Digiqole ad

Amashashi REMA yayahagurukiye…Uyafatanywe aracibwa agera kuri 300 000 Frw

 Amashashi REMA yayahagurukiye…Uyafatanywe aracibwa agera kuri 300 000 Frw

*Amashashi yitwa ‘Cling Films’ yo mu bitaro, hotels,… ngo ab’imigati bayagize ayabo…

Kuri uyu wa 13 Mutarama, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije cyaramukiye mu mukwabu wo gushakisha abakomeje gukoresha amasashi  ya pulasitiki mu turere twose tw’u Rwanda, rimwe mu matsinda ari muri iki gikorwa mu mujyi wa Kigali wafashe abantu bane bafite inzu zikorerwamo imigati (Bakeries) baciwe amande y’ibihumbi 300 Frw kuri buri muntu.

Abasanzwe bakoresha aya masashi ibyabo byatwawe bacibwa amande y'ibihumbi 300 Frw
Abasanzwe bakoresha aya masashi ibyabo byatwawe bacibwa amande y’ibihumbi 300 Frw

Mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda yasohoye itegeko ribuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi akoze muri pulasitiki.

Iri tegeko rinagena n’ibihano ku warirezeho birimo igifungo kiva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka n’ihazabu iva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 500 Frw cyangwa kimwe muri byo ku bakora cyangwa abakoresha aya masashi.

Ugurisha  aya masashi we ahanishwa kuva ku ihazabu y’ibihumbi 10 kugera ku bihumbi 300 Frw, naho umuntu wese utabyemerewe ukoresha aya masashi  ahanishwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 100.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA cyaramukiye mu gikorwa cyo kurandura ikoreshwa ry’aya mashi, mu murenge wa Muhima cyafashe abantu batatu n’undi umwe wo mu murenge wa Jali bafite amazu atunganya imigati (Bakeries) bapfunyika mu masashi atemewe gukoresha ibi bikorwa.

Aba bantu bose bafatanywe aya masashi azwi nka Cling Film Plastic bavuga ko atandukanye n’ayaciwe ku buryo bayagura ahantu hazwi ndetse bagahabwa inyemezabwishyu.

Umukozi wa REMA mu ishami rishinzwe amategeko ajyanye n’ibidukikije no kubibungabunga, Samson Twiringire avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ko aya masashi yemewe kuko n’ubwo yemewe kwinjizwa mu Rwanda ariko yagenewe gukoreshwa mu bitaro, mu mahoteri, no muri Restaurent.

Avuga ko impamvu aya masashi yakomorewe muri izi nzego ari uko zifite uburyo bwo kuyakusanya kugira ngo asubizwe mu nganda atunganywemo ibindi.

Ati “ Ariko iyo njye nje nk’umuguzi nkagura umugati, ya sashi nyijugunya muri nature akajya kwangiza ibidukikije nta buryo buba buriho bwo kugira ngo wa mucuruzi akurikirane ya masashi yagurishijemo imigati yongere ayafate ayakusanye ayajyane mu inaguriro.”

REMA ivuga ko muri 2012 yandikiye abafite Bakeries bose ko aya masashi ya ‘Cling Film’ batemerewe kuyapfunyikamo imigati, ikavuga ko yakajije ibihano ku bafatirwa muri iki cyuho kuko byaba bigaragaza ko bakomeje kwinangira.

Samson ati “ Itegeko rivuga ko aba bacibwa hagati y’ibihumbi 100 na 300, ubu twumvikanye ko tuzajya tubaca ibihumbi 300, itegeko rivuga ko iyo uvuze range (hagati ya…na ya…) ushobora kumuca minimum cyangwa maximum ariko noneho twaravuze tuti reka tujye tubaca 300.”

Avuga ko abafatwa bose bahita bafungirwa bagasabwa kujya kwishyura aya mande, ubundi bakandika ibaruha igaragaza ko batazasubira, ubundi bagafungurirwa bagakomeza imirimo yabo.

Abafashwe n’itsinda uyu muyobozi muri REMA yakoreyemo bose bavuga ko bari bazi ko aya masashe (cling films) yemewe gusa bakigarura bavuga ko ubwo basanze bitemewe bagiye guca ukubiri no kuyakoresha.

Emile Mugabo ukorera uruganda rw’imigati rwitwa Ikaze ruherereye mu kagari ka Gateko, mu murenge wa Jali yagize ati “ Igihano turacyakira bisanzwe ariko ntabwo twashatse kurenga ku itegeko kuko twayaguraga tuzi ko yemewe.”

Mugabo avuga ko aya masashe anakundwa n’abakiliya babo kuko bajya bananga gupfunyikirwa mu bipfunyika by’impapuro, akavuga ko bagiye kujya bakoresha izi envelope zikoze mu bipapuro kuko byombi bigura kimwe.

Mu mukwabu nk’uyu uheruka gukorwa ku italiki ya 20 na 21 Ukuboza 2016, wasize hafashwe abantu 212 bakekwagaho gukoresha amasashe, hafatwa amasashe ibihumbi 435 afite ibilo 84. Abafatiwe muri iki gikorwa cyakozwe mu mpera z’umwaka dusoje baciwe amande angana na 4 565 000 Frw.

Abakorera muri Brangerie y'i Jali na bo basanganywe aya masashe
Abakorera muri Brangerie y’i Jali na bo basanganywe aya masashe
Ngo bari bazi ko Cling Firm zemewe kuri bose
Ngo bari bazi ko Cling Film zemewe kuri bose
Ubundi ngo cling firm yagenewe gukoreshwa mu bitaro, muri hoteli no muri restaurent ariko yabaye iy'abakora imigati
Ubundi ngo cling film yagenewe gukoreshwa mu bitaro, muri hoteli no muri restaurent ariko yabaye iy’abakora imigati
Ibipfunyitse muri aya masashe byafashwe
Ibipfunyitse muri aya masashe byafashwe
Iyi migati izashyirwa abana barererwa mu bigo birera imfubyi
Iyi migati izashyirwa abana barererwa mu bigo birera imfubyi
Izashyirwa abana barererwa mu bigo by'imfubyi
Izashyirwa abana barererwa mu bigo by’imfubyi
Abafashwe bahise bafungirwa basabwa kujya kwishyura amande
Abafashwe bahise bafungirwa basabwa kujya kwishyura amande

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • aya niyo yonyine mwafashe koko namashashi akoreshwa mutubutike two muri qartien!!murambabaje nimumanuke mujye muri butiqe murabona ko ntacyo mwakoze. ahubwose yigeze acika nkuko mubyibwira

  • abana baba mu bigo ni uko REMA ibashakira ibyo kurya se oya rwose uko ni ukwisebya nonese abayobozi b’ibyo bigo babàbwiye ko bakeneye imigati y’abana

    ikindi kidasobanutse gute ikintu cyakwemererwa umucuruzi umwe(hotel) kikaba icyaha kuwundi NTABWO BISOBANUTSE IRYO NI IVANGURA MU BUCURUZI

  • ndabo arishyano

  • nishyano

  • Bavuga ko ubutabera butagira impuhwe buba ari ubugome: Qui n’est que juste est cruel. Abana b’impfubyi se bakwiye gutungwa n’ibyo mwambuye bene byo? Kuki mutabasaba gukura iyo migati mu mashashi bakabona kuyicuruza. Imigati murayitwaye, mumuciye amafaranga,mumubujije gucuruza…..kandi imisoro imutegereje.Ibaze nawe.

  • mwabahohoteye kubaca amande mukabatwarira nibintu !!!! mwagombaga kubambura ayo masashe mukayatwika imigati bakayipakinga mubindi mutayitwaye kuko yo yujuje ubuziranenge ubwo banyirizonganda ntabwo bazi kata nyine nibihangane bahombye kabiri kdi nabo bamenye kubahiriza itegeko niba rema yarabiyamye ko atemewe kuki babirenzeho! aho babarenganyirije nukubatwarira imigati kdi ikosa ariryamasashe

  • Ese ko Rema itavuga igisimbura amasashi. Ko leta yabasabye gushyiraho inganda zikora amasashi ashobora kuora kandi ko ariho kuki batayazana ngo abantu barye ibiribwa bisukuye. Murabababaje . Ibi babyita guhuzagurika.

Comments are closed.

en_USEnglish