Digiqole ad

Mugesera ababajwe n’uburwayi bw’Umushinjacyaha anamwifuriza kurwara ubukira

 Mugesera ababajwe n’uburwayi bw’Umushinjacyaha anamwifuriza kurwara ubukira

Umwunganizi we Me Rudakemwa niwe wari umaze kabiri abura kubera uburwayi, uyu munsi uwarwaye ni Umushinjacyaha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kamena Urubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside rurasubitswe biturutse ku burwayi bw’umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha, uregwa yavuze ko bimubabaje ndetse yifuriza uyu umushinja kurwara ubukira.

Umwunganizi we Me Rudakemwa niwe wari umaze kabiri abura kubera uburwayi, uyu munsi uwarwaye ni Umushinjacyaha
Umwunganizi we Me Rudakemwa niwe wari umaze kabiri abura kubera uburwayi, uyu munsi uwarwaye ni Umushinjacyaha

Muri uru rubanza; ni ku nshuro ya mbere inteko y’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwari rwakiriye ubusabe bw’Ubushinjacyaha.

Alain Mukurarinda ari nawe wenyine wari uhagarariye Ubushinjacyaha kuri uyu kane yasobanuriye Urukiko ko atashobora kuburana no gukurikirana imihango yose iza kubera mu iburanisha kuko atameze neza.

Mukurarinda yanabwiye Urukiko ko uwo basanzwe bafatanya uyu murimo nawe hari indi mirimo kuri uyu wa kane yari afite  kandi ifite akamaro bityo asaba ko urubanza rusubikwa.

Akimara kumva ibyari bitangajwe n’umushinjacyaha; uregwa (Mugesera) yahise agira ati “ Tubabajwe no kuba murwaye; ndetse ntimwari mukwiye no kuba mwaje aha, mwari kureba uwo mutuma ;…tubifurije kurwara ubukira.”

Nyuma yo kumva ibyari bitangajwe n’impande zombi; Umucamanza yavuze ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha (Alain Mukurarinda) budakwiye gushidikanywaho cyane ko ari ubwa mbere bwari bwakiriwe muri uru rubanza bityo ategeka ko urubanza rusubikwa.

Uru rubanza rusubitzwe inshuro ebyiri zikurikiranya kuko ubushize ubwo rwagombaga kuburanishwa nabwo rwari rwasubitswe kuko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa nawe yari arwaye ndetse akaba yari yabimenyesheje urukiko ko afite “repos medical” y’ibyumweru bibiri. Rudakemwa ariko uyu munsi yari ahari

Iburanisha ryimuriwe kuwa kabiri tariki 09 Kamena 2015, uregwa akomeza kugira icyo avuga ku buhamywa bw’abamushinjije.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • uregwa (Mugesera) yahise agira ati “ Tubabajwe no kuba murwaye; ndetse ntimwari mukwiye no kuba mwaje aha, mwari kureba uwo mutuma ;…tubifurije kurwara ubukira.”………

    Yewe ni agatereranzamba pe!!! nugutegereza twihanganye igihe ruzarangirira!!!!

  • Mugesera we si aho bamukuye. Mukururarinda arware ubukira

    • Njyewe nsanga Mukurarinda yagombye gucisha make kuko icyo gihe nawe yabaga mu Rwanda ndetse ntabwo yarabayeho nabi kungoma ya Habyarimana.

  • Mugesera nubwo tumwanga arikowe ntabwo anyuzamo akerekana ko afite umutima benshi tutakigira

    • kuki se mumwanga?

  • ururubanza ni urwabahanga kdi Mugesera yagaragaje umutima mwiza yihanganisha Mukurarinda

  • Girira uyumusaza mugesera ikigongwe atahe murugo rwiwe, nosaba mugeserako yoca akizwa akihimana,kugira azigire mwijuru nahisi ntamuzero.

  • Harya uwo Mukurarinda ntiyize muriyo ngoma avugako yakoze jenoside?

  • Ese ubundi urugiye kera ko ruhinyuza intwari kandi rukazigora, Mugesera bamukatiye mpaga ko mbona urubanza rwe rutazigera rurangira?
    Mpaga mvuga ni uko bashobora no kumurekura akitahira kuko nta n’akabaraga asigaranye ko kongera gukongeza; icyo gihe barimo byari bigezweho naho ubu ntibikigezweho! Mbona mu mvugo ye (Mugesera), mbona yarakijijwe, ahubwo azatanga benshi mu ijuru!

  • Ndavuga “ugukongeza” ubu ntibikigwzweho! N’uwabyihisha inyuma wese ntibyatinda kumugararagariza ko nta hio ava nta n’aho agana!
    So, harabaye ntihakabe, …. ubusa bwaritse ku manga!

  • Ese abavuga ngo mukurarinda yize kuri iyo ngoma none??bihuriye he no gukora akazi ke???areke kuburanisha abaregwa ibyaha ngo nuko yize kuri izo ngoma se???rega amarangamutima ni umwanzi w iterambere!!

  • ubundi se niwe gusa wakijijwe na Leta yabicanyi, kuba hagati y’amahwa ntuhandwe ntacyo ikubwiye???? wapi hari n’umukuru w’igitero watemye umwana arangije azi ko yamwishe, bugorobye umwana ava mu mirambo ajya gushaka ubwihisho, yinjira kwa ya NTERAHAMWE, umugabo amubonye aratangara ategeka madamu kumwoza ibisebe no kumuha agakoma AROKORWA NA RUHARWA. Iyo Imana yaguhagazeho uhahira aho abandi baburiye.

  • amaherezo yinzira nimunzu,, ariko bamuzanye iwabo aho yakoreye icyaha akaburanishwa nabo yashukaga ndetse nabo yashakaga ko bapfa,,kwigira inkiko uko yishakiye turabirambiwe

  • Micomyiza we arumva umuntu wese wabayeho ku ngomba ya Habyarimana agomba gushyirwa ahandi hantu ntazi !! ariko abisangiye na benshi da ! ariko ibyo byo ntibyakwitwa ingengabitekerezo ??!!! dore ngo Igihembo cya Muvunyi gisohotse yaramaze guhunga kubera itotezwa yatinyaga ry’uko atifuza ko itegekonshinga rihindurwa !!! genda Rwanda warakubititse !! ninde ubona aho uru Rwanda rugana koko ??!! ndashimira ibinyamakuru bigerageza kugeza ukuri ku banyarwanda, by’umwihariko ikinyamakuru Umuseke !!

  • cyakora abantu batekereza nk’uyu wiyise Micomyiza nibo basubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge !! twishyire hamwe, twemere debate hagati y’abanyarwanda dore na HE Kagame aherutse kuvuga ko kuganira ariwo muti uhamye wo gutera imbere mu benegihugu kimwe !
    nanjye ndashimira byimazeyo ikinyamakuru Umuseke !

Comments are closed.

en_USEnglish