANYIJE MURI IMKI. GENDA RWANDA URIKOREYE WOWE WIKOREYE IBISAMBO NKA MPORANYI. URUMVA YARAGIZE AMAHIRWE NYIRIMIGABANE NTAWUHARI BYARI BIBAYE NKO KWIKORERAMO YARANGIZA AKANABESHYA AGACIRO KIMIGABANE YARIGEZEMO. AHAAAAA MANA WE UJYE UBABARIRA IBISAMBOOOOO WAHAYE ARIKO BYO BIKABA INTASHIMA. EREGA GUKIRA KWAMBERE NUGUKIRA KUMUTIMA IBINDI NTIBAZABABESHYE . EJO BUNDI WARIHANDAGAJE NGO SORAS IGIYE KUBAKA INZU YAKATARABONEKA KUKI SE UTASHYIZEHO KO ARI CREDIT YA 9.000.000 USD MWASABYE MURI KCB BANK HANYUMA ABO BANYA AFRIQUE DU SUD BAYIGUZE BAKABANZA NO KUBYANGA KO MUGIYE KUBAHYIRAHO UMUTWARO WAZA CREDIT.
Denise kora igenzura ubwawe uzamenya ibikorwa nu ruhare Mbonampeka yagize mu kwica abatutsi.
Kwica su gutema gusa !!!!
Ubundise uravuga inde na nde babigabagabana ???
Urabona atari mwene wabo incuti magara ye barimo baryana !!!!
Agahinda uvugana nutamenya ubwejye ngo urebe wumve ukuri k’ubuzima uzagapfana hanze aho uri.
Urakoze kumbwirira uwo mushiki wacu Denise mbona wigize intagondwa
Munyarwanda, ibi ndabivuga nku muntu bari baturanye i ndera, ntihari kure cyane y’iwacu rwose, urugo rwe rwaragendwaga na bose atitaye kubakire cg abakene, uwamuganaga yaramufashaga,so abantu bamazeho umuryango wanjye ndabazi, hari 2 bafungiye kimironko babigizemo uruhare, abandi ntibagarutse, wenda barapfuye cg bari mu mashyamba je n’en sais rien., naho ako gahinda undaga nta ko mfite rwose mfite uko mbanye ni byambayeho wowe iririre uvuga ibyo utahagazeho, wagirango ntugira ubwonko cg se ntibwuzuye
denise nda muzi ntiyigeze aba indera mwi mubeshyera mwikoresha izina rya denise
Denise…, nkubonye mo ibintu bibili ;
Iba utabana nu bumuga bwo mu mutwe ufite info. nkeya cyane z’ubuzima !!!!
Ushobora guturana nu muntu akagufasha nkuko uvuze yabafashaga kubwo gukena kwanyu…, ariko ibyo uwo Mbonampeka yakoreraga hirya no munama zo hejuru yu rwego wowe Denise rukurenze nti wabimenya.
cg se urimo urivugira irihe nku musazi.
Bref wowe reka ubutabera bubishinzwe bukore akazi kabwo kuko ntitwagendera kubyo uvuga yagufashaga kuramuka ngo twirengagize ibibi bikaze nka genocide ashinjwa.
Mwegere Usengimana amuduheho ubuhamya kuva mu buto kugeza nubukambwe bwe yaranzwe n’ako kageso.Nubu uwi nusaza bari mu rubanza kubera ibyo yamucuje.Mubaze abo bakoranye muri Trafipro yavanye ku Isi!
Munyarwanda , nakubonyeho caractères nyinshi;ariko hari izi ngenzi uri umugome, kandi ukaba n’igicucu,kandi ikibabaje uzi ko uri umuntu w’umunyabwenge,wapi uri umuswa, inyuma y’abaswa , kandi bivanzemo n’ubugome
Denise, icyo musigaranye ni frustration gusa. Muri Mai/May 1994 dufata Kanombe kwa Habyarimana twahasanze igitabo Hitler yanditse acyita ” Mein Kampf.” Nicyo cyashingiweho barimbura aba Juifs/Jews. Bari baragihinduye mu Kinyarwanda. Jye sinshaka kujya impaka nawe ku kuba Mbonampeka yari umwicanyi kuko arenze kuba umwicanyi, reka nkubaze:Ko abicanyi bene wanyu bize uko aba Nazis batsinzwe, ni hehe handi bari barumvise abashatse kumara abantu bikabagwa amahoro ? Ubu se uretse kubebera, guhinduka ruvumwa, guhunga, isoni n’ikimwaro, ubundi kwica abatutsi mwasaruye iki kindi ?
Denise mubyo nkubwiye nyomoza uvuge uti iki urabeshye nibwo ubucucu uvuze bwigaragaza naho ibindi waba uta igihe utukana kandi sijya nita ku bitutsi !!!!
Ubugome ho reka ngusubize…, urambeshyeye cg wendani analyse utakoze kuko ni kimwe mubyo ntigeze ntazanigera ngira nta nyungu yabyo,ahubwo dore abagome naba banditswe basangiye kera bakaba barimo baryagagurana ..,ibi rero ni ngaruka za maraso y’abatutsi ba Mbonampeka bishe arimo ku bagaruka !!!!
Nkuyu ngo ni Darraine aba ateye aturutse he?, biragaragara ko yibera mu rwuri rw’inka, kuko ndabona ntaho ataniye nazo!,bref , muvandimwe Munyarwanda , nuko ugeraho ugashaka kuminimiza(minimiser) nange bikaba uko enver toi, nzi neza ko tuganiriye hari byinshi twahuza , nibyo tutahuza kandi nabyo byageraho bigahura kuko twatanga ingero zifatika,zigaragarira buli wese.
Denise we wigize ishyomotsi kuva kare barakubembereza ariko sijya mpa cadeau ishyomotsi nkawe
Shahu ndeka mbabarira rekura aka msg kajye kose uyu mukobwa DENISE mwihanize ntazojyere kwibasira abantu wikarekura ibice please
Denise we wigize ishyomotsi kuva kare barakubembereza ariko sijya mpa cadeau ishyomotsi nkawe komanyoko wowe gashibutisi gaswere nyoko.
Gasarabwe witukana twarabirenze, have wiba igifura kandi wiyita imfura! Vans ibitutsi hano, nta dictature dushaka yabidishyi. Ubuse uragirango abantu bumve igitekerezo cyawe be gutangs icyabo? Mudubizre udatukanye. 2015 no ikinyagihumbi twarenze primitivite.
Hahahaaaa, ese bébé wamuretse akisararanga koko !buriya ndabona anyaye mu ruzi rwose
Denise we kanyare muri nyoko
Ukutukanye nzajya ngutuka nubuga neza nkubwire neza,
Dore ukuntu uri joriji baneti ,ntuzi n’ icyo bisobanura???kuvuga ko kuntuka ari nko kunyara mu ruzi se ni igitutsi ???
Ziba wa cyohe we Denise mboro za nyoko joriji ni so.
Hari ibintu ntumva bikorwa na bamwe mu bantu…, nkubu muri muyahe ???
Mwungutse iki aho mwahereye !!!
Ubundi tuza hano ku rubuga ngo dusangire ubumenyi bigire icyo bidusigira cyadufasha none nejo hazaza.
Mwe muri muri mpangara nguhangare…, muve mwizo mama wararaye nta nyungu.
Urakoze Munyarwanda ,uri umuntu w’umugabo rwose, uwakunyereka face-à-face
Merci nawe Denise
Nuboneka tuzabonana
Ibihe byiza nawe kandi.
Ibanga Mporranyi akoresha, ni ugutonesha, icyenewabo n’ivangura. Reba nawe muri PRINTEX LTD ayibereye PDG, Uuhungu we ni DG, DAF ni umukwe we, Ushinzwe ubucuruzi ni umukwe we, Chef Comptable bakoranye muri TRAFIPRO, Ushinzwe Marketing ni umuhungu wa Chef Comptable, imirimo isigaye usibye abanyamahanga babiri abayikoramo ni abishywa, abakazana,…Icyo cyene wabo gituma ubonyemo akazi yibasirwa ndetse ntamaremo kabiri ngo atavaho amenya amabanga y’umuryango, ruswa n’ubujura biberamo bikanyanyagira! Nimuri ubwo buryo abakozi nka UMUGANWA Vanessa, BUTERA J.Bosco, bajujubijwe birukanwa nta mpamvu bagaragarijwe. Ikimenyane na RUSWA ntibiracika kwa MPORANYI.
Bobo
Biragoye guhakana ibyo uvuga kuko urabibara nkubiziii
Arikoooo
Nawe najye nundi…, uwagira company nibaza yuko mu gutanga akazi uhera kubawe iyo ubafite ari abantu bazi ibyu mulimo umaze !!!!
Ahubwo kubyo aregwa nabiryozwe ni nkiko zikore akazi kazo.
AHUBWO BAZAREBE NEZA NIBA NTANAYO YAHAYE RWAGAFIRITA KUKO UMUKOBWA WA MPORANYI OWO BAVUGA YAMUSHYINGIYE UMUHUNGU WA RWAGAFIRITA TURATURANYE INAHA ,KANDI BAREBE NEZA KO UMUGORE WE ATARIWE ABAZANIRA AYOMAFARANGA INAHA
Munyarwanda
Sinanze ko umuntu cyane iyo akomeye yakiza bene wabo. Icyo navuze kandi nanze ni ukubaka akazu nkako ugamije kwiba no gutoteza abandi. Uzi DAF wa PRINTEX iyo abwira abakozi ngo …NZABWIRA MUZEHE, NAKWIRUKANA ntugire aho undega. Kwishongora no kuvuga nabi nta kindi bigaragaza uretse: ubuvahabi (inkirabuheri), ubuswa n’iterabwoba mu bantu.
Comments are closed.