Jean Philippe Prosper Vici Perezida w’ikigo cya International Finance Company (IFC), kimwe muri bitanu bigize World Bank Group yatangaje kuri uyu wa gatatu ko u Rwanda rufitiwe ikizere mu bucuruzi mpuzamahanga kandi bigaragararira ku isoko ry’imari n’imigabane aho rugenda ruzamuka neza. Jean Philippe wakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu yavuze ko kubera ikizere […]Irambuye
Umurenge wa Ruganda wose nta mashanyarazi ugira kuva cyera nubwo bwose insinga z’amashnayarazi n’amapoto bica muri uyu murenge. Gusa kuva mu 2012 bahora bizezwa ko bayabashyikiriza. Mu kwezi kwa gatatu Umuyobozi w’Akarere yabwiye abatuye uyu murenge ko babona amashanyarazi mu byumweru bibiri, ubu amezi abaye atatu. Ku biro bishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi i Karongi bo babwiye […]Irambuye
Amb. Yamina Karitanyi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, kuri uyu wa gatatu yavuze ko mu muhango wo Kwita Izina ingagi, u Rwanda rushaka cyane kugaragaza ibyiza birutatse ku baturage bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, no gukurura ba mukerarugendo bo mu mahanga ya kure. Uyu mwaka bazita amazina abana 24 b’ingagi. Kwita Izina abana b’ingagi bizaba […]Irambuye
Nta muntu uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu Bufaransa uroherezwa kuburanira mu Rwanda, nubwo hariyo ‘dossiers’ zirenga 30 z’abakurikiranywe. Kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’i Toulouse rwatangaje ibigaragaza ko Joseph Habyarimana, ukekwaho uruhare muri Jenoside, ashobora kutoherezwa kuryozwa ibyo akekwaho aho yabikoreye. Joseph Habyarimana w’imyaka 57 unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa araregwa kuba yarakoze Jenoside mu 1994 […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Kamena Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imbibi rwemeje ko Bernard Munyagishari, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, adafite Abunganizi bityo ko inzego zibishinzwe zisabwe kumufasha kubona abandi bunganizi. Ni nyuma y’aho Me Niyibizi Jean Baptiste na Hakizimana John bananiranywe na Minisiteri y’Ubutabera ku bijyanye n’umushahara […]Irambuye
Minisiteri y’Uburezi n’abaterankunga bayo kuri uyu wa kabiri bavuze ko imibare y’abana bava mu ishuri yiyongereye mu mwaka ushize, kandi ngo hari abayobozi b’ibigo by’amashuri batanga umubare w’abanyeshuri badafite kugira ngo amafaranga bagenerwa na MINEDUC yiyongere. Ikibazo cyo kuva mu mashuri ndetse no gusibiza abanyeshuri ni cyo cyagarutsweho cyane kuko bigaragara ko hari abana bataye […]Irambuye
Kuri uyu wa 09 Kamena 2015 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Sheikh Abdulla bin Zayed al Nahyan n’intumwa yari ayoboye. Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uko hashyirwaho ubufatanye bukomeye bw’ibihugu byombi. Uyu muyobozi ni ubwa mbere asuye u Rwanda. Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Madame Reem Al Hashimi Umunyamabanga wa Leta mu by’ububanyi […]Irambuye
Mu imurika ry’ubuhinzi n’ubworozi riri kubera ku Mulindi mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 09 Kamena wari umunsi wahariwe cyane iby’ubworozi, habaye irushanwa ry’umukamo w’inka zatanzwe muri gahunda ya “Girinka munyarwanda” gusa. Inka yarushije izindi yakamwe indobo y’amata ya litiro 12 z’amata. Ku munsi ngo isanzwe ikamwa 30L nk’uko bitangazwa na nyirayo Murekeyisoni. Inka […]Irambuye
“Ntabwo interahamwe zashinzwe ari ‘Anti Tutsi’ (kurwanya Abatutsi)”; “Mu bari baziyoboye hari harimo n’Abatutsi”; “ Ntabwo jye Mugesera ndi Interahamwe; sinigeze mba Interahamwe; sinashinze Interahamwe;” 09/06/2014- Mugesera ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yabwiye Urukiko ko ibyatangajwe n’umutangabuhamya Ngerageze Muhamud ntaho bihuriye n’ukuri kuko yitangarije ko atari amuzi. Mugesera yanengaga ubuhamya […]Irambuye
Hon Depite Sekamana Bwiza Connie wo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuwa gatanu w’icyumweru gishize nubwo inkuru ku iyegura rye yamenyekanye kuri uyu wa mbere. Umwe mu bavugizi b’Inteko ishinga amategeko yemeje ko uyu ‘honorable’ yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Hari amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu nyakubahwa […]Irambuye