Urukiko rwanzuye ko Munyagishari nta bunganizi afite. Rutegeka ko abashakirwa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Kamena Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imbibi rwemeje ko Bernard Munyagishari, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, adafite Abunganizi bityo ko inzego zibishinzwe zisabwe kumufasha kubona abandi bunganizi.
Ni nyuma y’aho Me Niyibizi Jean Baptiste na Hakizimana John bananiranywe na Minisiteri y’Ubutabera ku bijyanye n’umushahara ndetse iburanisha rikikurikiranya inshuro ebyiri bataryitabira.
Mu iburanisha riheruka; bwari ubugira kabiri uyu mugabo yisanga atunganiwe ndetse abari basanzwe bamwunganira nta mpamvu bagaragarije Urukiko yatumye batitabira iburanisha nk’uko bari babigenje mu ryari ryayibanjirije aho bari basobanuye ko bari bafitanye na MINIJUST ibibazo bishinigiye ku mushahara.
Umucamanza yavuze ko kuba mu iburanisha riheruka bataritabiriye Iburanisha ndetse ntibagaragaze impamvu cyangwa basobanure niba bakiri mu mishyikirano na Minisiteri y’Ubutabera bigaragaza ko bananiranywe bityo uwo bunganiraga adakwiye gukomeza gufatwa nk’uwunganiwe.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwatangaje ko Me Niyibizi Jean Baptiste na Hakizimana John bafashe umwanzuro wo kwikura muri uru rubanza.
Urukiko rwavuze ko kunganirwa k’uregwa (Munyagishari) ari uburenganzira ntayegayezwa nk’uko bigenwa n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bityo ko mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko atucyunganiwe akwiye gushakirwa abandi bunganizi.
Asoza; Umucamanza yagize ati “ Urukiko rwemeje Munyagishari nta bunganizi afite, rutegetse ko inzego zibishinzwe zikwiye kumufasha kubabon abandi bunganizi.”
Munyagishari ntiyanyuzwe n’iki cyemezo, n’ubwo atahawe umwanya wo kugaragaza icyo atishimiye ariko yavuze ko akijuririye.
Uyu mugabo wemerewe kuburana mu Rufaransa ashinjwa ubufatanyacyaha mu gutegura; kunoza no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside; gufata ku ngufu no kwica muri Jenoside.
Iburanisha ryimuriwe tariki ya 08 Nyakanga.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW