Digiqole ad

Gicumbi:Urubyiruko rwahaye inkunga umupfakazi banamukorera umuganda

 Gicumbi:Urubyiruko rwahaye inkunga umupfakazi banamukorera umuganda

Uyu mubyey bamuhaye ibiribwa bizamufasha

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2015 mu murenge wa Byumba habaye igikorwa cyakozwe n’urubyiruko rukorera TIGO cyo guha uwacitse ku icumu ibiribwa(umuceri, kawunga, ibirayi…) n’ibindi bikoresho by’isuku nk’amasabune.

Uyu mubyey bamuhaye ibiribwa bizamufasha
Uyu mubyeyi bamuhaye ibiribwa bizamufasha

Uwahawe iyi nkunga ni umukecuru w’imyaka 58 witwa Umulisa Viviane yashimiye aba basore n’inkumi ku bufasha bamuhaye kuko ngo yumvaga ubusanzwe ari wenyine ariko ubu ngo yumvise ko hari abantu bamutekereza.

Nubwo yasigaranye abana babiri Viviane ngo yumvaga ari wenyine kuko nta mugabo agira.

Yagize ati: “Murakoze cyane ku gikorwa cy’urukundo munyeretse gusa mujye mugaruka no kunsura najye dusangire kuko bizamfasha kumva ko mfite undi muryango unyitaho dore ko nta kandi kazi ngira usibye guhinga imbere y’urugo bikadutunga.”

Ngabonziza Emile uhagarariye Tigo ishami rya Gicumbi yashimye cyane igitekerezo uru rubyiruko rwateguye adutangariza ko bamaze gukusanya inkunga biyambaje ubuyobozi bukabereka Umulisa kandi ngo babanje kumubaza icyo akeneye cyane kurusha ibindi.

Ngabonziza yashimangiye ko urubyiruko rwakoze ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwanduje isura mbi ku gihugu ndetse no kuri bagenzi babo ariko ko ighe kigeze urubyiruko rw’ubu rugahindura ariya mateka ndetse n’isura mbi basizwe ikavaho.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu munsi barateganya kujya bagikora kenshi, bakurikije ubushobozi bafite.
Uru rubyiruko mu minsi yashize uru rubyiruko rwatunganyije amatelasi y’indinganire mu murenge waByumba ariko barateganya kuzakomeza gukora indi mirimo y’inyungu rusange.

Bamubagariye ibirayi batunganya n'imbere y'iwe
Bamubagariye ibirayi batunganya n’imbere y’iwe
Uyu mubyeyi yabashimiye abasaba kuzaza bagasangira ku birayi nibyera
Uyu mubyeyi yabashimiye abasaba kuzaza bagasangira ku birayi nibyera

Evence Ngirabatware

UM– USEKE.RW/GICUMBI

2 Comments

  • tigo gicumbi bakomereze aho! nabandi babarebereho!!

  • bakoze neza kugoboka uyu mubyeyi, Imana ibafashe cyane

Comments are closed.

en_USEnglish