Jules Sentore umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, ku nshuro ye ya mbere agiye muri iri rushanwa asanga Bralirwa yarakoze akazi katoroshye ko kuba ubu noneho abakunzi ba muzika nyarwanda bazi icyo iri rushanwa rizagenderaho, mu gihe ayandi yaribanjirije wasangaga batumva neza icyakurikijwe ngo umuhanzi yegukane icyo gikombe. […]Irambuye
Abakinnyi ba sinema bakunzwe cyane muri Afurika Jackie Appiah na Prince David Osei bo muri Ghana bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata. Bavuga ko kimwe mu bibazanye ari ugushaka imikoranire myiza n’abayobozi n’abakinnyi ba sinema mu Rwanda. Ahagana ku i saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00Pm), nibwo aba bakinnyi bageze ku kibuga cy’indege i […]Irambuye
Nyuma y’aho umuhanzi Kizito Mihigo akurikiranywe n’Ubutabera ku cyaha cyo kugambanira igihugu ndetse n’umuyobozi mukuru w’igihugu, benshi mu bahanzi barasaba urubyiruko kurushaho kuba maso birinda umuntu wese wabashakaho umusanzu mu gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo. Aba bahanzi bavuga ko urubyiruko rushobora gushukishwa amafaranga cyangwa ikindi kintu ngo ruhungabanye umutekano w’igihugu, abahanzi barimo Jay […]Irambuye
Ruhumuriza James uzwi cyane nka King James avuga ko yishimira cyane gukorana n’umuhanzi Social Mula umwe mu bahanzi bari kuzamuka muri muzika nyarwanda. King James amaze kugaragara mu mashusho y’indirimbo ebyiri za Social Mula. Ibintu ubundi bidakunze kugaragara ku bahanzi, kereka gusa iyo iyo ndirimbo bayifatanyije. Nyuma y’indirimbo ya Social Mula yise “Abanyakigali” yagaragayemo King […]Irambuye
Ku nshuro ya kane irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, abahanzi bose uko ari 10 imibare bagomba gutorerwaho yashyizwe ahagaragara. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kigera ku mezi 2 abo bahanzi nta mubare bari bagatangarijwe wo gutorerwaho. Ku itariki ya 13 werurwe 2014 nibwo hamenyekanye amazina y’abahanzi bagera kuri 15 bagombaga kuvamo […]Irambuye
Mu ndirimbo nshya ya AmaG the Black yise “Niyo izaruca” hari abayivugiyeho ko uyu muhanzi yaba yarayihimbiye umuhanzi mugenzi we Kizito Mihigo ubu uri mu butabera aho akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu n’umukuru w’igihugu. AmaG the Black ahakana ibyo biri guhwihwiswa n’abumvise iyo ndirimbo ye, ko atayiririmbiye Kizito ndetse atabikora kuko nta mubano wihariye bafitanye. […]Irambuye
Abakinnyi ba sinema bakunzwe cyane muri Afurika aribo Jackie Appiah uwo muri Ghana na Prince David Osei wo muri Nigeria, barateganya uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gushaka kumenyekanisha sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Binyuze muri Company yitwa A Plus Ltd ikora ibijyanye na sinema mu Rwanda, Nollywood Cinemas yo mu gihugu cya Nigeria igiye […]Irambuye
Tosh Luwano umuhanzi mu njyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru uzwi muri muzika nka Uncle Austin, aratangaza ko kuba uri umuhanzi bitandukanye cyane no kuba waba umukinnyi w’umupira w’amaguru. Imwe mu mpamvu atangaza, ngo ni uko iyo ufite impano yo kuririmba koko udashakisha ntaho impano yawe ishobora kujya. Bitandukanye cyane nuko umukinnyi w’umupira w’amaguru iyo amaze […]Irambuye
Ngeruka Faysal umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe cyane mu njyana ya R&B mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho abarizwa uzwi muri muzika nka Kode, ari mu bahanzi bahatanira ‘Euro Music Contest 2014’. Euro Music Contest ni rimwe mu irushanwa risanzwe ribera k’umugabane w’i Burayi rihuza abahanzi bahagarariye ibihugu byabo bigera kuri 40, iri rushanwa ryashyize ahagaragara abahanzi […]Irambuye
Butera Jeanne d’Arc uzwi muri muzika nka Knowless yasangiye na bamwe mu bana bari mu Ntwarane mu gihe barimo kwitegura gusubiraga ku mashuri. Iryo zina Intwarane, ni bamwe mu bari abakunzi ba Knowless bishyize hamwe biyita iryo zina. Ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 nibwo urwo rubyiruko rwahuye na Knowless muri icyo gikorwa […]Irambuye