Gicumbi: Barasaba Perezida uzatorwa kubaha ibikorwaremezo
Dukeneye amashanyarazi n’ibigo nderabuzima mu tugari bitarageramo, ndetse n’imihanda ihuza imirenge cyane cyane uhuza Byumba- Rutare- Cyamutara, ibi ni bimwe mubyo abatuye Gicumbi bifuza kuri Perezida uzatorwa.
Abaturage banyuranye bo mu Mirenge ya Kaniga, Nyamiyaga, Rutare, Rwamiko, Nyankenke, Miyove, na Rubaya twaganiriye hari byinshi bifuza ku wuzayobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere.
Mu bikorwa Remezo
Abaturage bavuga ko bakeneye amazi meza cyane cyane mu misozi yo hejuru kuko ubu abayafite ari abegereye ku mihanda minini.
Barifuza kandi ko amashanyarazi yagera mu tugari atarageramo nko mu Tugari twa Kigabiro na Cyeru ho mu Murenge wa Rwamiko.
Barasaba kandi kubakirwa imihanda ihuza Imirenge cyane cyane mu Murenge wa Rutare bifuza umuhanda uhuza Byumba – Rutare- Cyamutara, ngo byaba byiza unashyizwemo Kaburimbo
Imbereho myiza
Kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza, abaturage bavuga ko bakeneye ikigo nderabuzima (Poste de santé) byibura mu Tugari zitarageramo.
Bakifuza ko gahunda z’Ubudehe na ‘Girinka’ zakomeza kandi zikarushaho kunozwa.
Hari kandi imiryango 14 y’Abasiganywe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Miyove nabo ngo bakwiye kubakirwa, dore ko kugeza mu miryango yabo igera kuri 22 ituye muri uyu murenge hamaze kubakirwa igera ku 8 gusa.
Abaturage kandi basaba Perezida uzatorwa gukomeza no kunoza gahunda ya VUP kandi bakajya bahembwa ku gihe.
Basaba kandi ko Ubeisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) bwarushaho kongererwa imbaraga.
Kubera ko ngo hakiri imiryango myinshi ituye mu manegeka, abaturage basaba ko iyo miryango nayo yafashwa kujya mu midugudu
Mu burezi
Uburezi nka kimwe mu nzego ngo zibahangayikije, abaturage ba Gicumbi basaba ko Perezida uzatorwa yabongerera ibyumba by’amashuri.
Urubyiruko rughabwa amashuri y’imyuga, cyane cyane mu Mirenge nka Nyamiyaga, Cyumba, Rubaya, na Rwamiko.
Abaturage kandi basaba ko Leta yazareba uburyo abana bakomoka mu miryango itishoboye bajya bafashwa gufatira ifunguro ku ishuri.
Aha kandi, hari abasabye ko umushahara w’Abarimu cyangwa agahimbazamusyi byongerwa kugira ngo barusheho gukora akazi kabo bakishimiye.
Abanyagicumbi, by’umwihariko abo mu Murenge wa Miyove kandi ngo barifuza amashuri y’Ubuhinzi n’Ubwororozi.
Imiyoborere myiza
Kugira ngo imiyoborere irusheho kuba myiza muri Gicumbi, ngo umuyobozi w’Akagari akeneye Moto yamufasha kujya azenguruka mu midugudu bimworoheye, kuko ngo kubera imiterere y’aka Karere, hamwe na hamwe kugenda mu kagari kamwe usanga bigoranye.
Akagari kandi ngo gakwiye kongererwa abakozi byibura babiri bajya bafatanya n’abandi babiri basanzwe kugira ngo Serivise baha abaturage zirusheho kunoga.
Basaba kandi ko amahugurwa ahabwa abayobozi agamije kubigisha uburyo barushaho kwegera abaturage yakomeza.
Ubuhinzi n’Ubworozi
Mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi, Abanyagicumbi ngo bifuza kujya bahabwa ifumbire ku gihe byabafasha guhinga neza.
Barasaba imashini zabafasha kuhira mu mirima yabo, dore ko ngo mu igihe cy’izuba ubuhinzi busubira inyuma.
Abanyagicumbi kandi basaba kubakirwa amakusanyirizo y’Amata mu mirenge itandukanye dore ko ngo n’ubwo basa n’abateye imbere mu bworozi badafite amakusanyirizo y’amata ahagije.
Mu butabera
Mu bijyanye n’ubutabera, harasabwa guha Abunzi bose amagare yabafasha gukora ingendo bajya gukemura ibibazo by’abaturage mu bice bitandukanye, kuko ngo nubwo hari Abunzi bamaze guhabwa amagare hari n’abatarayabona.
Barasaba kandi ko hakubakwa inzu Abunzi bajya bakoreramo, kuko ngo kuba bakorera mu biro by’Utugari bitera akajagari.
Komite z’Abunzi kandi zirasabirwa kurushaho kujya babaha amahugurwa ku bigendanye n’amategeko kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.
Umuco na Sport
Mu birebana n’umuco na Siporo, Abanyagicumbi barasaba kububakira ibibuga by’imikino itandukanye kugira ngo impano z’abana babo zijye zibona aho zizamukira.
Barasaba kandi ko impano z’Abahanzi babo ndetse n’amatorero abyina ibya gakondo yashyigikirwa kandi akabungabungwa.
Mu mutekano
Mu birebana n’umutekano, Abanyagicumbi basaba ko abakora irondo barushaho kongerwa.
Basaba kandi ko byibura kuri buri kagari hashyirwa ushinzwe umutekano, byibura Umupolisi umwe ku biro by’Akagari, ku buryo ngo yajya afasha abanyerondo.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
7 Comments
Nta umuhanda,nta hotel nta restaurant, umujyi waho umeze nk’itongo,ntiwamenya niba Umugi wa Gicumbi uba mu Rwanda!!!
Gicumbi nubuyobozi bwaho mbona bwugarijwe nubujiji,nihahantu ushobora kuzana umushinga bakakazutaguza,ukibaza niba bakeneye ishoramari cg bifuza guhora mubwigunge,birakenewe ko hayoborwa nabumva ishoramari naho ubundi rwose hazahora icuraburindi
Si umujyi wa Gicumbi gusa reba na umujyi wa Nyagatare, na Nyamasheke, n’utundi turere twinshi tutagira imijyi turahari. Uretse umujyi wa Butare(Huye), RUsizi, Musanze na RUbavu ahandi nimumatongo ntanakimwe muri ibyo uvuze haruguru bihari
Ibyo mutabonye mu myaka 23 harya ubwo ngo mubitegereje mu myaka irindwi! Good Luck!
Bambarize!!!!
Imyaka 23 yose Gicumbi imeze uko yarimeze ku bwa Habyarimana!!!!!
mwibagiwe ikintu kimwe cyingenzi gukuraho umusoro kubutaka hakajya hasora ibirimo.
Comments are closed.