Digiqole ad

Gasabo: Urukiko rwakira ‘case’ ya ‘divorce’ imwe buri minsi ibiri

Gutandukana kw’abashakanye biragenda biba ibintu bisanzwe mu Rwanda, gucana inyuma; imibereho igezweho, kutizerana, kudashishoza mbere yo kurushinga ni bimwe mu bivugwa nk’impamvu zo gutandukana kw’abashakanye bivuza ubuhuha mu nkiko.

Imibare igaragaza ko mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mwaka wa 2014 bakiriye imanza (cases) 216 zisaba gatanya, bivuze ngo buri kwezi bakiraga imanza 18. Muri izi 80% bahawe ibyo basabaga.

Muri uru rukiko, mu mwaka wa 2012 bari bakiriye imanza nk’izi zingana na 140. Uru rugero rworoshye rukagaragaza ubwiyongere bwo gutana kw’ingo mu Rwanda.

Abubatse babivugaho iki?   

Violette Uwase arubatse afite abana babiri, atuye i Muhanga aho afatwa nk’umujyanama mu by’ingo n’imibanire aho atuye, yabwiye Umuseke ko impamvu nyamukuru muri iki gihe itera abashakanye gutandukana ari UGUCANA INYUMA.

Ati “burya ikintu kidapfa kwihanganirwa na buri wese ni ukumva ko uwo mwashakanye yerekanye ibanga mufitanye (yaguciye inyuma), ni ikintu kibabaza ku buryo mu gihe umugabo cyangwa umugore yagikoze gishobora gutuma habaho umwanzuro wo gutandukana”.

Uwase avuga ko irari rishingiye ku iterambere ari ryo rikurura ingeso yo gucana inyuma mu bashakanye.

Daniel Karemera we avuga ko ihame ry’uburinganire bw’abashakanye naryo ryahinduye ibintu mu mibanire mu ngo.

Ati “Hambere iyo umwe yazamukaga (yagiraga umujinya cyangwa akavuga nabi) undi yagerageza gucisha macye, ariko muri iki gihe aho uburinganire bwaziye, iyo umugabo azamutse umugore nawe biba uko, umuriro ukaka”.

Karemera avuga ko ibi iyo bibaye inshuro nyinshi bishobora gukurura gutandukana (Divorce, bikitwa ko ngo abantu basanze badahuje gusa.

Marie Immaculee Mukandoli wo mu karere ka Gatsibo, umubyeyi w’abana bane we avuga ko imitungo nayo muri iki gihe ikurura amakimbirane ku buryo budasanzwe.

Ati “Bitewe n’icyo buri umwe mu bashakanye yinjiza mu rugo usanga habaho gusuzugurana, hari abagore basuzugura abagabo kuko bahembwa macye cyangwa nta kazi bafite, cyangwa se bikaba ku rundi ruhande. Ibi nabyo hari abatabyihanganira bakajya mu nkiko kwaka divorce.”

 

Kuki amategeko atanya imiryango?   

Impamvu ziteganywa n’amategeko  zishingirwaho hemezwa gutanga ubutane  ziteganywa n’ingingo ya 237 y’itegeko No 42/1988 ryo kuwa 27 Ukwakira 1988, iri tegeko rishyiraho interuro y’ibanze y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko  mbonezamubano.

Iyi ngingo igaragaza impamvu zikurikira; igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo nibura igihe cy’amezi 12 no kumara nibura imyaka itatu abashakanye batabana ku bushake bwabo.

Gusa kugira ngo izi mpamvu zihabwe agaciro bisaba ko abazizanye nk’izashingirwaho baka ubutane bazizanira ibimenyetso bifatika nk’uko   Gasana Jean Damascene perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru yabitangarije Umuseke.

Gasana avuga ko izi mpamvu ziba zidahagije ko ahubwo n’uburyo abifuza gutandukana babigaragaje n’uburyo babisobanura nabyo bigena ifatwa ry’umwanzuro ku cyifuzo cyabo dore ko habanza no gukorwa isuzuma ry’imibanire yabo nibura hagati y’amezi atatu n’ane ndetse bakabanza kugoragoza no kunga “Couple” yifuza gatanya.

Kimwe n’izindi mpamvu zose n’ibindi byagiye bitangazwa n’abahanga mu mibanire y’abashakanye, Gasana yavuze ko ibitangazwa na “couples” zo muri iki gihe ziza kwaka gatanya aribyo bituma gatanya zitangwa ku bwinshi.

Ati “Iyo tugendeye ku bigenwa n’amategeko yacu ndetse n’ibyagiye bitangazwa n’abahanga ku mibanire y’abashakanye,..abantu baka divorce biyemerera ko bamaze umwaka batabana, aba bantu wabatandukanyije ko n’ubundi marriage ntacyo ikivuze?”.

 

Ni izihe mpamvu zitangwa n’abifuza ubutane mu Rwanda?

Mu manza z’abaka ubutane urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rukunze kwakira, Gasana yavuze bitoroshye kwemeza ko impamvu zitangwa n’abifuza ubutane aba arizo koko.

Yagize ati “akenshi baba babeshya ariko impamvu bakunze gutanga ni inkeke (kuba umwe ahoza uwo bashakanye ku nkeke) no kuba batakibana, bamaze nk’imyaka itatu batabana”.

Uyu munyamategeko avuga ko mu bishobora gutuma ubutane buteshwa agaciro hari igihe umwe mu bifuza ubutane aba afite icyo akurikiye cyangwa agambiriye bikagaragagazwa no kudatanga impamvu zifatika.

Yifashishije urugero, yagize ati “ ugasanga nk’abantu bamaze icyumweru bimarrie (Se marrier cyangwa basezeranye) hashira icyumweru aje kwaka divore,..wababaza impamvu, ..ati arankubita,..simukunda n’utundi nk’utwo tudafatika;

Wabaza abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu gace batuyemo bakakubwira ko ntacyo bazi abo bantu bapfa, ..ndetse umwe muri bo akaba yabisobanura neza akakubwira ko ikibazo kiri ku mitungo bitewe n’uburyo bashakanye”.

Gasana yavuze ko ibi aribyo bituma kwemeza ubutane bisaba ubushishozi buhagije ndetse hagakorwa ubucukumbuzi bwimbitse.

Gasana yasoje avuga ko muri iki gihe imanza z’ubutane zisigaye zihutishwa kuko byagaragaye ko bishobora kuba intandaro y’ibibazo bikomeye mu miryango nko kwicana, bityo muri iki gihe abatse gatanya bashobora kuyihabwa cyangwa bakayimwa nyuma y’amezi atatu cyangwa ane.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ariko ubundi ibintu byo kwizirikanaho bimaze.iki!? Abantu bagomba kubana bakundanye bananiranwa umwe akabaho ukwe nu undi ukwe!

  • Niyo mpamvu jye nabiretse .Burya ni uko abantu benshi badasobanukirwa cyane n’imiterere y’igitsinagore .Ubundi igitsinagore ni ikiremwa cyaremanwe ubugome ;imbaraga zidasanzwe ; umujinya wo mu rwego rwo hejuru ;ubwenge buhambaye cyane ;indyandya ; Ni ukuvuga ngo igitsinagore ntushobora kukibonera igisubizo , reka daaaa !!!!! .Jye niyemeje kwiberaho nka PAUL .Ariko bitavuze ngo “I MISS SEX ” Niba mbikeneye ni ngombwa .Ariko nta mugore nzigera shaka .

    • Urakaze. Ariko gusambana nicyaha. Ibuka ko hariho inzira ebyiri; 1. Iyubugingo bwiteka and 2. Kujya kwa Satani aho umuriro waho utazima, ngo nurunyo rwaho rudapfa.
      Ngye ndi Marrie ariko byo biragoye gusa nsenga Imana, nkirinda guturukwaho nikosa. Izashake umukobwa muzima bariho, ngye narahubutse.

    • eeeh! d’amour atanze comment nyayo kbs. 100% i agree. usibye ko ntakugira inama y’ubusambanyi naho ubundi ibyo uvuga NIBYO.mfite 40 ariko nanjye simbitekereza.

    • Ariko ubundi ni gute ubana ni umuntu mutagira icyo mupfana imyaka 5 ntumurambirwe .Nahisemo kubireka…

  • Sha,uvuze ukuri ubu umugore aguca ibintu kandi yamara kubigeramo agatangira kugutera hejuru ngo mubigabane iyo atabiguturumbuyemo. Aratwara byose kugeza no ku bana mwabyaranye.

  • Ingo zubu niko zimeze. Ntakundi .ariko mubanze murebe ingaruka zo gutinza gatanya. Ikivamo nukwicana. Mubindi bihugu kuko byoroshye usanga impfu nkizi zitabaho. Iyo kwicana byanze nizo ndwara zimitima . REro leta yoroshye gutanga gatana kuko nubundi kubana ntarukundo birutwa no kwibana

  • ko numva bikomeye

  • Erega ikibazo nago ari umugore..nubundi yesu atanga umubirii we awuha intumwa nta mugore waruhari..nta nubwo yesu yigeze atwigisha uko twabana nu mugore kuko ntawe yashatse….ubu satan ari gukoresha umugore ngo yice umugabo,murabizi ko ubu umugore afite ingufu zi dasanzwe ku mugabo ahabwa nu butegetsi ndetse nu mubiri we twongeyeho na satan ukunda kumukoresha kubi..bagabo rero mu shikame naho ubundi katubayehoo..aho bukera baraduhindura abatiganyi twese kubera kubura amikoro no gutinya gusuzugurwa..mureke dushikame turwane na bazungu bashaka kutwicira umuco…ubuse ku divorca bimaze iki?!!ko bitamara indaya mu migina ahubwo bizongera..imana niyo nkuru.

  • Igitangaje muri ibi byose n’uko amashyirahamwe y’abagore, uhereye ku rwego rwa Leta ndetse n’imiryango itari iya Leta, iki kibazo cyo gusenyuka kw’ingo bya hato na hato, usanga ntacyo babivugaho! Ese niyo gender baribategereje? Ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, iterambere ry’umugore bigomba kujyana no gusenyuka kw’ingo binyuze mu mategeko? Za ndangagaciro nyarwanda se duhora dushyira imbere musanga zijyana n’ayo mahame ya gender yo korohereza abashakanye gusenya urugo mu buryo bwihuse cyane?
    Ariko nanjye ndabaza ubusa! Ndatera izaharurutswe! Yego ko Rwanda!

  • J. d’Amour reka kwibasira abagore kuko namwe abagabo ntimuri shyashya. Ku bwanyu abagabo, icyabashimisha ni uko umugore yemera kwicirwa ku rwara nk’Inda kandi i9byo bishobora bake! Ari mu bagore ari no mu bagabo aho utasangamo abagome ni he? reka kwibasira abagore niba ufite ikibazo cyawe bwite gituma udashaka umugore wishuka bagenzi bawe ubundi nakubwira iki ugume muri ubwo buraya wiyemeje!!!

    • Oya Ange reka kunyita indaya kkuko ntabwo ndiyo ncuti ,sibyo ? ikindi kandi ntabwo ari ukubibasira kuko niko baremwe ntacyo wabihinduraho .Jye navuje ko iyo mbikeneye (SEX) ni ngombwa ,ni nkuko iyo ukeneye kurya cyangwa kunywa nabyo ari ngombwa .gusa igitsinagore gifite umwihariko wacyo wihariye muri kamere .wabyemera ,utabyemera niko mumeze .Utibagiwe n’UBWIRASI .

      • ngo ntabwo aruburaya se niki???arikose ko mwibasiye abagore bigeze bababwirako aribo bajya kuzaka!!!ubwirasi nubwaburi wese ntiburi kubagore gusa!!abagabo muri egoiste muba mushaka kwicira abagore banyu kurwara nkinda!!ngo satani ikoresha abagore Imana ikubabarire wowe wabivuze ntakindi nakwifuriza!!niba abantu badashoboye kubana bahora bashihagurana barwana mwibwirako abana babo bo bafite uburere!!! barihambiranaho kubera iki?umwe yagiye ukwe nundi akajya ukwe!!ni gute wambwirako umugabo afite umuntu yinjiye bameranye neza ngo wowe shinyiriza ngo wubake mubane!!mwatandukanyese akajya kubana nuwo ashaka nawe ugakomeza ubundi buzima!!!erega mba mbona mwihaye abagore nkaho batunze urutoki ko aribo nyirabayazana!!wowe uvuga imitungo kuki udasezerana ivanga mutungo mushakano niba ukomeye ku mitungo yawe wishakiye ko amategeko yu Rda abyemera!!ngo abagore baba bashaka imitungo wamuzanye ngo mushyire hamwe mwubake none arahageze ngo ntacyo wazanye uretse ibisorori ujye uceceka!!nicyo wamuzaniye se wirirwe mundaya navuga ngo ceceka ntacyo uricyo!!ahubwo mujye mubanza mwirebe mwisuzume amakosa hose arahari kumpande zombi kdi mumenyeko abagore batakiri injiji nka kera ubu byasubiwemo ibyo ba data bakoreraga ba maman byarangiranye ningoma yabo!

  • Jye ndubatse, ndashaka kugira icyo mvuga ku muntu urimo avuga ko impamvu atazashaka ari ukubera ingo ziriho kuri ubu zitumvikana. None se nkwibarije ingo zose niko zimeze? Ndagira ngo nkuhamirize ko zose atariko zimeze harimo izibanye mu mahoro, Foyer yanjye turubahana buri wese akamenya inshingano ze mu rugo, byose tubikora dukorera hamwe tugamije itarambere ry’urugo kandi usanga urugo rwacu rurimo amahoro n’ibyishimo. Rero impamvu y’ isenyuka ry’ingo z’iki gihe biterwa nuko abantu bajya kuzishinga mu byukuri atari urukundo rubahuje ahubwo irari. Rya rari ryatumye ujya kubana na mugenzi wawe iyo rishize cyangwa se ukabona ibindi bintu kuwundi muntu birenze ibyagukuruye kuri mugenzi wawe uhita ubona waribeshye, ubwo amakimbirane no kuryaryana bigatangira amaherezo hakazavamo isenyuka ry’urugo. niba byarakunaniye wivuga ko bidashoboka kuko abantu benshi bajya gushinga ingo baramaze kwangirika kuburyo urugo rushingwa nta fondation rufite. ibi byose biraterwa nuko abantu bateye Imana umugongo ntibashake kuyimika mu rugo rwabo, n’abavuga ko basenga ntibibabuza kubaho nk’uko isi ibayeho. Abantu ni bakunde Imana batayiryarya barebe ngo ibyishimo n’amahoro birataha mu ngo zabo.

  • Ngaho reba iyo comments” Ariko bitavuze ngo “I MISS SEX ” Niba mbikeneye ni ngombwa”. umuntu yakwibaza byinshi :
    – Ese ntibiri muntandaro yo kuba waratandukanye n’uwo mwashakanye ?
    – Ese uramutse ukeneye iyo sex , umugore ari muri mission : ubwo si muri bamwe bafatiraho abakozi bo murugo ( abayaya ) barangiza bakitwaza ko batitaweho ? ( umuyaya nawe agasigara asuzuhura nyirabuja )
    -Ese iyo wiyitekerejeho , usanga wowe uri umwere , amakosa yose akorwa n’abagore gusa ?
    -Ese nta kirega umutima wawe , inshingano uzuzuza nkuko biri ? nkuko byavuzwe haruguru , ukaba wumva ko abagabo ari miseke igoroye ? naho abagore bakaba uko wabise ? rekeraho kwishyiramo abagore .Menya ko abagore bose atari bamwe , kdi ntibirata , ahubwo ca bugufi usubire mu masezerano wumve ko ntaho wagaraguje umugore wawe agati , agahimano, ubusambanyi , amahane , gutukana , ubugome, ku mwandagaza , kutagira ibanga, kwikunda, ubusambo n’ibindi…………………… , hanyuma umusange musabane imbabazi kubw’inyungu z’abana banyu, niba atarahitanywe n’ayo mahane cg agahinda. Naho ubundi , inkoni y’Imana iri ku nkozi z’ibibi zose ,
    Bajye batanga divorce rwose , kuko iyo umuntu akubwiye ngo nta gukunda , aba yamaze kubona uwo agusimbuza, bityo rero nta mpamvu yo kwizirika ku muntu utagira icyo akumariye cg umutunze nka statu.

    • Rugina si byiza kwihutira gusubiza cyangwa kugira umuntu inama utabanze kumva neza ibyo yanditse .Jye ntabwo navuze ko natandukanye kuko sindashaka ndi ingaragu .

  • ngaho minister wa gender ,umuryango nagire icyo akora kweri . ibi ntibyahoze murwanda rw bakurambere. kandi twirirwa twumva indangagaciro z.umuco nyarwanda na kirazira none ibi ni iki? ko umuryango wagirwaga n,umugabo , umugore ndeste n,abana.

  • mwe muvuga muransetsa, ahubwo ntimuziko abagore ari twe twagowe, jye natanga exemple nzi neza kandi yambayeho. nashatse mbishaka pe, nshak kubaka kandi nari naririnze bishoboka kuko numvaga nshaka kuzagira urugo rwiza ngakora ubukwe ngahesha ababyeyi icyubahiro bakishima kuko Imana ikibantije.niga kaminuza ndayirangiza nshaka akazi ngira amahirwe mbona akazi keza,nyuma mbona fiance dutegura ubukwe mbona ari umuhungu muzima witonda, turabana mpita nsama inda, hashize nkamezi atanu atangira kujya ajya mukabari akaza saa cyenda zijoro, samunani, etc, buri gihe yahoraga afite ocasion ituma ataha atinze, ngo aniversaire, ikiriyo, ibirori, etc, agasanga narize nahogoye ndi munzu jyenyine kuko umukozi wacu yararaga hanze, akansaba imbabazi bwacya akongera, tubanye gutyo kugezubu,byagezaho noneho akaza saa kumi nimwe za mugitondo ariko gatatu yaje bucyeye saa mbiri, undi munsi saa munani zamanywa, undi munsi saa yine zundi munsi, ngaho mungire inama umvako aritwe bagore twananiranye, abavuga ko musuzugura cg ko yenda ntamwitaho mwicecekere kuko ntako ntagira, amafaranga ye simenya aho agiye nijye utunze urugo, menya umwana nkishyura abakozi,etc, we yishyura inzu gusa ibindi akanywa mutzing ndetse ntajya ansohokana jye naramusohokanye ndaruha namubaza nti ese ko wowe usohoka buri gihe ati abajyama banjye baba banguriye ukibaza ukuntu bagurira umuntu guhera le 1er kugeza le 31 nkumirwa.

    Gusa nabaye mfashe umwanzuro wo kutabyara vuba kuko agahinda nagize ntwite sinshaka kuzongera kukagira ukundi(burya umugore utwite aba ari vulnerable cyane ubwo ndabwira abagabo bazima bakunda abagore babo naho uwanjye we sumuntu ntampuhwe ahubwo ni igisimba nashatse ntabizi ikibabaje nuko muhuye munzira wavuga uti dore malayika murinzi hano uriya mugore yaritomboreye) nanze gusaba gatanya kuko nkimukunze kandi nshaka kubaka ariko mbona nta ejo hazaza urugo rwacu rufite nagerageje gusenga ariko Imana iricecekera ubwo umunsi kwihangana byanze nzasaba divorce, rero ntimukabeshyere uburinganire cg abagore kuko abagabo bari hano hanze ntibanyurwa agushaka uri adress ubundi akigumira mu buzima bwa gisore nudukumi rugeretse kuko nagiye mbona amamessage menshi yabakobwa namubaza akanyuka inabi, ubu naracecetse byose mbirenzaho kandi nkamwubaha, mwihangane narondogoye, salut!

    • Aida, ihangane kandi ukomere. Ibyo uvuga bisa n’ibyambayeho neza neza uretse ko umugabo wanjye we atajya asaba imbabazi, ahubwo kumbona ndira abyita umuco mubi. Imana ishoborabyose ariko nizeye ko izadutabara

  • Yoo! Ntibyoroshye pe! Ihangane Mada,wabuze urukundo pe!
    Ariko byo biduteye ubwobwa twe tugiye gushaka!

  • Aida Imana usenga irumva, kandi izagusubiza.

    Naho abikoma abagore wagirango nibo bonyine bari a la source ya divorce muribeshya cyaaaane, Impande zombi zifite amakosa, abantu bararenzwe babaye abanebwe bashaka kutavunika, nta kwihangana kukibaho, abantu babaye ababeshyi, abahemu nibindi byinshi, kandi hari abarongora/barongorwa kuko babonye abandi babikoze bakagenda ari mu ikigari cg bateye/batewe inda nibindi byinshi, nibyo biri a la source ya divorce ntakindi. Mariage zinshingiye ku urukundo gusa ni 10% niba naho ntakabije!! Nta gitangaza ko divorces ari nyinshi.

  • Hashimwe Imana yo Rukundo,uwakiriye Imana mumutimawe agira urukundo ariko mwabantu mwe ntawe utinya ishamba atinya icyo bahurimo. Gusa inama nagira utarashaka azirinde guhubuka abanze yitegereze akurikirane namateka yuwo yifuza kubana nawe.abenshi batangira ubusambanyi bakiri bato abaturanye,abo biganye,abo bakoranye ugasanga umuntu agiye gushaka cg gushakwa yarakoranye imibonano nabantu barenze mwicumi uwo Muntu azatuza koko? Umubyeyi wakureze asimburanya abagore cg abagabo uwo yareze ntabifata nkumuco narumiwe nabuze aho mpungira.

Comments are closed.

en_USEnglish