Digiqole ad

Mu 2030 abantu miliyoni 470 bazaba bashaka akazi, inama ya WEF i Kigali izabyigaho

 Mu 2030 abantu miliyoni 470 bazaba bashaka akazi, inama ya WEF i Kigali izabyigaho

Iyi nama mpuzamahanga ni andi mahirwe ku Rwanda yo kwerekana isura yarwo mu bukerarugendo n’iterambere ruri kugeraho

Inama ya 26 ya World Economic Forum kuri Africa igiye guteranira i Kigali mu kwezi gutaha, intero yayo izaba igira iti “Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation” mubyo iyi nama izigaho izareba ku byaganiriweho ubushize byo guhanga imirimo kuri benshi aho bigeze kuko hari impungenge ko mu 2030 ku isi hazaba hari abantu miliyoni 470 bakeneye akazi.

Iyi nama mpuzamahanga ni andi mahirwe ku Rwanda yo kwerekana isura yarwo mu bukerarugendo n'iterambere ruri kugeraho
Iyi nama mpuzamahanga ni andi mahirwe ku Rwanda yo kwerekana isura yarwo mu bukerarugendo n’iterambere ruri kugeraho

World Economic Forum ubusanzwe ni  ‘foundation’ idaharanira inyungu yashinzwe n’Umusuwisi Klaus Schwab igamije ubufatanye bw’abatuye isi mu kuzamura ubukungu ikoresheje kubyutsa ubushake bw’abanyepolitiki, abashoramari, abahanga mu by’amashuri, abahanga mu by’inganda n’abandi. Isi yose yisanze yemera cyane iri huriro, inama zaryo nkuru zibera i Davos mu Busuwisi kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 1970, gusa nyuma baje no kujya bakoranyiriza izi nama mu bindi bice nko muri Amerika y’Epfo, Aziya y’Iburasirazuba, Ubushinwa, United Arab Emirate, no muri Africa aho yabereye muri Abuja, Cape Town na Kigali itahiwe ubu.

Iyi nama ikoranya ziriya nzobere n’abayobozi bakomeye hafi 3 000 igenda yiga ku nzego zinyuranye z’imibereho nk’ubuhinzi, imyubakire, ibidukikije, uburezi, ubuhahirane, umutekano, ikoranabuhanga  ikarebera hamwe uko byatezwa imbere ku buryo rusange, buri gihugu kigafata imirongo yacyo yihariye ariko murongo rusange wagaragajwe nk’ukwiye.

Inama nk’iyi ya 2014 yasabye  abafatanyabikorwa n’inzego z’abikorera gushora imari no gushyira imbaraga mu bintu bitanga inyungu vuba nk’ubuhinzi,  koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ikoranabuhanga, isaba no kurengera ibidukikije.

Inama y’i Davos umwaka ushize  yize cyane ku mbogamizi abikorera bahura nazo, aho basanze hakiri ibibazo mu ishoramari mu buhinzi, mu bucuruzi mpuzamahanga bwari bukizahajwe n’ihungabana ry’ubukungu ku isi, iyi nama kandi yasabye abayitabiriye gushyira imbaraga mu kurushaho guhanga imirimo.

Iki kibazo cy’imirimo kikaba kiri no mu bizagarukwaho mu nama nk’iyi igiye guteranira i Kigali banarebe aho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo no kwihutisha ubukungu.

Ibihugu 60 bizohereza intumwa zabyo mu Rwanda, za kompanyi zikomeye ku isi zizahagararirwa muri iyi nama igiye kubera bwa gatatu muri Africa umugabane ubu ufatwa nk’uwuzuyeho amahirwe atarakoreshwa cyane mu iterambere ry’ubukungu bw’isi kurusha indi yose.

Iyi nama u Rwanda rugiye kwakira ni amahirwe akomeye cyane mu iterambere ryarwo n’isura yarwo nk’igihugu cyavuguruye ubukungu bwacyo vuba cyane mu myaka 22 ishize.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibyiza cyane kugirirwa ikizere ariko iyo ukibyajije umusaruro biba ari akarusho.Bene amaguru nkurwo urukwavu.

  • Ibi ni ishema n’amahirwe ku gihugu cyacu! Twese duharanire ko iri huriro rizagenda neza kandi rikadusigira inyungu zinyuranye turitezeho! Komeza wese imihigo Rwanda, abanzi baganye!

  • ngobimarikise kumuturage karibyabamye tubitezamanso abafite indamwagiriwe amahirwe nimwirire arikomuzewacu azakoriki ngabamwunganiye mubuyobozi bareke indanini nawe urajya kwaka akazi ngonawe urabona bimeze gutya ubwukabawatsweruswa wayabura ngitahire tuzagutumaho ugategereza ugaheba yewe ubushomeribwo ntibutezekurangira namba

Comments are closed.

en_USEnglish