Digiqole ad

Jules Sentore asanga Bralirwa yarakuye urujijo mu bakunzi ba muzika nyarwanda 100%

Jules Sentore umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, ku nshuro ye ya mbere agiye muri iri rushanwa asanga Bralirwa yarakoze akazi katoroshye ko kuba ubu noneho abakunzi ba muzika nyarwanda bazi icyo iri rushanwa rizagenderaho, mu gihe ayandi yaribanjirije wasangaga batumva neza icyakurikijwe ngo umuhanzi yegukane icyo gikombe.

Jules Sentore asanga Bralirwa yarakoze akazi katoroshye ko kuba yarahaye aba Judges 80% yo guhitamo umuhanzi uzi kuririmba
Jules Sentore asanga Bralirwa yarakoze akazi katoroshye ko kuba yarahaye aba Judges 80% yo guhitamo umuhanzi uzi kuririmba

Ibi abitangaje nyuma y’aho kuri iyi nshuro iri rushanwa rizaba rigizwe ahanini n’abakemurampaka, kuko bafite 80% yo guhitamo umuhanzi waririmbye neza by’umwimerere (Live).

Mu kiganiro na UM– USEKE, Jules yatangaje ko umuhanzi uzaramua yegukanye iri rushanwa nta mpaka zagakwiye kuzaba nyuma, kuko abakemurampaka bazaba bakoze akazi kabo.

Yagize ati “Ubundi wasangaga nyuma yo gutwara igikombe abantu bavuga amagambo menshi ku bahanzi babaga bashyigikiye, ariko kuri iyi nshuro Bralirwa kuba yarahaye ububasha aba Judges bungana na 80% bakoze akazi katoroshye, kuko abakunzi b’abahanzi bazaba babibona ko impamvu umuhanzi atatwaye iri rushanwa yararushijwe koko”.

Abajijwe amahirwe yumva yiha nk’umuhanzi uri muri iri rushanwa, yavuze ko atapfa kwitaka cyane kuko abahanzi ari kumwe nabo mu irushanwa bose ari abahanga, gusa nanone ko nawe ataborohera gupfa hagira urimutwara.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish