Digiqole ad

CHUK: Umwana w’imyaka 6 gusa niwe wenyine urwaje nyina urembye cyane

 CHUK: Umwana w’imyaka 6 gusa niwe wenyine urwaje nyina urembye cyane

Kurwaza umuntu urembye cyane bisaba ubushobozi, ubutwari no kwihangana ariko mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali hari umubyeyi uhamaze ukwezi arwaye witwa Vestine Mukamana, nta murwaza wundi afite uretse akana ke k’agakobwa k’imyaka itandatu gusa kamukorera byose gashoboye mu ntege zako, kagafashwa n’abandi barwaza bamwe bari aho. Ubuzima bwa nyina ubu bugeze ahakomeye, uyu mwana nibwo akeneye nawe gufashwa kurushaho.

Aka kana kamaze kumenyera imirimo yose gakorera nyina urwaye cyane
Aka kana kamaze kumenyera imirimo yose gakorera nyina urwaye cyane

Mu gihe bahamaze, nta muvandimwe, nta wo mu muryango uri hafi ubageraho nk’uko abarwayi begeranye nawe muri Salle 4 babibwiye Umuseke.

Uyu mwana niwe ukora ibyo ashoboye agatungisha nyina imfashanyo nto y’ibiribwa ibitaro n’abagiraneza bamwe bagenera abarwayi bakennye kurusha abandi.

Umuseke wasanze aka kana kitwa Denise Uwamariya kamaze kumenyera gukorera nyina imirimo yose umurwayi urembye akenera. Nyina arembejwe n’uburwayi bw’impyiko n’umwijima.

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Mata 2016 Umuseke bwo wasanze uyu mubyeyi arembye cyane byo kutabasha kweguka  no kugira icyo avuga, akana ke konyine niko kamuri iruhande nta bushobozi na buto, nta cyo kurya, nta byishimo na bicye, ni agahinda gusa.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko kuko uyu murwayi arembye vuba aha ashobora koherezwa mu bitaro bya Kibagabaga kugira ibyo afashwayo mu buvuzi nubwo ubu bitaremezwa neza n’abaganga.

Uyu mubyeyi urembye cyane,  ari mu miryango yirukanywe muri Tanzania, aha akaba nta muntu n’umwe ahafite uretse aka kana ke gusa.

Nyina yaba akomeje kubaho cyangwa yitabye Imana, bombi bakeneye ubufasha bwihutirwa ku bagira neza aho bari hose.

Mu mpera z'iki cyumweru nyina yari akibasha kweguka maze buhoro akabwira aka kana icyo yifuza nako kakamutega amatwi
Mu mpera z’iki cyumweru nyina yari akibasha kweguka maze buhoro akabwira aka kana icyo yifuza nako kakamutega amatwi
Ijoro ryageraga kananiwe cyane kagasinzirira cyane aho karyama mu mirambizo y'igitanda cy'abarwayi
Ijoro ryageraga kananiwe cyane kagasinzirira cyane aho karyama mu mirambizo y’igitanda cy’abarwayi

UPDATES:
Abagiraneza banyuranye bishyize hamwe batangira gufasha uyu mubyeyi kuva iyi nkuru yamenyekana, bahuriye aho arwariye mu ijoro ryo kuwa 26 Mata 2016 bemeza gushyiraho uburyo bwo gukusanye inkunga hagati yabo no ku bandi babyifuza kugira ngo uyu mubyeyi avurwe biruseho, kuko cyane cyane yari akeneye kuvurwa impyiko irwaye hifashishijwe Dialysis.

Kugeza ubu umwana yabonye umuryaango uba umwakiriye ukamuruhura kuba kwa muganga, uyu muryango wabikoreye inyandiko kandi wemera kujya umuzana uko ashatse gusura umubyeyi we.

Uburyo buri kwifashishwa mu gukusanya iyi nkunga ni;

GUFASHA UMUBYEYI WITWA VESTINE URWAJWE N’AKANA KE MURI CHUK UKO BYAKORWA:

*Group y’abantu benshi yamusuye nyuma igakora inama yemeje ko inkunga icishwa kuri Mobile Money numero +25 07 88 30 35 17 (MTN gusa) ya Nadine UWITIJE

*Hashyizweho comitee y’abantu batatu (signateurs) bafunguje Konti Numero: 21100 84 204 muri GT Bank yanditse kuri Chantal Kayirangwa ifite Swift Code: BARW RW RW

*Abo mu mahanga bifuza gukoresha MoneyGram cyangwa WesternUnion bazajya  bohereza kuri MUTAMURIZA Marianne ( 0788258496) nibarangiza bamuhe Code nawe ayashyire kuri iyi Konti.

Ubufasha kugira ngo avurwe akire neza burakenewe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

122 Comments

  • SEIGNEUR!!!! j’ecrate d pleurs dans mon bureau!
    Ce trop triste et trop d courage d’une fillette.

    Aie pitie de sa mere Seigneur

    • UWATUREMYE AZATUBAZA BYINSHI PE!
      (Mureke twikosore tureke iby’iki gihe aho umuntu iyo ababaye mbere yo kumutabara bisaba ko habanza gukorwa ingendo-shuri, amahugurwa, ubushakashatsi, inyigo, etc)

    • Ce’est tres triste ,je n’arrete pas a pleur ds le taxi,je connais combien c doulure de regarde ta mm est entrain de soufre

      • Uradusebeje wakwanditse mu rurimi uzi ?icyo sigifaransa nagafaransa!!!!!yuuuuuuu,urumva di….

    • We asked a doctor ngo dialyse igura 360000frws/ semaines ..kandi iyo uyitanguye ugahagarika urapfa . En pkus iguteye ubwoba nuko uwo mumaman nta famille afite rero kuzanona umuntu utari uwo mumuryango we uri compatible kuburyo bahuza impyiko biragoye . Deja chance ni 1/ un million ko umuntu muba compatible which means ko mu rwanda hose afite 12 chances/ sur toute la population.frankly there is no hope for her ..ahubwo bibande juri future yako kana.

  • Mon Dieu, nonese umuntu akeneye kubaha ubufasha yabigenza ute cyane cyane ko kubona akanya ko kubageraho bigoye ariko nibura amasengesho ninkunga y’amafaranga cg ikindi kintu birakenewe pe.

    Merci

    • Handitseho ko ubaza iriya numero ya whatsapp ya group bashizeho.thx

  • Oh.. God why this?

  • Biteye agahinda pe! uyu mubyeyi gukira kwe biri kure. aka kana karababaje cyane.

  • Aka kana kazakenera ubufasha nyuma yibihe bikomeye karimo. Niba bishoboka hagira unyandikira kuri [email protected] tukabiganiraho

  • iyi nkuru indijije nicaye mu kazi!mbere ya byose Nyagasani afashe uyu mubyeyi amworohereze,hanyuma banyarwandakazi duhuriye muri CNF mwaje tugafasha uyu mwana na nyina koko,
    ubufasha busaba cash,kubasura,kubahumuriza hagize nuwakwiyemeza kurera umwana akiga nk’abandi byaba byiza.Imana imfashe mbasure uyu mugoroba

    • Mana yanjye.ndikure ariko ubufasha bwanjye aka kanya n,ugusengera uyy mubyeyi agakira maze umwana agasubira mu buzima busanzwe.numvaga nari gusimbura uriya mwana cyane ko nta nakazi kanzitira mfite.mba huye.abashobora mwabanza mukareba uburyo bwo gukura kariya kana muri uyu murimo utagakwiye.Imana nibarebane impuhwe.

  • sinaherukaga kurira ariko iyi nkuru irandijije bishoboka…Mana umfashe mbashe gusura uyu muryango

  • yoooh Mana we iyo wabyaye ukabona aka kana uhita utekereza ari uwawe wabyaye uri muli biliya bihe umwana ni nkundi uwo mubyeyi namusanze muli 4 ku gitanda cya 10 cg 11 gusa umwana nkuliya ntiyagombye kubabara bigeze hariya le monde est injuste

  • Njye byandenze nabuze icyo mvuga nabuze amahoro kuva nayisoma kugeza nanubu.Ndabinginze bantu mufite amagroupe kuri za watsapp cg fecebook mureke tugire icyo dukora.ndahamya neza ko nomubayobozi harimo abasomye iyi nkuru plz ndabinginze mufashe uyu mwana na nyine natwe dufite make kuyo Allah yaduhaye turagerageza.Niba hari numuyobozi runaka uyobora campany iyariyo yose ndabinginze mufashe uriya mwana wumukobwa nawe akeneye kwiga ndatse no kubona byibura nyina akize nicyo dusaba Imana kurushaho.Mana nyagasi uzi ibyo tutazi orohereza uriya mubyeyi numwana we kandi ni wowe muganga mubaganga bose.Nnjya Allah amfashe mugereho pe

  • Birababaje cyane, ariko nkuko mwese mubivuga, Umuseke wari ukwiye gushaka uburyo ababishoboye babagezaho inkunga. Imana ibafashe uyu mubyeyi akire, kariya kana karuhuke ariya magorwa.

  • Nonese banyamakuru, mwagizeneza kudutarira iyinkuru nubwo ibabaje, arikose umuntu yabafasha ate? Kko birababaje cyane kd rwose Ministry ishinzwe umuryango nitabare akakana kko gakeneye urukundo noguhumurizwa.

    • Abanyamakuru ntako batagize, uyu mubyeyi njyewe naramubonye na kariya kana last Friday, kubafasha ni ukubageraho nyine nta kindi, nta tel nabonye bafite ngo muvugane kandi niyo baba bayifite etat nyina arimo ntishoboka. Udashoboye kubageraho nabonye yatuma umuntu yizeye uri i Kigali akabamusurira, si non Umuseke ndabakunda kandi mpora nshima uko mukora umurimo wanyu, I hope i had called you that Friday none mwahageze, inkuru irababaje cyane kurushaho ku wahageze.

      • Mbega akababaro mbega agahinda? amarira aranyishe bavandi! Mana kuki wemera ko ibi bibaho? I myaka 6 koko ukaba umurwaza ? Mbuze icyo mvuga mwa babyeyi mwe! Umuseke dufashe utubwire uko twafasha uyu muryango , kandi Mana kiza uyu mubyeyi kuko ntacyo udashoboye. A yiii Mana we dufashe tubone igisubizo kuri iki kibazo.

      • @catherine niba ari wowe wabahamagaye warakoze cyane Imana ikongerere.njye nta bwo ndi mu Rwanda ariko ndabwira my family iriyo bagere kuri aba bantu

      • Catherine,niba ari wowe wahamagaye abanyamakuru.warakozecyane gutabariza uriya mwana na mama we.
        Imana iguhe umugisha
        Birababaje kandi ubishoboye abagereho

    • @karangwa: nyura kuri numero ya tel iri muri iyo nkurru ni iya bamwe mu bashyira ubufasha abarwayi muri CHUK.thx

    • Mana we.gira icyo ukora ndakwinginze

  • uwumva afite ubufasha ubwaribwo bwose yanyandikira nange kuri [email protected] birababaje gusa buriwese mubushobozi afite yafasha .

  • Mubyihorere mwa bantu mweee, ubu ngewe ndi kwibaza uyu mwana utangiye guhura nibi bibazo aho trauma azayikwiza umunsi agize ibyago umubyeyi we akitaba Imana. Kubura ababyeyi uri muto s’ikintu ariko uyu mwana akeneye ubuvugizi bushoboka naho agahinda yazakurana kaba karenze. Mana orohereza abawe bose ubahe kwihangana no koroherwa mubuzima bugoye barimo.

    • Mana we!birababaje gusoma inkuru nkiyi ibabaje uri muri situations itakwemerera kugira icyo wabikoraho!nyagasani ushobora byose korera neza uriya mwana mama we azanzamuke!nukuri mana nyirimpuhwe tabara umwana wawe kuko tuziko ntakikunanira urategeka bikaba wavuga bigakomera.umuntu wese uzafasha uriya mwana musabiye umugisha.Imana ibarinde.

  • Amarira anyiciye mu Bureau kabisa!mutubwire icyo twakorera aka kana n’uko twakibagezaho kabisa

  • Ese mwebwe icyo muzi ni ukuvuga ngo “amarira abiciye mu biro gusa?!!!” Aramaze! Njye numva aho gufata umwanya utwereka ko uri mu biro wakayamize ugafata intwambwe ugasura kiriya kibondo kuko cyo cyarize kigahora!! Ntawe ukeneye kumenya ko urira! Kurira ni inshinga Abanyarwanda batondaguye kurusha izindi ziri mu nkoranyamagambo! Mukure please!

    • Nibyo, thank u Kanyambo. Kurira aha ntacyo bmariye uwo mumama n’ako kana. Mujyeyo mubafashe, musohoke muri izo biro! Igikorwa ni ugufasha si ukuririra mu bureau gusa. Nutabishobora basi abikwize ku mbuga bisomwe, hari abazabyumva bakagira igikorwa, not kurira!
      Twatangiye kubafasha….

  • ushyireho uko twakageraho niba bishoboka naho ubundi gakwiye gutabarwa pe kakabona nikiruhuko. Imaana ibahe umugisha kandi umuseke

  • Mana dufashe kugira icyo twamarira kariya kana na Mama wako.

  • yeweeee!Mana rengera aka kana.kuko ndumva nyina ararembye cyane.None hakenewe gushakira nyina umurwaza aka kana kakahava hato nyina atitaba IMANA gahari kareba.

  • ndabona ntawe bitababaje dushake uko duhura tubafashe cyane cyane uyu mwana

  • BIRAGARAGARA KO HARI ABENSHI ABIFUZA GUFASHA UYU MWANA NA NYINA:

    Niba ubishaka koko hari Group ya WhatsApp imaze gukorwa n’umwe mu babishaka. Admin bayo ni;
    +250 738 080 364 na +250 788 516 551

    Niba ubishaka koko wabareba kuri WhatsApp ukababwira bakagushyiraho ukajya hamwe n’abandi mukanoza uko mwafasha uyu mwana na nyina vuba.

    Ubu ni uburyo bwihuse bushobotse aka kanya

    Murakoze

  • Wa munyamakuru ukoze ikintu kiza nko kumutabariza ariko na none inkuru ntiyuzuye ntutubwiye ngo arwariye muri iyi salle runaka num za tel zimwegereye yabonekaho ni izi mwibuke ko ibintu nkibi hazamo akenshi nabatekamutwe ugasanga batangiye kumutabariza ku ruhande finally ya mfashanyo ntizagere kuri beneyo.

  • Nshimiye uwitwa Kanyambo mu mvugo ikaze abwiye abavuze ngo bararize! Nibyo icyakorwa ni ukugerayo si ugukomeza kuvuga ngo “narize”!!!

    Ibikorwa nibyo by”ingenzi ahangaha. Mujyeyo mubafashe, mugemure, mwite ku kurwayi n’ako karwaza… Mugafotore mubishyire ku mbuga nziko muzibaho ari nyinshi, mukore ubuvugizi, umwana azumve ko isi ari nziza n’ubwo Mama we yarwaye. Nta kiruta ibyo.

    Natangiye kubafasha….

  • Nibyo, thank u Kanyambo. Kurira aha ntacyo bmariye uwo mumama n’ako kana. Mujyeyo mubafashe, musohoke muri izo biro! Igikorwa ni ugufasha si ukuririra mu bureau gusa. Nutabishobora basi abikwize ku mbuga bisomwe, hari abazabyumva bakagira igikorwa, not kurira!
    Twatangiye kubafasha….

  • bashyireho platform,nubwo umuntu yamuha nigihumbi ariko byakunganira ingufu zabandi.

  • Nyagasani Mana rengera umwana muto na nyina bageze mubuzima bugoye,ufite umutima utabara wese namutabare.

  • Umuseke urakoze gutabaza.Iyi nkuru irababaje.Uyu mwana na nyina bakeneye ubutabazi bwihuse.Tugire icyo dukora tumugereho.Si kure cyane.Umuseke udufashe.Gusa ubunyangamugayo bwarabuze bwabaye buke.Nutuma n’umuntu utume uwo wizeye.Ubu hari ibisambo byiteguye kumira inkunga mugenera iyi ndembe.Mushishoze ntimutwarwe n’akababaro ngo mugaburire ibisambo.
    Uwiteka aduhe umutima dufashe uyu mwana na Mama we.

    • Yego Manzi,uku ni ukuri abantu babe maso hatagira ibisambo byitwaza aka kababaro bikaducucura.

  • Nshimiye umutima w’impuhwe kandi utabara abavandimwe bagaragarije kuri uru rubuga. Haracyari ibyiringiro. Gusa ntibirangirire kuri ako kana. Imbabare ni nyinshi, kandi ntiziri mu bitaro gusa…Mukomere!

  • Ariko isi we!!!!!

  • Abanyamakuru mujye mushyiraho n’uko umuntu ufite ubufasha yabutanga. None se ubu umuntu udashoboye kugera ku bitaro yatanga ubufasha bwe ate? Biteye agahinda uwo mubyeyi n’uwo mwana w’intwari bakwiye gufashwa. ni jutubwire uko twatanga inkunga yacu.

  • Umunyamakuru utanze iyi nkuru yafata iya mbere kwakira inkunga ishobora gushyikirizwa uyu mwana na Mama we, kuko abandi sinizera ko bamugezaho icyaboneka cyose, noneho akaba ariwe ugena uburyo hagira ubufasha butangwa akabugeza byihuse kuri uyu mwana wita kuri nyina.

  • Mbega akaga!Imana y’i rwanda,fasha uuriya mwana abone abamugirira impuhwe.
    Ese buriya, Ibitaro ntabwo bibibona? Kuki uriya mwana adatabarwa ko agahinda azagira atazagakira.
    Ubuyobozi bw’ibitaro nibushake icyakorwa, nko ku munsi w’abarwayi case nk’iriya yagombye kuba yaragaragaye abagiraneza bagatabara.
    Dutabarize umwana, umubyeyi we Leta imwiteho.

  • Wowe ukiri kubaza uburyo yafashwamo Umuseke wagusubije hejuru bakweretse group ya Whatsaap wakinjiramo iziga kuburyo aba bantu bafashwa gusa birababaje byo kabisa bakeneye inkunga y’amasengesho niya mafaranga imyenda ndetse nicyo kurya. Imana itabare aka kana maman wako ntazagacike kuko ntikazakira intimba na imiruho yaba agasigiye igisigaye na Ministere y’umuryango irebe uburyo haboneka umuntu wita kuri uyu mubyeyi umwana ajyanwe ku ishuli dore igihe cyo gutangira Primaire kirageze.

  • Uwabona uko yaduhuza nuwo mwana yabikora? koresha +250788903698

  • Ndaza kuvugana na my Life twigire hamwe icyo twakorera uyu muryango
    Gusa icyifuzo cyanjye uyu mwana namutwara nkamurerana na banjye dore ko angana nimpfura yanjye ndetse nkamusubiza no mwishyuri
    Kukibazo cya MAMAN we ntekereza Ko babonetse umuntu runaka cyane nkumuyobozi wibitaro arwariyemo umunyamakuru si gitifu runaka waho basanzwe batuye ntekereza Ko aribo bashikirizwa iyi nkunga kuko aba ari abantu bazi Na reta naho imbuga Za whatsapp sinzemera kuko hari abahiye kuba bamuriraho
    Ngo umuzimu arira kumunyagasani
    Gusa nemeye inkunga ya 10.000 ejo nzakora ibishoboka njyeyo ndebe muganga nyamuhe arena
    Icyo nibagiwe kubaza afite Umugabo ?
    Niba amufite aba hehe?
    Ntababyeyi afite?
    Niba abafite baba?
    Avuka hehe? Intara akarere Umurenge Akagali
    MURAKOZE
    Mumbwire uko mubyumva Ariko njye mumpe uwo mwana ubushobozi bwo kumurera bihagije ndabufite nzamurera nkabanjye

    • IMANA IGUHE UMUGISHA UTAGABANIJE.bARAVUGA KO YAJE MUMPUNZI ZAVUYE tz, UBWO BABA MUNKAMBI, GUSA SINZI KO AFITE UMUGABO, URIYA MWANA ARIWE WAZA KURWAZA NYINA.

    • Urakoze cyane!

    • Imana iguhe umugisha Innocent igitekerezo cyawe Nikiza cyane uzage kuganira na Maman wakariya kana bizagenda neza .

    • bite Innocent,uyu mubyeyi ari mu banyarwanda birukannwe TZ,umugabo we yari afite ubwenegihugu yagumyeyo kuva yaza nta makuru y’umugabo yongeye kumenya,utwaye umwana ukamurera byaba byiza cyane ko hamazwe gushyirwaho group ya whtsp yo kumufasha habonetsemo umurwaza.
      ushaka ibindi birambuye uze duhurire kwa muganga uyu munsi ku wa 2 18h.merci

    • Innocent urakoze cyane.Ni byiza cyane kubona abantu bagifite umutima.Wazakutubwira amakuru arambuye umaze kubonana nabo bantu?
      Ukatubwira niba nako kana mwumvikanye na nyina ko waba uri kukarera.

    • Innocent Imana iguhe umugisha. Nanjye nari ngize igitekerezo cyo gutwar kariya kana nkakitaho ubushobozi ndabufite bwo kurera umwana, ariko ubwo reka nanjye ndebe icyo Nafasha uwo mubyeyi.

  • Ejo jye nzajyo kubareba gusa ikibazo nuko nuwo mwana atazamenya uko abyifatamo cyane ko kwa muganga habayo ibisuma byinshi.
    Abaganga bemeye kudufasha byaba byiza peee.

  • mbega umubyeyi uri mukaga kubuzima, Dushyire hamwe ubushobozi dufite pe kko nanjye ndumva umutima undiye, umwana nkuyu kko uzabona Maman we amucitse agahinda yazagakira kko? Mana yanjye habe pe! ukore i bishoboka byose umwana atazicwa nagahinda.

  • Umuseke please niba koko mushaka ko uyu mwana afashwa ndabasabye nimushyire iyi nkuru muri english kuko nkanjye hano ndi hanze hari abantu benshi bafasha uyu mwana ariko sinajya kubereka iyi nkuru iri mu kinyarwanda kuko ntacyo bumva.hato ntazafatwa nk’umutekamutwe. please please muyishyire mu cyongereza so I can share with kind Americans here. thank you!

  • Iyi nkuru iranejeje cyane! Inkoze ku mutima ku buryo bukomeye.Ihabanye cyane na za zindi bajya bandika ngo umuhanzi/umuririmbyi runaka ari mu rukundo n’umukobwa uyu n’uyu kandi batari n’abafiancés.Ibyo se byungura iki abantu? Ibyaha gusa! Wa munyamakuru we Imana iguhe umugisha! Uriya mwana nanjye nari gukora ibishoboka akaza iwanjye nkamushyira no mu ishuri nubwo ntatuye i Kigali.Icyakora Ntaganzwa wabyiyemeje Imana imuhe umugisha! Nanjye ndareba umuntu utuye i Kigali nanyuzaho inkunga yanjye.Vraiment Le Monde Est Injuste.

  • Mbega inkuru impogoje!kubera iki ibi Mana?mpise numva ari imfura yanjye rwose kuko nawe agiye kuzuza 6ans. Amarira aranyishe! Uwabyaye wese yibaze ari umwana we utesetse gutya! Mana we umfashe kubona uburyo nasura uyu mwana nicyo namufasha. Iyi nkuru inteye intimba nyinshi ku mutima, irampogoje

  • uyu mwana tuvuye kumusura ndetse na mama we barwariye ku gitanda cya 10 muri Salle 4 nyina arababaje cyane nta muvandimwe agira umugabo we yasigaye Tanzania kuko we yarafite ubwenegihugu afite umwana 1 gusa amaze amezi 4 ari mu bitaro umwana yigaga muri gardienne ya 3

    • ayiwe!Imana ibagirire neza wowe n’abandi mwajyanye. nonese uwo mwana ameze ate? nyina we se? mpa amakuru y’impamo kuko njye sindi mu rwanda sinabasha kubageraho gusa natanze ubufasha materiel nshoboye. Nonese basi ntabwo umugabo we yaza kumurwaza? batuye he? ni akaga

  • Runo urubuga ruriho abashinyaguzi benshi. Nawese uko ubufasha bwatangwa byanditse munkuru ariko bamwe baracyandika bati ndikurira mu bureau abandi bati twafasha dute? Nizereko aba batabanje kureba amafoto batarasoma inkuru.

  • Mana ha uyu mwana gukomera no kwihangana uzamuhe nigihe cyokuzamuhoza imvune n ‘agahinda yagiriye muri ibi bihe arimo mubuto bwe.

  • Birababaje pe turifyza ku mugeraho ariko izi num mwaduhaye nta nimwe iba kuri WatsApp. thnx

  • Itangazamakuru ni uku ryari rikwiye gukora. Uyu mubyeyi rwose akwiye gufashwa twe hamwe tugira icyo dukora tumukure muri aka gahinda Imana nayo itwumve imikize kuko yapfana agahinda n’aka kamarayika k’intwari cyane kazahogora.

    Notice: UM– USEKE namwe mukwiye igihembo cy’ubuvugizi. Iyo ntekereze Umuseke ntekereza ijwi ryacu abaturage kuko hari ibibazo byinshi mu maze kudukemurira kubera ijwi ryanyu rigera kure kandi nti mukora nka bamwe ba byacitse byayobye.

  • Ubufasha uyu mubyeyi akeneye ndibwira ko ari ubushobozi bwo kujya mu mahanga nka India cg Europe gukorerwa kidney transplant. Byashoboka akajyana n’umwe mu muryango bahuje uzamuha impyiko (donnor). Ubufasha bwa mbere n’ugushaka quotation, tukamenya amafranga akenewe, noneho efforts zose zigakorwa hari objective tugamije kugeraho. Iyo quotation iba irimo n’imibereho yabo muri india.
    Nyuma hagakurikiraho amafranga y’indege, no kumenya company yakemera kumutwara muri iriya condition, n’icyo bisaba.
    Ikindi, n’ugushaka umurwaza igihe ataragenda, noneho kariya kana kagashyirwa mu muryango wagafasha kujya gasura nyina, kakabona urukundo ariko kizeye ko nyina ari mu maboko meza.
    Mu gihe ataragenda, akeneye imibereho imuha icyizere, kandi yanaruhuka akazaruhuka atekanye.
    Jyewe ndumva ikiruta byose ari uko hajyaho comité, igakorana bya hafi na hafi n’umuganga mukuru umushinzwe.
    Kugira hatabamo itekamutwe, hafungurwa compte, byashoboka hakajyaho n’uburyo bwo gukoresha sms umuntu y’approvisionna iyo compte. Muri ba signataires bayo hakabamo president wa comité, ushinzwe social ku bitaro bya chuk na muganga mukuru ushinzwe kureberera uwo mubyeyi.
    Murakoze

  • Ubumwe nk’ubu ni cyo Rwanda nziza ikeneye:nakomeje gusoma imihigo myiza mufite maze ndasusuruka..
    Ngaho dukore rero.
    Umwami Imana Yesu abahe imigisha

  • naba menshi bariya bayamusabira uzaba ureba sha…harimo akantu man

  • yoo niyo nkibona iyi nkuru nukuri nge mundangire mumpe number zishoboka zose ngeyope ndababaye cyane sha nukuri mundangire neza kbs ndemera mpasigare ariko uyu mwana atahe imyaka 6 kweri nagahinda

    nukuri Imana ifashe uyu mubyeyi akire kbsa

  • Birababaje kabisa, jye uwo mwana namurera niba bishoboka, mrc

  • nomero yanjye ni +250788350517

  • Mwami mana ndagusaba ngo umwiyereke iteka kandi umuhe gukira no kumworohereza we n’akana ke kubona imibereho itabagoye kuko kiriya kibondo gikeneye ubufasha no guhozwa kwawe. Naho abakeneye ubufasha ni benshi nk’ejo nigiriye kuri CHUB i Huye muri medecine interne nishakira umuntu mbona yo umwanda udasanzwe kabisa umurwaza nayobojeho nasanze umurwayi we yamunaniye bigaragara ko mu mutwe hadakora neza tuganiriye ambwira ko ngo bamukijije mu cyuma kuri Faicar Hospital igisubizo cyaza bakavuga ko ngo hakenewe ko ahabwa transfert ku mu neurochirurgien ngo baracyategereje ko ngo uwo kuri CHUK yemera kumuvura ngo hanyuma uwo murwaza agashaka imodoka imugezayo nibaza imbangukiragutabara ziparitse kuri ibyo bitaro uko zingana ndumirwa pe ubwo kandi bamaze hafi ibyumweru 2 baryamye aho ariko nta na kanini bahabwa yewe nta na ka serumu kandi umurwayi yarumye ari amagufa masa. Isi irikoreye

  • parfois turiho turajya kure mubufasha honestly ubufasha mbona bukenewe ubu ni primary njy ndumunyeshuri me imwe mu nkunga natanga nugusenga nyagasani nanshoboza nzatanga nibindi

  • N’ukuri Uwiteka Aduhe Ingufu n’urukundo dushobore kuba hafi y’uyu muryango. mwese mwavuze neza cyane. reka rero twese twigomwe amasaha abiri cyangwa imwe n’igice. duhurire ku bitaro uyu munsi 18H nk’uko mwene data yabivuze hejuru maze dupange turi kumwe. Imana Idushoboze kandi Ibahe umugisha.

  • Ibi nibyo Kizito Mihigo yacuranze hanyuma arafungwa. Mundirimbo ze harimo urukundo cyane cyane “INUMA”. Ibi rwose biragaragaza ukuntu abanyarwanda ari abantu beza uretse Abanyapolitke batuvangira. Twese dushyire hamwe dufashe uyu mubyeyi n’umwana.

  • Yooo!ahwiiii1Rubangura urakoze kuri iyi nkuru itabariza uyu muryango,mbega amarira mbega agahinda,mbonye Denyse Uwamariya mugereranya n’abana bakeye b’inkumi barinzwe n’abakozi babo bo mu rugo bategereje imodoka zibatwara mu mashuri ahenze, ndeba abo nanyuzeho mu madoka meza bagiye kwiga nibuka ko twirirwa tuvuga ngo twige gahunda yo gukura abana mu muhanda amarira aragwa nti Imana ihabwe icyubahiro kuko izagera kuri Denyse nawe agaseka umunsi UMWE. Musomyi Ba Denyse urwaje mama we tumutabare.

  • Iyi nkuru iratwereka ko Imana ishobora guhindura isi mu kanya gato. Uriya Denise Uwamariya (umwana w’imyaka 6) urwaje nyina murabona atari UMUMARAYIKA Imana yohereje ikoresheje uburayi bwa Nyina? Murebe ukuntu mwese mwashenguwe n’agahinda mukaba mushaka ko igisubizo kiboneka vuba na bwangu. Ndetse hari n’ababonye igisubizo babona n’uwaha uriya murwayi impyiko. Yewe n’itike y’indege, ubwo nw Passport bahise babibona mu bitekerezo no mu byifuzo. Ibi birerekana ukuntu iyi si yacu ari nziza ariko kubera abantu bake cyane binwira ko bakomeye kandi akenshi bagendera mu mwijima, mu buyobe kubera inyungu z’aha ku isi bagatuma iyi si yacu iba mbi.

  • Ndifuza Gufasha ariko mfite inama nshaka kubagira zikurikira:

    Muduhe Umuntu Umwe n’amazina ye na address hamwe na telephone ye ya Mobile Money.

    Twirinde kohereza kuri buri Nomero yose iri kuvuga ngo mwohereze aha cg aha. Kuko twakwisanga harimo ba Rusahurira Mu nduru ugasanga ntago inkunga igeze ku Murwayi.

    Murakoze.

    • Urakoze florent kuricyo gitekerezo cyiza kandi nanjye niko numva byagenda,ikindi kandi numva hakenerwa nabaterankunga nkuko uriya muvandimwe abivuze haruguru ko iyi nkuru banayishyira mu cyongereza kuburyo nabanyamahanga batabariza byabafasha gusobanukirwa bakabaha inkunga,kandi abanyarwanda turangwa numutima w’urukundo no gufasha,please tugire icyo dukorera aba bantu.Imana ibidufashemo.

  • NJYE NDANENGA UBUNYAMWUGA BUCYE BWARANZE UYU MUNYAMAKURU UTAVUGANYE N’UMUGANGA WAMUHAYE GAHUNDA NGO AGARAGAZE NEZA IKIBAZO CY’UYU MURWAYI AHUBWO AGATANGA “OPINION GUSA” YAMARA AKAMUSHINYAGURIRA….AGARAGAZA AMAFOTO MU BURYO BUDAKWIYE!!!UMURWAYI AGOMBA KUBAHWA!!!
    UMURONGO AMUSABIRA MO UBUFASHA NTAGO USOBANUTSE KUKO ABATANGA UBUFASHA KU BARWAYI BANYURA MURI SERIVISI”SOCIAL”CHUK KANDI IBIKORA NEZA! UM– USEKE muserukane Ubunyamwuga mu kazi kanyu….

    • kuri mazina, uramutse unenze uyu munyamakuru waba urengereye, kuko WE yadutariye inkuru ni nayo mpamvu twahagurutse! Abandi se utanenga bari he? ko ntacyo batubwiye? Uyu yatabarije umuryango, kandi niba ntibeshye, ababibashije bari kuwugeraho. Njye navuga nti Imana imuhe umugisha.

  • IBYO FLORENT YAVUZE BIRI CLEAR GUSA NAKONGERAHO KO COMITTE IDASHOBORA GUKORWA ABANTU BADAHUYE NGO BABIGANIREHO, IBYIZA NKUKO UMUVANDIMWE HARUGURU YABIVUZE TWAHURA KOKO UYU MUNSI 18H TUKAMUSURA TUKAREBERA HAMWE IBIKENEWE, NDETSE NIYO COMITTE IGAKORWA ,UBUNDI IGAKOMEZA GUKURIKIRANA IKIGOMBA GUKORWA, IKAJYA IMENYESHA ABATARI MURI IYO COMITTE!!

  • Mana yanjye we ndagusaba ubushobozi nkubu nkaba mbashije gutwara uriya means gusa Innocent Imana ikwongerere ibyo kurera abawe hiyongereyemo nuriya muhire

  • Gusa haricyo twakora kugirango nuyumwana aruhuke bamwe twamurwaza abandi twajya kumukorera imirimo murugo iwabo

  • Ahubwo mbona icyiza aruko twashaka umunsi wo guhura tukishakamo ubwo bushobozi hanyuma tukajya kumusura tunamushyiriye niyonkunga kdi umunsi wavuba cyane kuko gufasha nikare

  • Mwaramutse ngeze Kwa Muganga kureba uyu mubyeyi kugirango nuzuze inshingano naraye nemeye Ariko nsanze bafunze kubonana numurwayi ntibyemewe Muri aya masaha bampaye nomero yumu Sosiare bashinze igikorwa cyo kwakira ubufasha bw,uyu mubyeyi
    Mbonanye nuwo mubyeyi Ubufasha nari nemeye 10000 ndayamuhaye Ariko nubwo nyatanze Nta secrite ariya frw afite kuko nukuyamuha muntoki akayabika kumusego
    None rero kugitekerezo cyanjye dushake Exectif wumurenge Kinyinya tumushikirize inkunga ikenewe ya frw afungire Compte icihswaho inkunga yama frw yafasha uyu mubyeyi ayite gufasha Ny………..

  • Kukibazo cyo gutwara umwana nkamurerana nabajye kizakemuka ejo ubuyobozi bwumurenge bo bamuzanye Kwa Muganga buhari bakazane ya naho agiye kuko ngomba kumutwara abayobozi babizi
    Mme araza kumusura kumugoroba
    Ariko ameze nabi pe mumutabare buri wese yumve Ko ariwe bibaye ho byagenda gute murakoze
    Gusa umwana naramuka aje mubandi bana aziga umwaka utaha kuko yaziga aho abanjye biga kuri St Dominique kagugu ubu ntabwo nabona Ishuri

    • thnx Innocent!

    • Ndakuzi ibyo wiyemeje ubigeraho!dufatanye tuvuze uyu mubyeyi!thnx once again

    • Imana iguhe umugisha innocent kandi nukuri izabiguhembere.

  • Iyo numero mwaduhaye turahamagara ntago mwitaba ni ugusona gusa. niba bishoboka munshyire muri iyo group nkeneye nanjye gufasha 0788741004. murakoze

  • Njye ndumva abantu baba birinze kohereza ayo mafaranga kuri iz za whatsup hanyuma bakabanza kuhigerera batabatuburira

  • Mureke dukomeze no gutakambira Imana Nyirimpuhwe imufashe azirerere umwana.tumusure mwa ba maman mwe .murire mumusengera munamugeraho Imana irumva kandi igira Impuhwe.

  • Buri wese ufite umutima akagira nimpuhwe za kimuntu yagera kuri uyu mwana aba bishoboye bakanagasimbura kakajya kuruhuka!!tureke comments gusa tujye kugira icyo dukora kuri uyu muryango uri mukaga.

  • Njyewe niteguye gufata uyu mwana nkamurera nkuwanjye, nkanatanga inkunga y`uwarwaza nyina kuko njye ntakanya nabona ko kumurwaza. Ahari Uwiteka yatugirira ibambe agaca inzira na nyina agakira.
    Procedure yo kurecupera uwo mwana yaba iyihe? mumfashe.

    • Ibyiza n’uko wavugana Na bariya bavandimwe bashyizeho group ya Whatssap, Hanyuma ukumva igikwiye. Gusa Imana iguhe umugisha kubwo kwitanga ukagaragaza umutima wo gufata aka kana nk’akawe. Abantu nkawe ni bake Cyane !!!

  • wowe unenga uyu munyamakuru
    urantangaje burundu ushobora kyba ahubwo uri umuswa burundu kuko ntuzi agaciro k’ifoto
    njye nize itangazamakuru aya marira ndi kurira iyo ntabona iriya foto simba ndize.Keretse niba uri umuyobozi ukaba ugirango utagibwaho n’urubanza
    naho tuza twifashirize imbabare
    gusa hanozwe uburyo bwo kumufasha kuko ibisambo bishobora kwihishamo bikayobya ubwo bufasha

  • Mwiriwe mwese,koko birababaje kurwaza umubyeyi uri umwana muri ntawugufasha uhari.ariko nkatwe twese twagaragaje za emotion zacu,tunashire mubikorwa.abashoboye kujyayo none mumugereho,munashobore kumenya amakuru hose.Abazashobozwa nano bazajyeyo ejo,ariko ibyerekeye gufasha kuri what’s up, cg kuma e-mail c’est faux.Ntiwamenya ibyumuntu atekereza,hateye abatekamutwe bitwajije ikorana buhanga.so,numva mwabageraraho mukabagezaho inkunga zanyu,ikindi kdi kubitaro Hana aba socialmwabaza aba imfirmière baba bahari.Mutibagiwe nokubasengera nabyo ningenzi.Thx!

  • mwiriwe bavandimwe, ndabona imvura iteye ubwoba ariko muze twese tubigire ibyacu n’ukuri.ejo tuzahahurire tuvuye kukazi tuganire gato maze dufate umwanzuro muzima. Mubalikiwe.

  • yoo! Imana Imukize Turamusengera Cyane.

  • Abaza gushobora kumusura mukabona neza uko twamugezaho inkunga mumpamagare kuri iyi tel: 0788744138 nanjye mbahe iyanjye. Nshimiye cyane uwemeye kujyana umwana mu rugo no gutanga umurwaza wa nyina ndetse n umunyamakuru wakoze buvugizi. murakoze

  • Nanjye ndangije kwiyandikisha mubazamusura , abatazaboneka just ni sengesho riba rikenewe,…..imana ibahe umugisha utagabanyije mine is 0788425875

  • Imana ikomeze kubongerera kubyo mufite bavandimwe mwese mukeneye gufasha uyu mwana na nyina.kubwumwihariko ndunva comite yakwishyira hamwe bakabanza gukora structure yikikibazo.hagati aho mumiryango irimurwanda yemeye kubafasha comite igatoranya mo umwe winyanga mugayo kandi wizera imana aho uyu mwana azakurira.bityo infashanyo zose tukazishyikiriza uwo muryango ukita kumikurire myiza yuwo mwana aho nshatse kuvuga educations muri rusange.maze izonfashanyo nazo zigakoreshwa mu kuvuza uwo mubyeyi no kumugemurira.naho ibindi mureke za emotions zo kurira dukorere akazi imana yadushinze nkabantu be.muzakomeze mutugezeho amakuru nkaya tuzabishakire umuti.murakoze cyane umuseke watugejejeho aya makuru.nubwo turi mumahanga ubushake bwazatugeza kuribyinshi.

  • Hello
    Nukuri biteye agahinda ariko ntikatuherane.icyangombwa tujye mu bikorwa dufashe uriya mwana n,umubyeyi.Mbiseguyeho sinabashije gusoma comments zose kubera akanya gacye ngo mbone aho inkunga ica gusa byaba byiza tugezeyo mumfashe nukuri mumbyire aho abazasura biyandikisha n,inkunga aho yaca.Ndumuganga iyo ndwara uko imeze ndayizi kuyivuza n’ubushobozi pe.
    NDABAKUNDA

    • hello
      Birababaje cyane pe!ningombwa kubageraho ariko twese ntabwo turihafi yakigali ngotube twabageraho ark twatanga inkunga mubundi buryo, sinzi rero niba twabona numero ya telefone cg numero ya compte twatangaho inkunga. murakoze kd dukomeze tunabasengere they need help.

  • Mana weeeee, nanjye ndarize . ariko Kanyambo wowe ntabwo warize koko ? niba utarize nta bumuntu ukigira kbsa. Ahubwo se wowe wahageze nibura ? Imana itabare uriya mwana na Mama we , mbega ibibazo .

  • HARI IGIHE IMANA YEMERA TUGACA MUNGORANE ZIKOMEYE CYANE RWOSE, ARIKO MURI IZO NGORANE HAKAVAMO NUMUGISHA UKOMEYE CYANE UGAHITA UBONERAHO NIBISUBIZO BYIBIBAZO WARUFITE.HUMURA MAMA NDAZIKO IMANA YAMAZE KUBONA AMARIRA YANYU KANDI NIGISUBIZO CYAJE.AMEN

  • Nibyo koko uyu muryango urababaje ukeneye n’ububasha kdi najye ngiye kohereza amafaranga kuri iyo nimero mwaduhaye ya mobile money gusa icyo mbasaba nkabanyamakuru b’umuseke nuko mwazajya mutubwira uko abo twafashije byabagendekeye nibirangire dufasha gusa. impamvu mvuze ibi nuko hari indi nkuru y’umubyeyi wakoze accident ari kuri moto avuye kubyara agakomereka bikabije hamwe n’umwana we wagahinja bakamushyiraho amaciment. icyo gihe twatanze ubufasha kuri mobile money ariko niba barakize, niba bameze bate ntawamenya gusa iyo nkuru yariri kuri web y’Inyarwanda.com. Ubwo nizereko mwebwe muzatubwira uko bizarangira.

    • Ntako bisa. biragaragara ko abanyarwanda twongeye kuzana umutima w’ubumuntu.
      Ubundi mission yacu kw’ísi nugufashanya. Bravo cyaneeeeeeeeeee.
      Mwese Imana ibahe umugisha utagabanije.Twite kubababaye twiyubakira urwatubyaye.

  • Imana yo izi byose nibi irabibona kandi ibifitiye igisubizo.

  • IMANA IBAFASHE MWESE MUFITE UMUTIMA W’IMPUHWE!

  • Mana nzima kandi y’amahoro tabara uyu mubyeyi n’umwana we kuko bababaye.

  • Jyewe ntabwo ndi mu Ruanda mbarizwa Hano mu budage inkunga ndemera kuyitanga kuri iyu Adresse nabonyeruguru .ariko fite ikibazo mbaza na amafranga angahe akenewe kugirango uwo mubyeyi yitabweho abashe gukura ?kuko ninabwo twaheraho twitanga tuzi ni ntego

  • Twifuzagako umuseke wakomeza kudukurikiriira iyi nkuru.Murakoze

  • Nibyo umuseke ujye utubwira aho bigeze

  • mwiriwe, Imana ikora ibitangaza uwo mubyeyi yakira hanyuma mutumenyere amakuru yaho kugeza ubu umubyeyi arwariye tubashe kumusura. murakoze

  • […] bacye bamenye inkuru y’umwana w’imyaka itandatu wari urwaje nyina mu bitaro bya CHUK, kugeza ubu abantu benshi batanze amafaranga, benshi cyane baramusuye byose byagize icyo bitanga ku […]

  • Njyese ndumva icyangombwanaruko mwavugana na muganga akatubwira amafrw akenewe kugirango bamuhindurire impyiko Mugihe yaba ibonetse then twe tugatanga inkunga tuzi ibikenewe. Merci bcp twiteguye kumufasha rwose

  • Iyi nkuru nibwo nkiyimenya. Uyu mubyeyi yabayeho? Aracyari mu bitaro? Niba akirimo arwariye he? “uyu mwana yabonye umuryango umwakira? Niba atarawubina namutwara? Murakoze

    • komera,uyu mubyeyi yitabye Imana, naho umwana yabonye umuryango umurera kandi ameze neza ahomperukira kubona amakuru kuri iyi nkuru.

  • birababaje cyane arikonakundi nibibaho mubuzima gusa nujyagufasha umunyafric wumukene uzabanzekwiyumvishako ari uwomumuryangowawe kukotwese abanyafric turumuryangumwe kandi ntukinubiregufasha kukoyutanzekamwe imana igukubira karindwi kandimujyemusoma ibinyamakuru mwumvehiryanohino abanunkabo tubafashye nabomuzi dufite imbugankoranyambaga mubagaragaze buryanayo abarinkunga ikomeyecyane mutakoze

Comments are closed.

en_USEnglish