Digiqole ad

Knowless yatashye inzu yasaniye uwacitse ku icumu i Nyamata

 Knowless yatashye inzu yasaniye uwacitse ku icumu i Nyamata

Knowless na Karora Yusitina (hagati) mu nzu ye yasannywe

Ku nshuro ya 23 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Knowless Butera yasuye inzu yasannye ku bufatanye na Itel ya Karora Justine w’imyaka 72 y’amavuko wagizwe incike na Jenoside mu 1994.

Knowless na Karora Yusitina (hagati) mu nzu ye yasannywe

Karora Justine utuye mu ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagali ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugarama mbere y’uko inzu ye ivugururwa, iyo yabagamo mbere yayibanagamo n’amatungo ye.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Mata 2017 Knowless n’abamuherekeje bagiye i Nyamata gutaha iyo nzu ndetse banasura urwibutso rwa Ntarama.

Mbere yo kujya ku rwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga 5000 yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habanje gukorwa urugendo rwahereye ahitwa kuri Foundation Gasore.

Knwoless n’abo bari kumwe basobanuriwe amateka yaranze ubwicanyi i Ntarama mu 1994.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu baharokokeye, bavuze ko bashimira cyane ubuyobozi bwa FPR yagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside.

Bavuga ko imyaka 23 ishize ari umwanya wo kureba ibyo bagezeho kandi ari nako baharanira icyateza imbere igihugu muri rusange.

Ubu ni ubwiherero (WC) bw’iyo nzu
Knowless, Karora Justine , n’umuyobozi wa Itel Rwanda bari bari kumwe
Karora Yusitina w’imyaka 72 wasaniwe inzu
Uko inzu Yuriyana yabagamo mbere yari imeze
Icyo gikorwa cyari kitabiriwe n’uhagarariye Polisi muri ako karere
Ibi ni bimwe mu byo bashyiriye Karora Yusitina
Mu rugendo berekeza i Ntarama
Ku rwibutso i Ntarama
Knowless yasinye mu gitabo cy’abashyitsi

Photo/Ishimwe Innocent


UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Kugira neza uvugisha ihembe imbere yawe ni ikibazo nyamara, cyane cyane iyo ufasha utishoboye.

    • Nta kibazo, nawe uzarivuze ariko ugire neza

  • Wow, Knowless ndagukunze cyane, dore dukeneye abahanzi nkamwe mugira icyo mufasha societé nyarwanda, well-done kabisa aho wakuye imana ihasubize inshuro 7

  • ibintu nkibi nibyo biba bikenewe! Imana igumye kukuba hafi kandi iguhe umugisha namahoro mumuryango wawe! ndizerako aho wakuye Imana ihagusubiriza inshuro ndwi!

  • Akaboko kawe nikagira neza aka bumoso ntikazabimenye….Imana ubwayo irabimenya kandi ikazagushimira.

  • inside harimo business kurusha gufasha.
    iki nicyo gihe abakunda kwigaragaza bakoresha kandi sibyo.

  • uyu mwana w umuko baramuhori abakomantinga.icyo nemera chema chajiuza KIBAYA chajitembeza.umukobwa wacu ni Intore kdi umusemburo mwiza kubandi.

Comments are closed.

en_USEnglish