Digiqole ad

Nyuma ya Jenoside ni iyihe shusho y’ibitaramo bimurikirwamo imideli mu Rwanda?

 Nyuma ya Jenoside ni iyihe shusho y’ibitaramo bimurikirwamo imideli mu Rwanda?

Muri Kigali Fashion Week 2016, kimwe mu bitaramo byitabirwa cyane.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kumurika imideli ntibyari umwuga uzwi cyane mu Rwanda, gusa aho Jenoside irangiriye hari urubyiruko rwitabiriye uwo mwuga, ubu hari n’abashoramari bagerageza gushoramo amafaranga bategura ibitaramo bitandukanye bimurikirwamo imideli.

Muri Kigali Fashion Week 2016, kimwe mu bitaramo byitabirwa cyane.
Muri Kigali Fashion Week 2016, kimwe mu bitaramo byitabirwa cyane.

Kumurika imideli mbere ya Jenoside ntiwari umuco uzwi cyane nk’ubu, aho usanga abahanzi b’imideli bakora ibitaramo kerekana imideli bahimbye, ibi babikora bagamije gucuruza no gufasha abitabiriye kumenya imyenda igezweho muri iyo minsi.

Uruganda rw’imideli rwari rufite imbogamizi nyinshi, ahanini zishingiye ku kuba umubare munini w’Abanyarwanda wari utarasobanukirwa akamaro ko kumurika imideli.

N’ubu kandi haracyari igice kinini cy’abantu bamwe batarasobanukirwa iby’uyu muco watiwe mu bihugu bizwiho ubuhanga mu gutegura no kumurika imideli.

Kalisa Emmanuel utuye mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko atumva neza akamaro ko kujya mu bitaramo by’imideli.

Yagize ati “Muri iyi minsi mbona Abanyarwanda barirekuye, bagerageza guhanga udushya no gususurutsa abantu bifashishije inzira zose, ariko se tuvugishije ukuri n’ubwo wenda bamwe numva bavuga ngo ‘fashion events’ ni ibitaramo by’akataraboneka? Ubundi buriya njye nshaka n’icyo baba bakurikiyeyo nkakibura kuko sinumva ukuntu wafata umwanya wawe ukajya kwicara mu gitaramo cyo kureba abambaye neza.”

Undi witwa Mugabe Eric we avuga ko ibitaramo by’imideli ku ruhande rumwe byigisha ndetse bikaba ari n’igice cy’imyidagaduro.

Yagize ati “Nkunze kujya mu bitaramo bya ‘fashion’, navuga ko biriya bitaramo biba bikenewe kuko bitwigisha kwambara neza tujyanisha n’iterambere, ikindi kandi biriya birori ni ubundi bwoko bw’imyidagaduro.”

Mu 2006, Umwe mu Banyarwanda bazobereye mu bijyanye n’imideli Rosalie Gicanda, wabaye imbarutso yo gukundisha Abanyarwanda ibijyanye no kumurika imideli yateguye igitaramo ‘mod Afrik’ cyari gihuriwemo n’abahanzi b’imideli bo muri Afrika n’iburayi, ni igitaramo kandi cyahinduye imyumvire kinafasha bamwe mu Banyarwanda gukunda no guteza imbere ibyo kumurika imideli.

Ibi bisa n’ibyatije imbaraga umuhanzi w’imideli Dady de Maximo nawe atangira gukundisha abantu ibyo kumurika imideli. Mu 2011, yateguye ku nshuro ya kabiri iserukiramuco ry’imideli “Rwanda fashion festival 2nd Edition”, ni iserukiramuco ryakinguriye amarembo abakora uyu mwuga.

Muri uwo mwaka John Bunyeshuri na bagenzi be batangije urugamba rushya rwo gukora igitaramo ngarukamwaka ‘Kigali fashion week ‘.

Uyu mwaka kikaba giteganyijwe kuba ku nshuro ya karindwi, abategura ‘Kigali fashion week ‘ bakaba barabwiye Umuseke ko iicy’uyu mwaka giteganyijwe mu kwezi gutaha hagati y’itariki 24 na 26 Gicurasi.

Uretse ‘Kigali fashion week’ hari n’ibindi bitaramo byagiye bitegurwa kandi bikitabirwa cyane nka “Rwanda cultural fashion show” iki nacyo kikaba kiba buri mwaka guhera mu 2013, “Friday fashion show, collective rw fashion week , Ndabaga fashion show” n’ibindi byinshi byitabirwa n’Abanyarwanda benshi.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imideri ni myiza ni iterambere turabishyigikiye, byaba byiza kuruta batsbigize za show zo muri USA kuko nabo ntibambura imyenda kuri tv abana babo babona. Hari video nabonye ndumirwa aho umunyarwanda kazi yaje yikoreye imyenda ku mutwe yiyambariye aga kareso!!!hari defile yo kwerekana imyenda yo kwoga iyo ntakundi bayikora batayambaye ariko ukurikije umuco bashiraho akababi kigiti, akenda kabonerana nibindi. Abakobwa babikora baba barwanira amafaranga yuwo munsi ariko bibagiraho ingaruka nini. Mwibuke mwase Madame Sarkozi hashize imyaka myiniiishi abiretse yigira mu muziki yibonera numugabo President wigihugu ARIKO BARI BANZE KO AJYANA NUGUGORE MU BWONGEREZA NGO UMWAMIKAZI NTIYABONANA NUWAKOZE UMWUGA WO KWAMBARA UBUSA. icyabayeho ya mafoto yose yambaye, cg ibisa nubusa ariko atambuka bya kimoderi nibyo bujuje mu bwongereza, kuburyo wabonaga biteye isoni kweri! urugero 2, Markeri ministre 1er wabadage bamu koze ifoto yambaye bikini, ngo bashaka kugurisha ibya ba moderi, tableaux cg ifoto aho bazishize zose abantu banze kujya kukazi, ngo ntibemera ko umuyobozi wabo bamukoza isoni..bayikuraho vuba inkiko zikora akazi kazo! ibuka mu rwanda King James asoma ba misse ari kiss gusa, ibaze iyo babambika ikareso gusa akabasoma maze ifoto bakazishyira mu mujyi hose!!!!
    KWAMBARA UBUSA SI IBYABANYARWANDA ISHWI, KDI ABIGANA BAKWIGANA BYIZA ATARI IBYO KWAMBIKA UBUSA ABANYARWANDA video mvuga murayizi kuri kigalitoday mubu irahari yabanyarwandakazi biyambariye ukuri cg ibisa nukuri kdi nta soni ngo ni aba professionelles.

Comments are closed.

en_USEnglish