Digiqole ad

Kizito muzi nk’umuhanzi nta mubano wihariye dufitanye – Amag The Black

Mu ndirimbo nshya ya AmaG the Black yise “Niyo izaruca” hari abayivugiyeho ko uyu muhanzi yaba yarayihimbiye umuhanzi mugenzi we Kizito Mihigo ubu uri mu butabera aho akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu n’umukuru w’igihugu. AmaG the Black ahakana ibyo biri guhwihwiswa n’abumvise iyo ndirimbo ye, ko atayiririmbiye Kizito ndetse atabikora kuko nta mubano wihariye bafitanye.

Amag the Balck (ibumoso) avuga ko mubano wihariye afitanye na Kizito Mihigo (iburyo) usibye akazi bahuriyemo
Amag the Balck (ibumoso) avuga ko mubano wihariye afitanye na Kizito Mihigo (iburyo) usibye akazi bahuriyemo

Muri iyi ndirimbo nshya ya AmaG the Black avugamo iby’urubanza rwo mu ijuru, akavuga ko ruramutse ruzacibwa n’abana b’abantu ibintu bitakoroha kuko mu bice by’abantu usanga hari ababa bahanganye n’abandi ku buryo babigirizaho nkana muri urwo rubanza.

Hakizimana Amani wamenyekanye cyane muri muzika nka Amag the Black yabwiye Umuseke ko atazi impamvu abantu bamwe bari guhera ku ndirimbo ye bavuga ko yaririmbaga ibya Kizito Mihigo.

Ati “Kizito nahuye nawe bwa mbere mu 2013  duhuriye mu gikorwa cya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) nk’abahanzi ni mbere gato y’amatora y’abadepite abadepite.

Kizito twongeye guhura ampaikiraka muri foundation ye yitwa KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) twakoranye nk’akazi nkabihemberwa, nta kindi. Sinumva uko abantu bahuza indirimbo yanjye n’ikibazo cye.”

Icyo AmaG the Black asaba abakunda muzika ni ugufata umwanya bakumva ubutumwa buri mu ndirimbo ye ijambo ku rindi ntibakomeze kumva ibihuha ngo babe bayifata uko itari.

We avuga ko iyi ndirimbo ngo yayihimbye na mbere y’uko uyu muhanzi ahura n’ibibazo arimo ubu, gusa akayisohora nyuma yabyo.

Ati “Numvise bavuga ngo Kizito yaje muri anniversaire yanjye (04/07/2013) ariko ntabwo yaje wenyine, yaje nk’uko hari n’abandi benshi tuziranye baje kwifatanya nanjye. Kuri njye abantu bavuga ibyo ku ndirimbo yanjye numva ari imyumvire mibi.”

Amag avug ako abantu badakwiye guha amatwi abakwirakwiza impuha ku ndirimbo ye ahubwo bafata umwanya wo kuyumva mbere yo kwemera ibyo babwiwe kuri iyo ndirimbo ye “Niyo izaruca.” we avuga ko idatandukanye cyane n’izindi ndirimbo asanzwe akora zivuga ku buzima busanzwe.

Indirimbo ya AmaG the Black ‘Niyo izaruca’

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • uri umuntu wumugabo the black babwire!!!

  • IMANA NIYO IZARUCA ABANTU MUBIHORERE KANDI MUGIRE KWIZERA

Comments are closed.

en_USEnglish