Mu Karere ka Nyaruguru, hari abaturage benshi batari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bavuga ko bashyizwe mu byiciro badakwiye kuko ngo batashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé”. Ubuyobozi bwo buvuga ko impamvu ibitera ari uko baba bashaka kujya mu kiciro cyo hasi kuko bazi ko hari ikintu runaka abari muri icyo kiciro bazafashwa. […]Irambuye
Nyagatare – Mu mudugudu wa Gatebe, Akagali ka Karushuga mu murenge wa Rwimiyaga kuri uyu wa kane hatashywe ibyumba by’amashuri 12 byubatswe n’umusaruro ukomoka mu bukerarugendo aho 5% by’uwo musaruro bijya mu bikorwa by’iterambere hafi y’abaturiye pariki. Mu 2015/16 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 318$ nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere RDB ari nacyo gifite ishami ry’ubukerarugendo […]Irambuye
Kigali – Raporo kuri “Debt Dynamics and Development Finance in Africa” yakozwe na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) igaragaza ko ikigero cyo gufata inguzanyo zo mu mahanga cyazamutse vuba vuba mu bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia biri imbere mu gufata izi nguzanyo nyinshi. Iyi […]Irambuye
Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi basabye ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’Iterambere (BRD) kwegera abahinzi b’imyumbati bo mu turere twa Ruhango, Muhanga, Gisagara na Nyanza kugira ngo bumvikane uko inyungu ku nguzanyo bari bagurijwe n’iyi banki yazishyurwa buhoro kuko batewe igihombo n’ibiza by’indwara ya ‘Kabore’. Ni mu biganiro byahuje izi ntumwa za rubanda n’ubuyobozi bwa BRD, aho […]Irambuye
Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja. Mu ijoro ryakeye, bamwe mu bantu be ba hafi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze gutabwa muri yombi. Muri iki gitondo, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police […]Irambuye
Ku nshuro ya gatatu, mu gitondo kare cyane kuri uyu wa kane imisambi 21 yatoranyijwe igasuzumwa yajyanywe kuba mu buzima bw’umwimerere ikwiye kubamo muri Pariki y’Akagera. Kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu Umuseke wabashije kugera aho yakorewe isuzuma rya nyuma mbere yo kujyanwa…. Iyi misambi ni iyagiye ivanwa mu ngo z’abantu (kenshi bakize) babaga bayitunze […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugura bwemera ko mu gihembwe cy’ihinga gishize umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye, gusa bukavuga ko nta nzara iri muri aka Karere, nubwo ngo imvura iramutse itinze kugwa byateza ibibazo bikomeye mu Karere. Mu Karere ka Nyaruguru kimwe no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu, havuzwe ikibazo cy’amapfa yagize ingaruka ku musaruro w’abahinze mu gihembwe […]Irambuye
Mu mwaka ushize ubwo Abadepite basesenguraga umushinga w’iri tegeko habaye impaka nyinshi, ndetse Abanayarwanda bagenda batanga ibitekerezo ku mushinga w’iri tegeko, nyuma ryaje kwemezwa ubu rikaba ryanasohotse mu kinyamakuru cya Leta (Igazeti) cyo kuwa 01/08/2016. Igazeti ivuga ko iri ari Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigomba kugenderwaho hagenwa imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe cyangwa […]Irambuye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda Francois Kanimba aragaya cyane umwanzuro w’u Burundi wo guhagarika ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’u Rwanda, akavuga ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi cyane cyane u Burundi. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yabujije abaturage kugurisha umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, ndetse ko uzabirengaho azahura n’ingaruka. […]Irambuye
Abwira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Geverinoma (2010 – 2017) bijyanye n’Amazi n’Isukura, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu imbogamizi zigihari mu kwihaza ku mazi meza mu gihugu harimo ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, imiyoboro y’amazi ishaje, abaturage bagifite imyumvire iri hasi. Ibi bigatuma amazi aba macye, ahenda cyangwa akoreshwa nabi. Nko mu mujyi […]Irambuye