Digiqole ad

Uwamariya ngo yiteguye gushyira Muhanga mu turere twesa imihigo

 Uwamariya ngo yiteguye gushyira Muhanga mu turere twesa imihigo

Umuyobozi  mushya w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice afite ingamba nshya mu mikorere y’akarere ke, ndetse ngo Muhanga nk’akarere katoranyijwe mu kugira umijyi minini wunganira Kigali, ngo ntigakwiye guhora kaza mu turere twa nyuma mu kwesa imihigo.

Mayor wa Muhanga Uwamariya Beatrice
Mayor wa Muhanga Uwamariya Beatrice

Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke, Uwamariya Beatrice yadutangarije ko mu karere ke kagizwe n’imirenge 12, ine muri iyo ikaba iri mu mujyi, ko bagiye kwiba ku kubaka ibikorwa remezo bito bito no gufatanya n’abaturage mu iterambere.

Muri aka karere haracyari ngo abaturage bagituye mu manegeka, umuyobozi mushya w’aka karere akaba afite ingamba zo kubimura bose, abatuye nabi.

Umuyobozi wa Muhanga  avuga ko ubu bafite muri gahunda kwimura abo baturage batuye  mu murenge wa Ndiza mu manegeka kugira ngo batazahura n’inkangu zikababuza ubuzima.

Avuga ko akere gafite gahunda yo kubaka imihanda kugira ngo gakomeze kugira ubuhahirane n’utundi turerere.

Muhanga nk’akarere ngo bagiye kwibanda ku bikorwa remezo bahereye ku kubaka imihanda mito n’amasoko no kugeza amashanyarazi ku baturage bose batuye ako karere.

Uwamariya Beatrice akomeza avuga ko abona Muhanga ifite amahirwe menshi dore ko iri hagati  mu gihugu, ibyo ngo birakomeye ku buhahirane n’utundi turere.

Ashishikariza abaturage gukura amaboko mu mufuka, bagahanga imirimo ishobora gukurura abaguzi. Muhanga ngo yiteguye guhangana n’inzara nk’ahantu hera ibinyabijumba ndetse n’ibigori byinshi.

Uwamariya Beatrice avuga ko Muhanga yakunze kuba mu turere tuza mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo, ibi ngo bigiye kuba amateka.

Yagize ati “Ubu natwe twamenye ibanga ryo kwesa imihigo, nabonye ibanga nta rindi ni ugufatanya n’abaturage ndetse tukanababa hafi kuruta uko twakorera mu biro, nk’uko utundi turere tuba utwa mbere, numva natwe nta cyatubuza kugera kuri uwo mwanya, dore ko n’abaturage bafite ishyaka kandi tukaba dufite na njyanama ikomeye.”

Uwamariya yasabye abaturage kwitegura kuronka inyungu bwa mbere kurusha uko abandi baturuka mu tundi turere bazazibona; kandi bakazanabona inyungu z’uko akarere kabaye aka kabiri mu mijyi y’u Rwanda.

Uwamariya kandi ashishikariza abaturage gukora cyane, bagakorana n’amabanki akarere ka Muhanga kakava mu mikorere yari isanzwe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Hanyuma se obyo bikorwa remezo muzabitangira ryari? Rwose mu murenge wa Shyogwe imihanda imeze nabi ndetse nabo cyane. Byonyine unyura imbere yo kwa Gitifu uwunyuzemo wakumirwa, nibaza niba atahanyura bikanyobera, uziko muri metero 50 uvuye iwe, bubaka mu muhanda!! Ni ikibazo, uvuye mu misizi uhinguka i Kabgayi imodoka nto kuhanyura ni ugushaka abasunika banaterura!!
    Umuntu arubaka mu muhanda kandi hateganyirijwe Kaburimbo, ubwo se ni ugushaka kuzamura expropriation!! Imihanda yaciwe muri Ruli, ko yose yabaye ikigunda!! Byabaye gutwara ubutaka bw’abaturage gusa nt angurane. Rwose nk’uwo mushinga w’imihanda wari mwiza ariko se iyo idakurikiranwe bimaze iki? Meya ibyo avuga n’abanze akorane n’abo bayoborana hanyuma umuturage aze ku bintu bemeranyaho. Kuko ababyobozi nibo batanga urugero rubi

    • Ngaho Mayor nadufashe kubona ibyangombwa twe twaguze ibibanza n’akarere ahantu hitwa i Munyinya mu murenge wa Shyogwe, ngo ni Company yakoreraga mu karereamezi arenze 4 twishyuye ibibanza F yose nta mwenda tubarimo, nta cyangombwa cy’ubutaka baraduha, bivuga ko tudashobora kubaka kuko ntitwabona uburenganzira tudafite icyangombwa cy’umutungo. Madame Mayor muri iyo migabo n’imigambi mufite, mudukurikiranire icyo kibazo abandi barimo baratubeshyabeshya.

  • none se uzanye iki Mutakwasuku atakoze ko n’aho ubu muhanga igeze ari we!wigeze umusanga mu bureau kurusha kwegera abaturage?ayo ni imihini mishya nzaba nkubona

  • Madame Mayor wo kabyara we, dufashe tubone ibyangombwa by’ahantu hitwa Munyinya, iyi nkuru isohotse njye nashakaga kuza kukwirebera kuri iki kibazo. Nishyuye ikibanza ahantu hitwa Munyinya mu murenge wa Shyogwe, byagurishywaga na Company sinibuka izina ryayo ngo ariko yari ihagarariwe na former Mayor Mutakwasuku, mandat ye yarangiye njye ntarabona ibyangombwa kandi hashize amezi arenga atandatu nishyuye F yose bansabye.
    Nkeneye rwose icyangombwa cyangwa bansubize amafaranga nakiguze hamwe n’inyungu zayo. Urakoze kuba uradukurikiranira iki kibazo.

  • Bantu muvuze iby’ibibanza by’i Munyinya murakoze, nari burare ngiye guhamagara TV1, dore ko iyo inkuru yageze kuri TV1 bucya igisubizo cyabonetse. None Mayor rero, icya mbere cy’ibanze mubaze uwitwa Jeremie na Mutakwasuku nibo bari bashyinzwe ibyo bibanza by’i Ruli i Munyinya , uburyo twishyuye ibibanza F yose umwaka ukaba ugiye gushira nta cyangombwa cy’ubutaka turahabwa, kandi F yagombye kuba yarakoreshejwe ibindi. Ntibanaduhamagara ngo batubwire aho bigeze ni uguhora baturimanganya gusa, rwose iki kibazo mugishyire mu byihutirwa mufite.

  • Jeremie na mutakwasuku murababeshyera twe ibyangombwa twarabibonye. muzagende kukarere bazabibaha ubwo ntimuheruka amakuru.

  • Mu karere umuntu abaza nde ibijyana na parcelle za Shyogwe? Nyabuna muturangire aho umuntu yabariza ku karere n’umuntu ubishinzwe, none ko iyo tuhageze baturangira Jeremie, tumaze iminsitubyirukankaho rwose turabikeneye. Murakoze muraba mudufashije

  • madam mayor urakoze cyane ark rwose mushyire ingufu mukuzamura umujyi was muhanga nta mihanda; amazu yubucuruzi arashaje;bubaka mukavuyo; ikindi mukurikirane ibyikibanza cyahahoze Stade ya mbonyumutwa ndetse niyubakwa rya sonarwa; murakoze

    • Erega iracyari kandi izahora ari stade Mbonyumutwa.Ntimurambirwe.

  • Madam Mayor;ntiwazesanya imihigo ngo uze muba mbere ugikorana nabo bakozi bakora mubiro by’ubutaka ;kuko service Batanga ziracyari hasi cyane ;basiragiza abantu nk’abaryi ba ruswa!kdi ibisabwa byose ubyujuje ntibagusobanurire ikibura!

  • Uvuze ukuri Tuyizere, ngaho abo bashinzwe ibibanza nibaturangirize ibijyana na biriya bibanza twishyuye i Munyinya dore hashyize umwaka urenga niba atari ruswa bategereje . Ese nibatubwire bati muzaze murebe uyu, ko ntacyo bari kuvuga, n’uriya Bobo wavuze ko tuzagende ku karere bazabiduha yacecetse. Njye kuwa kabiri nzazindukira iwawe Mayor umpeshe ikibanza cyanjye cg umpeshe F yanjye n’inyungu zayo.

    • maze umwaka kuva mukwa6/2015 nujuje mpasiragira kdi ntibabwira icyo ntaruzuza mubyangombwa;bajye bakorera mumucyo eg:Wenda bati mutation cg transfer isaba ibi byangombwa iboneka nyuma ya 10;30;90;365jours maze utegereze naho winjirayo ugasanga bariganirira kuri social media bati garuka next wk ;next ikabyara next kdi batagusobanurira ikibura Ibi ni ibimenyetso bya Ruswa mu mitangire ya service!

      Niba rero Madam mayor ufite uwo murava wo kwesa imihigo;umaze gusoma comments ziri hano nibyo nawe uzi utwereke impinduka muriyi service so called one stop center yahindutse Multiple stops service center” birababaje rwose !

  • maze umwaka kuva mukwa6/2015 nujuje mpasiragira kdi ntibabwira icyo ntaruzuza mubyangombwa;bajye bakorera mumucyo eg:Wenda bati mutation cg transfer isaba ibi byangombwa iboneka nyuma ya 10;30;90;365jours maze utegereze naho winjirayo ugasanga bariganirira kuri social media bati garuka next wk ;next ikabyara next kdi batagusobanurira ikibura Ibi ni ibimenyetso bya Ruswa mu mitangire ya service!

    Niba rero Madam mayor ufite uwo murava wo kwesa imihigo;umaze gusoma comments ziri hano nibyo nawe uzi utwereke impinduka muriyi service so called one stop center yahindutse Multiple stops service center” birababaje rwose !

  • Nyakubahwa Mayor mushya WA MUHANGA,

    Turakwifuriza kwesa imihigo nk’uko ubyifuza. Ariko turagusaba ngo uturebere itangwa rya service ritinda ugasanga bihaye icyuho ruswa. Iyo umuntu akubwira ko wujuje ibisabwa ngo ubone ibyangombwa maze ntabiguhe biba bivuga iki? Rwose utubere umutabazi mu gutanga service yihuse. URUGERO: Mu butaka harimo baraduha service mbi. Nari ngiye kuza kukwirebera baranyimye icyangombwa cy’ubutaka nsanga waragiye mu mwiherero. TURAKWINGINZE DUTABARE RWOSE.

  • Mu by’ukuri, ikibazo cy’ibibanza byaguzwe i Munyinya gihangayikishije ba nyirabyo. Njye nacyishyuye muri 2012, ariko kubona icyangombwa byarananiranye pe! Ubishinzwe witwa Yeremiya na phone ntayitaba, iyo ukomeje kumuhamagara umubaza agushyiriraho amajwi yandi agusubiza ko adashobora kuvuga! Iyo ni service koko! cg yamenya ko uje kumureba agakwepa akihisha ntumubone!Ikindi cyo gukosora, abashinzwe gutanga autorisation de batir uyibakuraho ari uko ubanje kubaha akantu, wakwanga ugasiragira mpaka! Mme Mayor, mufite urugamba rukomeye rwo gushyira iyi service y’ubutaka ku murongo, tutibagiwe n’itangwa ry’akazi k’aho rishingiye ku cyenewabo n’ikimenyane.

    • mwe muravuga sha!kuko mwajyezeyo. twe dukeneye umuriro wamashanyarazi n’amazi meza mu murenge wa RONGI WOSE. DUKENEYE IMIHANDA ISOBANUTSE IKOMEYE YA LATERITE. NA BRIDGES ZIKOMEYE.

Comments are closed.

en_USEnglish