Umuyobozi wa International Finance Company yavuze ko u Rwanda rufitiwe ikizere
Jean Philippe Prosper Vici Perezida w’ikigo cya International Finance Company (IFC), kimwe muri bitanu bigize World Bank Group yatangaje kuri uyu wa gatatu ko u Rwanda rufitiwe ikizere mu bucuruzi mpuzamahanga kandi bigaragararira ku isoko ry’imari n’imigabane aho rugenda ruzamuka neza.
Jean Philippe wakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu yavuze ko kubera ikizere ikigo abereye umuyobozi wungirije cyagiriye u Rwanda, cyemeye gushora imari mu Rwanda hashyirwa impapuro mvunjwa-faranga mu mafaranga y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga ry’imari n’imigabane, kuko ngo amasoko menshi y’imari n’imigabane mu bihugu bya Afurika ku giti cyabyo ari mato cyane ko adashobora gutanga igishoro kinini cy’imari ku mishinga minini.
Jean Philippe kandi yabwiye itangazamakuru ko IFC yatanze miliyoni 50 z’amadorari y’ America ku mishanga ibiri mu Rwanda buri umwe ukazashirwamo 1/2 cyayo.
Ambasaderi Gatete Claver Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’u Rwanda yatangaje ko baganiriye na Perezida Kagame uburyo IFC yakwagura ibikorwa byayo mu mishinga migari y’iterambere mu Rwanda, mu by’ubwishingizi, mu ngufu, ndetse n’umushinga wo kongera Amazi mu Bugesera wa “Kanzenze Project” uzatanga metero-cube ibihumbi 40 buri munsi.
Amb Gatete yavuze ko baganiriye kandi uko IFC yafasha u Rwanda mu kwagura isoko ry’imari n’imigabane nk’ibintu iki kigo gifitemo uburambe.
Iki kigo ngo kizafasha u Rwanda kuzamura ku isoko ry’imari n’imigabane mpuzamahanga kugurisha impapuro mvunjwafaranga mu mafaranga y’u Rwanda.
Amb Gatete ati “ Inyungu irimo ni uko iyo impapuro mvunjwa-faranga ziguzwe mu mafaranga y’Amanyarwanda bizamura ikizere ku bashoramari b’abanyamahanga bashora imari yabo mu mafaranga y’u Rwanda kuko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze neza ku isoko ry’imari n’imigabane. Nk’ubu ifaranga ryacu riri kugenda rizamuka kuko rigeze ku kigero cya B+”
Uyu muyobozi wungirije wa IFC yatowe mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 akaba ashinzwe igice cya Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Amerika y’Epfo na Caraibes, akaba yari yaje mu Rwanda kuganira n’abayobozi barwo ku mikoranire y’ikigo ayoboye n’u Rwanda.
Jean Philippe Prosper ukomoka muri Haiti wasuye u Rwanda agenzura ibikorwa by’ishoramari n’imishinga y’ubujyanama ya IFC byose bifite agaciro ka miliyari 17$ mu bihugu 79 bya kariya karere ashinzwe.
Uyu mugabo Yakoreye igihe kinini Inter-American Development Bank mu bice bya Amerika y’Epfo no hagati, ni umuhanga mu by’imibare na Civil Engineering ndetse avuga neza indimi z’igi Creole, icyongereza, Igifaransa, Igiportugal, Igisipanyole, ndetse n’igiswahili yize vuba.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ok.
Afite mu gihanga hazima nkurikije uko umuvuze !!!
uyu musaza mumumpere umwanya ariko murebe ibyiza iminsi iduhishiye , banyarwanda ntimugahage ibyiza kuko kubihaga babyita umurengwe kandi ngo umurengwe wica nkinzara
Comments are closed.