Digiqole ad

Kagame na Kabila biyemeje kuvugurura ubucuruzi n’umubano w’ibihugu byombi

 Kagame na Kabila biyemeje kuvugurura ubucuruzi n’umubano w’ibihugu byombi

Kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagirana ibiganiro byanzuye biyemeje kuvugurura umubano mu bucuruzi na Politike, ndetse n’ubufatanye mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi.

Perezida Kagame yakira mugenzi we Kabila wa DR Congo.
Perezida Kagame yakira mugenzi we Kabila wa DR Congo.

Soma inkuru: Nyuma y’imyaka 7, Perezida Kagame na Kabila wa DRC barahurira Gisenyi

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’ibiganiro by’abayobozi bombi, ryavuze ko impande zombi zaganiriye ku ngingo zinyuranye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi, ndetse no gukomeza umubano bifitanye by’umwihariko mu bucuruzi ndengamipaka, n’ingufu z’amashanyarazi, cyane cyane mu kubyaza umusaruro Gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu.

Bumvikanye ko hajyaho Ikipe Tekinike ihuriweho n’impande zombi, ikazatangira imirimo mbere y’uko uku kwezi kwa Kanama 2016 kurangira, ariyo izagaragaza imirongo ngenderwaho kuri iyi ngingo.

Perezida Kagame na Kabila kandi baganiriye ku birebana n’umutekano, impande zombi zikaba zishimiye ibimaze gukorwa mu guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR; Ndetse bitsa cyane ku kamaro ko gushyiraho uburyo bwo gusangira amakuru hagati y’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi.

Kabila na Kagame baganiriye ku ngingo nyinshi zinyuranye.
Kabila na Kagame baganiriye ku ngingo nyinshi zinyuranye.

Impande zombi kandi zashimye akazi ntangarugero kakozwe Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda-DR Congo-Uganda mu gucunga neza Parike y’Ibirunga “Parc National des Virunga”.

Ba Perezida bombi kandi bashimye ibyakozwe na Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda  na DR Congo yavuguruye bundi bushya imbibe z’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Impande zombi kandi ziyemeje gushyira imbaraga mu kongera kubyutsa umubano hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko hongerwa umubano muri Politike (Relations diplomatiques) hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari hashize imyaka irindwi aba bayobozi bombi bahuriye aha i Rubavu, baherukaga kuhahurira muri 2009.
Hari hashize imyaka irindwi aba bayobozi bombi bahuriye aha i Rubavu, baherukaga kuhahurira muri 2009.
Kagame na Kabila baganiriye ku ngingo nyinshi zirimo umutekano n'ubucuruzi.
Kagame na Kabila baganiriye ku ngingo nyinshi zirimo umutekano n’ubucuruzi.
Ba Perezida bombi bari baherekejwe n'abandi bayobozi bakuru ku mpande zombi, barimo n'abaminisitiri.
Ba Perezida bombi bari baherekejwe n’abandi bayobozi bakuru ku mpande zombi, barimo n’abaminisitiri.
Ibyishimo byari byose ku mpande zombi.
Ibyishimo byari byose ku mpande zombi.
Perezida Kagame asuhuza ba Minisitiri n'abandi banyacyubahiro bari baherekeje Joseph Kaila.
Perezida Kagame asuhuza ba Minisitiri n’abandi banyacyubahiro bari baherekeje Joseph Kabila.
Ba Perezida bombi basangiye ifunguro rya Saa sita, hamwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo.
Ba Perezida bombi basangiye ifunguro rya Saa sita, hamwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo.
Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zireba umubano w'ibihugu byombi.
Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zireba umubano w’ibihugu byombi.
Nyuma yo kuganira, Perezida Kagame yaherekeje Kabila ku mupaka munini.
Nyuma yo kuganira, Perezida Kagame yaherekeje Kabila ku mupaka munini.
Perezida Kabila asezera Minisitiri James Musoni, Louise Mushikiwabo n'abandi bayobozi banyuranye b'u Rwanda.
Perezida Kabila asezera Minisitiri James Musoni, Louise Mushikiwabo n’abandi bayobozi banyuranye b’u Rwanda.
Perezida Kagame nawe asezera abari baherekeje Kabila.
Perezida Kagame nawe asezera abari baherekeje Kabila.
Abayobozi bombi nabo basezeranyeho, iby'uyu munsi bisoreza aha.
Abayobozi bombi nabo basezeranyeho, iby’uyu munsi bisoreza aha.

Photos: Urugwiro

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Mutubwire ko CEPGL igiye kugaruka twibonere akazi natwe tuve muri nzaramba.

    • erega nuwiriwe atembera mumugi kubera gahunda ze bwite akabwirirwa rimwe azajya atakana nabandi ngo nzaramba iramwishe, sha mwajya mureka gukabya ko umwana murizi adakurwa urutozi ! ko amaherezo muramera nkabarundi bamaze gutera isi iseseme kubera kurira buri munsi buri kuwa 6 nibyapa ngo baramagana arinako bica abantu bakabata mumazi , namwe niko muramera muratera urujijo basigare babaza bati harya nzaramba niki ? kuko umunyeshuri urangije kaminuza ushomeye iwabo aravugango mumpe akazi nzaramba iranyishe , umucuruzi wacuruje agahomba ati nzaramba iranyishe mwitonde mudasanga muri gukabya

  • Buto,urigibinga uraga pu.

  • Abantu muri guseka no gutuka Buto nabumvise ntimuzi icyo CEPGL yari cyo ku banya Gisenyi n’abanyeGoma!!!! niyo mpamvu mutari gusobanukirwa icyo ashatse kuvuga. CEPGL igihe yakoraga yari imeze nko guturana cg gukora muri ONG imwe mu nziza za mbere mu gihugu, yatangaga akazi kenshi ku bakozi, abanyamarestaurent, amaduka n’abandi bacuruzi benshi b’i Gisenyi ku buryo abantu b’iGisenyi bumvaga ngo abantu bo muri CEPGL baraza muri Gisenyi, abacuruzi bose bakoraga ku buryo basangwa bafite imali ihagije kugira ngo bunguke cyane, ibyo rero byatumaga Gisenyi ihorana kashi zitubutse, ngibyo ibyo Buto ari kwibaza namwe kubera kumvirana muti IGIPINGA, ABANDI NGO UMWANA MURIZI, NYAMARA MUTAZI ICYO ARENGURIRAHO,

  • bafite uruhugu runini bazadukatireho gato turabbyigana uzi ko mu buso badukubye 89 mu mubare w’abaturage bakadukuba 4 gusa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • @Kayi biragaragara ko uzi ubwenge ureke abandi birirwa bakina mubikomeye.Ibyo buto avuga nuko benshi batabyumva nabategetsi bu Rwanda benshi ntibabyumva.Coopération mu bihugu bigali ningombwa kandi biri munyungu nyinshi zu Rwanda, iby’intambara ntanakimwe bigeza kugihugu usibye imfu,Rwanda,Congo,Burundi.Urugero rurahari murebe kuva 1990 kugeza iki gihe.

  • Ahaaa ntibyoroheye buri wese gusobanukirwa icyo Buto yashatse kuvuga!

Comments are closed.

en_USEnglish