Digiqole ad

Naguye mu rwobo rwa m 8 ntwite, iyo bitaba imiyoborere ya Kagame nari gupfa – Umuturage/Kirehe

 Naguye mu rwobo rwa m 8 ntwite, iyo bitaba imiyoborere ya Kagame nari gupfa – Umuturage/Kirehe

Mukamutesi bikimenyekana ko yaguye mu rwobo rwa m 8 yatabawe uko bikenewe ko se yitabwaho abishimira Kagame

Mukamutesi Irene kimwe n’abandi baturage benshi bo mu karere ka Kirehe yaje i Nyakarambi kumva imigabo n’imigambi bya Perezida Kagame Paul, ubuhamya bwe ni umwihariko, yaguye mu rwobo rwa m 8 atwite inda y’amezi 7 umwana ntiyabayeho ariko we ariho ngo niyo mpamvu yaje gushimira Kagame.

Mukamutesi bikimenyekana ko yaguye mu rwobo rwa m 8 yatabawe uko bikenewe ko se yitabwaho abishimira Kagame

We n’imbago ye, Mukamutesi yabashije kugera ku kibuga kiri imbere y’Akarere ka Kirehe mu kagari ka Nyabikokora yirengagiza ibyamubayeho agafasha abandi kwishima mu ndirimbo batera.

Uyu mugore w’imyaka 40 ni uwo mu murenge wa Nyarubuye, mu kagari ka Rutunga mu mudugudu wa Rutunga, umwobo yawuguyemo tariki 4 Nzeri 2016.

Ati “Naguye mu cyobo cya m 8, bakimenya ko harimo umuntu ntibarengejeho itaka bahise bakoresha ikoranabuhanga Kagame Paul yatwoherereje, nahise mvamo imbangukiragutabara (ambulance) yahennye aho ntaguye Nyarutunga mu ngobyi yo mu bitugu.”

Mukamutesi ngo yageze ku bitaro bya Kirehe ntiyahatinda bahita bamwohereza ku Bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, ako kanya ngo baramubyaza batamubaze, bamukuramo umwana wapfuye.

Ati “Umwana wanjye ntiyabayeho kuko yari amaze amasaha atanu apfuye ariko ibyo ntacyo ubivuga ni we gisubizo, inkeragutabara kubera imiyoborere myiza, bahise bazana ingemu, umurenge n’umudugudu bose baramfashije, ndashima ko nongeye kumwamamaza (Kagame Paul), tugiye gukorana sinari nzi ko ngera aha ariko nahageze.”

Uyu muturage ashima uko mutuelle yamufashije kwivuza ku giciro gito kuko ngo yashoboraga no kuba yapfira mu rugo.

Ati “Nashima ko nari gutanga amafaranga menshi cyane cyangwa nkagwa mu nzu, ariko yatuzaniye (Kagame) mutuelle, iyo nay o yagabanyije imfu z’Abanyarwanda benshi bapfaga.

Mukamutesi avuga ko iwabo muri Nyarubuye ubu amazi yari ikibazo ariko ngo bari kuyakora, n’amashanyarazi ngo hari aho yageze.

Asaba Kagame Paul igihe yazaba atowe ko yazabafasha kubyaza umusaruro amabuye bafite akabashakira isoko kandi akabubakira hotel.

Mukamutesi yaje kwamamaza Kagame Paul kubera igihango afitanye na we

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Umuseke mwiriwe! Episode byagenze gute ko amaso yaheze mukirere?

  • Yewe badukujeho pe.Nibihangane bayiduhe kuko birigutuma tudatuza

  • Muze gukosora kuri iyo nteruro ntekereza ko mwashatse kuvuga WE N IMBAGO YE ntabwo ari(We n’imbogo ye, Mukamutesi )

  • Ntashimiye Imana yakinze akaboko, ntashimiye abamukuye muri urwo rwobo, ntashimiye abaganga bamwitayeho, byose abikesha imiyborere ya Prezida Kagame!

  • Akumiro we, uzitonde uzabaze, uzasanga mu byaro bya Africa aho wabona ambulance igusanga mu rugo ari hake cyane. Kagame rero ni umugabo ufata ibyemezo!!

  • Mwabanje gushimira Imana da!!!! Dore aho nibereye….

  • Mbere ya byose tujye dushima Imana kukoiyo ibishaka ntuba ufite n iyo mbago wa mugore we.

  • Rwose mwaduhaye episode ,amaso yaheze hano pe

  • Ahubwo kuki yaguye mu mwobo ? Kuki uwacukuye atashyizeho uruzituro ngo abantu batawugwamo ? Ndishimye ko uyu mudamu yarokotse ariko abo nabonye bavuga ngo nasimire imana ko batayibaza impamvu itarokoye umwana ? Ibibazo byacu ntitukabihe gusa Imana n’abatware, mu buzima hari hasard kandi na responsabiltés zacu…

  • Ndabona itorero ryarakoze akazi karyo.
    Hari abibwira ko kagame adahari batabaho. Biteye impuhwe.
    Dukomeze turebe ibizakurikiraho.

  • ibi bintu sibyo rwose tugiye gusimbuza imana kagame nyamuna nimusigeho kagame turamwemera pe ariko mumenye ishobora byose niyo idufiteho ububasha bwoseeee Kagame tumushime nkumwana wumuntu ariko twokurengeraaaa

  • Ariko hari abo mbona bakamejeje ko ntiyashimye Imana? Niki kibabwira ko atariyo yahereyeho gushima mbere ataranagera aho? Ashobora kuba yarayishimye akirokoka impanuka. Niba ari mu kwamamaza birumvikana ko yavuze ibyo Kagame yamukoreye ariko ntibisobanura ko atashimye Imana! Erega kandi ubuyobozi bwiza buva ku Mana.

  • I mana se ko iba ikeneye ko abantu natwe duca akenge tukagira icyo dukora. rata @Copy nanjye ndabyumva kimwe nawe imana yo yayishimye kera kandi ikwiye amashimwe ibihe byose ariko ibyo avuga ko imiyoborere myiza ya KAGAME PAUL yatumye atabarwa ni ukuri kwuzuye

  • KAGAME N’INAMA YAMUDUHAYE NGO ATUYOBORE KANDI TURAYISHIMA IBIHE BYOSE KUVUGA IBYIZA YAKOZE NTABWO ARI UKUMURUTISHA IMANA RWOSE MUJYE MWUMVA IBINTU NEZA!!

  • Imana yo mu ijuru izaduhere umubyeyi ubuzima buzira umuze akomeze atuyobore kandi turikumwe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish