Muri Washington University muri Leta ya Missouri Donald Trump na Hillary Clinton bahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika bongeye guhangana mu kiganiro mpaka, Trump yitwaye neza kurusha mbere, Clinton nawe akomeza kwihagararaho no kurusha ingingo uyu mugabo. Trump yaje muri iki kiganiro afite icyasha cyo guhohotera abagore mu mvugo yafashwe mu 2005 atabizi ikongera […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, abaturage bo mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Mukoto mu murenge wa Bushoki muri Rulindo bavuga ko batabaye umugore witwa Patricie Muhawenimana agiye gutemwa na musaza we maze bakaburizamo umugambi we, bikarangira uyu mugabo wari ugiye gutema mushiki we arashwe agapfa. Emmanuel Karinganire umwe mu baturage batabaye yabwiye […]Irambuye
Ababyeyi banyuranye mu Karere ka Rusizi barinubira amafaranga adasobanutse ibihumbi bitatu (3 000 Frw) bakwa n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye abana babo bigamo, hamwe ngo bakayita ay’inyubako, ahandi bakayita ayo kwiga kabiri (igitondo n’ikigoroba) n’andi mazina. Ku bigo bibiri umunyamakuru w’Umuseke yagezeho, yasanze ngo hari abana bari no kwitegura ibizamini bya Leta bari kwirukanwa mu mashuri […]Irambuye
*First Lady Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro mu nzego nkuru z’igihugu baherekeje bwa nyuma Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo. Kuri uyu wa gatanu, abagize Inteko Ishinga Amategeko na bamwe mu bagize Guverinoma, inshuti n’imiryango, bifatanyije mu kumushyingura mu cyubahiro n’umuryango wa Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana kuwa mbere, nyuma yo kugwa ku […]Irambuye
Ku ishuri ribanza rya Nyamugwaagwa mu kagari ka Nyamugwaagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi, muri iki cyumweru hatashywe ibyumba bitandatu by’amashuri mashya yubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ingabo z’u Rwanda zavuye ku rugerero (RDF/Reserve Force). Aha abanyeshuri 116 bigiraga mu rusengero rwa EPR naho 74 bakigira mu biro by’akagali, ubuyobozi bw’ikigo burashima iki gikorwa […]Irambuye
Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjijwe muri Guverinoma kuwa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka zakozwe muri Guverinoma zidakwiye gusobanurwa mu bundi buryo, ahubwo zigamije kurushaho kwihutisha iterambere igihugu kirimo. Mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, harahiye Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari. Harahiye kandi Abanyamabanga ba Leta bashya bane […]Irambuye
*Gukurwa muri Guverinoma nabyakiriye neza; *Kuba naratinze muri MININTER si uko nari miseke igoroye; *Ndashimira Perezida wakomeje kunyihanganira; *Yishimira ko asize Police n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza biteye imbere; *FDI ishyigikiye Umukandika Paul Kagame bitari uko twe uwo mwanya tutawushaka. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akuye muri Guverinoma Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ndetse […]Irambuye
Ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Muhira imodoka GR 952 ya gereza ya Rubavu yagonganye n’ikamyo plaque RAB 404 O abantu batatu bahasiga ubuzima barimo n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu. Birakekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko, abitabye Imana ni abari muri iyi modoka ya […]Irambuye
*Kuri uyu wa 05 Ukwakira, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarezi; *Abarezi nabo ngo babajwe n’ireme ry’uburezi riri hasi; *Binubira Politiki ngo ibasaba gusibiza 2% gusa y’abanyeshuri bose batsinzwe; *Ngo bituma abanyeshuri batagira ishyika ryo gukora, ahubwo ikimwaro kikaba icy’umurezi; *MINDEDUC yo ivuga ko Politiki yo gusibiza abana cyane yazanywe n’Abakoloni b’Ababiligi itazigera yongera kugarurwa mu […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangaje ubugororangingo mu mpinduka z’abagize Guverinoma n’abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’igihugu, Guverineri MUNYANTWARI Alphonse akurwa mu Ntara y’Amajyepfo ajyanwa mu Ntara y’Iburengerazuba. Ashingiye ku cyemezo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo kuwa 04 Ukwakira 2016, cyashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasohoye itangazo amenyesha Abanyarwanda ubugororangingo […]Irambuye