Za miliyoni zigenerwa Amashyirahamwe y’Abajyanama b’ubuzima ‘zicunzwe nabi’
Akayabo k’amafaranga agenerwa ibikorwa byo guteza imbere amashyirahamwe y’abajyanama b’ubuzima ahatandukanye mu gihugu ashobora kuba henshi aribwa cyangwa acungwa nabi n’abayobozi bayo. Amashyirahamwe nk’aya atandatu amaze kugaragariza Umuseke iki kibazo, umunyamakuru w’Umuseke yaganiriye na rimwe riherereye mu murenge wa Gitega i Nyarugege asanga abaririmo bari mu ishyirahamwe “Rwanakubuzima’ bashinja abayobozi babo kurya amafaranga bagenewe na MINISANTE.
Abajyanama b’ubuzima ku midugudu n’utugali bafatiye runini urwego rw’ubuzima mu Rwanda. Muri iyi minsi bahugiye mu bikorwa byo gupima ibibazo by’ubuzima bw’abana bari munsi y’imyaka itanu basuzuma imirire mibi, aba kandi mu myaka ishize bagize uruhare rukomeye mu kurwanya indwara nka Malaria mu miryango nyarwanda n’izindi ndwara nk’igituntu, byose bakabikorera ubwitange gusa.
Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo kubatera imbaraga yatekereje ku iterambere ryabo ibasaba kujya mu mashyirahamwe yagiye ahabwa amafaranga ari hejuru ya miliyoni 20 buri rimwe ngo bashore mu bikorwa byabateza imbere.
Abanyamuryango b’amashyirahamwe amwe n’amwe begereye Umuseke bawugezaho ibibazo by’imicungire mibi y’aya mafaranga bahawe ngo abateze imbere.
Umuseke waganiriye n’abo mu ishyirahamwe ryo mu murenge wa Gitega, abanyamuryango bayo bavuga ko amafaranga bahawe na MINISANTE abayobozi babo bayakoresha mu nyungu bwite zabo. Ndetse ngo n’imishinga bakoze mu gihe cy’umwaka gishize yose bababwira ko ihomba.
Bavuga ko Minisiteri iherutse kubaha miliyoni 10 kuko ngo bakoraga neza bagatanga raporo ku gihe, aya ngo abayobozi ba Koperative ubwabo, batagishije inama abanyamuryango, biyemeje kuyashora mu mishinga yo gucuruza ibishyimbo na Kiosque.
Mu nzu kandi baguze mbere, imwe yaguzwe miliyoni 12 indi igurwa miliyoni 17 ngo nyuma y’amezi atandatu zikodeshwa, abayobozi babwiye abanyamuryango ba koperative ‘Rwanakubuzima’ ko abazikodeshaga bagiye batishyuye.
Umwe muri aba banyamuryango utifuje gutangazwa amazina ye utuye mu kagali ka Agatare yavuze ko ubu bose bacitse intege kubera abayobozi babo bakora ibintu bonyine ntibamenyeshe abanyamuryango ndetse ntibabone kuri ayo mafaranga agenwa na MINISANTE.
Ati “Ubu koperative yacu ntacyo imariye abanyamuryango kuko n’ibyo byo gucuruza ibishyimbo na Kiosque nyuma batubwiye ko byahombye.”
Kimwe n’abandi banyamuryango b’iri shyirahamwe ry’abajyanama b’ubuzima baganiriye n’Umuseke bavuga ko imicungire y’amafaranga bahabwa na MINISANTE ibateye inkeke kuko abayobozi ari bo bayirira ntihagire ibikorwa bifatika ageza ku banyamuryango, ibi babihuriyeho n’amwe mu mashyirahamwe nk’aya hamwe na hamwe mu gihugu.
André Kubwimana umuyobozi w’iyi koperative yo mu Gitega abajijwe ku byemezo bashinjwa gufata batagishije inama abanyamuryango yavuze ko komite yatowe iba yizewe bityo hari ibyemezo igomba gufata itabanje kugisha inama abanyamuryango bitewe n’uburemere byabyo.
Kubwimana avuga ko ibyo gukoresha amafaranga ya koperative mu nyungu bwite z’abayobozi atari byo kuko ngo bafite komite ngenzuzi n’ushinzwe umutungo ngo babigenzura kandi batarabona ibyo bivugwa.
Théodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi bintu njyewe binyibutsa ubutegetsi bwa Habayarimana aho bougmestre yiriraga baza bagatambikana contabure.Ibi bintu birakabije bikomeje gutya twakwibaza byinshi ese byose biraterwa nifaranga ryabuze noneho kakaba ka gake muangira mugatangira kwitana ibisambo? Ese nibangahe batsindwa mu manza bagahanwa?Ese niba bagizwe abere babona indishyi? Wapi Ejobundi perezida yaravuzengo nubwo bakugirumwere ntabwo ushobora gusubira mu mwanya wawe.Ngaho rero muturebere namwe.
Comments are closed.