Digiqole ad

Umunyarwandakazi wese, Umutekano, Ubumwe bwacu ni ‘do not touch’ – Kagame

 Umunyarwandakazi wese, Umutekano, Ubumwe bwacu ni ‘do not touch’ – Kagame

Perezida Paul Kagame i Kirehe aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza uyu munsi.

Ku munsi wa 10 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame amaze kwiyamamariza mu Karere ka Kirehe, akaba aribukomereze mu Karere ka Ngoma na Rwamagana.

Kirehe naho yakiriwe n'abagera ku bihumbu 100.
Kirehe naho yakiriwe n’abagera ku bihumbu 100.

Paul Kagame mu ijambo ritari rirerire yashimiye abaturage ba Kirehe kuba baje kumugaragariza ko bamushyigikiye ari benshi, ndetse ababwira ko yishimiye kuza kubasuhuza no kuganira nabo.

Mu magambo ye ati “(Naje) no kubashimira ku bikorwa byinshi byiza bikorwa, mukanya Munyankindi Jean de Dieu yatubwiye aho yavuye n’aho ageze. Do not touch ntukinishe umutekano wacu, ntukineshe ibikorwa by’amajyambere dukora, ntukinishe iterambere ry’umunyarwandakazi. Umukobwa, umunyarwandakazi wese ni ‘do not touch’, ubumwe bwacu ni ‘do not touch’ ntubukinishe.”

Kagame yasabye Abanyakirehe ko uko baje kumugaragariza ko bamushyigikiye ari benshi n’imbaraga nyinshi kuzabigaragaza no ku itariki 04 Kanama bamutora.

Ati “Niko tubifuza kandi mu bumwe, mu majyambere, niko tubifuza muri byose, byose biduhe umutekano. Baturage ba Kirehe turashaka gukora byinshi byiza byongera ku byiza tumaze kugeraho mu myaka 7, nyuma ya tariki 04 Kanama turashaka gukora byinshi.”

Perezida Paul Kagame i Kirehe aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza uyu munsi.
Perezida Paul Kagame i Kirehe aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza uyu munsi.

Paul Kagame yasezeranyije Abanyakirehe ko mu myaka ibiri ya mbere ya manda itaha, umuhanda Kagitumba – Kayonza – Rusumo uzaba wuzuye ari Kaburimbo nziza cyane.

Ati “Waratangiye (ibikorwa byo kuwubaka byaratangiye) guhera Kagitumba, ibyo ni ukugira ngo mwebwe ba Nyakirehe n’abandi Banyarwanda mugire ibikorwa by’amajyambere bibafasha kwiteza imbere n’imiryango yanyu, n’igihugu cyanyu.”

Paul Kagame kandi yagarutse ku kibazo cy’Abanyarwanda birukanywe mu bihugu by’ibituranyi, “bazira icyo bari cyo, bazira ko bafite amaraso y’Ubunyarwanda, ibyo nabyo aho tujyeze ni ‘do not touch’.”

Yongeraho ati “Uwo basagariye turamwakira tukamutuza na we agakomeza akiyubaka niko bizajyenda, abirukanywe batugannye twagerageje ibishoboka byose ngo bature iwabo n’ubwo bamwe batarabona aho batura ngo babone ubutaka biteze imbere ariko na byo turagenda tubikemura.”

Akomeza avuga ko ibibazo atavuga ko bitazaboneka cyangwa nta we uzahurana nabyo, ati “ariko icyo nabasezeranya ni uko iyo twahuye n’ibibazo duhaguruka tukabishakira umuti tukabikemura.”

Kagame yongeraho ati “Ibikorwa nk’ibyo bidukura mu kangaratete ni byo twe dushyira imbere. ‘abaturage bati: NI WOWE’. Ibikorwa bihanagana n’ibibazo ni byo twifuza, ni wo muco wacu, uwo muco tuwukomeze ku itariki 4 Kanama.”

Paul Kagame yizeje Abanyakirehe kuzabageza ku byiza byinshi muri Manda itaha.
Paul Kagame yizeje Abanyakirehe kuzabageza ku byiza byinshi muri Manda itaha.

Paul Kagame yabwiye Abanyakirehe ko nubwo hari byinshi byiza bimaze kugerwaho, hari n’ibindi byinshi byiza bikiri imbere, gusa ngo kugira ngo babigereho bagomba gikomeza umuco mwiza wo gukorera hamwe.

Nk’uko akunze kubigenza, Kagame yongeye gushimira amashyaka ya Politiki 8 yemeye gufatanya na FPR-Inkotanyi muri aya matora.

Ati “Dusanzwe dufatanya ariko muri iki gikorwa cy’amatora tuzafatanya, tuzatora umukandida umwe, bemeye gutora umukandida wa FPR kubera ko n’ubundi basanzwe bafatanya na FPR imyaka ibaye 23.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Odette Uwamariya wahoze ayobora Intara y’Uburasirazuba, yashimiye Paul Kagame kubyo amaze kugeza ku Akarere ka Kirehe, birimo ingo zifite amashanyarazi zigera kuri 27%, kuvugurura ubuhinzi aho kuhira byikubye inshuro 6.

Muri aka Karere k’ubuhinzi, ngo ubu bashyize imbere kongera umusaruro kuri Ha, kuko muri Kirehe bashobora kweza igitoki cy’ibilo 200.

Muri aka Karere kandi ngo mu 1994 nta shuri ryisumbure (secondary) ryari rihari none ubu hari amashuri yisumbuye 64, mu gihe muri rusange hari amashuri 400, afasha mu burezi kuri bose.

Mubyagezweho muri aka Karere kandi harimo n’umupaka wa Rusumo wavuguruwe none ubu ukaba uri kuzamura ubukungu, ndetse n’ibitaro bya Kirehe.

AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric 
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda buzagerwaho ari uko abanyapolitiki babanje kwiyunga no kworoherana. Ariko kugeza uyu munsi, abari bahanganye hagati ya 1990-1994 na n’uyu munsi baracyahanganye. Nabo kandi uko guhangana bakurazwe n’abari bahanganye muri 1957-1963. N’abari bashyize hamwe FPR ifata ubutegetsi muri 1994 zabyaye amahari? Ese koko ubu ni bwo bumwe ndakorwaho abanyarwanda dukwiye gusigasira?

  • nkubwo nkawe uvuze koko abantu nkamwe kuki umuseke ubaha ijambo ubumwe niba ukeneye bumwe bwo kwa kinani wamusanga iyo ari ariko kubona abiciwe nabishe bashobora kongera gusangira bakicara ku ntebe imwe abana bakiga nta vangura nta turere gvnt ihuriyiho nabose ngo zabyaye amahari? what do you mean? igihe cyose indashima zibaho nkawe nka ba kayumba na rudasingwa nabandi bi bisambo ba ndagijimana baha akazi bagatorakana amafaranga ya baturage nabandi benshi ntarrondoye abo se nibo ushaka kuvuga wowe niba nta bumwe ubona nuko muri wowe kamere yawe ntabumwe igira ntanubwo izigira igira niyo iyo mwijuru yaguha ibingana iki
    ntimukayobye abanyarwanda aho tuvuye turahazi ncyo dushaka turakizi

    • @kay, banza werekane aho mateka abeshya mbere yo kumutwerera ibitekerezo byawe.

  • Ubumwe bwo ku mbehe nta condition n’imwe busaba, abashonje iyo bahuriye ku mbehe barabwunga surerly!! N’iyo baba bavuye ku rugamba rwo kurwana hagati yabo. Niyo mpamvu iyo imbehe imenetse byose bihinduka ubusa! Kuko icyari kibahuje kiba kirangiye.

  • Yes Your Excellency. Ubumwe bw’imbyeyi ikamwa na nyirayo w’umutunzi ntacyo wabugurana. Ahandi babyita la solidarite du cheval et du cavalier.

Comments are closed.

en_USEnglish