Ku munsi wa 10 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame amaze kwiyamamariza mu Karere ka Kirehe, akaba aribukomereze mu Karere ka Ngoma na Rwamagana. Paul Kagame mu ijambo ritari rirerire yashimiye abaturage ba Kirehe kuba baje kumugaragariza ko bamushyigikiye ari benshi, ndetse […]Irambuye
Dukeneye amashanyarazi n’ibigo nderabuzima mu tugari bitarageramo, ndetse n’imihanda ihuza imirenge cyane cyane uhuza Byumba- Rutare- Cyamutara, ibi ni bimwe mubyo abatuye Gicumbi bifuza kuri Perezida uzatorwa. Abaturage banyuranye bo mu Mirenge ya Kaniga, Nyamiyaga, Rutare, Rwamiko, Nyankenke, Miyove, na Rubaya twaganiriye hari byinshi bifuza ku wuzayobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere. […]Irambuye
Mukamutesi Irene kimwe n’abandi baturage benshi bo mu karere ka Kirehe yaje i Nyakarambi kumva imigabo n’imigambi bya Perezida Kagame Paul, ubuhamya bwe ni umwihariko, yaguye mu rwobo rwa m 8 atwite inda y’amezi 7 umwana ntiyabayeho ariko we ariho ngo niyo mpamvu yaje gushimira Kagame. We n’imbago ye, Mukamutesi yabashije kugera ku kibuga kiri […]Irambuye
Mu masaha akuze y’ikigoroba kuri uyu wa gatandatu, Perezida Kagame Paul Umukandida wa RPF – Inkotanyi yari ageze ageze mu mujyi wa Kayonza, mu murenge wa Mukarange, mu kagari ka Bwiza, mu mudugudu w’Abisunganye, aho yiyamamarije avuga ku iterambere bagize ko umujyi wenda gufatana na Rwamagana bikazavamo umujyi wanaruta Kigali, yabijeje ko bazakomezanya mu iterambere ryaho […]Irambuye
Ku kibuga cya Gwendenzi aho Kagame Paul yagize ibirindiro akiri Umusirikare Mukuru uyoboye ingabo za RPA, niho yavugiye ijambo “Jeshi letu hili, ndilo msingi utajenga taifa…” (izi ngabo zacu nizo shingiro rizubaka igihugu…), kuri uyu wa gatandatu yahakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza asezeranya abatuye abatuye Nyagatare kuzubaka igihugu gitangaje kifuzwa n’abuzukuru, by’umwihariko kuzabaha amazi kandi akabafasha […]Irambuye
Aganiriza urubyiruko rwitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” ryasoje kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasabye urubyiruko rwa Africa gukomera ku ndangagaciro zabo aho bajya hose ku isi. Mu kiganiro cyigaga ku ruhare rw’urubyiruko cyane cyane uruba mu mahanga (diaspora) mu kubaka Africa, Minisitiri Mushikiwabo yagendeye ku […]Irambuye
Asoza ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth connect Africa Summit” ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba urubyiruko rwa Africa ruri kugwa mu nzira rujya gushaka imibereho ahandi, bigaragaza ko hari ibitagenda neza mu bihugu iwabo bigomba gukemuka. Perezida Kagame yavuze ko mu bibazo bitera urubyiruko rwa Africa gushaka kuva ku […]Irambuye
Police y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi by’agateganyo umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie akekwaho kubangamira ibikorwa by’umwe mu bakandida bari kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Ibicishije kuri Twitter, Police y’u Rwanda yatangaje uyu muyobozi w’akarere ka Rubavu afunganywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze. Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu, avuga ko amakuru avuga ko ifungwa […]Irambuye
Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri bitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” yasabye abayobozi ba Africa gushyiraho uburyo urubyiruko rwinshi bafite kugira ngo ruteze imbere ibihugu byabo kuko rubifitiye ubushobozi, anashimira u Rwanda kuba indorerwamo imurikira ibindi bihugu. Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Alioune Badara Thiam uzwi nka Akon yashimiye u Rwanda […]Irambuye
*Nyakariro barifuza ikoranabuhanga Nyakariro, Karenge, nzige na Muyumbu barifuza umuhanda wa kabirimbo ubahuza n’umugi wa Kigali kuko ngo umusaruro wabo ugera i Kigali bibagoye kandi bakaba ari ikigega cy’umugi. Ibi ni bimwe mubyo babwiye Umuseke bategereje kuri Perezida uzatorwa. Iyi mirenge yo mu karere ka Rwamagana yiganjemo ubuhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto, ndetse n’ikawa cyane muri […]Irambuye