Digiqole ad

Nyanza: MTN_Rwanda yasuye ndetse iremera incike zarokotse Jenoside

 Nyanza: MTN_Rwanda yasuye ndetse iremera incike zarokotse Jenoside

Nyirafandi ati “Alain ni fiance wanjye”, ngo ategereje ko bazarushingana.

Kuri uyu wa kane, mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu, abakozi ba Sosiyete y’itumanaho ya MTN_Rwanda basuye incike 18 zacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse basura Urwibutso rwa Jenoside basobanurirwa amateka ya Jenoside muri aka gace.

Gunter Engling, umuyobozi wa MTN_Rwanda aramukanya n'aba bakecuru b'incike.
Gunter Engling, umuyobozi wa MTN_Rwanda aramukanya n’aba bakecuru b’incike.

Muri iki gikorwa, incike zacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi zishimiye kuba zasuwe n’abakozi ba MTN, zisabye ko abantu bajya babasura kuko iyo babasuye bibashimisha, bigatuma bava mu bwigunge.

Uwitwa Dancille Nyirafandi, umwe mu ncike zarokotse Jenoside yatubwiye ko iyo abantu babasuye bakabaganiriza bibagirira akamaro kanini.

Yagize ati “Iyo dusuwe biradushimisha, rwose abantu bajye batwibuka.”

Gunter Engling, umuyobozi wa MTN yavuze ko bataje gusura izi ncike nka MTN ahubwo baje nk’Abanyarwanda bifuzaga kwifatanya nabo muri ibi bihe bikomeye bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside. Yavuze ko atari ubwa mbere bakoze igikorwa nk’iki, kandi ngo bazabikomeza.

http://www.thegossipers.com/gossip/victoria-costretta-a-togliersi-le-scarpe.asp
Gunter asuhuza incike za rokotse Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Elasme Ntazinda yashimiye MTN kuba yarasuye izi ncike 18 zirimo abakecuru 16 n’abasaza babiri, ndetse ikanazitera inkunga.

Yagize ati “Twabashije kububakira inzu nziza nini 5, gusa hanze hasigaye abandi bagera kuri 60, nabo inkunga niboneka tuzabubakira kuko ntabwo babayeho neza, bari mu bwigunge.”

Elasme Ntazinda yakomeje avuga ko bafite gahunda nka leta yo kuzubakira abandi basigaye bagera kuri 60, gusa aba bakecuru bakene umuntu ubasura kuko birabashimisha cyane.

Elasme Ntazinda, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza.
Elasme Ntazinda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza.

Nyuma yo gusura incike zarokotse muri Jenoside, abakozi ba MTN basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi basobanurirwa amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatusti muri kariya gace.

Nyuma yaho nibwo MTN yahaye aba babyeyi Telefone yo guhamagara, umutaka, ibitenge byo kwambara. MTN yahaye kandi Akarere ka Nyanza Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9 000 000 Frw) zizafasha mu kuremera abatishoboye barokotse muri Jenoside, no gusana inzibutso zitameze neza.

Akarere ka Nyanza kugeza ubu gafite inzibutso eshanu, kavuga ko gafite abantu bagera mu 140, 000 bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo abamaze gushyingurwa neza mu cyubahiro 52,000.

Ababyeyi ngo bakeneye ababasura bakabaganiriza.
Ababyeyi ngo bakeneye ababasura bakabaganiriza.
Abakozi ba MTN bahavuye babasabiye umugisha.
Abakozi ba MTN bahavuye babasabiye umugisha.
Umuyobozi muri MTN, Alain Numa aramukanya n'izi ncike.
Umuyobozi muri MTN, Alain Numa aramukanya n’izi ncike.
Izi ncike zahawe ibitenge byo kwambara.
Izi ncike zahawe ibitenge byo kwambara.
Izi ncike zanejejwe no gusurwa n'abakozi ba MTN.
Izi ncike zanejejwe no gusurwa n’abakozi ba MTN.
Aba bakecuru bisabiye ko abantu bajya babasura.
Aba bakecuru bisabiye ko abantu bajya babasura.
Gunter aha impano umusaza w'incike warokotse Jenoside.
Gunter aha impano umusaza w’incike warokotse Jenoside.
Impande zombi zari zanezerewe.
Impande zombi zari zanezerewe.
Incike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bifuza ko abantu babasura kuko bibakura mu bwigunge.
Incike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bifuza ko abantu babasura kuko bibakura mu bwigunge.
Incike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Nyanza.
Incike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Nyanza.
MTN yabaremeye, ndetse inabatera inkunga.
MTN yabaremeye, ndetse inabatera inkunga.
Iyo basuwe ngo birabashimisha cyane.
Iyo basuwe ngo birabashimisha cyane.
MTN yabahaye za Telefone izajya ibafasha mu kuganira n'abandi.
MTN yabahaye za Telefone izajya ibafasha mu kuganira n’abandi.
Nyirafandi avuga ko bibashimisha iyo abantu babasuye.
Nyirafandi avuga ko bibashimisha iyo abantu babasuye.
Nyirafandi yavuze ko Alain ni fiance we, atagereje ko bazarushingana, aba babyeyi bakeneye ubasura.
Nyirafandi yavuze ko Alain ni fiance we, atagereje ko bazarushingana, aba babyeyi bakeneye ubasura.
Nyirafandi yasigaye wenyine, nta mwana, nta mugabo, gusa barashimira perezida Paul Kagame kuko yabakuye mu bwigunge, kuko ababahekuye bari baziko bazabamara ariko Imana yakinze akaboko.
Nyirafandi yasigaye wenyine, nta mwana, nta mugabo, gusa arashimira Perezida Paul Kagame kuko yabakuye mu bwigunge, kuko ababahekuye bari baziko bazabamara ariko Imana yakinze akaboko.
Hano niho batuye.
Hano niho batuye.
Iyi n'imwe mu mazu 5 bubakiwe, barabana ubu bakaba bameze neza.
Iyi n’imwe mu mazu 5 bubakiwe, barabana ubu bakaba bameze neza.
Rumwe mu nzibutso mu Karere ka Nyanza, uru rushyinguyemo imibiri igera kuri 23,336 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rumwe mu nzibutso mu Karere ka Nyanza, uru rushyinguyemo imibiri igera kuri 23,336 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Batemberezwa mu rwibutso.
Batemberezwa mu rwibutso.
Ibi ni bimwe mu bikoresho byagiye bisangwa ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi ni bimwe mu bikoresho byagiye bisangwa ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Basura ibice byose bigize urwibutso.
Basura ibice byose bigize urwibutso.
Ifoto y'umwana ushyinguye muri uru rwibutso nawe wazize Jenoside.
Ifoto y’umwana ushyinguye muri uru rwibutso nawe wazize Jenoside.
Aha abakozi ba MTN n'umuyobozi wayo barimo basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha abakozi ba MTN n’umuyobozi wayo barimo basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bari kubasobanurira amateka ya Jenoside by'umwihariko muri Nyanza.
Bari kubasobanurira amateka ya Jenoside by’umwihariko muri Nyanza.
Gunter, umuyobozi wa MTN ashyira indabo ku mva z'abazize Jenoside.
Gunter, umuyobozi wa MTN ashyira indabo ku mva z’abazize Jenoside.
MTN yatanze inkunga ya Miliyoni 9 y'amafaranga y'u Rwanda.
MTN yatanze inkunga ya Miliyoni 9 y’amafaranga y’u Rwanda.
Mary Asiimwe ushinzwe abakozi muri MTN aganira n'abanyamakuru.
Mary Asiimwe ushinzwe abakozi muri MTN aganira n’abanyamakuru.
"Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside" niyo nsanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 22.
“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside” niyo nsanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 22.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi nibyagaciro kenshi gusura ababaye ndabikunze

Comments are closed.

en_USEnglish