Digiqole ad

Ikibazo cy’ubushomeri mu barangije amashuri kiracyari ingorabahizi

 Ikibazo cy’ubushomeri mu barangije amashuri kiracyari ingorabahizi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi atangiza iyi nama

Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’akarere ivuga ku murimo, atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta irajwe inshinga no kugabanya umubare w’abantu badafite akazi cyane cyane biganje mu barangije amashuri.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Rwanda rwahagurukiye gushakira umuti ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Rwanda rwahagurukiye gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubushomeri bushobora kuba inzitizi ikomeye yo kugera ku cyerekezo U Rwanda rwihaye, Vision 2020 na IDPRES II ari na yo mpamvu Leta ngo yahagurukiye iki kibazo.

Yavuze ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’umusaruro muke uboneka ndetse n’amasaha make yo gukora cyane cyane mu bakora akazi k’ubuhinzi.

Minisitiri w’Umurimo UWIZEYE Judith yavuze ko abadafite akazi bagenda bagabanuka kubera ubwiyongere bw’abihangira imirimo ishingiye ku bucuruzi, ariko ngo bikomeje kuba ikibazo cy’ingorabahizi mu barangiza amashuri ya kaminuza n’ayisumbuye kubona akazi.

Yagize ati: “Ubushomeri burimo kugenda bugabanuka, ariko haracyari ikibazo cy’ubushomeri mu bantu barangije amashuri. Ubu ni cyo kibazo cy’ingorabahizi dufite kandi na cyo hari inzira nziza zo kugikemura.”

Yavuze ko abihangira imirimo ishingiye ku bucuruzi biyongereye bitwo bigatuma umubare w’abashomeri ugabanuka ukava kuri 2,3% ugera kuri 2% gusa.

Abarangiza amashuri ntibabone akazi bo bakomeje kuba benshi aho ubu, abarangije kaminuza bari mu bushomeri bagera kuri 13,5% naho abarangije amashuri yishumbuye bo ni 9%.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyugarije Isi yose bityo ngo buri gihugu kigomba gushyiramo imbaraga ngo icyo kibazo kibonerwe umuti, no gufatanya.

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organization, ILO)  ivuga ko 43% by’urubyiruko ku Isi ari abashomeri. Minisitiri w’Intebe yavuze ko isi yose ikwiriye guhuza imbaraga kugira ngo ikemire icyo kibazo.

Minisiti Judith Uwizeye we yongeyeho ko Leta yashyizeho gahunda yo kwigisha ubumenyi ngiro abantu bararangije amashuri bakabura akazi kugira ngo babashe kwihangira imirimo.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi atangiza iyi nama
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi atangiza iyi nama
Minisitiri w'Umurimo n'Abakozi Uwizeye Judith asanga ubushomeri mu barangiza kwiga bukiri ingorabahizi
Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi Uwizeye Judith asanga ubushomeri mu barangiza kwiga bukiri ingorabahizi
Iyi nama yitabiriwe n'abahagariye ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda rurimo
Iyi nama yitabiriwe n’abahagariye ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda rurimo
Abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana bari muri iyi nama
Abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana bari muri iyi nama
Minisitiri w'Intebe hagati, Uwimurimo ibumoso na Bwana Lamin Manneh uhagarariye UNDP mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe hagati, Uwimurimo ibumoso na Bwana Lamin Manneh uhagarariye UNDP mu Rwanda

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Iyi mibare yubushomeri ihora itangazwa sinemeranya nayo rwose kuvuga ko ari 2% harimo kugira ibyo bahisha kabisa. Bajya kubarangiza kaminuza bakavuga ko ari 13.5% naho secondaire ikaba 9% ese ari abarangiza secondaire batabona akazi nabarangiza kaminuza batakabona umubare munini wakabaye urihe?
    Ibyegeranyo bindi byerekana u Rwanda nka igihugu gifite ubushomeri bwinshi by’umwihariko murubyiruko nange ndimo.
    Nonese urebye mutuzi twose twa Leta utaretse nabikorera hakoramo abasaza gusa ubwose abato bazakurahe akazi? Numvaga bavuga ko uburambe bwatuberaga inzitizi bagiye kubuvanaho ariko byahe byo kajya ko burimunsi nsoma Job Application zose aba ari five+ Years za Experience nkibaza ubwo bushomeri buzacika gute. Gusa Leta nireke kwiha imibare myiza itariyo ubundi ikore ibishoboka byose ifatanyije nabikorera imirimo ihangwe ubundi ubushomeri bugabanuke nibura nko murubyiruko bugera kuri 20% kuko ubu burenze nibura 45%.

    • Urambabaje wowe ugitekereza ko abanyapolitiki hari ikibazo na kimwe bashobora kugukemurira…barabanza definition y’ubushomeri bakayigoronzora ku buryo udashobora no kumenya igisobanuro, ubundi bakaguhata za percentages zidafite icyo zivuze.

      None se iyo bavuze ngo ubushomeri buri kuri 2.3% bivuze iki ? Ni 2.3% b’abanyarwanda bose se, ni abafite imyaka runaka, ni urubyiruko, ni abize se ? Ese ubundi Minister avuga ko umushomeri ari umeze ate ? Ko njya mbona nk’amarembo y’ikigo kimwe cya Leta arinzwe n’abagabo nka 3, ese ibi nabyo byitwa ko abo bose bafite akazi ?

      Minister navugishe ukuri kuko ubushomeri ni ikimenyetso cyiza cyerekana ibintu 2 aribyo inequality, kikerekana kandi ko economy itarimo gukura, ntawabimugayira rero kuko ni nako capitalism ubwayo iteye.

  • sha uvuze ukuri iyo umba hafi nari kukugurira kamwe

  • inama:imyaka yo kujya muri pension nibe 55 kgo abazajya bajya muri pension bajye basimburwa n’abashomeri. nkeka ko ibyo byagira icyo byoroshya ku bushomeri.

  • Muraho neza Bavandimwe, ndabona nanjye ikibazo cy’ubushomeri giteye inkeke kurusha uko byasobanuwe!!!!Nawe se kuva muri 2010 ULK Gisenyi na Kigali Campus basohoye abanyeshuri bangahe muri za Departments zose cyane iyo bari barise Rural Development, aho byari bizwi ngo ko bahita babona imirimo da! Reba Kaminuza zose n’uko zagiye zisohora abanyeshuri uko imyaka yagiye itaha kugera ubu! Hari abajya bavuga ngo buri mwaka hari imirimo ibihumbi 200 biba created yahe nyamara ko ari amagambo!!! Abashinga companies bazishingira imiryango yabo et uniquement les leurs! Twajya inama y’uko pension yagaruka kumya 55 nkuko mbere byahoze wenda abasaza bajya bagenda basimburwa n’abagifite imbaraga zo gukora n’aho ubundi tuzajya dusanga abasaza aribo bibereye munzego zifata ibyemezo gusa!

  • nibyo koko nimusubize pansion kuri 55 abakiri bato babone imyanya

    murakoze

  • gatsindwe ubuse ko mfite 50 nkaba numva ngifite imbaraga nta nicyo ndageraho bampa pansiyo nkerekeza he reka reka

  • ikibazo cya mbere kiri mu miryango ibyara abana benshi ku butaka buto bw’igihugu. uretse n’ubushomeri se abana bo mu muhanda nabo bateje ikibazo. igihugu gito abantu bake njye mbona ari ryo pfundo ry’igisubizo. imbaraga za mbere zishyirwe mu kubyara bake maze urebe ko mu myaka 10 ikibazo kitazakemuka

    • Ko muvuga se ngo mu RWANDA babayare bakeya kandi abanyarwanda baba hanze bo babyara 12;babyara cyane. nibaza se bazatura hehe? imirima yabo se muzayibaha? ayi ayinya ,ahubwo leta nitangire gushaka imilimo yabo bose. Mbese ubundi kuki leta ibahatira gutaha KANDI NABANDI BATUYE MU RWANDA BADAFITE AKAZI?

    • WAPI WAPI! IBI NABYO BIRI MU NTEGE NKEYA ZA SCIENCE; NI IKI KEREKANA KO IYO UBYAYE ABANA BENSHI UGOMBA GUKENA BYANZE BIKUNZE???? UBWO RERO INGO ZITAGIRA ABANA ZAGOMBYE KUBA MILLIARDAIRES/BILLIONAIRES….

    • Ntabwo mu Rwanda aribo babyara abana benshi kurusha ahandi. Ikibazo kandi ntabwo ari uko turi igihugu gito tukagira abantu benshi ku buso, ikibazo ni uko imirimo itiyongera, ntibakababeshye, burya ahubwo ubwinshi bw’abantu nibwo bukire bw’igihgu.

      Kuba rero abanyarwanda twaba benshi ntabwo rwose ari ikibazo. Nibareke abanyarwanda twororoke ahubwo hashakwe imirimo ihagije, kandi buri murimo uhabwe agaciro kawo mu gihe utunze nyirawo. Nitureke akamenyero ko gutekereza ko twese abize mu mashuri ahanitse tuzakora mu biro gusa.

      Nta nubwo abanyarwanda dukwiye gutekereza ko dufungiye mu Rwanda gusa, kuko dushobora no kujya mu bindi bihugu tugashakayo akazi tukibeshaho. Abanyarwanda ni abantu bazi gukora cyane aho bajya hose bashobora kuhateza imbere nabo ubwabo biteza imbere. Ahubwo njye mbona dukeneye cyane guteza imbere uburezi mu Rwanda ku buryo dusohora abanyabwenge bafite koko ubushobozi, atari abanyabwenge mu mpapuro gusa. Amashuri yacu nashobora gusohora abanyabwenge bafite ubushobozi, aho bazajya hose bakaba bakwirwanaho kandi bikabahira.

  • TUGOMBA KUBYARA ABANA BESNHI leta igomba kubitaho. kuki se wambuza kubyara? leta nitabitaho NTABWO ABANTU BAZARYA BONYINE TUBAREBA

    • Ndi impuguke nigisha muri Kaminuza ariko nemeranya n’abavuga ko pansion yagaruka kuri 55, ubu mfite imyaka 50 ariko iyi ngamba ni imwe mu zafasha urubyiruko kubona akazi. Erega kujya muri pansion ntibivuga ko baba baguciye amaboko, turajya kwikorera kuko twe twabonye igishoro, urabwira urubyiruko ngo rujye kwikorera none se ingwate barayivanahe ngo bake nibura inguzanyo, ariko ibi bintu biteguwe neza , abantu bakamenya ko pansiyo igarutse ku myaka mirongo itanu n’itanu, abari ku kazi babyitegura bagafata ingamba hakiri kare tugaha urubuga urubyiruko narwo rugakora.

      • nonese wagenda ukikorera kugiti cyawe ko wenda umushomeri umwe ya kaba umwanya wawe ni ukuvugisha umunwa gusa naho mubikorwa wapi

      • Nibyo, Leta nirebe uburyo yasubizaho gahunda yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55 y’ubukure/y’ubuvuke, kugira ngo abakiri bato nabo bashobore kubona akazi.

        Ariko nkeka nanone ko nubwo icyo cyemezo cyafatwa, abajya muri icyo kiruhuko cy’izabukuru ni bake cyane kuko njye mbona abakozi benshi ba Leta ari abasore nko kuri 90%. Sinzi rero niba koko hari icyo byagabanya kuri icyo kibazo cy’ubushomeri.

        Muri Secteur privé niho mbona hari abakuze benshi bakiri mu kazi. Naho rwose muri Leta uretse wenda muri SENAT hari abasaza, ahandi hose mbona bakiri abasore gusa. Reba muri za Minisiteri no mu bigo bya Leta urasanga hafi ya bose bakiri abasore, none se ntimuzi gahunda Leta yafashe muri 2005 bagasezerera abakozi benshi ba Leta ngo batize amashuri ya Kaminuza? Icyo gihe bayitaga mu rurimi rw’icyongereza ngo ni “Retrenchment Program”. Icyo gihe abakozi benshi bari mu kazi kuva kera barasezerewe hinjizwamo abasore n’inkumi bakirangiza Kaminuza ku buryo ubu usanga hafi muri Services zose za Leta ari abasore gusa n’inkumi bakoramo.

  • Ababishinzwe nibabanze bagenzure kuko usanga nkabarangije zakaminunza mumasomo runaka bakora ibihabanye nibyo bize ariko ntekereza bigenzuwe neza ko hari ibyahinduka ubushomeri bukagabanuka.

  • Haha ngo Abarangiza amashuri ntibabone akazi bo bakomeje kuba benshi aho ubu, abarangije kaminuza bari mu bushomeri bagera kuri 13,5% naho abarangije amashuri yishumbuye bo ni 9%. Cyeretse niba ubushakashatsi bukorerwa mungo zabo gusa (ministers n’abandi bayobozi ndetse nabigererayo) ubuse koko n’amaso ntaguha: umuntu wese warangije nibura za 2010 ushubije amaso inyuma ukareba abo mwiganye bafite akazi urabona bimeze gute? Aba rero babona abo mu imiryango yabo barangiza barateganyirijwe aho bajya bakagirango ni automatic kubanyarwanda bose!!! Mbega muribo utiga i Burayi, America nahandi aba akora mu kigo gikomeye, cyangwa umucuruzi ukomeye, ufite amasoko yose ashoboka,… Barangiza ngo taux de chaumage (13,5% na 9%). Ahubwo mbona bobeshye iyo bavuga batya: barangije kaminuza bafite akazi bagera kuri 13,5% naho abarangije amashuri yishumbuye abafite akazi bagera kuri 9%.
    Ni uko mbitekereza murakoze

  • yewe iki kibazo cy’ubushomeri niba badahaye ubukana bwo kugikemura nkubwahawe nyakatsi, kirasiga igihugu mu marembera. nge mbona mu Rwanda ikibazo gihari ari ari Lower purchasing power yabaturage ituruka kukuba benshi badakora nabakora bagakorera make. usanga nubuzima buhenze ugereranije n’ayo benshi binjiza. rero nibashakire ingufu ibikorwanremezo byubuhinzi kuko abenshi batunzwe nabwo noneho babone aho bakura ayo gukoresha nayo kubika. banahe uburezi ireme bareke ibintu bya ma science nibindi wibaza icyo wabimarisha ubirangije. naho pension Y’imyaka 55 yakemura ikibazo kurugero rutarenze 5%. abantu benshi igihugu gifite ahubwo namahirwe akomeye baramutse bafite ubumenyi naho babukoresha kuko usanga buri wese icyo akora kigenda

Comments are closed.

en_USEnglish