Digiqole ad

Abana 1 104 baracyari mu bigo byimpfubyi, bakeneye kurererwa mu miryango

 Abana 1 104 baracyari mu bigo byimpfubyi, bakeneye kurererwa mu miryango

Umwana uri mu kigo cy’impfubyi ngo ntabwo akeneye ibya mirenge, icyo ashaka ni umuryango

Dr Diane Gashumba Minisitiri w’umuryango n’iterambere avuga ko bibabaje kuba abana 1 104 bakiri mu bigo by’impubyi, aba bana nabo ngo bakeneye kurererwa mu miryango aho babona uburere bukwiye Minisitiri akavuga ko nibura mu tugari 2 148 tw’u Rwanda urugo rumwe muri buri kagari rwakiriye umwana umwe aba bana bose barererwa mu miryango.

Minisitiri Dr Gashumba(wa gatatu uvuye ibumoso) yavuze ko buri munyarwanda akwiye kugira icyo akora aba bana barenga igihumbi bakava mu bigo by'impfubyi
Minisitiri Dr Gashumba(wa gatatu uvuye ibumoso) yavuze ko buri munyarwanda akwiye kugira icyo akora aba bana barenga igihumbi bakava mu bigo by’impfubyi

Minsitiri Dr Gashumba yavuze ibi kuri uyu wa gatandatu ubwo abahagarariye ibigo by’imfubyi, abahagarariye Komisiyo y’igihugu y’abana, UNICEF, n’abayobozi ku nzego zitandukanye batangizaga ubukangurambaga bwiswe Tubarere Mu Muryango(TMM) bugamije kongera kugabanya abana barererwa mu bigo by’impfubyi.

Kuri uyu munsi umwana witwa Diane Uwase w’imyaka 15 wavanywe mu kigo cy’impfubyi akaba arererwa mu muryango yatanze ubuhamya bw’uburyo abandi bagenzi be bakiri mu bigo by’impfubyi hari ikintu kinini babura kuko batari mu miryango.

Uwase avuga ko mu muryango umwana ahabonera umuhwitura, abamwitaho buri munsi mu myigire, abakurikirana imyigire ye n’ubuzima bwe.

Avuga ko umwana uri mu muryango aba yishimye kurusha kurererwa mu kigo kuko baba bagize aho babarizwa n’umuryango witwa uwe.

Uyu munsi bagaye cyane imiryango imwe yanga kurera abana igashaka nko kubohereza mu bigo by’impfubyi, bagaruka ku bana batahana na ba nyina ku bagabo bashatse abagabo bakaba babanga bityo aba bana bikaba ngombwa ko bajya mu bigo by’impfubyi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 bwagaragaje ko mu Rwanda abana 3 325 bari mu bigo by’impubyi 70% muri bo bari bafite nibura umubyeyi umwe.

Gusa ngo ubu abana bari mu bigo by’impubyi baragabanutse cyane nubwo bwose hakiri abagera ku 1 104 bakiri mu bigo nk’ibi ahanyuranye mu Rwanda bakeneye imiryango ibakira bakarererwa mu miryango.

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko Leta yifuza ko aba bana bose bagira imiryango ibakira, kandi ngo n’udashoboye kurera umwana mu rugo rwe akaba yafasha umuryango wamwakiriye kumurera.

Basabye kandi imiryango yakira abana kubitaho bikwiye, bakabarinda ihohoterwa, imirimo ikoreshwa abana, bakigishwa kandi bagahabwa urukundo nk’abandi ndetse bakajyanwa mu ishuri.

Ubu bukangurambaga bwo gusaba imiryango nyarwanda guhagurukira kwakira abana buzamara amezi atatu, abanyarwanda bose ngo bakwiye kumva ko abana bari mu bigo by’impubyi bakeneye kurererwa mu miryango maze bakagira icyo bakora.

Umwe mu bana barererwaga mu bigo by'impubyi aravuga ibyiza byo kurererwa mu muryango ku mwana n'icyo yungutse kuba afite umuryango ubu
Umwe mu bana barererwaga mu bigo by’impubyi aravuga ibyiza byo kurererwa mu muryango ku mwana n’icyo yungutse kuba afite umuryango ubu
Diane nawe wahoze mu kigo cy'impubyi asaba ko abana bajya mu miryango banakurikiranwa imibereho yabo n'uko imiryango ibafata
Diane nawe wahoze mu kigo cy’impubyi asaba ko abana bajya mu miryango banakurikiranwa imibereho yabo n’uko imiryango ibafata
Umwana uri mu kigo cy'impfubyi ngo ntabwo akeneye ibya mirenge, icyo ashaka ni umuryango
Umwana uri mu kigo cy’impfubyi ngo ntabwo akeneye ibya mirenge, icyo ashaka ni umuryango

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Dr Gashumba Diane ahise afata umwana umwe byaba ari urugero rwiza cyane.Cy

  • hhhhhhh, Cyuma ntago abeshya gusa mbona byaba byiza guhera kubatari mu ngo ntibabe no bigo by’imfubyi, kuko ntago twakwiyibagiza ko abava muri ibyo bigo bajya mu miryango birangira babuze hombi bakisanga mu muhanda. im one of them mfite n’ingero nyinshi z’inshuti zanjye.

  • Ba Ministiri (na Gashumba arimo), ba Nyakubahwa ba depite, ba Meya na ba Gavana, buri umwe afashe umwana umwe baba bagabanyijeho nk’icya kabiri cyabo. Ngaho nimwigishishe urugero mutanga, si non bigaragara nko kwiyerurutsa. Jye ndamufite, murerana n’abanjye.

  • Bayobozi mutuyobora mujye mwigisha ariko mwitangireho ingero ubwo se wowe wabuze imbaraga zarera umwe muri bo? usibye gukunda ibyisi bitagira nyirabyo, njye ndamufite namusabye akiri uruhinja rwatawe kumuhanda ubu afite imyaka itatu nigice kumbaraga zanjye kandi icyo nzi nuko aziga akaminuza, buri minister,mayor,depite,nenateur,abayobozi bibigo byamashuri, ba secretaire executif,abasirikare n’abapolisi bakuru…. buri umwe afashe mo umwe ahubwo nabari mumuhanda bashiramo,njye ntakazi ngira numufasha wanjye nuko ni ugushakisha gusa ariko kubwimana yamumpaye ntiyigeze abura kigozi habe n’umunsi umwe kandi ntaninkunga nigeze naka.

    • Imana iguhe umugisha cyane.nibitari ibyo izabikora

  • Ariko mwibuke ko hari abana bajya mu miryango nyuma bakaza kunaniranwa n’abo babarera mu muryango bagiyemo ndetse bamwe bagasubira mu mihanda. ni ukubyitondamo rero.

    Umwana aramutse ari mu kigo cy’imfubyi kimurera neza akaba ahabonera uburere nk’ubwo mu muryango kandi akaba ahishimiye bimutwaye iki kumurekera muri icyo kigo? Byari na ngombwa kubanza guhitishamo umwana akihitiramo aho yumva yaba aho kumujyana mu muryango ku mbaraga, kandi wenda kubwe atahashaka. Hari rwose abana barerewe mu bigo by’imfubyi usanga bifashe neza banafite uburere busumba ubw’abana bamwe bafite ababyeyi babo babarera mu muryango.

    • Ntabwo se wumvako ikigenderewe arukugabanya abana baba mu bigo kubera amafaranga yo gufasha ibyo bigo yatangiye kubura?

  • Ngaho nimufunge ibyo bigo nabo bafungire feri Nyabugogo, maze DASSO zibone abo zigiraho Karate na Judo. Nk’uko umusomyi abivuze, kuki mudahera ku bari mu mihanda, mugashaka guhera ku bari mu bigo by’imfubyi bafite ibya ngombwa by’ibanze byo kubaho.
    Hari ingengo y’imari biba bisaba Leta ngo tuvuge ko biba byababereye umuzigo? Ese buriya abo mujyanye kwa Kabuga mubasakumye mu Mujyi wa Kigali baba bafashwe neza kurusha abahoze muri Orphelinat Noel ku Nyundo cyangwa muya CICR ku Kacyiru? Kandi bamwe muri abo mufata mu mihanda bigeze kuba muri ibyo bigo by’imfubyi mwafunze. Ikibazo orphelinats ziba zibateye ni ikihe?

    Ubwo se abana b’abayobozi iyo batari ku ishuri ni mwe mubarera si abayaya babikora? Mubona harimo abatagira ingano bakura banywa urumogi n’ibiyoga cyangwa bishora mu busambanyi bakiri bato mukagira ngo babica hehe? Warerwa n’utararezwe bigatanga iki? Imana mugira nuko n’ako kazi gasigaye gasaba abarangije ayisumbuye bakabura ikindi bakora. Yenda gusubirishamo abana za homework bagiye kujya babibafasha mutagombye gushyiraho abarimu b’ikigoroba.

    Ariko n’ubundi muri rusange ntabwo abana b’ingeso nziza ari bo ababyeyi baheraho babohereza kujya gukora akazi k’ubuyaya.

    Jye ndi umwana utagira ababyeyi b’umubiri, aho kurererwa mu rugo ababyeyi banyakiriye bazinduka bagenda abana batarabyuka, bagataha igicuku kinishye abana baryamye, nakwibera muri orphelinat. Nibura ho uba ufite umwanya uhagije wo gukina n’urungano, mukanasangira akabisi n’agahiye.

    • Ibyo niko kuri; Ibikorwa nukwishushyanya ntakindi bikorerwa

    • Nanjye ntyo Safi, Muzagire abo mwegera bagire icyo bababwira, ese hari uwo mwari mwasura byibuze amaze nka 2 years agiye muri uwo muryango? ntago mwakagombye kubwiriza abantu kugira neza kuko ibyo birizana naho nimubabwiriza bakabikora bizaba iby’icyumweru kimwe uundi umwana mumusange yabuze intama n’ibyuma niba muhangayikishijwe n’uburere babonerayo ahubwo numva mwakoherezayo abarezi kuko burya hariya baba hayoborwa n’abagiraneza naho.

  • ahubwo mubanze muce ubusambanyi,ninda zidategenyijwe,,,mu gihe ibi bigihari abana bazajugunwa mumuhanda,umuyaya agaterwa inda na boss we cy umwana wa boss bakirukana umukozi kandi adafite aho ajya iyo amaze kubyara ajugunya umwana,nikindi abo bana ari uwo mfite nta burere nagato,nta rukundo bagira,ntibumva kubera urukundo babuze,nkuwo dasso wishe umugore umwana asize azarerwa nande?nuwo mu dasso?igihe hakiri ubwicanyi abo bana bazahoraho,,,

    • N’uwo asize iyo Dasso izajya kumushaka imwice kuko numvise ko ngo na murumuna we uwo mugore yari ahetse Dasso yari imaze iminsi imumwiciye mu mugongo hariya Nyabugogo.

  • “Gusa byaba byiza duhereye kurabo bababyara badashoboye kubarera kuko uhakura umwe hakavuka batanu mbese nukuvomera murutete”

  • kuva ku muyobozi mukuru kugeza kuri gitifu nibura wúmurenge bibe itegeko buri muntu nafate umwana ikibazo kirahita gikemuka

Comments are closed.

en_USEnglish