Digiqole ad

Biryogo: Abaturage basanga buri wese amenye agaciro k’Umuganda ntawakwigira ntibindeba

 Biryogo: Abaturage basanga buri wese amenye agaciro k’Umuganda ntawakwigira ntibindeba

Abaturage batemye ibyatsi ndetse batunganya ruhurura ifitiye akamaro kanini imidugudu batuyemo.

*Agace ka Biryogo gafatwa nk’umwihariko w’Umujyi wa Kigali kubera ubuzima n’ibihakorerwa;

*Benshi mu bahatuye ntibagenderaku myumvire ya bamwe mu banyamujyi bumva ko batakora umuganda;

*Ubwitabire muri byose, ngo nta kiza butabagezaho.

Ku bwitabire bwinshi, kuri uyu wa gatandatu abaturage bo mu midugudu ya Biryogo; Nyiranuma na Gabiro, mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda aho basibuye Ruhurura yo kwa Nyiranuma, banakora amasuku mu bice bitandukanye byo muri aka gace.

Abaturage batemye ibyatsi ndetse batunganya ruhurura ifitiye akamaro kanini imidugudu batuyemo.
Abaturage batemye ibyatsi ndetse batunganya ruhurura ifitiye akamaro kanini imidugudu batuyemo.

Aba baturage bazwi nk’abanyamujyi bavuga ko kwitabira cyane umuganda bituruka ku kumenya igisobanuro cy’umuganda, dore ko ngo buri wese abashije kumva akamaro k’iki gikorwa ntawazongera kwigira ntibindeba.

Iki gikorwa gisa nk’ikimaze kwinjira mu mico y’Abanyarwanda ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi bahurira hamwe bagakora igikorwa kizamura imiberero yabo, bakanaboneraho kungurana ibitekerezo.

Biryogo bumva gushyira hamwe nk’uko babigenza mu muganda ari yo nzira y’ibanze yabageza ku byiza byose.

Abatuye mu bice by’imijyi by’umwihariko muri Kigali, bakunze gutungwa agatoki kutitabira umuganda ubu witabirwa ku kigero cya 87% mu Rwanda hose.

Murego Jean Paul, ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Nyiranuma, mu Kagari ka Biryogo avuga ko n’ubwo aka gace gafatwa nk’izingiro ry’umujyi wa Kigali abaturage baho batajya biganda kwitabira iki gikorwa.

Ati “Dukurikije umubare w’abaturage batuye muri aka gace, turabashima, baritabira bifatika, abo utabona hano bari gukora amasuku mu duce dutandukanye.”

Uyu muyobozi avuga ko imiterere n’imiturire by’aka gace nta bindi bikorwa byapfa kuhakorerwa mu gihe cy’umuganda bitari ugukora amasuku, ukeretse igihe bibaye ngombwa ko basanira nk’umuturage wagize ibyago by’ibiza nk’inzu ye ikangirika.

Murego Jean Paul yemeza ko ubwitabire ari bwinshi.
Murego Jean Paul yemeza ko ubwitabire ari bwinshi.

Nshimiyimana Yassini utuyuye muri uyu mudugudu wa Nyiranuma, avuga ko abafite imyumvire yo kwitiranya umuganda n’ikiruhuko bakwiye kuyikuramo kuko ihabanye n’ibiganisha aho u Rwanda rwifuza kugera.

Ati “…niba uryamye bagenzi bawe bari guharura ku muharuro wawe cyangwa basibura ruhurura nk’iyi uramutse uyituriye, ukumva ko byakorwa n’abandi wigize ntibindeba, icyo gihe uba usa nk’utema igiti wicariye.”

Uyu muturage avuga ko buri Munyarwanda akwiye kumva ko umuganda ari indangagaciro ye, ndetse akumva n’akamaro kawo ku gihugu nawe ubwe.

Bamaze gukora amasuku no gusibura ruhurura; aba baturage bagiranye ikiganiro barebera hamwe icyakomeza kuzamura imibereho yabo, banagirwa inama n’abayobozi.

Mutarugera Assoumani uyobora umudugudu wa Gabiro nawo witabiriye iki gikorwa, we yasabye abaturage kurangwa n’ubwitabire muri gahunda zose za Leta.

Ati “…Buri wese niyiyumvamo ubwitabire, umutekano tuzawukora, umuganda tuwitabire n’isuku tuyikore.”

Aba baturage baboneyeho umwanya wo kunenga abakomeje gutatira ibyo biyemeje, aho bagaragaje abatajya bacana amatara y’umutekano (amatara yo hanze y’inzu cyangwa igipangu), babasaba kwikubita agashyi.

Arabahereza ibyatsi bakajugunya aho bigomba kurundwa.
Arabahereza ibyatsi bakajugunya aho bigomba kurundwa.
Uyu arifashisha igitiyo kugira ngo atunganye umuyoboro w'amazi.
Uyu arifashisha igitiyo kugira ngo atunganye umuyoboro w’amazi.
Ati 'ibihuru nta cyiza cyabyo binahisha imibu ikadutera Malariya'
Ati ‘ibihuru nta cyiza cyabyo binahisha imibu ikadutera Malariya’
Ba Hadjati barufira ibyatsi bikikije ruhurura.
Ba Hadjati barufira ibyatsi bikikije ruhurura.
Bamwe hirya abandi hino batunganya aho batuye.
Bamwe hirya abandi hino batunganya aho batuye.
Baraherezanya ibyatsi bikajyanwa hamwe.
Baraherezanya ibyatsi bikajyanwa hamwe.
Aha barimo basoza.
Aha barimo basoza.
Barishimira uko umuganda urimo kugenda.
Barishimira uko umuganda urimo kugenda.
Ibyatsi byari bikikije ruhurura babikuyeho.
Ibyatsi byari bikikije ruhurura babikuyeho.
Hadjati ngo ntiyifuza ko ibihuru bikikiza ruhurura kandi ibafitiye akamaro.
Hadjati ngo ntiyifuza ko ibihuru bikikiza ruhurura kandi ibafitiye akamaro.
Ikigunda biyemeje kukimaraho.
Ikigunda biyemeje kukimaraho.
ngo ruhurura ntigomba kurengerwa n'ibyatsi ejo hatazagira uyigwamo kubera kutamyenya ko ihari.
ngo ruhurura ntigomba kurengerwa n’ibyatsi ejo hatazagira uyigwamo kubera kutamyenya ko ihari.
Ku mpande za ruhurura naho bahatunganyije.
Ku mpande za ruhurura naho bahatunganyije.
Nshimiyimana Yassini na mugenzi we bari gusoza uyu muganda.
Nshimiyimana Yassini na mugenzi we bari gusoza uyu muganda.
Nshimiyimana Yassini ngo buri wese iyaba yumvaga akamaro k'umuganda hari indi ntambwe u Rwanda rwatera.
Nshimiyimana Yassini ngo buri wese iyaba yumvaga akamaro k’umuganda hari indi ntambwe u Rwanda rwatera.
Murego Jean Paul ati "Itara ry'umutekano rigomba kurara ryatse."
Murego Jean Paul ati “Itara ry’umutekano rigomba kurara ryatse.”
Mutarugera Assoumani uyobora umudugudu wa Gabiro arasaba abaturage kurangwa n'ubwitabire.
Mutarugera Assoumani uyobora umudugudu wa Gabiro arasaba abaturage kurangwa n’ubwitabire.
 Vice Presidente w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Nyarugenge Me Monique Munyankindi wari waraye atorewe iyo mirimo yaje kwifatanya n'aba baturage mu muganda
Vice Presidente w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyarugenge Me Monique Munyankindi wari waraye atorewe iyo mirimo yaje kwifatanya n’aba baturage mu muganda

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uyu ni vice president w inama Njyanama y umurenge wa Nyarugenge yitwa Munyankindi Monique

Comments are closed.

en_USEnglish