Imisambi 21 yari iri muri “Musée yo kwa Habyarimana” yajyanywe muri Parc y’Akagera
Ku nshuro ya gatatu, mu gitondo kare cyane kuri uyu wa kane imisambi 21 yatoranyijwe igasuzumwa yajyanywe kuba mu buzima bw’umwimerere ikwiye kubamo muri Pariki y’Akagera. Kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu Umuseke wabashije kugera aho yakorewe isuzuma rya nyuma mbere yo kujyanwa….
Iyi misambi ni iyagiye ivanwa mu ngo z’abantu (kenshi bakize) babaga bayitunze mu ngo zabo nk’imirimbo y’ubwiza mu ngo zabo, ariko babaga barayivukije ubuzima bw’umwimerere ikwiye kwiberamo uko Imana yabigennye.
Iyi misambi yari yarakusanyirijwe mu ngoro ndangamurage y’abayoboye u Rwanda, ahazwi cyane nko kuri “Musée yo kwa Habyarimana” i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga. Ihari yose ni 33 iyatoranyijwe igomba kugenda kuri uyu wa kane mu gitondo ni 21. Indi izagenda nyuma.
Ni ibikorwa biri gukorwa n’ikigo Rwanda Wildlife Conservation Association gifatanyije na Rwanda Development Board (RDB) byombi byakomeje kandi bigikomeje gushishikariza abanyarwanda baba bagitunze imisambi mu ngo zabo kuyizana kuko bitemewe.
Dr Olivier Hakizimana ushinzwe kurengera ubuzima bw’imisambi mu Rwanda yavuze ko iyi igiye kujyanwa muri Pariki ibanza gusuzumwa ubuzima bwayo ikajyanwa ari mizima nta kibazo na gito ifite ikajya kubaho mu bwisanzura aho ikwiye kuba iri.
Iyi gahunda yo kubohora imisambi ikajya kubaho yidegembya yatangiye mu 2014.
Dr Hakizimana avuga ko imisambi yagejejwe muri Pariki ubu imwe yatangiye kororoka kuko hamaze kuvukayo imisambi itandatu (6).
Dr Hakizimana avuga ko ubusanzwe imisambi bigoye cyane kumenya ikigabo cyangwa ikigore, bimenyekana gusa ari uko hafashwe amaraso bakohereza muri Laboratoire ibipima muri Africa y’Epfo bakaba ari bo bababwira ikigore n’ikigabo.
Umusambi ngo mugihe cyo kororoka utera nibura igi rimwe kugera kuri atatu gusa.
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Okay, well done and courage.
Ni byiza rwose gusubiza iyo misambi mu buzima bwayo, naho gukomeza kwita iriya museum ngo niyo kwa Habyarimana numva ari ukuyipfobya kuko ni imwe mu nzu ndangamuco z’igihugu. Nako hari umuyobozi umwe uherutse kuvugango iyo museum bazayishyiremo ibibi byose haaaaaaaaaa!!! Niba mubona bikwiye ahubwo iriya museum muzayitirire uwo Habyarimana yitwe Habyarimana national museum nkuko abantu runaka bitirirwa place runaka otherwise mureke gukomeza kuvugango ni museum yo kwa Habyarimana kuko niriya dufite iButare yubatswe kubwa kinani nayo muzayimwitirire niba mubona aribyo.
Basanze bagomba gushyiramo ibibi gusa nkuko Rutaremara yabisabye none niyo mpamvu bavanyemo iriya misambi kugirango bayisimbuze ibibi.Ariko nshimye kiriya cyemezo cyo kuyisubiza muri savane kogirango yongere ibone ubwigenge bwayo.
oya ntakiza yakoreye abanyarwanda ntacyamwitirwa kitari ikibi kuko nibyo yakoze gusa banayisenye bahubake gardrie cyangwa boulagerie yoretse u rwanda nawe bizamukurikirane nabamukomokomakaho bose batitandukanya ni kibi
@willy,Habyarimana ibibi muvuga yakoze uwabashyira muntambara nk’imyaka 2 (hamwe na multipartisme) gusa ngo turebe uko mwabyitwaramo.Burya agahwa karikuwundi karahandurika koko.
Muzenguruke Myarutarama, Kibagabaga na Gacuriro muzahakura imisambi itari munsi y’ 1000! Birambabaza kuyibona cyane cyane mungo z’abayobozi kandi bazi ko bitemewe na gato! Imisambi iba mungo ntabwo ijya yororoka!
Iki gikorwa ndagishimye, nababandi b’imusanze bjya bica inyamaswa zomukigunda bajye bazifata bazijyane ahantu muri park abkerarugendo baze kuzisura, kuko usanga akesnhi hari inyamaswa zicwa kandi zisigaye hake kwisi, ariko mugihe zaba ziramiwe ntizicwe ahubwo zikabungwabungwa zazana abakerarugendo zikongera n’ubwiza bwa pariki z’igihugu.
Inkweto bamabaye ntabwo zabugenewe.
Comments are closed.