Digiqole ad

Buri mugore/umukobwa winjiye muri RDB yahawe ururabo

 Buri mugore/umukobwa winjiye muri RDB yahawe ururabo

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi, ku kigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere, RDB, bari kwakirana umugore cyangwa umukobwa wese uhinjiye urugwiro rwinshi bakamuha ururabo rwiza rwo kumwifuriza umunsi mwiza.

Buri mugore cyangwa umukobwa ari kwinjira bakamuha rumwe
Buri mugore cyangwa umukobwa ari kwinjira bakamuha rumwe

Abagore n’abakobwa, abanyamahanga n’abanyarwanda bari kwinjira ku biro bya RDB ku Gishushu kuva muri iki gitondo byabatunguye cyane kandi byabashimishije.

Kuri Twitter, umuyobozi w’ikigo RDB Francis Gatare nawe yahacishije ubutumwa bwifuriza abagore umunsi mwiza agira ati “Mwagize iyi si ahantu heza ho kuba.”

RBD yakira abantu benshi buri munsi barimo; abashoramari, abashyitsi bavuye mu mahanga, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye cyane cyane bagenzwa n’ibyerekeranye na business.

Abagore n’abakobwa bari kuhaza kuri uyu wa 08 Werurwe bakaba bo bari kwakirwa muri ubu buryo bishimiye cyane.

Uwo bahaye uru rurabo wese aragaragaza ko yishimye cyane
Uwo bahaye uru rurabo wese aragaragaza ko yishimye cyane
Uyu arinjiye atangazwa no kubona bamwakirije indabo
Uyu arinjiye atangazwa no kubona bamwakirije indabo
Yabishimye cyane avuga ko bamutunguye
Yabishimye cyane avuga ko bamutunguye
Uyu mushyitsi nawe yinjiye aratungurwa
Uyu mushyitsi nawe yinjiye aratungurwa
Yavuze ko iki ari igikorwa kiza cyo kwakira abantu bakugana
Yavuze ko iki ari igikorwa kiza cyo kwakira abantu bakugana
Uyu yari atambutse aziko ari gahunda itamureba, bamugarura neza
Uyu yari atambutse aziko ari gahunda itamureba, bamugarura neza
Bamuha ururabo nawe arishima cyane
Bamuha ururabo nawe arishima cyane
N'abagore n'abakobwa bakora muri RDB bahawe ururabo bakigera ku kazi, uyu ni Veronica umwe mu bakorana na RDB
N’abagore n’abakobwa bakora muri RDB bahawe ururabo bakigera ku kazi, uyu ni Veronica umwe mu bakorana na RDB
Uyu musore wambaye neza niwe uri gutanga indabo kuva akazi gatangiye uyu munsi
Uyu musore wambaye neza niwe uri gutanga indabo kuva akazi gatangiye uyu munsi
Uyu mukobwa nawe byamushimishije guhabwa ururabo akinjira ku muryango wa RDB
Uyu mukobwa nawe byamushimishije guhabwa ururabo akinjira ku muryango wa RDB

Photos/DS Rubangura/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

38 Comments

  • Zaguzwe nande? Niba ari amafaranga y’imisoro ngirango bagakwiye kwerekana ko byari byateganijwe.

  • Non sense.

  • Arikoyee abanyarwanda ubukene bubamereye nabi none bangiza imisoro yabanyarwanda bagurindabo biteye agahinda amaduka arafunze muri Mateuse biteye ubwoba.

    • Barangiza imisoro se ni wowe wenyine usora cg abo bahaye ururabo bo ntibasora!?
      Kubonera ibintu mu ndorerwamo mbi bizabageza kuki?

      Izi ndabo se ubundi zigura angahe mbere yo kuvuga ngo bakwangirije imisoro ngo ugende bayigusububize hahahha

      Iki gikorwa njye ndagishimye cyane kabisa

      • Ntago ari ukobona ibintu mu ndorerwamo mbi ahubwo ni ukubona ibintu mu ndorerwamo y’ibyihutirwa.
        Kandi ntawe ufite monopole y;ibitekerezo byiza

        • Ariko ntimugakabye gukunda utuntu. Izi ndabyo zifite budget ingana iki ku buryo zavugisha abantu koko? Noneho ndumva n’iziherekeza ugiye i Rusororo muzavuga ko ari ugupfusha ubusa. Uwakubaza agaciro k’ibyishimo uwazihawe yagize wakavunja mu mafaranga angahe? Mujye musirimuka mukunde ibyiza mucye ku mutima di.

      • Kuba ushimye icyo gikorwa ntibinavuze ko ukirwanya nawe atari uburenganzira bwe. izi ndabo zigura amafranga kuko zidahingirwa ubusa. Message irimo nayo ni complesance(bambone neza).

        Abagore bo mu mujyi sibo bagombye guhabwa izi ndabo kuko uhangayitse cyane ari umugore wo mu cyaro. RDB ibyo ikora ni nko guharura ukanakubura inzira igana mu rugo ukirengagiza mu gikari!

        Hari abanyarwanda bumva ko kugaya ibikorerwa mu gihugu ari ukucyanga cg kukirwanya. Ntawanga igihugu cye ibyo mubyibagirwe. Imisoro kandi nta tegeko ririho ryo kuyisubiza uvuga ko ikoreshwa nabi.

        Abanyarwanda twagombye guhumuka tukareka kuba imbata z’ubuhezanguni. Erega n’ushyigikiye Leta ashobora kuba umw’extremiste. Ni nawe wo kwirindwa no kwamaganirwa kure kuko ashobora kworeka imbaga.

        • Njyewe ndabona umuhezanguni ari wowe! Kuki se wumva ko Ntawanga igihugu cye? Warangiza ngo ibyo mubyibagirwe”!!!
          Barahari banga igihugu cyabo cyane, bakibeshya ko banga ubutegetsi buriho ndetse bakagambirira kugira nabi cg kubuvuga nabi ariko nyamara bari guhemukira igihugu cyabo. Abo baba bacyanga kandi buri wese/nawe yisuzume niba atameze atyo.

          Nemera ko buri muntu ashobora kugira igitekerezo kinyuranye n’icy’undi ku kintu runaka ariko sinemera umuntu uyu cg uriya usebya igihugu cye yitwaje ko adashyigikiye ibikorwa n’ubutegetsi ngo ni uko akunda igihugu cye.

          Twese tuzi neza uburyo bwo kunenga, tuzi neza uburyo bwo kugaragaza ibitagenda, yewe na hano kuri iki kinyamakuru Umuseke njya mbona kenshi rwose bandika inkuru z’ibitagenda muri System uko babishoboye, ariko uwihandagaza yicaye Bruxelles cg Paris sinzi hehe, akavuga ngo MU RWANDA NTAKIGENDA, ngo HUZUYE AKARENGANE cg andi magambo mabi ashaka kwerekana ububi bw’ubutegetsi buriho nyamara arimo atuka igihugu cye kumugaragaro uwo simushimye ndanamwamagana!

          Ni kimwe n’ubona bahaye ururabo umugore winjira muri RDB akavuga ngo “abanyarwanda ubukene bubamereye nabi” nk’aho igihugu cyose gikennye, nk’aho nta bakene babuvuyemo barenga miliyoni, nk’aho izo ndabo zakagombye guhita zihabwa abakene n’ibindi bya generalization ziri biased. Nabyo si byiza.

          Nemera ko mu Rwanda hari ubukene koko, nemera ko hari abakorerwa akarengane, nemera ko hari ibibi bishobora kuhaba kimwe n’ahandi hose ku isi. Ariko nanemera ko hari umurongo mwiza uhari wo guhangana n’ibyo bibi, ko hari ibikorwa byinshi byo kurandura ibi bibi, ko hari intambwe yatewe kandi nini.

          Utabibona ni nawe utabona ko uwatekereje guha aba bagore indabo ku munsi wabo yagize neza cyane

          Murakoze

          • Reka nibakwamagane ufite ibitekerezo bicuramye byo kumva ko unenze ibyo ubutegetsi bukora bibi, automatically ahinduka inyangarwanda…! Ninde waguhaye monopole ku kuri ? Ninde wakwigishije ko wowe n’abo mwumva ibintu kimwe arimwe banyarwanda gusa ?

            Abatuye ibirasirazuba barimo gusuhukira muri Uganda na TZ kubera inzara, ni ubuhe bufasha RDB yabahaye ?

          • Ariko n’uwo baziguriye(uzicuruza) arunguka kandi agasora igihugu kigatera imbere. Ubu rero abantu bazabe baretse kwishima ngo hari abanyarwanda bagikennye!! Ko nabonye nta hataba abakene ra! N’iyo za Burayi! Ni intambwe ndende imaze guterwa mu Rwanda, ibikorwa birivugira dear. Abadashaka
            Kubibona, time will tell. And the best is yet to come. Stand still to handle.

          • Haaa Izi mpaka zose ndabona zubaka pe. Ujya gukira indwara arayirata. Ubukene ntibuzacika kw’isi na Yezu yasize abivuze. Gusa mu gihugu cyacu Rwanda hari abantu benshi bavuye mubukene pe barenga nka miliyoni n’igice. Ariko abatarabuvamo barimo kugenda bakena cyane mubyaro hari aho bimeze nabi pee. ariko ntibibuze ibindi byaro bimwe nabimwe gutera imbere. Leta irebe abateye inyuma ko bataba barabitewe n’ubuyozi bubi kuko ntibyimvikana ko imirenge ibiri ituranye yo mukarere kamwe hamwe barwara amavunja abandi bagura amagare n’amamoto???

      • UKO YABA ANGANA KOSE, BUYING FLOWERS WASNT THE FIRST PRIORITY! PEOPLE ARE STARVING, WE NEED TO GIVE BASIC NEEDS TO OUR FELLOWS, AND AM SURE FLOWERS ARE NOT AMONG THOSE. URAMUBAZA AYO ASORA SE,, NGO UYAMUSUBIZE? UKO YABA ANGANA KOSE.NTAMPAMVU NIMWE YATUMA YANGIZWA.

    • Nibaza ko amafaranga yaziguze yo atari menshi pe! Ugiye kuvuga ngo abayahe abatishoboye sinzi ko haricyo yamarira nababiri cga umwe kuko indabo ntabwo zihenda cyane. Yenda watanga igitekerezo cy’icyazakorwa ubutaha.Igitekerezo cyange ni iki:
      Ubutaha bizarenge gutanga indabo kubaje muri office bategure igikorwa nubwo cyaba gito ariko batekereze noneho umugore wo mu cyaro wawundi utazi ndetse utanatekereza kuza muri RDB bamushakire nawe impano, bishimane nawe!Ibi kandi binakozwe mu bigo byinshi bya leta ndetse nabikorera byazajya bifasha abagore kwizihiza umunsi wabo bishimye kuruta ama disikuru atarangira kandi wareba ugasanga ntacyo asigira abanyarwandakazi bari mu buzima bugoye.

      • ntanka ngira mba nyiguhaye kbs

  • Wow! this is just amazing, very well done RDB

  • Aya mafarnga baguze izi ndabo iyo bayakusanya bakayaha umugore (cyangwa abagore barenze umwe bishobotse) wo mucyaro wabuze uko yishyura Mutuelle de Santé (agashobora kuyishyura) byari kugira igisobanuro cyiza n’ishusho nziza ku munsi mpuzamahanga w’abagore kuruta gutanga izi ndabo z’umurimbo gusa.

    Iki gikorwa RDB yakoze, yego wenda ni cyiza ntawagihinyura, ariko mu by’ukuri ntabwo ari igikorwa gifatika wakorera umugore wo mu rwanda, dukurikije icyo akeneye.

    Icyangombwa cya mbere umugore wo mu Rwanda akeneye, ntabwo ari ururabo/flower/fleur. Rwose tureke kwigaana ibya kizungu, dukore ibya kinyarwanda byaha agaciro umunyarwandakazi. Yego RDB yakoze agashya, ariko kariya gashya ntabwo ari aka kinyarwanda.

    Ariko munyumve neza, ntabwo ndi kunenga RDB, nabagiraga inama gusa.

    • Nibe nawe nibura igitekerezo cyawe cyuzuye ubushishozi pe!
      Yenda koko RDB aka kantu yakoze yashoboraga no kubikora gutyo ubivuga, gusa nako ni byiza ko wemera ko ari keza nk’uko koko ari keza.

      • Ejo bundi aha batwerekaga umugore umaze imyaka muri ruhurura y’aho mu mujyi, yabyariyemo abana 3, None RDB irimo gutanga indabo ku baherwe bo muri Kigali…Ubikurikiranye neza wasanga nyiri ugucuruza ziriya ndabyo afite connection ikomeye n’umukozi ufata ibyemezo wo muri RDB ! Ndetse ahubwo wasanga ari uyu wiyita Petite, uhinduranya amazina akavuga ko udatekereza kimwe nawe yanga igihugu cye.

        Mbiswa ma, reka njye kwisoromera imegeri,abana banjye bataburara, iby’abanyakigali sinabivamo.

  • Custom care in action thank you RDB for a good exemplary

  • Oohhh aka kantu ni keza njye ndagashimye, bagize neza gushimisha abagore babagezeho ku munsi wabo

  • Ni ukuri ntitukabe indashima kuko igikorwa kiza nka kiriya murakigaya? Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana kandi umuntu ntatanga kuko afite ibyamusagutse ahubwo ni uko aba azi uko kubaho nta kintu utunze bimera.

  • rekanjyeyo wendananjye ryarenga mbonyumpaye ururabo nkabandi

  • Aka kantu RDB yakoze ni uburyohe rwose!
    Thanks to it’s management gufata neza abagore uyu munsi

    • Si uburyohe ahubwo ni uburyarya

    • Ariko wowe wavuze abantu basuhuka kubera inzara niba ukunda igihugu wowe ukora buvugizi ki ngo bareke gusuhuka uretse kwirirwa usebanya ngo RDB irimo gutanga indabo ku munsi wa abagore ese ikiguzi cy’izi ndabo uziko kingana iki mbere yo kuvuga aya yose .
      plse mumenye neza ko kubaka igihugu si ukuvuga amagambo nkaya wabona kandi nurwo rurabo utaruhaye nuwo mwashakanye cg fiancee wawe ngo ntubikora kubera ko hari abari gusuhuka kubera inzara kdi ugasanga wirirwa uheteta cg ucuruza amagambo nayo atubaka gusa.
      abantu bafite imyumvire nkiyi yawe rwose nabo kunengwa gusa nizere ko nawe ibitekerezo nkibi bidafuze ugerageza kubishakira isabuni ibyeza kuko birimo ico ryinshi cyane .
      igikorwa RDB yakoreye abaamu na abakobwa bose baje bayigana harimo na abakozi ku munsi w’abagore kizasakare hose byakabaye byiza nawe fiancee wawe cg umugore wawe abonye urwo rurabo rwiza cyane .
      Custome care irusheho gutera imbere mu banyarwanda .

  • Ni surprise nziza ! Nabo abavuga ko ari amafaranga y’imisoro ndumva bitazabuza imihanda, amashuri… kubakwa

    • RDB nayo irasora,keretse iyaba ari rwanda revenue yabikoze kandi hano bashimishaga abagore nabari ba RDB cg abashyitsi ba RDB,ahubwo ibindi bigo nabyo birebereho iri ni ikosora kabisa,ariko navuga ko umuco wo gufasha mu rwanda ntabwo uratera imbere rwose iyo baba ari indacyemwa cyane bari gufata delegation bakajya ahantu bakarebesha amaso yabo bagafasha umuntu urenze umwe bakajyana umunyamakuru maze agafata ayo mashusho,byaba ari byiza

    • RDB nayo irasora,keretse iyaba ari rwanda revenue yabikoze kandi hano bashimishaga abagore nabari ba RDB cg abashyitsi ba RDB,ahubwo ibindi bigo nabyo birebereho iri ni ikosora kabisa,ariko navuga ko umuco wo gufasha mu rwanda ntabwo uratera imbere rwose

  • Ibitekerezo byose byatanzwe hano ni byiza ari ibinenga yewe n’ibishima. Cyokora hari abo tutavuga kimwe bazanye ibyo gufasha bakabihuza n’iyi gahunda. Aba ni nabo bahejeje abasabiriza mu muhanda babaha rendez vous buri munsi ko nibaza kuzererera hari icyo bari butahane. Burya inshingano z’umuturage ni uukora cyane, agatanga imisoro, ateza imbere igihugu cye. Ariko leta iyo tuyihaye ibyo byose tuyiha n’inshingano zo gufasha abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo, ……Ushatse kuyunganira nawe bigira inzira bikorwamo. Uko tubikora mu gihugu cyacu rero usanga buri wese yigize umusare, ntiturebe ngo vision ni iyihe??
    RDB ibyo yakoze ni byiza cyane. Ahubwo bagabo twese aho turi twibuke dutahane indabo dushimire ba mama b’abana bacu, ababyeyi, abakobwa bacu. Ni ingirakamaro.

    Mugire amahoro.

  • Igikorwa ubwacy si kibi!Gusa amafaranga yakoreshejwe uko yaba angana kose hari ubundi buryo yari gukoreshwa akagira umumaro usumbye uw’indabo!Bashoboraga kuyaha nk’ibitaro runaka nabyo bikayashyikiriza abarwayi b’abagore(kuko uyu munsi ni uwabo) batishoboye bakeneye ubufasha kurusha abandi kabone n’iyo baba ari babiri!

    • Mahoro we niba byari muri bugdet it is wonderful. Aribyo namazi yo mu biro ntiyagurwa,… Ibyo byo kugemurira abarwayi ntabwo biri muri business line ya RDB.Hari chartable organisations zibishinzwe.

  • Iki gikorwa RDB yakoze rwose nicyiza.Ariko rwose tujye tureka kubonako ibyo bakoze ari bibi!Urugero:Haba kumukene cg umukire ninde utarakoresha nibura umunsi mukuru uwo ariwo wose,ninde utaragurira umushyitsi icupa ry’ikigage cg indi nzoga,ayo c si amafrw uba usohoye?Ko utabireka c ngo uyahe abakene?Bivugako nubwo turimu rygamba rwo kugwra Ku iterambere ntibivuzeko tuzareka kwishima mu gihe ari ngombwa.Ahubwo ndabona muminsi mike muzavugako n’abanyamahanga basura u Rwanda mu nzego zitandukanye batazongera kwakirwa !Murakoze!Kunenga nibyiza ariko ntutugakabye

  • Hahaha ariko murasetsa ye. Iki gikorwa njye ndagishimye cyane. Umunsi w’abagore uba rimwe mu mwaka kandi n’abagore bari mu bashoramari donc bari no mubo RDB igomba kwitaho. Aka karabo ngirango kagura 100fr ubwo niba baguze indabo 100 ni ukuvuga amafaranga ibihumbi 10000Fr. Umuntu wari gukurwa mu bukene n’ibi bihumbi 10000Frw yihangane pe. Ni byiza birashimishije RDB ikomereze aho. Na Yesu yaravuze ngo abakene muzabahorana igihe bari bashatse kunegura uwamusutse amavuta y’igiciro ku birenge. Ntituka be too negative kuko namwe abavuze ko Atari byo uwagenzura yasanga mujya murya inyama kandi mwakagombye kurya ibishyimbo kugirango ayo mafaranga mube mwayafashisha umuturanyi w’umukene? Ariko yee ubwo rero ngo bagirengo! Ntimukabe ba bangamwabo ni faux

  • RDB, aka kantu ni sawa, abantu bajye bajyana n’igihe! naho ababibonera mu ndorerwamo z’ibindi ni bibuke inshingano za RDB

  • Niba RDB (ikigo gifite mu nshingano guteza imbere ishoramari no kureshya abashoramari ngo bayishore hano iwacu) ifite amafaranga yageneye kunoza service ya “customer care” ku bantu bayigana, uyu munsi ikaba yayakozeho kugira ngo igenere abagore bayigana ururabo mu rwego rwo kwifatanya nabo ku munsi mukuru wabo sinumva impamvu byahinduka ikibazo! Keretse wenda umbwiye ngo amafaranga yari agenewe ibikorwa runaka muri RDB yakozweho kugira ngo abadamu bayigana bahabwe “indabo” nibwo nakumva ko baciye inka amabere. Mbese ko mbona iyo umwaka urangira za banks ziduha ama chocolates na bonbons ko ntawe ndumva azicyurira kutajya kubiha abasabiriza ku muhanda? Customer care ni customer care..! Njye RDB ndagushimye, ahubwo uzakomeze ureshye abakugana wenda imari yabo yatubyarira imirimo ihagije bityo tukigira!
    Naho kuba abakene bariho (turiho), bariho(turiho) nyine kandi gahunda iba(tu)genewe si iyo kuya 8 Werurwe gusa ahubwo ni EDPRS yose kandi buri munsi mba numva aritwe turi ku murongo w’ibyigwa n’ibikorwa.
    Murakoze

    • RDB has to growth beyond where it is now.

      IKibazo si ingano ya frw yatanzwe bagura izi ndabo, ikibazo ni “negative creativity”. RDB nishake uburyo yigisha “customer care” mu buryo bwimbitse, yinjire mu muco w’abanyarwanda cyane cyane abakora businesses kuko ni ikintu twakomeje kunengwa n’abanyamahanga cyane.

      Ubundi ibi muri social psychology babyita “buying perception”. RDb irasabwa kuazmura imyumvire yayo nayo ubwayo ikava mu gukora twa programmes tutajya tuba evaluated ngo hamenyekane umusaruro twatanze. Ubu se nka biriya bipapuro bya “Na Yombi” bagiye bamanika ahantu hose, bumva koko aribyo bizatuma abanyarwanda bacika ku muco wo kutamenya gufata abaclients neza ? Ibi byuma se cg na flat TV bakwije mu bigo byose bigeze bamenya niba hari umusaruro byatanze.

      RDB irananiwe nayo itaranakamgakamba. Kuva ubwayo itari yumva ko customer care bitavuze kwakira
      umuclient, ahubwo bivuze ibintu byinshi, izahora itanga indabo at every occasion.

      Musis

  • Abakunda kwivugira , ndabona babonye akanya ko kuvuga, aho gushima umuco mwiza nkicyo bo ngo ukwangiza umutungo w’igihugu?? muze muramenya gushima ibwiza mugezeho. izo nyanka birama zize zirafunga umunwa.

  • Ariko uziko igihe kizagera umugore wo mu Rwanda akamera nka “babandi”bishyuje amabati kuva ku ngoma ya Habyara na nubu bakiyishyuza, banabubakira bakisenyera bakagurisha ayo mabati, intebe cg inzugi ngo bagombye kuba barabahaye ibiryo aho kubaha amabati?!
    Iyi taliki 8 nakuze nsanga bayizihiza amagambo avugwa ko bagomba kurenganurwa na n’uyu munsi niyo akivugwa dore ndengeje imyaka 40! Uzamutse agatera imbere muri bariya bagore yivira mu cyaro akigira i Kigali ubwo abo babyirukanye akaba aba atandukanye nabo. Ahubwo yanagira ngo aravugira wa wundi wasigaye mu cyaro ugasanga aramukangurira kwigaranzura uwo bashakanye(nawe kandi w’imbata y’ubujiji)!
    Muri abo bose bize nta n’umwe uravumbura ko umugore azatera imbere igihe umutsikamira nawe yahuguwe akumva ko uwo abangamira ari ikiremwamuntu nkawe. Ahubwo baritwarira aho rigoramiye bakabateranya ubundi udufuni, amahiri, imipanga bikarikoroza uciye undi mu rihumye akirenza uwo babyaranye ibibondo!

    Guha umugore wo mu mujyi indabo si bibi kuko nirwo rwego bagezeho! Bashize impumu bibagiwe bagenzi babo bo mu cyaro! Aba banyamujyi kandinta n’umwe ushavuzwa n’uko abali n’abategarugori(abo mu mijyi ntarwo bagitega bararwipakuruye)bo mu cyaro ako gahenge batarakabona! Ikintera ubwoba nuko abagore bo muri Afurika bize batarahaguruka ngo bo ubwabo bibwirize barengere bagenzi babo bo mu byaro! Bahora bateze byose ku bagabo! Ngabo nibo babahindurira itegekonshinga n’andi nategeko abarengera, ngabo nibo babaha imyanya nabo badashobora gufatamo ibyemezo batabanje kubiherwamo gahunda n’abagabo bari mu nzego zo hejuru(…!)! Barangiza bagatera hejuru ngo barazamuwe bashyizwe mu myanya ifata ibyemezo! Barabiharaniye?! Nari ntegereje ko muri iriya nzu ya RDB havamo umugore nakwita intwari akagira ati ndumva ntaragera ku ntego zanjye zampesha akarabo…inzira iracyari ndende…! Bose barakiriyeeee amafoto arafatwa, nuko bubahiriza protocole!

    Muzabampere ubu butumwa muti Duharanire iterambere ry’umwari n’umutegarugori, twihesha agaciro, twubaha abagabo bacu kandi tuniyubaha twebwe ubwacu twirinda kubunuza!(kwambara ubusa)!

Comments are closed.

en_USEnglish