Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa UAE
Kuri uyu wa 09 Kamena 2015 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Sheikh Abdulla bin Zayed al Nahyan n’intumwa yari ayoboye. Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uko hashyirwaho ubufatanye bukomeye bw’ibihugu byombi. Uyu muyobozi ni ubwa mbere asuye u Rwanda.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Madame Reem Al Hashimi Umunyamabanga wa Leta mu by’ububanyi n’amahanga wa UAE yari yakiriwe na Perezida Kagame.
Yari intambwe ya mbere mu kubaka ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi. Iki gihe Mme Hashimi yasezeranyije ko azagarukana n’abayobozi be nk’uko yabikoze none.
Ni nyuma y’uko mu Ukwakira 2014 Perezida Kagame yari yagiye i Dubai mu nama ya kabiri ya Africa Global Business Forum, inama Perezida Kagame yagaragajemo Africa muri rusange n’u Rwanda ayoboye, nk’ahantu Abarabu nabo bashobora guhagurukira gushora imari kurushaho no gufatanya naho mu nzira y’iterambere.
Minisitiri Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan wakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa kabiri ni umuhungu wa Zayed bin Sultan Al Nahyan umugabo washinze izi Emirats zunze ubumwe z’abarabu ari nawe wazibereye Perezida wa mbere.
Emirats zirindwi zunze ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) ni; Abu Dhabi (ifatwa nk’umurwa mukuru), Ajman, Dubai, Fujairah, Ras al-Khaimah, Sharjah na Umm al-Quwain. Ni ahantu hihariye mu bucuruzi cyane cyane mu isoko mpuzamahanga rya Dubai.
Dubai niho hantu habaye isoko ryagutse rya Africa mu myaka micye ishize, ubucuruzi hagati ya Dubai na Africa bwazamutse kuva kuri miliyari 37.9 z’AmaDirham yo muri UAE mu 2008 bugera kuri miliyari 91.3 z’amaDirham mu 2013.
Ibi bihugu byunze ubumwe biri ku mwanya wa karindwi ku isi mu kubika petrol nyinshi ku Isi.
Abacuruzi b’abanyarwanda bakaba benshi nabo barangura ibicuruzwa byabo i Dubai muri UAE.
Photos/PPU
UM– USEKE.RW
4 Comments
genda HE uri Perezida nabarabu wabazanye!! ndakwemera peeeee harya ngo manda ahubwo ndabihinduye tegeka kugeza aho uzatubwira ko unaniwe
QWEEN fata akantu urasobanutseeeeee
Azatuyobore forever ever everrrr
Umuhiga azayobore n’urugo rwe nkuko HE atuyobora turore ko arurenza ni rembo.
Mubyange mubyemere azaruyobora ubabaye yiyahure.
umubano wacu n’amahanga ukomeje kwaguka kandi ni byiza cyane
Muzoze mutuzanira ab obashitsi mu Burundi.
Comments are closed.