Rwezamenyo: Ubujura, urumogi na Mugo bihangayikishije abaturage
Nyuma y’umuganda rusange, abatuye Umudugudu wa Mumararungu, mu Kagaari ka Kabogora ya I, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge ngo bahangayikijwe n’ikibazo cy’ubujura bukorwa amanywa n’ijoro, n’ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mugo.
Kuri uyu wa gatandatu, mu gihugu hose abaturage babyukiye mu muganda rusange ngaruka kwezi uba kuwa gatandu wa nyuma wa buri kwezi.
Nyuma y’umuganda n’inama nyungurana bitekerezo yigiwemo, ikanashakirwamo umuti w’ibibazo byugarije abaturage. Abaturage bo mu Mudugudu wa Mumararungu basabwe gushyira amatara y’irondo ku nzu zabo nk’umwe mu miti izafasha mu guhanga n’ikibazo cy’ubujura burangwa muri uyu mudugudu.
Muri uyu mudugudu nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wawo Madame Tumukunde Allima, ngo ibibazo by’ingutu bafite ni ikibazo ubujura, ndetse n’ibiyobyabwenge. Ngo hari n’ibisambo byitwikira ijoro bikamena amazu.
Yagize ati “Abacuruza ibiyobyabwenge baba mu makaritsiye (ibice) nibo badukururira abo bantu b’ibisambo. Ibisambo bifata abantu bikambura, ni ibisambo biciriritse bigenda byiba mungo akaba yakwinjira mu nzu agaterura nk’isafuriya cyangwa akanura nk’imyenda yanitse cyangwa iyo akuye munzu.”
Uyu muyobozi avuga ko kimwe n’ahandi mu Mujyi wa Kigali bashyizeho inzego zibafasha guhashya abajura n’abandi banyabyaha mu mudugudu wabo.
Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko urumogi rubamariye abana bakiri bato barimo b’abanyeshuri, naho ngo abanywa icyitwa Mugo bo ni abakuru ari nabo ngo bakunze kugaragara cyane mu bikorwa by’ubujura.
Ati “Abanywa Mugo ni abantu biba cyane. Ni wawundi ushobora kuza agaterura nk’iyi Telefone. Niba basanze ibiryo kumbabura barabiterura bagende babimene bagurishe isafuriya.”
Abaturage nabo bavuga ko ubujura n’ibiyobyabwenge bigaragara mu mudugudu wabo bituma batagoheka kumanywa ndetse na nijoro.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
I Gicumbi ubujura nk’ubwo ni bwo busa. Ntawe ugisinzira. Aho mba bapfumuye igipangu kuwa mbere.
Comments are closed.