Digiqole ad

F. Habineza ngo yishimira ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yagabanyije umureego yazanye

 F. Habineza ngo yishimira ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yagabanyije umureego yazanye

Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda aganira n’Umuseke

*Avuga ko ishyaka rye ntawe riheza, ngo ririmo bose, ati “Ni indorerwamo y’igihugu cyose”
*Ngo ‘Green Party’ ntishobora gukorana n’imitwe ishyigikiye/ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’ishyakariharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza avuga ko yishimira kuba gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yarahinduye isura kuko uko yatangiye ishyirwa mu bikorwa yumvikanagamo kugereka ibyaha ku batarabikoze kuko abo mu miryango yagize ibibi ikora basabwaga gusaba imbabazi mu izina ry’ababyeyi babo kandi mu mahame ya Demokarasi bizwi ko icyaha ari gatozi ku wagikoze ari na we uba ukwiye kukiryozwa.

Frank Habineza umuyobozi w'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda aganira n'Umuseke
Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda aganira n’Umuseke

Mu kiganiro kihariye Umuseke wagiranye n’uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze byinshi kuri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Avuga ko ishyaka rye ribarizwamo abantu bose nta vangura nk’uko bisabwa n’amahame agenga imitwe ya politiki mu Rwanda.

Amashyaka asabwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, nka DPGR mukora iki?

Habineza: “Amategeko y’u Rwanda ateganya ko imitwe ya Politiki itagomba gushingira ku moko cyangwa ikindi cyatanya Abanyarwanda, dushinga ishyaka ni byo twabanje kwibandaho, ntitwashingiye ku bwoko, ishyaka ryacu rihuje Abanyarwanda bose batandukanye.”

Ishyaka ‘Democratic Green Party of Rwanda’ rikunze kumvikana rinenga zimwe muri gahunda za Leta riba rivuga ko zinyuranyije n’amahame ya Demokarasi cyangwa ibyo Abanyarwanda bakeneye nko kuba mu mwaka ushize ryarareze Leta ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ( urubanza iri shyaka ryaratsinzwe).

Habineza uyobora iri shyaka avuga ko mu byo banenga Leta birinda kujya mu by’amoko, ati “Twebwe turi ishyaka ritavuga rumwe na Leta iriho, ariko ibyo tunenga Leta twirinda kujya mu bintu by’amoko cyangwa ibindi byatuma abantu bongera gutemana cyangwa ibindi byagarura Jenoside.”

Dr Habineza wagarutse kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, avuga ko intego z’iyi gahunda zari zihabanye n’uburyo yashyirwaga mu bikorwa ubwo yatangizwaga kuko ngo yasabaga abo mu miryango yishe abantu muri Jenoside, abasahuye cyangwa bangije iby’abandi gusaba imbabazi.

Ati “Twe tumva ko icyaha ari gatozi, umuntu wakoze icyaha agomba gusaba imbabazi uwo yagikoreye, atari ukuvuga ngo umuntu afata ibyaha by’umubyeyi we, niba papa cyangwa mama wawe yarakoze ibyaha biramureba.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda igitangira bahise bandikikira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bagaragaza uburyo bwabo bumva ko iyi gahunda ikwiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Twavugaga ko abahoze muri Leta bo bashobora gusaba imbabazi mu izina rya leta yabo yakoze ibyaha, tugaragaza ko ingoma ya cyami na yo Umwami Kigeli aracyahari, nawe yasaba imbabazi mu izina ry’ingoma zose kuko na zo hari amakosa y’ubuyobozi zakoze yaduteje n’ibibazo turimo.” 

Habineza utsindagira ko ishyaka rye ryubahiriza politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge, agira ati “ Nta gahunda zihembera ingengabitekerezo tugira ndetse nta n’imitwe ishyigikiye ingengabitekerezo dukorana na yo.”

Yishimira kuba ‘Ndi Umunyarwanda’ yarahinduye isura

Umuseke: Ko ‘Ndi Umunyarwanda’ bagaragaza uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda, aho kuyinenga ntimwariho migiza nkana?

Habineza: “Oya, ibyo twamaganye twarabyamaganye kandi turabona ko habayeho impinduka kuko uko batangiye bavuga ngo Abahutu bose bahaguruke basabe imbabazi byagiye bigabanuka, wabonye ko umurego byatangiriyeho wagabanutse.”

Dr Frank Habineza avuga ko mu rwego rwo kwirinda amacakubiri mu ishyaka ayoboye, bashyizeho komite nkemurampaka ikurikiranira hafi niba hari impaka mu barwanashyaka no mu bayobozi ikaba yabunga, mu gihe binaniranye bakitabaza izindi nzego zibishinzwe mu gihugu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

60 Comments

  • Nyamara ibyo uyumuhungu avuga birimo ukuri.

    • F.Habineza burya arasobanutse nawe

      • @Bagumya, nshuti yange, Ibyaribyobyose urumunyarwanda kuruta kuba ikndi kintu icyaricyo cyose. Ubwo ntacyo amateka akwigishije? wibukeko gushyigikira icyorezo cyamaze banyarwanda, ntashema namba wagikuramo. Imana iguhe umugisha

      • uyu muntu njyr namubaza nti ayo makosa izo ngoma z abami bakoze ni ayahe? ahubwo uyu ndabona yaracengewe n amagambo ya abakoloni ndavuga inyigisho zabo,ubwo barebaga ubumwe bw abanyarwanda bakabona ntaho bahera babakoloniza uko bashatse mu gihe bagifite ubwo bumwe,kuko batinyako bishyirahamwe bakabagarwanya,niko gutangira kwandika igitabo cy ivanguramoko iki umwami Rudahigwa yarakitwanyije cyane kuko yatahuye imigambi yabo,ariko bamurushije ingufu barakirangiza baza no kumwirenza nyuma,

        ndabizi uyu mugabo aravuga ubuhake,kuko abazungu babwifashishije babwira abahutu ngo abatutsi barabakandamije barabahaka babagira abagaragu babo,cg abacakara nyamara ibi rutuku yabivugaga kubera ibyo yarazi akorera abirabura bavanywe mu Africa bakajyanwa mu bucakara iwabo ibwotamasimbi.

        ubuhake ntibwigeze buba uburetwa na gato mu gihe cy abami,ndetse ntibwari agahato,ni nkuko uyu munsi wa none hari abakozi bo murugo none se bo ugirango washatse kubateranya na leta ntiwabumvisha uburyo ari abaretwa cg abacakara? ubu rwose hari umuntu wakwifata akandikaho igitabo ko bari mu bucakara ariko burya ukuri kurivuga,muzabaze abantu bari mu buhake mu gihe cy abami rwose ako ni akazi nk akandi kuko barahakwaga bakazagororerwa,

        nkuko ubu umukozi agukorera ukamuhemba ntaho bitaniye namba,niba hari uwahatswe agafatwa nabi na shebuja ni nkuko nubu umukozi wo murugo hari aho afatwa neza cg nabi ibyo ntaho bihuriye nuko akazi bakora ari ikandamiza,ni nkuko umukozi wo mu biro hari aho atotezwa na boss we ahandi akaba yafatwa neza ntaho bihuriye no kuvuga ko akazi akora ari ikandamiza,

        maze sina buri wese wagiraga amahirwe yo kubona aho ahakwa,ni nkuko uyu munsi atari buri wese ufite akazi,ubuhake bwari akazi,kandi udafite amikoro wese yashakaga umuhaka,n abatutsi bamwe barahakwaga kuko siko bose bari batunze,nonese nti mujya mwumva abatware bari abahutu? ubwo se abo barahakwaga cg barahakaga? baribishoboye rero barahakaga,

        ariko nyuma abazungu babizanamo ibintu by agahato kuko bari bafite uburambe mu gokorera abirabura ubucakara,maze bashaka kubizana no mu Rwanda ,kuburyo mu ntambara y isi abazungu bikorezaga abanyarwanda imitwaro ngo batibashyire congo kandi bajyenda n amaguru,Rudahigwa abibonye biramubabaza cyane ahita aca ubuhake kuko yabonye bwahinduye isura rutuku ashaka kubukoresha nk inzira yo gushyira abanyarwanda mu bucakara,

        rero rutuku ko yari yarahize kudutandukanya atangira guhimba inkuru yishakiye kugirango aducemo ibice,ati abatutsi barabakandamiza mwebwe abahutu bityo mugomba kuba abanzi,iyo buza kuba ati ukuri ntibari gufata igihe cyabo bingiza urwo rwango mu bahutu (brain washing) nubwo atari benshi babyemeye ariko leta abo bazungu bashyizeho bazihaye uwo mukoro wo gukomeza kubiba amacakubiri mu bahutu ngo bange abatutsi,ariko icyari kihishe inyuma ni ubutegetsi,kuko babumvishijeko umututsi ari umuhanga bityo naguma mu gihugu uko byagenda kose batazakimutegekanamo bityo ko kuguma ku butegetsi bagomba kwica umututsi wese aho ava akagera,buriya ababiligi ibyo batubibyemo nibyo bafite mu gihugu cyabo bafite amoko 2 yangana,kuburyo iyo babonye turi kwiyubaka mu bumwe kandi atariko badukekaga cg batwifurizaga birabababaza bagashaka guhembera amacakubiri bagashyigikira uyahembera.

        ikindi uyu muvandimwe avuga ngi guhatira abantu gusaba imbabazi ntabyo bavuze,ahubwo abikeka amababa nibo bihishaga ukumva ngo basabye imbabazi mu izina rya bene wabo nkande se? ubundi nyiricyaha asaba imbabazi ariko hanoho abicyekacyeka nibo wajyaga kumva ngo nzizabye mu izina ry aba ibyo ni ukwihishahisha uhunga ibyo wikeka ushaka ko tubibonera murusange,ikindi nibuka Kagame yari kumwe n abana bakomoka kubabyeyi b interahamwe kuko niho ndi umunyarwanda yaturutse cyane cyane bavuga ko batewe ipfunwe nibyo ababyeyi babo bakoze,arababwira ati niwumva bikuri ku mutima wasaba imbabazi z ibyo bakoze,

        muyandi magambo niwumva ubikeneye wumva byagukuraho uwo mutwaro wikoreye,rero abantu bahise bahinduramo ibindi ngo bari kubwira abahutu ngo basabe imbabazi ibyo nibya bindi bya abarwanya ubumwe n ubwiyunge iteka ryose bahora barekereje gufata amagambo bakayakuramo ubusobanuro bishakiye ubwo bumva buribubafashe guteranya abanyarwanda kugirango igice kimwe cyumveko kirebwa nk abicanyi bityo ntihagire uwitabira iyo gahunda kuko baziko igamije ikiza kandi kuribo amacakubiri ariyo bashaka kuko abafasha guhanganisha abanyarwanda bityo duhore muri ayo ntidutere imbere,bumvako ariyo nzira yabageza kugufata igihugu,

        ntawavuze ngo abahutu bose basabe imbabazi nta nuwabivuga,ahubwo babandi bakoze ibara nibo bitera hejuru bati bavuze abahutu bose kugirango babashe kwigwizaho ababashyigikira kuko bababwira bati murabona ko iyo leta mwese ibita abicanyi,nimuze rero tuyirwanye,ubwo se ninde wavuga ibyo kandi hari abahutu bahishe abatutsi,hari n abapfanye nabo kuko banze kubihakana.

        ikindi abavugako ntawe uyobewe ko ari umunyarwanda,ndi umunyarwanda ntaho ihuriye ni ibyo,icyo ishaka kuvuga ni uko ugomba kugira indangagaciro z ubunyarwanda arizo urukundo n ubupfura ukamenyako mugenzi wawe ari nkawe,ko ugomba kumubona nk umuvandimwe wawe mbere y ibindi byose,ukarwanya buri kimwe cyose cg umwe wese ushaka kugushyiramo amacakubiri ngo wange mugenzi wawe,ibirero kubavuze ngo ndi umunyarwanda ibanzirizwe nandi umuntu ntaho bitandukaniye kuko kuba umuntu ni ukugira ubumuntu kandi kugira ubunyarwanda cg ubupfura ni ukugira ubumuntu mu mvugo yacu ntago tuba tuvuga gusa gukomoka i Rwanda,

        ninayo mpamvu kizito abiririmba nahise numva ko hari ikibyihishe inyuma,muyandi magambo numvise ko ashaka kuvuga ko ndi umunyarwanda idashyigikira ubumuntu,nakubiswe n inkuba nti uyu musore yasaze,numvako nawe ashobora kuba ari kurwanya iyi gahunda kandi ari iy ubumwe n ubwiyunge,byarancanze kuko nari muzi muri gahunda nkizi ndumirwa,ninayo mpamvu bamufata ntatangaye kuko nabikekeye muri iyi ndirimbo.

        rero banyarwanda turwanye icyo aricyo cyose kituzanamo amacakubiri kuko ni intwaro rutuku yahimbye ituma tudatera imbere,kuko tuba duhuze turwana nawe asahura,kandi ntitwatera imbere,mureke duharanire amahoro n umutekano kuko niho iterambere rigerwaho,twese turi umwe turi abirabura turi abanyafurika turi abanyarwanda ntatandukaniro ntaryo,aba amazuru mato nibwo bwiza bwabo,n aba amazuru manini nibwo bwiza bwabo ntihakagire uwo wemera ko akubwira ko uri mubi kuko ubwiza bwawe burihariye,ntukabyemere muri wowe wikomereze urugendo.

        naho uyu mu type ndabona iby ibidukikije ntabyo ashoboye,biyita amazina ahabanye nibyo bakora cg bashaka kugeraho kugirango bayagire agakingirizo rero mubirinde,murebe ibikorwa ntimwumve amagambo.

    • @ mbanzabigwi, Kwaba kurimo cg kutarimo, ikibi sicyo gushyigikirwa nshuti. Mbonye wiyita mbanzabigwi niba aribyokoko, ibigwi byawe byakabaye kubaka umuryango nyarwanda. sukuwusenya. Nshuti, mbega harishema ubufitemo, cg umugisha? wibukeko ayomwita amoko, ntakiza yadusigiye, icyampa ukita kwiherezo ryawe kuruta kwita kuriyo myumvire yashenye ubunyarwanda. icyampa ukaba umunyarwanda.

      • ESe Karangwa we, wemerako amoko ari ikibazo mu banyarwanda cyangwa ko ari politiki iyahindura ikibazo? Ubuse kuvugako nta moko ari mu Rwanda kugahato ufunga abantu ngo nuko bavuzeko kana ari umututsi cyane cyane kuko iyuvuze umuhutu ntacyo bitwaye wizerako iyi ngoma nigenda bitazagaruka?Ahubwo imizi irihe? imizi ituma ayo moko yangana niyihe? ngaho aho wagombye gushakira.Bitabaye ibyo nukuyobya uburari wanga gukemura ibibazo burundu.

    • Ubundi se kuwavvuze ngo abahutu bose basabe imbabazi, uwabizanye yategetse umuryango we kubanza kuzisaba. Abahutu bose si bamwe. Kimwe n’abatutsi cg abatwa. Tubanze twemere ko ayo moko abaho Habaho ababi nabeza. Abenshi twabanye neza kuva na kera na kare uretse ubuhake na gikoloni byatuzonze. uretse abashaka kwibonera ibiraka, bahembera inzangano zidakenewe. Twese turi Abanyarwanda ntawe ubisaba undi kuko ntawe ubirusha undi.ubunyamgamugayo nibwo budutandukanya..Bityo, abakoze amahano bayabazwe kugiti cyabo. Frank afitw ukuri

      • Muhire vuga Ubukoloni,naho Ubuhake bwa mbere y’ubukoloni n’umuntu wabwishakiraga yagira Imana akabona ubumuha,kuko kubaho icyo gihe udafite ubuhake ni nkuko wabaho ubu ntakazi ufite,nt’agahato karimo Uwahitagamo kudashaka ubuhake ubwo nawe yabagaho nabi ubwo nimbere yuko Abazungu baziye,Ubuhake bwahinfuye isura aho Abakoloni-Bazungu baziye kuko noneho byabaye agahato,ibyo byo kubivanga rero no byabindi byo Guteranya ngo:Abatutsi ba Gashakabuhake bahakaga Abahutu none ubwo bagarutse mureke tubatsembe tubanyuze iya Nyabarongo y’ubusamo basubire iwabo muri Ethiopia!,Leo Mugesera nawe yarabishimaniye,mumagambo make rero Gikoloneze ya Abazungu yari mbi ariko Ubuhake nibwo buryo bwariho icyo gihe bwo gushaka imibereho kandi ku Banyarwanda bose.

        • @Sendashonga we

          Ndagira ngo nkubwire ko nta bwiza bw’ubuhake. Ubuhake bwari bubi, ntabwo abahutu bahakwaga babishaka cyangwa babyifuje, yari amaburakindi. Iyo tuvuga ububi bw’ingoma zinyuranye, tujye twemera ko no ku ngoma ya cyami hari amafuti menshi. Ukuri niko kuzakiza abanyarwanda.

  • mbese uyunguyu atumariye iki? ingirwa opposition kweli. Baradukandamiza ariko ntacyo avuga

    • @Byumba muvandimwe, mbese ninde wagukandamije, ni KAGAME PAUL nabo ayoborana nabo? umva wapfurawe, Mbese nukora ibyiza ntuzemerwa? Ndagirango nkuhumurizeko ntamuntu numwe wagukandamije kuruta ibitekerezo byawe. Igihe cyose uziyumvamo ko uri umu…, utari umunyarwanda, ntaho uzapfa ugeze. kd ndagirango nkubwireko igihugu cyikwitezeho kuba umucunguzi wacyo sukuba umugambayi wacyo. Menya ko nanyuma yububuzima harubundi, kd Imana izakubaza icyo wamaze kuriyisi. icyampa ukifuriza igihugu ineza, ukubaha abakiyobora, ugakunda abanyagihugu, nibwo UMUGISHA WAWE UZAKUZAHO. Maze ukarabagirana. nkwifurije URUKUNDO.

      • @Karangwa ushobora kuba utumvise neza,Gukandamiza na Gahunda ya Ndumunyarwanda umuvandimwe Byumba yavuze soma neza igitekerezo cye.Ibyerekeye Ndi Umunyarwanda, ndi umuhutu,umututsi cyangwa umutwa kuva na kera na kare nta numwe murayo moko mvuze utaziko ari umunyarwanda, ese abo bakurambere bacu bagombye kujya mungando? Inyabutatu nyarwanda itera imbere icyo kirango ntacyo uzi mu mateka y’u Rwanda?

  • Uri umuntu wumugabo kuri iyi ngingo
    Ntagushyira abantu migatebo kamwe

    • @KAMANA, Urashaka kujya mukahe gatebo? Nyamara usenya urwe ngobamutiza umuhoro. kd uwanze kumvirase yumvira ijeri, uwanze kubwirwa ntiyanze kubona. turumwe uko byagenda ukwariko kose. turabanyarwanda.

  • Kubwira abanyarwanda Ndi umunyarwanda biri mu yihe logique? Twese tuvuka turi abanyarwanda nta mpamvu yo kubitwibutsa.

  • Arabura kuvuga iyuzura rya Nyabarongo, inkangu zo Majyaruguru n’Uburasirazuba cyangwa inkuba zamaze abantu, n’uburyo imitaka iri mu biziduteza n’ubwo abenshi zikubita ntayo baba bitwikiriye, akavuga Ndumunyarwanda!

    Nabanze acunge neza niba hari umuntu ugiye guhabwa isoko ry’imitaka idakurura inkuba mu minsi iri imbere maze bazajye inama y’ubwoko azatumiza bwujuje ubuziranenge. Cyangwa adushakire ahantu twahungira inkuba hatari munsi y’ijuru. Nibimunanira atwigire uko Nyabarongo izaba urubogobogo kandi ijyamo amazi avuye mu mirima itabiye ku misozi no mu miferege y’imihanda y’igitaka.
    Ibyo naba atabishobye, atubwire inda zigiye kumara inturusu mu Rwanda uko zitwa n’ikizvura. Nasanga atabizi ajye guhangana n’ibivumvuri bigiye kuvana ku isuka abaturage bo ku Kitabi. Nabona bigoye cyane aturebere uko twabungabunga ingona zimaze gukwira mu migezi ya Nyabarongo n’Akagera, kugira ngo tuzirinde abaturage zica bagiye kuvoma amazi y’iyo migezi.
    Anatubwire icyo twakora ngo tureke kuvoma iyo migezi tubone amazi yo kunywa asa n’amazi nyine. Ibi na byo niba bigoye, adushakire gaz ihendutse kurusha amakara tuyaveho twoye kwangiza amashyamba. Nabona atabishoboye atange umushinga w’itegeko wo gukwirakwiza ingufu ziva ku mirasire y’izuba na biogaz rinoze kurusha irihari ubungubu.
    Asanze uwo mwitozo ukomeye, yifatire ibyoroshye, nko kuturebera ingaruka z’ibijumba bya OGM ku buzima bw’ababihinga mu Majyarugu, iz’amafumbire mvaruganda ku mazi y’amasoko yacu, aho twakura amikoro yo kubaka igomero z’amashanyarazi ahari chutes hose mu gihugu.
    Ibyo byose nibimunanira abe aretse n’abandi babe bagerageza, yoye kujya ahirika ikibuye ngo nidukurikire.

    • Hihihihihi Genda wa mugabo we Safi nubwo ntakuzi ndakwemera!
      Wamugani yarebye uko ahagana n’ibyo bibazo bitwugrije akareka sakwe sakwe za Politiki
      Ubundi ko Green Party icungana n’ibidukikije ibya Ndi Umunyarwanda abizamo ate ko ari cyo Rukara yapfuye n’umuzungu wari wivanze mu by’inka za Bitahurugamba.

      Nako ngo ni za ma Dogiteri da! byahe byo kajya

    • Hahahahahaha

      • Uyu nashyiraho umushinga uzatuma amazi ya nyabarongo aba urubogobogo agasa na lake Kivu na rusizi,tuzamuyoboke banyarwanda,ahhhhh,

    • Safi ahubwo umuhaye umurongo ngenderwaho, ngaho ahubwo nakore plan d’action. Cyangwa umushake mwubake green party ivuguruya….

  • Abaturutse inje nibo ireba murwego rwo kwibukiranya ko nabo bari abanyarwanda bari barabuvukijwe

    • Umuntu wese ufite amaraso y’ubunyarwnda ni umunyarwanda. Ntawe urusha undi ubunyarwanda. Bazabyigishe abashaka gufata ubwenegihugu bwacu. Ariko twe turiyizi ko turi Abanyarwanda. Wasaba imabazi kubyaha wakoreye abanyarwanda, utazisaba, uracyar we. Icyaha cg ubuhemu ntibikuraho uwo uri we. So, uwazanye igitekerezo cya ndi umunyarwanda yari yagize neza. Ariko yabibwiraga abamurusha kubimenya. Message yari iyabanyamahanga bifuza guhinduka cg abana bato bataramenya kuba umunyarwanda icyo ari cyo (values). Ntibajye baturindagiza duta umwanya kdi isi yihuta.

      • Ariko nti mugacurike ibintu uwazanye Ndumunyarwanda,icyo ya twibutsaga n’uko ari ubunyarwanda tugomba gushyira imbere kuko busumba ibindi byose twakwiyita,nibwo duhuriyeho,ibindi byose bidufasha gutandukana ariko ubunyarwanda buraduhuza niyo turi mumahanga batwita Abanyarwanda,naho gusaba imbabazi niba nibuka neza ntawe babihatiye bavugaga ko murwego rwo gukuraho urwikekwe mu Banyarwanda umuntu ku giti cye wumva umutima umukomanga yagaya kumugatagaro umuvandimwe we wakoze amakosa mundimi z’amahanga niho bisobanuka neza Ubwiye umuturanyi wawe uti:”I’m sorry for what my Father or by brother did”murwego rwo kugira ngo urwikekwe rushire maze mubane neza byaba bitwaye iki koko!.

        • Ese uwazanye ndumunyarwanda yarushijeho kukumvisha ko urumunyarwanda? Uti niyo turi mumahanga batwita abanyarwanda hari abo usanga bihakana se? Niba bahari abo niba bagombye kwigishwa ndumunyarwanda.Ariko sindumva umukecuru wanjye wo mucyaro ahakana ko arumunyarwanda kuva akimbyara ariko ejobundi baramushushubikanyije ngo najye kumva gahunda ya ndumunyarwanda.

        • VAna iubwo buteka mutwe bwa “I am sorry” bwawe hano ! Reka rwose ntawe ukwiye gusaba imbabzi z’icyaha atakoze…Harimo ubugome bukomeye, kuko usabira imbabazi undi atari uwakoze icyaha aba ashaka koroshya icyo cyaha no kubeshya (deceive) uwakorewe icyaha. Muri make, uwakoze icyaha niwe wenyiene ugomba kwisabira imbabazi. Ikindi kandi, iyo “Ndumunyarwanda” ijye ibanzirizwa na “Ndi Umuntu”; bigenze gutyo urumva ko iyo “ndumunyarwanda” nta gaciro yaba ikinafite. Ibi mubyumve binabajye mu mitwe yanyu, mu rwego rw’amategeko icyaha ni gatozi kuko turi igihugu cyiyemeje kugendera ku mategeko.

        • @sendashonga we,

          Ntawe usaba imbabazi y’icyaha atakoze. Mureke gushuka abantu. Mureke kugusha abantu mu mutego.

          Ubwo se ko mu gihe cya cyami abahutu bari barahejwe ku butegetsi, barakandamijwe, nta jambo bafite mu gihugu cyabo, none tubwire abatutsi bose ngo nibasaba imbabazi z’ibyo benewabo bakoze ku ngoma ya cyami???? Oya ibyo ntibikabe.

  • Abamusyigikiye ubwo mwungutse iki? Umuntu nka dr. Yemeza ibintu atakoze atakoze ubushakashatsi?
    Yewe ndabona mutangiye guhembera abadayimoni bamoko murwa Gasabo. Kd basha, ubwo mutacyumva no kubona muzabona. Urwishigishira ararusoma. Ariko iryo niryoterambere? Niko gukizwase? Niyo business? Ariko basha, kombona mwanga mugasyigikira ikibi ubwo ntimuzi aho cyatugenjeje? Murongeye mushyigikiye abanyapolitiki b’ibinyoma? Yewe ndabona tubaye akawamugani ngo uwakubitira imbwa gusutama yazimara.
    Uyu dr. H. Frank ntazi ibyo arimo gukina nabyo, ahangaha si (Masaka). Nyamuneka nyakubahwa ishyaka ryawe ni Green Party bivuzeko riharanira ibidukikije sindumva wavugiye amasyamba arimo gucika cg ibyuka biva mumamodoka bihumanya abantu nikirere. None utangiye kubyoroga mugisebe cy’umufunzo cy’ayomoko. Arikose ubwo harya wowe uriki?
    Birababaje kuba Africa ifite abantu nkamwe. Aho kunga abanyafrica murabatanya kugirango mugere kubutegetsi kuko mwabinyeko abanyafrica aribanyamujya iryanino. Nagukundaga ariko ubwo uzanyemo iby’amoko ushaka kongera gutera indirimbo y’ababiligi ngo amoko amoko, ngo ntituri abanyarwanda ntitukiri kumwe pee.

    • @ karangwa wowe ufite iyihe mpamyabushobozi kuburyo wasuzugura title. ko batayiguhaye se ngo nawe uge uyivugwaho.isesengura ryawe riri hasi rigaragaza ko utazi ikibuga ukiniramo umeze nka cya kirondwe kiri ku ruhu. ubuse imitungo ihora inyererera n’abayinyereza ntibahari, none uravuga ku muntu uzwi na UNESCO usuzugura title ye? va ku bya ndumunyarwanda kuko ntacyo bifasha mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda ndetse no guca akarengane, ikimenyane, na ruswa na we utayobewe aho iri

  • Ndumunyarwanda ujye ibanzirizwa na ndumuntu,naho ibindi murimo murabeshyanya biturutse aho muherereye nibyo mwese mwigishijwe.

    • Kura Kizito aho! Iyi si extrait yo muri ya ndirimbo ye yise igisobanuro cy’urupfu, imwe yahimbye ashaka kuyobya urubyiruko. Ntabwo uRwanda ari paradizo, niba hari abavangurwa cyangwa bagahohoterwa bitewe n’icyo bari cyo, ntabwo ari gahunda ya Leta, ni abayivangira. Gahunda za Leta zirazwi, za EDPRS, Vision 2050, Education pour tous, National Employment Policy, MICE (WEF, CHAN, AU Conf, etc), etc. Ntimukabyitirire igihugu ngo mubona aho muhera mushyigikira uyu mu Dr wa Green Party, wihangiye imirimo!

      • We kureba umuntu ku giti cye, reba cg usome neza igitekerezo cye. Hari aho gitandukira? Frank simuzi kdi sinkeneye no kumumenya kuko afite uwe mutwaro nkagira uwanjye, ariko sindwanya igitekerezo cye nka Frank. Gusa kubanidha abanyarwanda si ukubacamo ibice ngo umwe yumve ko arusha undi ubwenegihugu. NEVER. BURI WESE YARWANIRA KUGIRA UBURENGANZIRA BWO KWITWA UMUNYARWANDA NTAWE ABISABYE.

      • Niko se Ben bella m, nabonye warondoye gahunda zose za leta wazifashe mu mutwe nibyiza, ariko ntaho bihuriye niyi forum kuko nta leta nimwe yigeze ibaho mu Rwanda itagira gahunda yewe ntanaho uzayisanga kwisi, ikindi izi gahunda za EDPRS sinzi niba nazo ugiye kuzitirira ubuyobozi buriho kuko aho zavuye uzanazisanga muri Tanzaniya,Burundi,Uganda nahandi.Ibindi byinama na Habyarimana yakoresha za OCAM,OUA,CEPL,OBK,Sommet de la francophonie sinakubwira.Ese byose nyuma bigenda gute kandi biterwa niki? Icyo nicyo kibazo nyamukuru.

  • ubyange cyangwa ubyemere habineza ni umugabo , ndetse wowe umupinga tugaragarize title ibanziriza izina ryawe, we ni docteur . wigeze wunva ubutumwa yatanze ku munsi w’umurimo??????? ikindi kandi ntago kuba ishyaka ryitwa green party ntibivuze ko ari ibidukikije gusa rireba. kandi wowe uvuga ibyo wasanga uri numushomeri!!!!!!

  • Yewe noneho uyu mugabo asobanuye ibintu neza peee! Nibyo rwose ubivuze neza

  • @rwasamirera, nshuti kuba afite title runaka ntibisobanuyeko ibyo avuga byose ko arukuri. Ubundi Dr. ntavuga amagambo adafite statistics, cg ubushakashatsi yakoze nonese ko ahakana NDUMUNYARWANDA ashinjiye kuki? ayisimbuje iki? (ubuhutu nubututsi? abifitiye iyihe gihamya? Ikindi nabatubesye kukamarana nabo bari bafite izo title. Dr. ye ntiruta iyamugesera nabandi, badukanguriye kwica benewacu. none ingaruka zikaba zaratwomyeho.
    Ikindi iyo title afite bisobanuyeko arumuhanga, YAVUMBUYE IKISE ngo nemere?
    Nakoreshe iyo title ye yunga abanyarwanda atarukubacamu ibice.
    ikindi kuba naba umushomeri sicyo kibazo twarimo kuvuga, kko ntakazi nagusabye, doreko indanini yadutanze imbere.

    • Wowe karangwa ufite ikibazo cyimyumvire. Waba ufite iyihe diplome ra! Iyo utazi ibintu neza uraceceka. Nta experience uragira. Tuza wumve abasaza nibwo uzakurana ubunararibonye.. Dr aba amaze kugira ubunararibonye ageretse ku bumenyi. Kumupinga rero bisaba ko mubyo avuga waba ubigitemo title ya professor. Woww uracyari petit jouer reka abakora bikorere..

    • Niba urimo ushakisha akazi bakaguhe ariko uhe abanyarwanda amahoro. Ni wowe wishe ntabwo ari njyewe, ni nawe ingaruka zomyeho ntabwo ari njewe kuko njye sinegeze nica cg ngo mbigambirire mbure uko mbikora; iyo “tw-” jya uyihinduramo “n-, njye-, ny-” utinyuke wivuge wowe ubwawe wenyine hanyuma usabe n’imbabazi abo wiciye, ureke kwihisha inyuma ya mass y’abantu benshi.

    • ese uwazanye gahunda ya ndumunyarwanda we yari afite statistics zerekana uburyo abanyarwanda batiyumva uburyo ari abanyarwanda!uzabaze neza icyateye Genocide yakorewe abatutsi ni uko habuze ubumuntu! ntabwo ari abanyamahanga baje kuyikorera abanyarwanda, ni abanyarwanda babuze ubumuntu bica abandi banyarwanda! ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi UMUNTU!

  • Ndumunyarwanda izasimburwe na Ndumuntu wa mugani wa Kizito Mihigo.Njya nibaza nti umuhutu, umutwa n’umututsi bahuriye hanze y’u Rwanda bagakora akantu kameze nk’agaco k’abambuzi, abagizi ba nabi, abatekamitwe ariko kihariwe n’abanyarwanda gusa bagendeye kuri ndumunyarwanda byo mwabyishimira?! Abantu bazi guhimba ibipindi byo kwirira bugacya kabiri! Safari Stanley yigeze kwamamara mu gashya ke k’ijambo IMYUMVIRE & INGENGABITECYEREZO YA GENOCIDE aramamara karahava! Abatarabyumvise kimwe nawe barafungwa abandi bayabangira ingata! Byageze aho ibiganiro hafi ya byose kuri Radiyo no kuri Rukumbi(TVR) atabitangwagamo! arakomeza kugeza abaye Senateri! Byatangiye nabi kuko byaje kugaragara ko nawe burya hari ibyo yabaga ahunga adashaka ko bimenyekana! Yayabangiye ingata ubu yirirwa asaba ubuhungiro kimwe n’abo yashinjaga kugira IMYUMVIRE yuje ingengabitecyerezo ya Genocide! Ubamba isi ntakurura…

  • Ndi umunyarwanda narayikunze! Nubwo byose bitaba shyashya kuri bose cg kuri byose mukuyishyira mubikorwa…..Nagiye muri Nairobi nka 2005 nkabona kuma poto hose handitse nho…. ”because I am kenyan” numva binteye ishyari ryiza… , nyuma mbona n iwacu ndi umunyarwanda iraje ndabikunda. Turi twe… kdi tugomba kubyemera no kubirwanira mu byiza ..tukumvako turi igihugu cy umwihariko abantu biha agaciro bakora ikinyuranyo kubandi. Twese duteye tukanikiriza tuti ndi umunyarwanda..twakwiyumva nk umuntu umwe ..nk ingingo zigirirana maze igihugu cyacu kigakomeza kwandika amateka no guha isomo amahanga mu kwiyubaka vuba.
    Turebeshe amaso ashaka kubona ibyiza… naho ibibi byo aho wabishakira wabibona. Njye niko nfata ndi umunyarwanda.. niyo ntarurimo (Rwanda) niyumvamo ko mbereyeho igihugu cyanjye.. naba ndurimo nkabona bose nkanjye mu ishyaka ryinshi, urukundo n imbaraga zo kubaka ndetse nibyishimo n ishema byo gusangira ibyiza birutatse twese dusangiye kdi twese twagizemo uruhare/contribution! Amahoro bavandimwe!!

    • Karangwa rwose ukwiye kwemera ko abatumva ibintu kimwe na we na bo bashobora kugira ukuri. Ushobora kuba ukora muri iyo programu, ukaba warahawe uko ugomba kubisobanura. Ariko programu na zo ziranononsorwa kugira ngo zigere ku ntego. Kumira bunguri ibyo bagutamitse byose bigaragaza inda nini gusa kandi amaherezo bikagwa nabi ubukora.

    • None se ko ntacyo wasobanuye kubabajije impamvu hari abanyardaa bagomba gusaba imbabazi niyo baba batarakoze icyaha kugirango babone kwemerwa my muryango nyarwanda?

  • Ese konumva mushaka guhakana ko majority nyinshi yabahutu bagize uruhare ruziguye nurutaziguye muri genocide yakorewe abatutsi,kandi niyo utaba warabishe ufite mwene wanyu wishe,ntamuhutu wakwihandagaza ngo avugeko abenshi mubabo batagize uruhare mukwica abatutsi,abenshi mubanapfobya iyi gahunda ya ndumunyarwanda usanga ari babahutu bagize uruhare muri genocide ariko bakajyira Imana bakabura ibimenyetso bibashinja cg baratanze ruswa munyiko gacaca.
    Genocide yakozwe nabahutu niyo mpamvu nimba mushaka ubwiyunge buri muhutu wese akwiye gusaba imbabazi.
    Murakoze

    • yego ye, kagire inkuru! uri cyambarantama nyine! tekereza abanyarwanda bose batekereza nkawe! yewe turacyafite inzira ndende yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge niba hari benshi bagitekereza batyo!

    • Hanyuma se wowe ihame ry’uko icyaha ari GATOZI ntacyo rikubwiye kandi ryanditse no mw’itegeko nshinga?!

      Wowe uwagishinja ko kukuba ufitanye isano n’abirirwa basahura umutungo wa Leta ko bihita bikugira umujura kandi nta ruhare ubifitimo ntaho unahuriye n’ibisahurano byagushimisha?!

    • Ndi umuhutu, nta muntu n’umwe mu muryango nkomokamo wagize uruhare muri jenoside. Niyo mpamvu mpamya ko hari n’abandi. Ariko hari abatutsi nzi biyoberanyije bigira abarokore bagize uruhare mu gutanga bagenzi babo mu nterahamwe babaziza imitungo. Nk’abongabo ndumunyarwanda izabageraho ryari? bazasaba imbabazi ryari?

    • @Ctambarantama, Ese wowe ushyigikiyeko icyaha cyakozwe numututsi kizakubazwa? Nka Sekuru wa Basebya aje wamusaba imbabazi? umuturage ufite se wiciwe mu bitero byo mu Bugesera 1962-1966, aje kukubwirako yarenganye uzamusaba imbabazi? Harya Abantu bahunga iki mu Rwanda? Ese umwami Kigeli V Ndahindurwa atinya iki i Kigali ko kera yatinyaga abahutu bakoze kudeta muri 59.Kuki ataza neza mu rwamubyaye ngonawe aze muriryo terambere? Harya mubyo FPR yarwaniraga ntibyari muri gahunda? Burya biryoha bisubiwemo kandi ntabapfira gushira.

    • @Cyambarantama: Never and never. Iyo mitekerereze yawe nabo muyihuje imeze nk’iya Pres. Habyarimana n’abategetsi be bo mu kazu, bumvaga ko kuba FPR-Inkotanyi iteye u Rwanda, ubwo umututsi wese aho ari hose ari umwanzi w’ U Rwanda ugomba kwicwa. FPR ryari ishyaka rifite abarishinze n’ibyo bari bagamije, ntibivuze ko abatutsi bose aho bava bakagera bari muri iyo FPR cg se bari bashyigikiye ibikorwa byayo; kujya kwica abatutsi bose, abana, abagore, abasaza, abarwayi, abasazi, impinja, ibimuga….ni ubuswa muri politique n’ubugome burenze kamere-muntu.

      Ikibazo rero ni uko mbona nawe (wenda ufite abandi mubibona kimwe) ariyo logic ugenderaho. Niko ye, niba muri 1994 u Rwanda rwari rutuwe na 7,500,000 hanyuma hakicwa abatutsi 1,070,000, nyuma Gacaca n’izindi nkiko zigacira imanza abantu 1,200,000 ntabwo ubona ko abo bantu bose hamwe bajya kugera 2,300,000 ? Hanyuma se abandi basigaye barenga 5,000,000 (niba koko nta muhutu wapfuye), urajya kubashora muri iyo genocide yanyu ushingiye ku yahe mategeko yaba ay’Imana cg ay’abantu, urashingira ku yihe logique ? Ushatse kuvuga se ko Gacaca n’inkiko zisanzwe zabuze ibimenyetso byo gushinja bantu 5,000,000 ? Wibuke ko abari kuri list ubu bagishakishwa batageze no kuri 600.

      Iyo logic wita “uruhare rutaziguye” uzajye ahabona uyikoreho ubushakashatsi, werekane uburyo iyo so ukubyara yishe umuntu, nawe icyo cyaha kikujyaho mu buryo bwose (biological, legal, social, political, moral, religious,…) numara kuyisobanura uzayiganireho n’abahutu bose uyibemeze.

      Gusa nakubwira ngo ngo cogora, cogora wowe n’abandi bameze nkawe, nimureke kugumya gucukura urwobo mutazabasha gusiba, namwe mutazarugwamo kuko nta muntu numwe wungukira muri aka gasitwe, ikibabaje ni abana twese tubyara.

  • NBABARAMUKIJE, nari maze iminsi ntasoma amakuru, none nsanze FRANK akurikirwa na benshi . Kuri KARANGWA NA VENI, hari icyo nababwira. Kuri VENI, kutwibutsa ko turi abanyarwanda nibyo kuko hari aho twageze muri za 59, 60,63,64 kuzamuka ukagera 73 ,ugakomeza 90-94 , ntabwo abatuye u RWANDA bose bari abanyarwanda kimwe. Hari abari abanyarwanda kurusha abandi kuko hari abari bamerewe kwiga kurusha abandi, abari bemerewe kujya mu gisirikare kurusha abandi, abari bemerewe kujya mu buyobozi kurusha abandi, abari bemerewe kubona buruse zo kwiga aho ariho hose ku isi kurusha abandi n’ibindi byinshi ntarondeye abanyarwanda twese, bitewe n’ubwoko bwacu, twari twemerewe abandi bakaba batari ba byemerewe. Niyo mpamvu rero ubu kuvuga NDUMUNYARWANDA aringombwa ko babitwibutsa.Kuko icyo gihe ntawari uyo bewe ko yavutse ari umunyarwanda, ariko ibyo ntibyari bihagije. Ntabwo nashatse kujya mu ngero kuko byaba birebire cyane, hari n’ubuhamya bwatangwa bufatika, ariko ibyahise bigomba kuduha amasomo twakubakiraho. Kuri KARANGWA rero, BYUMBA wari kumubaza akarengane avuga ako ariko , akaguha urugero ukaboneraho kumusubiza. Ariko niba mbere hari abari abanyarwanda kurusha abandi, n’ubu ntawagombye kumva ko aburusha undi. Niba rero hari abafite uburenganzira kubyiza ibi n’ibi by’u RWANDA: kwiga, akazi muri LETA, i GISIRIKARE, polisi, BUR– USE ZO HANZE, gucuruza , imyanya y’UBUYOBOZI, n’ibindi kurusha abandi, sinzi niba aribyo BYUMBA yashakaga kuvuga avuga akarengane, aho ho NDUMUNYARWANDA yaba ibogamye. NDUMUNYARWANDA si iyo kwibutsa gusaba imbabazi gusa, ahubwa itere intambwe igere no kuri DUSARANGANYE. Yego , he kugira abikubira (niba biriho) tureke gucuranwa, tureke kwikunda, kuko uko ushaka kubaho niko n’undi abishaka.IKIMENYANE, IKENEWABO bigabunuke ubundi binacike. Aha rero niho NDUMUNYARWANDA izaba yageze kuntego yayo. YIGABANYA UMUREGO RERO(ibyo FRANK yishimira) ahubwo IKAZE UMUREGO kuko inzira iracyari ndende.

  • Ndumunyarwanda ntigamije gufata amakosa atari ayawe ngo iyagushyireho, ahubwo igamije gukura IKIMWARO ku batarishe. abenshi muvuga ngo icyaha ni gatozi, nibyo pe. Ariko abana bafite abo mu miryango bishe byibura babe ABANYAKURI bavuge ibyo babonye. Kuko ñi ikibazo kubona ubuhamya bwa genocide butangwa n’abarokotse gusa, kandi hari abitwa ko batishe ariko ntibanavuge abishe, ntanahingutse uko byari bimeze. Ubwo se uruhande uba uriho ñi uruhe? Twese tuzi ko abahutu bishe abatutsi. Nonese uretse abahutu bafashwe, bakemera icyaha, bakanasaba imbabazi, mumbwire undi muhutu wahagurutse akavuga ati “data wacu, marume, yarishe, naramubonye, cg ati genocide yari imeze gutya. ..” byibura akavuga ibyo kugira ngo atange umusanzu mu butabera. Ibi bicecekera bitwaje ko icyaha ari gatozi, ukagira ngo harimo kuvugwa igishinwa atumva, nibyo bituma tubona ko bakiri ku ruhande rwa benewabo bishe. Ariko ntacyo Ubwo mwanze kwitandukanya n’umubi, jye ku giti cyange nzakomeza kubona ko muri bamwe. Kuvugisha UKURI ibyo wiboneye, cg uko nyuma y’ibibi wabonye WOWE UBWAWE WIYUMVA ntabwo ari ukwishyiraho icyaha utakoze. Ahubwo guceceka rwose (ntunenga, ntushima), ñi ukuvuga uti UYU ÑI UWANJYE N’IBYO YAKOZE TURIKUMWE.

    • Ngo “twese tuzi” ! Wowe nande ? Njye nzi ko atari abahutu bishe abatutsi, nta rukiko na rumwe rwabyemeje, na Leta y’u Rwanda ntabwo yigeze ibyemeza, na ICTR ntiyabyemeje gutyo. Ikindi kandi, si ikibazo cyo kugira uruhande ujyaho cg utajyaho…abanyarwanda twese (abariho n’abazavuka) twagombye kuba ku ruhande rw’uko Genocide itazongera muri iki gihugu, urwo nirwo ruhande rwonyine rukenewe.

      Naho amakuru yaratanzwe mu nkiko Gacaca, aranditse, arabitse neza, ayandi makuru wumva ukeneye ni ayahe, uretse kuba wenda hari uwaba azi aho imibiri y’abishwe ikiri akahavuga bagashyingurwa mu cyubahiro, andi makuru yo kuvuga ngo mwenewacu yarishe uragirango batange ayahe ko inkinko zabafashe zikababaza, zikabahamya icyaha, bamwe bakanacyemera bakanasobanura uko babikoze, bagahabwa imbabazi na Leta cg bagafungwa ? None se uragirango umubyeyi wivugiye ibyo yakoze uko yabikoze, umwana we aze amuvugire n’ibindi kandi batari kumwe ? Genocide ntabwo ari icyaha umuntu yikorerera undi, wowe niba hari abo ufite bayikoze wumva ushaka kucyikorerera uzabafashe nakubwira iki sinakubuza, ariko utakigeretse ku banyarwanda bose cyane cyane abahutu kuko sibo bishe abatutsi, ntibari babatumye.

  • @Cyambarantama. Sha uvuze UKURI. Mbabwije ukuri ko n’abana bato bafite nk’imyaka 6-10 bari bazi kuvuza induru babonye umuntu wihishe. Ariko iyo uvuze uti abana ba kanaka nibo batanze kanaka, abantu bose bati “bari abana bafite imyaka 9, 8,.. ntibishoboka”. Nyamara byarabaye. Erega Sha genocide ñi icyaha kihariye, mureke kigire n’amategeko yihariye. Ñi nayo mpamvu yakoresheje “GACACA” mu guca imanza. ikibazo nuko benshi mutazi nibyo GACACA ivuze, ñi UBUTABERA BWUNGA.kuko ubundi UBUTABERA gusa: ni ukureba uwakoze icyaha agahanwa, ntabyo kunga. Ariko Gacaca yo ni ubutabera bugamije ko abantu bakongera kubana. Kuko iyo hataba Gacaca Abatutsi bari kuba bita Abahutu INZIGO. Kuko ubundi umuntu wakwiciye ntacyo muba mukivugana. Uko nuko kuri, tubyange cg tubyemere, kandi niko Umuco nyarwanda uvuga. Umuryango wakwiciye witwa mu NZIGO. Naho abarwanya Ndumunyarwanda nuko bazi ko igize imbaraga basabwa kugira icyo bavuga kuri bene wabo cg kubyo bazi. Ubwo rero aba avuga ati navuga kanaka maze nawe akamvamo. Aha niho haba hari ikibazo; maze agahitamo kuba “NTIRUMVEHO” ubundi akaruca akarumira ati “icyaha ni gatozi” nibyo rwose, Ariko vuga ibyo uzi, ibyo wabonye, Kuko wari uhari ndetse ntiwari wihishe. “Avuga??? YIMENE INDA? ??”

    • ariko se ko numva wagirango hari amakuru wowe uzi ataratanzwe, wayatanze ibyo bikarangira ubutabera bugakora akazi kabwo, niba kdi ari ntayo ndumva nawe wifitiye ikibazo cyo gushyira abantu bose mu gatebo kamwe!hari uwatanze urugero rwiza cyane”ese niba ufite mwene wanyu urya ibya rubanda, akanyereza umutungo wa leta ni ukuvuga ko umunsi yaryojwe ubwo buhemu bwe nawe uzabibazwa”? niko se ye sinzi niba warabyaye cg uri ingaragu? niba warabyaye se umunsi umunsi wagiranye n’abantu ibibazo ku giti cyawe urifuza ko umwana wawe azagwa muri ibi bibazo? kuguva ibyo ushaka ni uburenganzira bwawe ariko aho ubwawe burangira niho ubwa mugenzi wawe butangirira!

      • aha amoko ndumva ari hatari, ese bizarangira ryari ibya amoko!!!!

  • Iyi gahunda yo gusaba imbabazi yari nziza ariko yabuze ikintu k’ingenzi.Nyuma yo gusaba imbabazi byagombaga kugenda bite ? Uzisabye yagombaga kuvuga uko yakoze amarorerwa, abo bayakoranye akemera no guhanwa.Sinibaza impamvu un intellectuel nka Murekezi, Premier Ministre ubu, yavuga ko muri za 1973 yiga muri Belgique yanditse ibaruwa isaba ubuyobozi bwariho kugabanya abatutsi mu mirimo no mu mashuri kuko bari bamaze kuba benshi,hanyuma bikagarukira aho, ntihagire umucamanza ushyira agatoki hejuru,agakomeza kuba mu mirimo ya leta,ntiyegure.Umugani wa Dr Frank rero, ni amahire kuba byaragabanije umurego naho ubundi byari kuba umuhango gusaaa.

  • CYAMABARANTAMA anyunguye akantu, ngo burya hari abatarahamijwe ibyaha na Gacaca kubera ruswa? Ayo nayo ni amakuru akenewe. Yatange, abayakurikirana barahari. Niba uhisemo guceceka, wanze ndi umunyarwanda mba ndoga umwami.

  • @Kalinda. Ariko ndumiwe noneho! !! Ubwo se icyaha cya genocide ukigereranya nicyo kunyereza imitungo ya leta? Ese uzi uburyo genocide uretse kwica, igira n’iyicarubozo n’ibindi bibi byo gushinyagura. Wumve ko uretse gahunda ya leta, yanyuze muri Gacaca, ubundi Abahutu baba ari INZIGO ku batutsi, kuko nta kindi uvugana n’umuntu wakwiciye. Ubwo nyine aba abaye Inzigo, n’umwana uvutse nyuma y’imyakaaa, yitwa Umwana wo mu nzigo. None baravuga icyakuraho urwo rwango, muti ‘icyaha ni gatozi’. OK icyaha ni kibe gatozi, maze undi nawe avuge ati “iyo umuntu akwiciye aba abaye inzigo” nta gushingirana, nta gusangira, nta nta nta… maze ndebe “cya cyo mupfana” ko kizongera kigira intebe.

    • @Nziza, ufite iterabwoba wita “INZIGO” urimo ukangisha abantu bose ! Aba bahutu nibanga gusaba imbabazi kuko bo batari mu batakoze iyo genocide urimo kubatsindagira uzabigenza ute ? Uragira uti “ni inzigo, nta gushyingirana, nta gusangira, nta nta nta… maze ndebe “cya cyo mupfana” ko kizongera kugira intebe ! Yes, bazaba bababaye izigo, ariko se ninde bizazanira inyungu ? Ntekereza ko n’abatutsi bafite inyungu yo kubana neza n’abahutu, kandi bakaba bafite devoir yo kugirango ibi bishoboke nk’uko no ku bahutu bimeze…IKI GIHUGU NI KIMWE, NICYO CYONYINE DUFITE, TUGOMBA KWIGA NO KWEMERA KUKIBANAMO TWESE, NTAHO ABAHUTU TUZABASHYIRA, BAZAHORAHO, so twige kubana na bose neza nibyo bizaduha amahoro arambye.

  • kara ngaho nomwigishe simbujoje mumitima yabp hoberamo ibyamoko ahogutekereza icyatuma igihugu cyacu gitera imbere byose biterwa nicyaha kukp umuntu ubihorana aba agifite ningenga bitekerezo yironda nokutemera ikosa no gupfobya

  • Ko mbona ibi bintu been komeye ra?Jye nasabaga abashyiraho imirongo ya politics ko bajya banasoma izi comments zitangwa ku nkuru nk’izi, Wenda hari icyo byakunganira.

Comments are closed.

en_USEnglish