Digiqole ad

Impamvu King James atagora Social Mula kujya mu mashusho y’indirimbo ze

Ruhumuriza James uzwi cyane nka King James avuga ko yishimira cyane gukorana n’umuhanzi Social Mula umwe mu bahanzi bari kuzamuka muri muzika nyarwanda. King James amaze kugaragara mu mashusho y’indirimbo ebyiri za Social Mula. Ibintu ubundi bidakunze kugaragara ku bahanzi, kereka gusa iyo iyo ndirimbo bayifatanyije.

Umubano mwiza hagati ya Social Mula na King James
Umubano mwiza hagati ya Social Mula na King James

Nyuma y’indirimbo ya Social Mula yise “Abanyakigali” yagaragayemo King James mu mashusho yayo, mu ndirimbo nshya ya Social Mula yise “Agakufi” King James nanone arayigaragaramo.

King James avuga ko imyifatire y’uyu muhanzi yo guca bugufi, kumva inama za bagenzi be ni bimwe mu bituma King James yishimira kugaragara mu ndirimbo za Social Mula kabone nubwo ataba yaziririmbyemo.

Social Mula we avuga kuri King James yabwiye Umuseke ati “King James mufata nk’umuhanzi ukomeye kuri njye, kuko ntaratangira kujya muri studio naramukundaga, bityo aho ntangiriye muzika nawe yaramfashije ntiyanyiyemeraho nk’umuhanzi undusha izina”.

Ubufatanye bw’aba bahanzi bamwe bavuga ko ari ikintu cyiza gishobora no kubafasha kugeza kure umuziki wabo. Ubufatanye nk’ubu ntibukunze kugaragara mu bahanzi mu Rwanda, niyo bubayeho ntiburamba kenshi, nubwo bose usanga bavuga ko gufatanye ari byiza.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Agakufi‘ ya Social Mula igaragaramo King James.

 

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • sa wa muzamure  sha

Comments are closed.

en_USEnglish