Digiqole ad

Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

 Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Karongi  – Ahagana saa tanu n’igice kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro uruganda rwa KivuWatt rutanga amashanyarazi avanywe muri Gaz Methane iba mu kiyaga cya Kivu. Uyu ni umushinga ukozwe ugatanga umusaruro bwa mbere ku isi aho iyi gaz ivanwamo amashanyarazi ahabwa abaturage.

Uruganda rubyaza Gaz Methane mo amashanyarazi
Uruganda rubyaza Gaz Methane mo amashanyarazi

Uyu ni umushinga mugari ugamije kuzaba uha u Rwanda MegaWatt (MW) 100 z’amanshanyarazi mu 2020, ni umwe mu mishinga minini y’iterambere kandi y’umwihariko ku Rwanda.

U Rwanda ruracyafite ikibazo cy’amashanyarazi macye (MegaWatt 186 ubu), Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kongera amashanyarazi mu gihugu kuko ariyo mbarutso y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ubu bugomba kubakira ku bikorwa n’inganda. Guverinoma ifite intego ko mu mwaka wa 2018, u Rwanda ruzaba rufite MW 563.

Uruganda rwatashywe rumaze amezi atandatu rutangiye gutanga amashanyarazi mu kiciro cyarwo cya mbere (Phase I), iki kiciro cyagombaga gutanga MegaWatt 25, gusa Kompanyi ContourGlobal yarwubatse ivuga ko ubu rutanga MW 26,2 ndetse ngo uyu mwaka ukazarangira hiyongereyeho MW 8 kubera Gas nyinshi babonye mu buryo batari biteze. Iki kiciro cya mbere cyatangiye kubakwa mu 2009, gitangira gutanga gukora neza wari witezwe tariki 31 Ukuboza 2015.

Iki kiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatwaye Miliyoni 200 z’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga agera kuri Miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mushinga watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Emerging Africa Infrastructure Fund (EAIF), Netherlands Development Finance Company (FMO) na Belgian Investment Company for Developing Countries (BIO).

Bitegenyijwe ko mu mwaka utaha wa 2017, Ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga (Phase II) kizashyiraho izindi nganda eshatu zizaha u Rwanda MW 75 kizatangira kubakwa, bitarenze umwaka wa 2020 u Rwanda rukazaba rukura MW 100 muri Gas Methane.

Ijambo yavugiye muri uyu muhango wo gufungura uru ruganda wanitabiriye n’abayobozi bavuye muri Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Paul Kagame yibanze ku gushimira cyane abantu bose bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kuva watangira, by’umwihariko Contour Global yatumye ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga kijya mu bikorwa.

Ati “…Bagerageje kenshi bananirwa ariko byarangiye batsinze, kandi twese dutsinze…Ni iby’ingenzi kuko nibwo buzima tubamo hano mu gihugu cyacu, duhora tugerageza, tugerageza, tugerageza, nta gucika intege.”

Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango.
Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango.

Kagame yavuze ko MW 26 zatashywe uyu munsi ari intamwe imwe, ariko intambwe nziza kandi y’ingenzi kuko nubwo zitagiye kurangiza ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rufite, ngo ari ikimenyenyetso cyiza ko inzira igihugu kirimo yerekeza ku gukemura ikibazo cy’amashanyarazi ishoboka.

Yavuze ko izi MW 26 zirenze kuba MW 26 kuko ahubwo zitanga ikizere ko mu gihe runaka u Rwanda rushobora kurenga imbogamizi rufite mu ngufu z’amashanyarazi.

Perezida Kagame kandi yatumye Emmanuel Banzamwana, umuyobozi muri Minisiteri ishinzwe ingufu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kuzabwira guverinoma ye ko niba yifuza gufatanya n’u Rwanda bakagura uyu mushinga ku buryo utanga umuriro mwinshi wafasha u Rwanda na DRC, ngo bahawe ikaze.

Ati “Uyu ni umutungo dusangiye kandi twashatse gukorana na DRC kuri uyu mushinga kandi n’ubundi tuzakomeza kubishaka, nusubirayo uzadutwarire ubutumwa…”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ikorwa ry’uyu mushinga nubwo rimaze imyaka irindwi, ngo usigiye isomo Kompanyi Contour Global yari inyuma yawo ndetse n’igihugu kuko nacyo ngo gisigaranye isomo ry’ukuntu cyakora ibintu neza, bihendutse kandi kikagera ku ntego zacyo.

Nyuma yo gufungura uru ruganda, Perezida Kagame yatemberejwe muri uru ruganda ruri ku mwaro, ndetse no mu mazi aho impmbo zivana Gaz Methane ikazanwa mu ruganda kuvanwamo amashanyarazi.

Uyu mushinga uretse kuba utanga amashanyarazi azafasha mu iterambere ry’u Rwanda, gucukura Gas Methane biranagabanya impungenge ku ngaruka iyi Gas yashoboraga kuzateza mu gihe yaturika kuko yakwica abantu benshi. Wahaye kandi akazi abantu 70 biganjemo Abanyarwanda (58%).

Gaz Methane iri muri iki kiyaga (nibura ku ruhande rw’u Rwanda) ngo ishobora gutanga MW 700 mu myaka 50 iri imbere. Iyi Gaz kandi ngo igenda yiyongera nk’uko byemejwe n’abakozi kuri uru ruganda.

Kugeza ubu uruganda rwatangaga amashanyarazi menshi mu Rwanda icya rimwe ni urugomero rushya rwuzuye kuri Nyabarongo mu murenge wa Mushishiro i Muhanga rutanga MW28.

Aha ni mu cyumba gikorerwamo igenzura "Control room" cy'uru ruganda.
Aha ni mu cyumba gikorerwamo igenzura “Control room” cy’uru ruganda.
Peerezida Paul Kagame na Joseph C. Brandt uyobora Contour Global bakurikirana ku mashusho ibikorwa bya Kivuwatt.
Peerezida Paul Kagame na Joseph C. Brandt uyobora Contour Global bakurikirana ku mashusho ibikorwa bya Kivuwatt.
Perezida yabanje kujya ahacukurwa Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu rwagati.
Perezida yabanje kujya ahacukurwa Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu rwagati.
Perezida n'abandi banyacyubahiro basura inyubako z'uruganda.
Perezida n’abandi banyacyubahiro basura inyubako z’uruganda.
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro uru rubanza.
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro uru rubanza.
Perezida Paul Kagame asobanurirwa umushinga wa Kivuwatt.
Perezida Paul Kagame asobanurirwa umushinga wa Kivuwatt.
Zimwe mu nyubako z'uru ruganda rutunganya amashanyarazi ruyakuye muri Gas Methane.
Zimwe mu nyubako z’uru ruganda rutunganya amashanyarazi ruyakuye muri Gas Methane.
Umushinga w'uru ruganda wari umaze imyaka isaga 7 ugeragezwa.
Umushinga w’uru ruganda wari umaze imyaka isaga 7 ugeragezwa.
Ikimenyetso kigaragaza ko yatashye uru ruganda uyu munsi
Ikimenyetso kigaragaza ko yatashye uru ruganda uyu munsi

Photo: Mugunga Evode
Vénuste KAMANZI

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ariko kuki byose bibera mu bwiru ntitubimenye ngo tuze kumwakira?

    • Kalisa weee, afite abo kumwakira, guma iwawe!!!

  • Uyu mugabo ko asigaye agenda atunguye abantu ra?

    • Ariko wowe wiyise Kabanda wunva ko bakumenya urugendo rwa His Exelence nkande ngumariki?

      • Nk’umunyarwanda wamutoye, nk’umunyarwanda wasabye ko Itegeko Nshinga rihinduka ngo akomeze atuyobore.

        • Ariko rwose amatiku yanyu ntaho azatuma mugera: ubu iyi niyo comment ikuvuye mu mutwe ku gikorwa nk’iki?! Babareke( Kalisa, Rda, Kabanda…) Niko, ko yavuye i Kigali ku manywa, akanyura mu muhanda, urugendo rwateguwe, ubwo ikindi mushaka ni iki?! Bagombaga kubahamagara kuri phones zanyu se bababwira ko aje? Mufite ikibazo mwihariiye!

  • Dushimye Imana n’umukuru w’igihugu Kagame Paul Ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho.

  • nukuli pe birashimishije cyane igihugu cyacu kiratera imbere muburyo bugaragara

  • komeza utere imbere rwanda ntihagire ugukoma munkokora

  • Rwanda yacu ukomeje kwesa imihigo.Buri wese yakwifuza kuba mugihugu nk’iki gifite amahoro, gifite umutekano, gifite iterambere.Mana komeza urinde igihugu cyacu.

    • Aluata Continua.

  • ikibazo ntimugabanya amafaranga y’umuriro ariko hagataho nifurije igihugu cyacyu kugera kubyiza Imana Itujye Imbere

  • Akazi keza msaza

  • Yakiriwe na nde ko tutabona abayobozi b’uruganda cyangwa b’akarere?

  • Iyi nkuru yagombye kwitwa ko perezida Kagame yafunguye uruganda kuburyo butunguranye.Kuko ubundi ufungura ikintu kumuragaragara.

  • wowe HABIB wikwikoma Kalisa ngo nuko abajije impamvu batamumenyesheje ngo ajye kwiyakirira HE urimo umubwira ngo ni iki ubwose urabona ijwi rye yamuhaye mu matora nta gaciro rifite Wenda iyo umubwira ko ashobora kuba yari afite akazi kenshi kuburyo atari kubonana n’abaturage nari kubyumva naho ubundi ari wowe na KALISA mwese murangana ntawe umufiteho uruhare kuruta undi rero afite uburenganzira bwo kubaza uwo yabaye inshingano nk’uko HE adahwema kubitubwira

    • Ku bavandimwe bafite ikibazo cyo kudatumirwa aho HE yagiye nagirango mbabwire ko mutagomba kubipfa. Urugendo rwa HE rubwirwa abo aba yateguye kugendera bakamwitegura. Ntabwo ibyo perezida akora byose 11mn z’abanyarwanda tugomba kuba duhari. Ejo mu gutaha uruganda ruri ku kivu hatumiwe abarebwa n’icyo gikorwa naho uyu munsi arasura abaturage ba karongi niba muri mo munyaruke. Ibisigaye muve mu matiku mujye mu byubaka.

      • Abarebwa n’icyo gikoprwa ni ba nde@umusaza???Ni ba nde? ni Musoni? Ni uriya muzungu. Turabasabye mufashe abanyarwanda kujijuka! Afungura urugomero rwa Nyabarongo se yari kumwe na Staff gusa?? Kuki se yaganiye n’abaturage?? Gukomatanya byombi ni sawa, wowe rero wirirwa ku TV na za computers, uri connected, kila kitu kikugereraho ku gihe uti za nyarucari zikenewe gutumirwa hariya kugira gute? ubundi se si ukwanama izuba ugira ngo ni ugukina?

  • Congratulations for the Company for the Government of Rwanda and Rwandan People! It is good step towards our independence in energy sector and economic development!

  • Waooo!!HE paul Kagame ni umugabo pe!!!yujuje byoseeeeee….Imana ijye ikomeza imurinde cyane.Ndagukunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!sinzi uko nabivuga.kuva 1994 kugeza ubu mpora ngusengera.

  • Ibi nibyiza ,biragaragaza iterambere ry’igihugu cyacu ,ngaho twese abanyarwanda turusheho gusengera iterambere ryacu kugirango umwanzi atarigiraho uruhare.

  • Abanyarwanda batangire bihugure mu bijyanye n’iyi technology nshyashya yo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi, ku buryo mu myaka iri imbere abanyarwanda ubwabo aribo bazaba bakontorola byose. Turizera ko uyu mushinga uzakura ugasamba, nyabuna rwose muramenye utazatubera nka KARISIMBI PROJECT. Rwandans should be trained to master this new technology so as to be able to take in their hands this project and avoid any mishap.

    Ntabwo twifuza ko mu minsi iri imbere havuka akabazo technique k’ubusabusa tukagomba kujya kwitabaza impuguke y’umunyamerika idutwara amafaranga menshi ngo gakorwe.

Comments are closed.

en_USEnglish