Digiqole ad

Ibyifuzo bya Mugesera byatewe utwatsi ngo kuko nta shingiro bifite

“ Gukora commentaire ubu ni ukubikora mbere y’igihe gikwiye”;

“ Dukeneye imyanzuro y’imanza za bamwe mu batangabuhamya ndetse n’ubuhamya bagiye batanga mu nkiko Gacaca n’izindi nkiko”;

“ Twandikiye CNLG ngo ibe yabidushyikiriza ariko yarituramiye ntiyadusubiza, TPIR yo ngo keretse bisabwe n’urukiko”;

“ Dukeneye kumva amajwi yafashwe kuva twatangira kuburana, tukanasoma ‘ibintu byose twafashe”,

“ Urukiko runtabare ibi byose biboneke mbone gukomeza gukora commentaires ku batangabuhamya”.

Mu magambo ye; ibi ni bimwe mu byifuzo byagarutsweho Leon Mugesera kuri uyu wa 04 Werurwe ubwo yasobanuraga ibikubiye mu nzitizi (Requettes) ebyiri yashyikirije Urukiko rukuru rumuburanisha ku byaha birimo ibya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda gusa ibi byifuzo byatewe utwatsi n’Urukiko.

Leon Mugesera n'umwunganizi we Me Rudakemwa
Leon Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa

Nyuma yo gutanga ibisobanuro binenga ubuhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya PMK wamushinje; Mugesera yatanze ibisobanuro ku nzitizi ebyiri yari yashyikirije urukiko mbere y’uko iburanisha ritangira.

Kuba urukiko rwaba rusubitse icyiciro cyo kunenga ubuhamya bw’abatangabuhamya bashinje uregwa hakabanza gushakwa inyandiko ikubiyemo imanza n’imyanzuro yazo bya bamwe mu batangabuhamya, ibyo uregwa yise ibyangombwa bisobanura bikanagaragaza ukuri kuri aba batangabuhamya, ni kimwe mu byifuzo byazamuwe na Mugesera ndetse kizamura impaka ndende hagati y’ababuranyi bombi.

Mu gusobanurira iki cyifuzo, Mugesera yatangiye agira ati “Gutanga commnetaires (ibisobanuro) ku batangabuhamya ubu, ni ukubikora mbere y’igihe gikwiye”.

Yakomeje avuga ko hari byinshi bikenewe kugira ngo abone inzira nyayo yo kunenga abamushinje, nk’imanza za bamwe mu batangabuhamya bagiye baca imbere y’inkiko zitandukanye zaba izo mu Rwanda nka Gacaca ndetse no hanze y’igihugu nko mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (TPIR).

Uregwa yavuze ko ibi byatumye yandikira komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside mu Rwanda (CNLG) inafite mu nshingano zayo ububiko bw’imanza za gacaca kimwe na TPIR kugira ngo ibi bigo bibe byamushyikiriza ibi we yise ibyangombwa byamufasha gukomeza kuburana mu buryo buboneye.

Yagize ati “Na n’ubu nta cyangombwa na kimwe ndabona,… CNLG yo ‘yarituramiye’ ntiyanadusubije, TPIR yo idusubiza itubwira ko keretse nibisabwa n’urukiko.”

Akomeza agira ati “Ndasaba ko urukiko runtabara ibi bimenyetso nifuza bikaboneka, kuko byamfasha gutegura mu buryo buboneye iki cyiciro cyo gukora ‘commentaires’ ku batangabuhamya.”

Mugesera yavuze kandi ko uretse no kuba yabona ibi bimenyetso, anifuza ko aba bamwe mu batangabuhamya ashidikanyaho yakongera akababaza kugira ngo hamenyekane ukuri kudashidikanywaho.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko iki cyifuzo kiramutse cyubahirijwe byaba ari uguta umwanya w’ubusa ndetse ko kidafite ishingiro kuko uregwa yahawe umwanya uhagije wo kubaza abatangabuhamya ndetse ko imanza zabo zo mu nkiko za Gacaca na TPIR zidakwiye kwifashishwa muri uru rubanza.

Alain Mukurarinda; umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “Yahawe umwanya uhagije abaza abatangabuhamya, kandi ubuhamya bwatanzwe nabo burahagije ntitwumva rero impamvu hakenerwa ubuhamya bwo mu zindi nkiko.”

Nyuma y’impaka zafashe igihe kitari gito mu iburanisha, inteko y’Urukiko yanzuye ko iki cyifuzo kidafite ishingiro ngo kuko uregwa yahawe umwanya uhagije wo kubaza abatangabuhamya bose bamushinje.

Izindi ngingo urukiko rwahereyeho rutesha agaciro iki cyifuzo cya Mugesera ni uko urukiko rutahagarika urubanza ku bintu bidafitiwe icyizere ko bizaboneka (ibyo Mugesera yasabaga); no kuba icyemezo ku birebana n’icyiciro kigezweho cyaramaze gufatwa.

Iki cyemezo uregwa yavuze ko akijuririye kuko kimuvutsa uburenganzira ntavogerwa bwo kwiregura ahabwa n’itegeko nshinga.

Mugesera yikomye Ubushinjacyaha kutamunyuza muri ‘Entenoire’ (umubirikira) bwifuza

Muri izi mpaka ndende, ubushinjacyaha bwavuze ko kuba hari ibimenyetso uregwa agikeneye ku batangabuhamya bamunyuze imbere kandi akaba yarahawe umwanya wo kubabaza ari uburangare bwe bityo ko ashobora kuba hari ibyo yabazaga bidafite akamaro.

Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha akimara kuvuga ibi, Mugesera yahise agira ati “Ubushinjacyaha bushaka kunshyira muri entenoire (umubirikira) buntegeka uburyo mbazamo,… oya.”

Umukono ashyira ku nyandiko mvugo za buri munsi ngo ni uw’ubwitabire si uko aba yemeranya nazo

Indi nzitizi Mugesera yagaragarije Urukiko ni uko umukono ashyira ku rupapuro rwa nyuma rw’inyandiko mvugo iba ikubiyemo ibyo yavugiye mu iburanisha uko ryabaye udasobanura ko yemeranywa n’ibyanditsemo ko ahubwo ukwiye gufatwa nk’ugaragaza ko yitabiriye iburanisha.

Ati “Iyo iburanisha rihumuje, Grefier (Umwanditsi) azana urupapuro rwa nyuma gusa nkarusinyaho, ndifuza ko uyu mukono nshyiraho udakwiye gufatwa nka ‘acte de probation’ (kwerea ibyavuzwe) ahubwo kuva ubu ndetse no mu gihe cyose cyatambutse ufatwe nka ‘acte de presence’ (kuba nahageze gusa)”.

Iki cyifuzo nacyo urukiko rwagitesheje agaciro rumusobanurira ko ibyo asaba ntaho biteganywa n’amategeko kuko ingingo ya 153 yo mu gitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigena ko inyandiko mvugo ishobora gusomerwa mu ruhame mbere y’uko ishyirwaho umukono mu gihe bisabye kandi we kuva urubanza rwatangiranta na rimwe yigeze abisaba.

Icyemezo nacyo kitanyuze uregwa ahitamo nacyo kukijuririra. Iburanisha ryimuriwe tariki ya 11 Werurwe 2015 Mugesera akomeza kunenga cyangwa gushima ubuhamya bw’abamushinje.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ariko koko uwapfuye arapfurikwa . Iki giterahamwe kirirwa kirushya abantu mukimemeterejeho Iki ? Abacu bishwe nta manza, bicwa nk’intama ntawe ukomye , none ababishe birirwa barushya urukiko n’inzego za leta , kuki abantu nkaba mubataho igihe ? Yiyibagije ibigambo yahuraguye I kabaya ? Ubuse urwango umuryango we wanga abatutsi hano muri Canada hari uruyobewe ? Ubuse Canada yagiye kumufata itabyitondeye ? Nasabaga abayobozi bacu ndetse n’ubutabera gukanira mugesera urumukwiye. Na shitani sinziko yamurengera. Ayo mafaranga mutanga kuri ibyo biterahamwe yakagombye gufasha abacu batagira aho kwikinga. Mumbabarire kwandika nitotomba ni uko ibintu bya mugesera biteye isesemi uko umuntu afunguye I binyamakuru by’i wacu niko usangamo imanza z’abagenocidaires rwose abo Bantu nta mwanya bakagombye kudutwara. I feel bad, I live in pain every single day because of this people.

  • Nubwo Mugesera atari umwere ariko ibyo asaba bifite ishingiro. Inzira iracyari ndende mu gutanga ubutabera bunoze kuko Mugesera nk’uregwa akwiriye guhabwa izo manza z’abamushinja. Ubushinjacyaha buzi neza ko abo batangabuhamya atari inyangamugayo, ntekereza ko ariyo mpamvu butinya ko yagaragaza inconsistencies mubyo bavuga.

  • Uyu nawe rero aba yasarishije ngo arashaka ibyangombwa akikoza hasi akikoza hejuru ngo afite uburenganzira, baramushutse, uko byagenda kose azafungwa kandi imyaka itari mike maze arebe ko ibyo ari gukinamo bizamukoraho. utazi indengero y’amagambo agira ngo umuyaga n’igaju

  • rega mugesera ubona yirirwa ahuruhanya atesha n’umwanya abantu

  • Abazima barapfa hagasigara abazimu, nk’uyu baracyamurwazarwaza mo ibiki koko? Nibarukate birangire maze asigare ajurira nk’uko ahora mu bujurire! Ese ubundi biriya bigambo yabihurutraga yari yatumwe nande? N’abandi bose bijandika batizigamye bagasya batanzitse bajye babanza barebe kandi bibaze ko “iyi si ntawe ujyana impamba, iyo igihe cyawe kigeze irakwigarika ugasigara uririra mu myotsi nka Bakame!”
    Mugesera nakanirwe urumukwiye, kabone n’ubwo Ubutabera ari ubw’Imana yonyine!

  • Uru rubanza rwa Mugesera nubwo rugeze aho umuntu yarugereranya n’iyicwarubozo ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi,ariko nibura ruratwereka uburyo iyo jenoside yateguwemu buhanga n’ubugome bw’indengakamere.Mugesera ari mubayiteguye kandi yari muri bamwe bake bari barize baraminuza ku buryo amateka ya jenoside zakorewe ahandi yari yarayacengeye cyane.Niyo mpamvu mubona ko aburana ntacyo bimubwiye! Arishongora, agakina ku mu byimba abo bishe n’abo biciye kuko azi neza ko bageze ku ntego yabo.Ntacyo kandi azahomba kuko igihano kinini kimutegereje ari igifungo cya burundu.Aracyafite igihe cyo gukomeza kuryoherwa n’intsinzi bagezeho batsemba abatutsi.Yarashatse, yarabyaye, urubyaro rwe ruzakomeza umurage azarusigira.Kuri Mugesera byumvikane ko urugamba rwo kwitangira abahutu yarutsinze ategereje igihembo azahabwa n’iyamuhanze.Imana yamuhaye ubwenge bw’abantu hanyuma abukoresha mu mirimo ya Satani yo kumara abantu.

  • @Umusaza Rwanyabugigira: Umva mbese! Ngo “inzira iracyari ndede mu gutanga ubutabera bunoze…”, ” n’ubwo Mugesera atari umwere…”, “abatangabuhamya si inyangamugayo…”Aya magambo umuntu yakeka ko yoroshye ariko mu by’ukuri agaragaza uwo uriwe. Nibutse ndetse na comment zawe vuba aha ushyigikira film “Untold story” ariko nabwo wihisha inyuma ya “Freedom of speech!” Reka nkubwire: Reka kuba coward/lâche ushyigikire abicanyi ku mugaragaro kuko n’ubundi biranga bikagaragara! Gusa ni hahandi: Abicanyi n’ababashyigikiye mwaratsinzwe, kwica abatutsi kandi ntacyo byabamariye uretse kubahindura ruvumwa. Naho Mugesera ibyo yigira ntawe bikwiye gutangaza: ubugome bwe sinari ntegereje ko yaburetse, urwango yanga abatutsi nta na rimwe azarureka. N’ubwo yigira ibyo yigira bwose ariko yurijwe indege atabishaka, azanwa mu Rwanda rukirimo abatutsi baryama bagasinzira batabimusabye kandi yirirwa ababona uko agiye hanze. Ku mugome nk’uriya nta cyamubabaza kurusha kuba arinzwe n’abo yashakaga kumara! Kandi azanakatirwa afungwe. Rwanyabugigira rero, uku ni ukundi gutsindwa nk’uko mwatsinzwe kandi muzakomeza mutsindwe.

  • ibintu uwitwa Brian avuga bifite ishingiro, kuko iyo mbonye ibyo mutindi mugesera yirirwa yigira mbona ari ugucuhurira abacitse kw’icumu, baca umugani ngo ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari koko najye yivugira Leta iriho n’umubyeyi, baravuga ngo ibyaye ikiboze nta kundi yakigira. mubane n’Imana

  • Dez, urakoze kumbwirira Rwanyabugigira, sha,nuko tutabona imitima nk’iyanyu,ariko nyurwa nuburyo mudatinda kugaragaza abo muri bo. mwaratsinzwe kdi muzakomeza mutsindwe, kuko mwizeye ko tuzashiraho ariko siko byagenze. naho Mugesera aba yigiza nkana, nawe arabizi ko yahuye n’umubyeyi(H.E), utari inkoramaraso nka Mugesera na benewabo, aho ubundi uba wararimbutse kera, utanakibukwa.gusa Mugesera uri injiji yize.

  • Uyu mutindi ngo ni Rwanyabugira ubu muba murushywa n”iki koko? ngo biragoye kubona ubutabera, Mugesera ariho aratinza urubanza kuko azi neza ko ari ukurashya imigeri nubundi,Leta yirirwa imutangaho umurengera w”amafaranga kandi hari ibibazo by’ipfubyi yashegeshe, arabeshyera ubusa ibye bizagaragara.

  • Kobwa urakoze cyane. Umuntu nka Rwanyabugigira abonye umwanya n’ubu yahita “akora.” Ibyo namubwiye nzi ko abizi, ariko ntibakigire ishyano kuko nk’uko wabivuze neza, bagiriwe impuhwe. Perezida Kagame birirwa batuka niwe bakesha kuba bakiriho kuko abasirikare barimburiye imiryango byari kugenda ukundi. Kandi byari gushoboka.Ariko icyo bita “ubuntu” ntacyo bigeze, n’ababagiriye ubuntu mbere uzi uko babishe. Ibyo bavuga ntibikagutangaze rero nibwo buzima bazi gusa, navuga ubuzima bw’urwango, ubuhemu n’ubugome. Jye buriya namushubije kugira ngo ntazigere afata abantu nk’ibigoryi nta kindi. Nkwigurije amahirwe menshi mu buzima!

  • Ariko ubundi igihe bats kumuntu nka Mugesera,bagikoresha ibindi rwose.ubundi we bamushyize ago yashyize abandi kandi yarakwiye kuba intangarugero mugukemura ibibazo mumahoro doreko yitwaga NGO yarize uretse KO kurijye yaherekeje abize! Lunatic!

  • Bata

Comments are closed.

en_USEnglish