Kuri uyu wa 16 Gicurasi, Police y’u Rwanda yataye muri yombi Straton Sibomana ushinzwe ubutegetsi mu bitaro bya Ruhango, uyu akurikiranyweho kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta w’agera kuri miliyoni 600 y’u Rwanda. CIP Andre Hakizimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko uyu mugabo Sibomana akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ibitaro […]Irambuye
Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ngengo y’Imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo, abadepite babajije abayobozi b’iyi Minisiteri icyo ikora kugira ngo inzu byitwa ko ari iza make ‘affordable houses’ ziboneke, ndetse bamwe bavuze ko izo nzu mu Rwanda zidashobora kuboneka mu gihe bigikorwa uko bimeze uku. Muri ibi biganiro byari byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe […]Irambuye
Karongi – Ahagana saa tanu n’igice kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro uruganda rwa KivuWatt rutanga amashanyarazi avanywe muri Gaz Methane iba mu kiyaga cya Kivu. Uyu ni umushinga ukozwe ugatanga umusaruro bwa mbere ku isi aho iyi gaz ivanwamo amashanyarazi ahabwa abaturage. Uyu ni umushinga mugari ugamije kuzaba uha u […]Irambuye
Dr Diane Gashumba Minisitiri w’umuryango n’iterambere avuga ko bibabaje kuba abana 1 104 bakiri mu bigo by’impubyi, aba bana nabo ngo bakeneye kurererwa mu miryango aho babona uburere bukwiye Minisitiri akavuga ko nibura mu tugari 2 148 tw’u Rwanda urugo rumwe muri buri kagari rwakiriye umwana umwe aba bana bose barererwa mu miryango. Minsitiri Dr […]Irambuye
*Keller Rinaudo uyobora Zipline yavuze ko bashoye miliyoni 12 z’Amadolari mu gukora drones zabo, *Nta gihindutse muri Nyakanga 2016 drones hagati ya 12 na 15 zizaba zageze mu Rwanda, gahunda yo izatangira gukora mu Ugushyingo 2016. Uyu mushinga wa Drones Zipline umaze kwemeranywaho hagati ya Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Iy’Ikoranabuhanga, n’ikigo Zipline […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rutesheje agaciro gusubirishamo urubanza byari byarakozwe na Francois Twahirwa wigeze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye ahahoze ari muri Komini Sake , uru rukiko rwanzuye ko uyu mugabo ahabwa igihano cyo gufungwa burundu cyasimbuye icy’urupfu yari yarakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Kibungo. Twahirwa wari ukurikiranyweho kugira […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko Impinduramatwara ya kane mu Bukungu atariyo izanye ubusumbane mu bukungu ku Isi kuko bwahozeho. Yagarutse kandi kuri Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba utavuga rumwe na Guverinoma yo mu Burundi, n’ibindi. Mu […]Irambuye
*Avuga ko ishyaka rye ntawe riheza, ngo ririmo bose, ati “Ni indorerwamo y’igihugu cyose” *Ngo ‘Green Party’ ntishobora gukorana n’imitwe ishyigikiye/ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside Umuyobozi w’ishyakariharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza avuga ko yishimira kuba gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yarahinduye isura kuko uko yatangiye ishyirwa mu bikorwa yumvikanagamo kugereka ibyaha ku […]Irambuye
Umunyarwanda wa mbere ubu yinjiye mu gitabo cy’abafite imihigo ku rwego rw’isi, Guinness World Records, amaze amasaha 51 atera agapira ka Cricket bamwoherejeho. Yabitangiye kuwa gatatu mu gitondo agejeje uyu munsi saa tanu z’amanywa. Minisitiri Julienne Uwacu yabwiye Umuseke ko uyu mugabo bazamuha agahimbazamusyi nk’undi mukinnyi wese wahesheje ishema igihugu cye. Stade nto byagiye kurangira […]Irambuye
Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Kibogora n’ibitaro bya Nyanza batawe muri yombi ku italiki ya 11 Gicurasi bakekwaho gukoresha nabi imitungo y’ibitaro bakoreraga aba bose hamwe baregwa kunyereza cyangwa gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 y’u Rwanda. Aba bose bakekwa, barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi. Batanu muri abo bafashwe bagikorwaho iperereza […]Irambuye